“Africa ntifite ikibazo cya Civilization, ikeneye ibikorwa…sans aucun doute” – UMUSEKE

“Africa ntifite ikibazo cya Civilization, ikeneye ibikorwa…sans aucun doute”

*Yashimiye n’abakandida babiri bahatanye nawe
*Ati “nta ntambara ikwiye gutera ubwoba Africa”
*Ati “Abahangayikishijwe n’imibereho yacu niborohe”

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwe barimo abanyamahanga baturutse mu bihugu birenga 40 bya Africa, Perezida Kagame yavuze ko Africa itagikeneye ‘gusirimurwa’ (civilization) ahubwo mu buryo budashidikanywaho ikeneye ibikorwa.

Perezida Kagame avuga ijambo yateguriye uyu munsi

Perezida Kagame avuga ijambo yateguriye uyu munsi

Ijambo rye ryibanze ku bintu bitatu, gushimira Abanyarwanda bongeye kumugirira ikizere, urubyiruko rwitanze cyane amatora akagenda neza, no gusaba Africa kuba umwe no kwimenyera ubwayo icyo ikeneye.

Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu bya Africa kuko ngo byabanye n’u Rwanda igihe rwari rubikeneye.

Ati “natwe ntakindi twabishyura uretse gufatanya namwe guteza imbere Africa yacu.”

Perezida Kagame yashimiye amashyaka yashyigikiye FPR nayo akamutangaho umukandida, yashimiye abakandida babiri naribahatanye nawe mu matora. Avuga ko mu Rwanda nta muntu uhanganye n’undi ahubwo bahanganye no guteza imbere igihugu.

Ati “Mu myaka 23 ishize twashyize imbere ubwumvikane no gushyirahamwe ngo twubake igihugu cyacu.  Iki nicyo ishingiro ry’inzira yacu, aba nibo turi bo, uko niko guhitamo kwacu ubu n’igihe cyose.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi nta mwanzi tubona dufite, yaba uri imbere cyangwa hanze,  kuri buri gihugu twifuza gufatanya no gukorana.”

Yavuze ko mu rugendo rwose rushize u Rwanda rwarwaniye uburenganzira bwarwo kandi ruzakomeza kubikora nta kabuza.

Ati “ Ariko u Rwanda si umwihariko, buri munyafrica, buri gihugu cya Africa, kigomba guharanira ko kitabeshwaho n’ubushake bw’undi.

Africa nta kibazo cya civilization ifite, ikibazo ifite ni icy’ibikorwa. Nta gushidikanya”

Yavuze ko kuva mu myaka yashize imibereho y’Abanyafrica  ariyo yakomeje kubagira umwe ko kandi ubu hari ibihuza abanyafrica kurushaho.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafrica bagomba bose kumva ko hari ikibazo mu gihe hari abashaka guhungabanya imibereho yabo.

Ati “Igihari ni uko tuzageragezwa kenshi, bityo tugomba gukora neza ibyo tugomba gukorera abantu bacu kuko bakeneye ibyiza.

Abahangayikishijwe n’imibereho yacu niborohe, turi abo kumenya icyo dukeneye. Nta rugero rwo kubakiraho igihugu uretse ibyo mwihitiyemo. Nabishyira mu magambo atatu gusa ‘Do it yourself’. Ibi nibyo twakoze mu Rwanda.”

Ingabo zikora akarasisi Perezida amaze kurahira

Ingabo zikora akarasisi Perezida amaze kurahira

 

“Nta ntambara yantera ubwoba”

Perezida Kagame yabwiye Africa ko mu gihe cyo kwiyamamaza hari indirimbo yamamaye isobanura ko “mu gihe turwanira ukuri nta mpamvu yo gutinya icyo aricyo cyose kuko Imana iri ku ruhande rwacu.”

Ati “Ibyo biravugitse kuri Africa yose, irasobanuye ngo “Nta ntambara yantera ubwoba” nk’abanyafrica  mureke dukorane tube hamwe.

Mureke twubakire ku mavugurura yatangiye muri Africa yunze ubumwe buri gihugu gikore ibyo abaturage bakitezeho kandi bategereje.

Africa iri mu nzira nyayo igisigaye ni ukubyerekana.”

Paul Kagame yavzue ko mu myaka irindwi iri imbere azakomeza igihango cyo gukora ibyiza.

Yashimiye urubyiruko rurimo n’urwatoye bwa mbere, rwitanze cyane ngo amatora abe nta kosa rigaragaye.

Yijeje gukomeza guharanira ko ireme ry’uburezi bakwiriye rizamuka.

Ati “Ugushaka kw’uru rubyiruko kuraboneka… tubabonamo ishema ry’imiryango yanyu n’igihugu cyanyu. Tugomba kuzamura ireme ry’uburezi mukwiriye.”

Asoza ijambo rye yavuze ko urugero rwiza Africa ikeneye ruri muri Africa.

kompanyi ya muzika y'ingabo yasusurukije uyu munsi

kompanyi ya muzika y’ingabo yasusurukije uyu munsi

Bari biteguye cyane uyu munsi

Bari biteguye cyane uyu munsi

Abantu bageze muri stade hakiri kare

Abantu bageze muri stade hakiri kare

Stade Amahoro yari yakubise yuzuye

Stade Amahoro yari yakubise yuzuye

Perezida Kagame atambuka ajya kuramutsa akarasisi

Perezida Kagame atambuka ajya kuramutsa akarasisi

Atambuka mu karasisi

Atambuka mu karasisi

Aha icyubahiro ibirango by'ingabo z'u Rwanda

Aha icyubahiro ibirango by’ingabo z’u Rwanda

Photos/InnocentISHIMWE/UMUSEKE

UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. pasho

    18/08/2017 at 4:21 pm

    I love my president Paul Kagame,abanyarwanda turihamwe ntantambara yadutera ubwobe rwose !!

  2. Inzobere

    18/08/2017 at 4:46 pm

    Umusaza amaze kurahira imvura iragwa nk’ikimenyetso giturutse mu Ijuru cyemeza ko Imana yamusize amavuta yo kuyobora u Rwanda!!! Abagifite gushidikanya bagabanye umunwa twubahe Umuyobozi Imana yadutoranyirije.
    Vive Mr Kagame
    Vive tous les Rwandais

    • nkunda

      18/08/2017 at 5:43 pm

      Exactly nikimenyetso gikomeye uve kuri bwabuhanuzi bwababandi babeshye abanu guhera 2010 ngo “iyi myaka ntazayirangiza Imana iravuze….”hahah uwicaga abantu nuwabarokoye Imana yahitamo uwuhe?

    • Deborah

      19/08/2017 at 10:27 am

      nibyo pe president wacu Imana iramushyigikiye kandi imuri inyuma iranamwishimira cyane.

  3. Makenga

    18/08/2017 at 5:15 pm

    Ni byiza cyane Perezida wacu turabakunda gusa turamusaba ko Yatabara Ministiri yubutegetsi bwigihugu kuko umuyobozi ifite ntabushishozi agira, nta n’umwanya afata wogukurikirana ibibera mu nzego zibanze ibibi abyita byiza
    Ibyiza akabyita bibi kubera inyungu zababimubwiye akimika ihohoterwa mu nzego zibanze

  4. Kiiza

    18/08/2017 at 10:33 pm

    Ndishimye cyane kandi nshimishijwe n’aho u Rwanda rugana. Nfite ikizere ko, tuzagera kubyo twifuza.

    ”Do it yourself” aya magambo ya HE Kagame arakomeye kandi ni ubutumwa twagombye kubakiraho, twirinda amacakubiri, twirinda guhishira ibitagenda neza kandi twima amatwi abagishishikajwe no kuvuga amagambo atagira igitekerezo kizima, cyubaka kirimo.

    Nibyo hari ibyagenze neza mumyaka, hari nibyagenze nabi gahoro, hari ni ibyapfuye. Ibyo byose umuti wo kubikosora urahari, kandi nitwe bireba, ariko tugomba kubikora ntacyo twangije kandi mubwisanzure. Kugaragaza ibikorwa nabi, ntibisaba gutukana no gufunga imihanda; ntibisaba kubeshya no kubeshyera abandi, ntibisaba kugendera kuri byacitse no kugendera kumaranga mutima. Bisaba kwicarana no kumenya guhitamo ibidukwiriye.

    Ngubwo ubudasa bwacu, ngiryo ibanga abatatuzi ndetse n’abatuzi nabi batamenye, niyo mpanvu birirwa bavuga ibyo bishakiye.

    Congraturation cher Président Kagame. Mon Président en qui j’ai confiance, mon Président que j’aime librement et tellement.

  5. ly

    19/08/2017 at 11:05 am

    Reba turiya twanga vu ukuntu tureba Kagame…incwi!!!!!!!

  6. Bucyana Froduald

    19/08/2017 at 12:03 pm

    Africa mujye muyifasha hasi kuko akenshi igambanirwa n’abanyafrica ubwabo.Iyo umaze imyaka irenga 35 kubutegetsi,abandi bakabugeraho nyuma yintambara imena amaraso yabanyafrica benewabo, abandi munyungu zabazungu bakagambanira umuyobozi wafrica mwenewabo, abandi bagafunga abanyagihugu,bakabica, bakabatorongeza ibyo byose bituma africa ijyimbere?Ese babiterwa niki?

  7. Andrew

    19/08/2017 at 3:23 pm

    Ikibura cya mbere muri Afrika, ndibaza niba niba ari ibikorwa. Birahari byinshi by’agahomamunwa. Jye mbona icya mbere gikenewe ari ugushyira ubwenge ku gihe no kwiyongeramo umutima wa kimuntu tukareka kuryana no kurya abanyantege nke bahagaze. Abarundi bagira ikibazo gikomeye bakavuga ngo reka bacyicarire. Naho abanyarwanda twe tukagihagurukira. Ni approches ebyiri zitandukanye cyane ariko zagombye kuzuzanya. Uhagurukira ibintu atabanje gushyira ubwenge ku gihe, arahubuka agakora amahano. N’uwicarira ibibazo ntakure amaboko mu mpuzu ngo akore, nawe isi iramubona.

  8. Basanayo

    22/08/2017 at 5:19 pm

    Abanyarwanda tugomba gucengezwamo amatwara yo gukunda igihugu no gusaranganya ubutegetsi kugira ngo tukibanemo neza kandi mu mahoro”sans aucun doute”.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock