Agaciro Championship: APR FC itsinze AS Kigali inayirusha cyane – UMUSEKE

Agaciro Championship: APR FC itsinze AS Kigali inayirusha cyane

Mu mukino ufungura irushanwa “Agaciro Football tournament” APR FC itsinze AS Kigali ibitego bi biri ku busa inayirusha cyane.

Ni umukinono woroheye cyane APR FC.

Ni umukinono woroheye cyane APR FC.

Ni ibitego bya Sekamana Maxime cyo ku munota wa 12, n’icya Isaa Bigirimana cyo ku munota wa 34 byombi byabonetse mu gice cya mbere APR yarushijemo cyane ikipe y’umujyi wa Kigali.

Igice cya mbere, ikipe ya APR FC yshoboraga kukirangiza itsinze ibitego nka 6 kuko abakinnyi nka Sekamana Maxime, Birimana, Hakizimana Muhadjiri bagiye babona amahirwe yakabyaye ibitego ariko Bate Shamiru wa AS Kigali akabyitwaramo neza.

Mu mahirwe make AS Kigali yabonye, ku munota wa 26 Savio yinjiye mu rubuga rw’amahina baramukurura agwa hasi ariko umusifuzi ntiyatanga Penalite kuko ngo yari yaraririye, aya yari amahirwe yashoboraga gutuma AS Kigali yishyura wenda ikagaruka mu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC irusha cyane AS Kigali ku buryo amahirwe yabonye iyo ajya mu izamu yshoboraga kukirangiza ifite ibitego nka bitanu cyangwa bitandatu.

Amaze gutsindwa igitego cya kabiri, umutoza Eric yakuyemo myugariro Tubane James amusimbuza Ndimubanzi mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Nshuti D. Savio waguzwe muri Rayon Sports amafaranga menshi ntatandukaniro yagaragaje muri uyu mukino.

Nshuti D. Savio waguzwe muri Rayon Sports amafaranga menshi ntatandukaniro yagaragaje muri uyu mukino.

Mu gice cya kabiri, umutoza Eric yinjije mu kibuga Ndayisaba Hamidou, Ndahinduka Michael Ndarusanze Jean Claude, batangira kugerageza guhererekanya umupira byibura kabiri cyangwa gatatu, ibyo batigeze batinyuka mu gice cya mbere.

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa nawe yaje kwinjiza mu kibuga Butera Andrew wo hagati, Sinamenye Cyprien, Nshuti Innocent, na Tuyishime Eric bita “Congolais”.

Mu gice cya kabiri, APR yabonye amahirwe nk’atatu gusa atagiye mu izamu, mu gihe AS Kigali yo yakomeje kugaragaza urwego ruri hasi.

Ngama Emmanuel wa AS Kigali yagerageje gufasha ikipe ye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ngama Emmanuel wa AS Kigali yagerageje gufasha ikipe ye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ntwari Evode ni umwe mu bakinnyi bacye bafashije AS Kigali hagati mu kibuga cyane cyane mu gice cya kabiri.

Ntwari Evode ni umwe mu bakinnyi bacye bafashije AS Kigali hagati mu kibuga cyane cyane mu gice cya kabiri.

Rwarutabura mu mabara y'umuhondo n'icyatsi afana AS Kigali.

Rwarutabura mu mabara y’umuhondo n’icyatsi afana AS Kigali.

Hagati hari aho byasabaga imbaraga.

Hagati hari aho byasabaga imbaraga.

Rwarutabura ati ko mbona iyi kipe "...."

Rwarutabura ati “ko mbona iyi kipe nagiye gufana….”

Abakinnyi baravugana n'abatoza babo banywa no kumazi.

Abakinnyi baravugana n’abatoza babo banywa no kumazi.

Itsinda rito ry'abafana AS Kigali naryo ryagerageje kwigaragaza.

Itsinda rito ry’abafana AS Kigali naryo ryagerageje kwigaragaza.

Abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino.

Abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino.

Umuzamu wa APR FC ari mubatabonye akazi kenshi mu kibuga.

Umuzamu wa APR FC ari mubatabonye akazi kenshi mu kibuga.

Savio aravugana na Ngama ngo bumvikane aho bagiye gutera umupira w'umuterekano babonye.

Savio aravugana na Ngama ngo bumvikane aho bagiye gutera umupira w’umuterekano babonye.

 

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Bwenge

    09/09/2017 at 3:48 pm

    Byiza cyane

  2. Kwizera

    10/09/2017 at 5:33 am

    Conz APR

  3. Se7

    10/09/2017 at 7:42 am

    As Kigali yagaragaje urwego ruri hasi ubundi iba yakubiswe 5_0 bayigiriye impuhwe ariko iraje kuwa gatatu bayihonde isebere rimwe

  4. PLACIDE

    10/09/2017 at 12:03 pm

    AS KIGALI IRACYAFITE AKAZI KO KUBAKA LIGACY MU RWANDA

  5. ndeshyo

    11/09/2017 at 7:21 pm

    Numijwe nibigambo bya Jimmy byaciye ku ma Radios atandukanye !!

    Kumva ko ishyaka ridasanzwe, Abakinyi ba Apr Fc bari bafite batsinda AS Kigali idafite intwaro zayo zose ; hari abasatirizi babiri ; umwe w’umurundi, nundi wu mugande, na Rodrigues batakinye, na Savio ufite ikibazo cyu urutugu ruvamo ; ibyo bigatuma Jimmy Mulisa avuga ibigambo nka biriya ? Ngo yasabye abakinyi be kugarariza abavuga ko bashaka kuzana umutoza wu Muzungu, ko bashoboye bo nu Mutoza wabo !!! Is it the best way to assets you own that you could obtain results in friendly game at that level with nothing concrete riding on it ? Yiba nkuko bisanzwe, Apr Fc yemereye abo basore ko ibihembo bizatangwa muli iyo tournament bayegukanye babigabana hagati yabo ; iyo nti yaba motivation ihagije ?!

    Niba yarashoboye ; kuki buri mukinyi uva muli Apr Fc bivugwa ko adashoboye, agera mu yindi Team agahita afatisha nyuma y’ibyumweru ageze ma maboko yundi Mutoza ?? Ubu Rutanga utarabonaga umwanya muli Apr Fc, siwe uhetse Rayons ?! Iyo ubona Karekezi Olivier asaba Pierrot kujya yizamukira ajya gushaka ibitego, kubera ko yizeye Yannick, Jimmy we ntavuga ko nta cyuho yatera Apr Fc ! Ubwo se ninde mukinyi Jimmy yatoje kugeza aho yavuga ko yamusimbuza ? Abakinyi abona sabo abandi batoza baba bazamuye muli Academies batoza ? Iyo Jimmy akinisha Djihad kuri 11, umwanya we akawuha Martin, abona ko ari yo the best strategic option yari afite ? Jijia utaburaga umwaga ubanza mu gihe cya Petrovic na Nizzar, agiye kuba umuswa kuri Jimmy ? Niba nta mwana wirera ; ubwo se abamurera sibo baswa ?

    Iyo umuntu atangiye kugira ibigambo nkibyo, bikwereka ko ari ku muryango usohoka ; nta no kungiriza akwiriye ! Ntitwibagire ko Massud Juma nawe yakiniye Apr Fc, nta kazi afite kandi naba nawe arashoboye ! So, Jimmy Pfa Kigabo ! Va ku bigambo ujomba ba Afande ; Ntabwo wabura Team iri ku rwego rwawe watonza !!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock