Agahinda k’umukobwa muto watewe inda akiri iwabo, ISOMO… – UMUSEKE

Agahinda k’umukobwa muto watewe inda akiri iwabo, ISOMO…

Musanze – Delphine Iradukunda ubu afite imyaka 20 atuye mu murenge wa Musanze mu kagari ka Rwambogo arera abana b’impanga yabyaye atateguye, uwamuteye inda yaramutereranye, umuryango we uramuca umutera intimba n’akaga… kugeza ubwo inda yamufashe yagiye gukora akaraka k’amafaranga 700 gusa.

Iradukunda Delphine, ntabwo afite imyaka 40 nk'uko wabikeka kw'ifoto. Afite imyaka 20 gusa ariko kuruhana impanga....

Iradukunda Delphine. Ntabwo afite imyaka 35 cyangwa 40 nk’uko wabikeka kw’ifoto. Afite imyaka 20 gusa ariko kuruhana impanga….

Yarigaga, akabana na nyina n’umugabo wa nyina bamurera bamumenyera byose. Muri Nyakanga umwaka ushize umusore w’i Rubavu bakundanaga bidafatika basambana mu buryo butateguwe neza kuko atabishakaga, atanabiteguye, we avuga ko asa n’uwafashwe ku ngufu. Ahita asama.

Ubusambanyi nk’ubu bukorerwa abana benshi b’abangavu, bikitwa ko basambanye ku bushake n’ubwumvikane busesuye nyamara akenshi usanga habayemo icyakwitwa gufatwa ku ngufu, ariko kubera ‘umuco’ wo guceceka mu miryango ku bibazo nk’ibi umukobwa niwe uhinduka umusambanyi n’ingaruka akazirengera wenyine.

Inda ya Delphine igeze amezi atatu iwabo bahise bamuca, bamwirukana nabi cyane ngo ajye kubyarira ibinyendaro ahandi, ajya gukodesha akazi k’icyumba kimwe, atangira umuruho wa wenyine.

Yacikirije amashuri, agatungwa n’uturaka duciriritse cyane ahabwa n’abantu, kumesa, kubagara, guhinga n’utundi, akabaho wenyine, uwamuteye inda ntiyongeye kumubona.

Ati “Hari ubwo inda yandiye bikomeye ndi njyenyine mu cyumba ntagira unyitaho, ku bw’amahirwe haje umuturanyi ahita anjyana kwa muganga barampima bambwira ko igihe kitaragera.

Iwabo ngo niko bakomezaga kumutoteza mu magambo bavuga ko agiye kubyara izindi ndaya nkawe mu muryango wabo, (kuko ngo bibazaga ko azabyara abakobwa).

Yakomeje ubuzima bugoye cyane, mu kwezi kwa kane aza kubona akaraka k’amafaranga 700 ku munsi, ajya kugakora kandi akuriwe rwose kubera gusonza, mu kiraka niho inda yamufatiye, nuko…

Yabyaye abana b’impanga b’abahungu kandi abazwe. Byabaye ngombwa ko ava mu bitaro atarakira neza mu kwanga ko azishyuzwa menshi adafite. Ajya kugorwana n’impanga ze ubu zigiye kugira amezi atandatu (6).

Ati “N’ubu hari ubwo mbura amahirwe y’akaraka kubera aba bana, hakaba ubwo ngira amahirwe nk’umuntu akamfasha umwe ngasigarana undi nkabasha kumukorana. Ariko abantu bamaze kundambirwa kuko hari abambwira ko batazakomeza kumfasha kurera ibinyendaro.”

Icyo asaba ababyeyi

Abakobwa bose batewe inda ngo si abasambanyi nk’uko byitwa, benshi ngo basambana bibagwiririye bikomeye cyangwa bafashwe ku ngufu n’abo bakundana ariko bagaceceka kubera ‘umuco’ usanzweho.

Delphine yaratotejwe, asaba cyane abandi babyeyi guhindura imyumvire ku mukobwa utewe inda kuko nubwo aba yaguye mu cyaha ariko ataba akwiye gucibwaho iteka.

Ati “nkimenya ko ntwite numvise nataye umutwe numva ubuzima burandangiranye ariko ndihangana, ababyeyi bamaze kubimenya ntacyo bamariye ahubwo banyongereye agahinda banca mu rugo rwabo, njya kuba mu gahinda.”

Iyi migirire ishengura uyikorewe ikanagira ingaruka mbi cyane ku bana bavutse nk’aba Delphine ubu babayeho mu kaga.

Ibi ngo nibyo bituma bamwe mu bakobwa bahitamo kuvanamo inda kuko batashobora kwihanganira akaga bahura nako kavuye ku muryango mu gihe bo nibura bagerageje kwakira ibyababayeho.

Bene aba bakobwa nibo twumva cyangwa tubona mu makuru kenshi bashinjwa kwica abana babyaye cyangwa kuvanamo inda. Ariko ikibibatera nta ujya agikomozaho kandi nacyo ari ikibazo.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ikibazo cya Delphine Iradukunda bamaze igihe gito bakimenye, ubu batangiye kuganira n’inzego z’ibanze ngo bite ku buzima n’imikurire y’impanga ze; ngo bagiye no gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo uwo babyaranye amenyekane afate inshingano.

Ati: “Ikibazo cya Iradukunda twakimenye ubwo twizihizaga umunsi w’umugore n’umukobwa bo mu cyaro, aracyari na muto cyane, biragaragara ko ari umuntu ukwiye ubuvugizi.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyugarije cyane umuryango nyarwanda wa none kubera ingaruka zacyo zikomeye ubu n’ejo hazaza.

Abayobozi bo ubu bavuga ko bagiye kujya banakurikirana abateye inda aba bana bafatanyije n’inzego z’ubutabera. Ngo raporo z’abatewe inda ntizihagije zizajya zigendana n’abazibateye.

Ingaruka ni nyinshi nk’uko imibereho ya Delphine n’impanga ze ibigaragaza, abakobwa bakiri bato bakwiye kurushaho kwishishwa ubuzima bw’imyororokere, kugenzura no kugenga imvamutima zabo mu rukundo ntibasambane batabishaka kandi batabiteguye.

Abasore/abagabo nabo batera inda aba bana b’abakobwa bakabicira ubuzima bakwiye gukurikiranwa mu buryo bukomeye bagafata inshingano z’ibyo bakoze.

Mu gihe habaye gutwita k’umwangavu bitateganyijwe umuryango nyarwanda nawo nuhindure imyumvire, igikorwa cyakozwe na babiri ntikiryozwe umwe, ngo atukwe nabi cyane, yirukanwe, agirwe igicibwa, akomeretswe umutima, abamuvutseho nabo babigenderemo ari abaziranenge.

Dufatanye guhindura imyumvire!

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze

7 Comments

  1. Arnold

    25/10/2017 at 1:42 pm

    Yoooooo iyi nkuru iyaba buri mukobwa w’umwangavu yayisomaga
    Iyaba buri musore cg umugabo yayisomaga
    Iyaba buri mubyeyi yari ayisomye
    Kuko ikubiyemo isomo kuri aba twese.

    Basore/bagabo nimureke kuba imbwa zo kurongora gusa zikiruka zikagenda, nimufate responsabilite z’ibyo mwakoze, niko kuba umugabo.

    Babyeyi nimureke gutererana abana batewe inda, yenda byababayeho bafashwe ku ngufu, yenda byabagwiririye, mwibakomeretsa kabiri.

    Bana bashiki bacu mwiba abasama ngo bakugeze mu buriri wumva ko bitari bube, kandi mugihe bibayeho bakakurongora menya ubwenge ubivuge niba wafashwe ku ngufu, niba utanafashwe ku ngufu fata imiti irinda gusama.

    Babyeyi cyane cyane nimushishikarize abana banyu kumenya iby’urukundo, kurongorana n’imikorere y’ibitsina byabo hato badakomeza gutungurwa nk’uko benshi bibagendekera.

    • jean

      08/11/2017 at 8:35 pm

      @Arnold, nawe ugiye kuvuga nka Ministre ngo abafite inda bajye bakora ingando ni ukubaheza ngo leta ntiheza ikibazo ni uko nawe ari umu maman kandi yigeze kugira inda , sinzi ko agifite inda uwari kumubyutsa muri mucakamucaka byari kumworohera noneho bavuga ngo inda ikiri nto iba iri “flagile”sinzi uko nabivuga mu kinyrwada.
      Ikibazo bakwiye kureba igituma batwara inda nuko bayirinda
      A)Kwigisha abakobwa kuba Abali(kutiyandarika), bakamenya ko iyo biyandaritse nibo bigarukaho ingaruka 1
      B)kwigisha abahungu kutiyandarika
      C)kwigisha abahungu nabakobwa byanze ko bifata agakingirizo
      D) kwemera ko hari abakobwa biteza inda/birongoza ngo abahungu bakunde babarongore
      E)Kwigisha abahungu nabakobwa ingaruka yubusambanyi no kwemera kwirengera ingaruka mu gihe ibaye
      F) Kubera leta yakuyeho itegeko rihana indaya umuhungu aguze indaya ntafatwe(ko bikomeye no gufatira ukuntu mu gikorwa)indaya ntikwiye gushiraho umugabo uruhagarara urwo arirwo rwose ari kurera umwana cg ibindi.
      Rera abana neza, mubarinde kuba indaya bafite 13 years!!!!
      G) Umuntu wese usambanya umukobwa udafite munsi 17years akwiye, akwiye gufungwa bitari munsi ya 10 years.

  2. Atuheire Junior

    25/10/2017 at 4:28 pm

    Umv’umuyobozi ngo ikibazo cya Delphine bakimenye ku munsi mpuzamahanga w’umugore. Uyu munsi uba kuya 8 Werurwe buri mwaka. None ikibazo bamaz’amezi hafi 8 bamenye ngo ubu nibwo bagiye gutangira kugikoraho. Ubwo se iyo iyi mfura y’umunyamakuru idasubirayo byarikuzapfa bimenyekanye koko? None se baramushyira mu kihe cyiciro? abamugaye, abasheshe akanguhe, imfubyi, inkeragutabara, inshike cyangwa? Uku ni ukwikura mu maso y’itangazamakuru rwose kuko uko nzi uburyo uturere dukora, nta budget tuba dufite y’ibintu nk’ibi. Njye munshakire numero y’uyu mukobwa mufashe byibuze njye mwishyurir’inzu kugez’igihe azatangirira gukora. SVP niba mwashatse ko ikibazo cy’uyu mwana gikemuka, muzigore mumushake ubundi njye mufate en charge. Muzaba mukoze.

  3. Ikimenyi

    25/10/2017 at 4:47 pm

    Iyi nkuru inkoze ku mutima:delphine ihangane.
    Ababyeyi bahindure imyitwarire n’abasore bibe uko. Ariko icyo nshishikariza urubyiruko ni ukumenya kwirinda:inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Agakingirizo karabishoboye.mukobwa niba waryamanye n’umusore mutikingiye ihutire kujya ku kigo nderabuzima kikwegereye bagufashe kuko haba hakiri amahirwe yo kwirinda gusama mbere y’amasaha 72uhuye n’umugabo! Witegereza

  4. Atuheire Junior

    25/10/2017 at 5:09 pm

    Mwaduha terefone ye niba muyifite? j.atuheire@aol.com

  5. kweri fedeli

    26/10/2017 at 9:59 am

    Junior, ndagushimye! Imana iguhe umugisha! Uruse abo bayobozi nabo babyeyi buwo mukobwa wabyaye!Mbega umutima w’urukundo ufite! Nibi Imna idusaba aliko bishoborwa na bake nawe urimo!
    GBU

  6. uwase delphine

    27/10/2017 at 7:41 am

    Niba mutanze inkuru nkizi ziba zibabaje mujye mushyiraho na nimero umuntu yabonaho uwo muntu niba hari ufite umutima wo gufasha afashe. Murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock