Aline ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akora muri Salon – UMUSEKE

Aline ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akora muri Salon

Aline Mugiraneza ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza ejo yabwiye abanyamakuru ko ashima ababyeyi be bamufashije mu kubona akazi ku gusuka muri salon de coiffure kandi ngo afite ikizere cyo kuzishingira salon ye akihangira umurimo bityo akazagirira abandi akamaro.

Aline Mugiraneza we ashima ababyeyi be ko bamufasha kuzagera ku nzozi ze zo gushinga salon yogosha

Ibi yabivuze nyuma y’ubuhamya yatanze bwerekana akamaro amahugurwa mu kwihangira imirimo yahawe n’Urugaga ry’imiryango y’abafite ubumuga baharanira kurwanya ubwandu bwa SIDA no kugira ubuzima bwiza yamugiriye(UPHLS).

Amahugurwa Mugiraneza yabonye yari mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bo mu karere ka Gasabo kwiga imirimo itandukanye izabafasha gushaka akazi cyangwa se bakagahanga.

Umushinga wa mbere wo guhugura abafite ubumuga wiswe Employable Phase I watangiranye na 2014 urangizwa muri 2016, kuri uyu wa Kane hakaba hatangijwe undi uzatangira uyu mwaka ukarangira muri 2019.

Guhera muri 2017-2019 umushinga wateguwe na UPHLS ifatanyije na WDA n’abandi uzakorera mu turere twiyongereye kuri Gasabo aritwo  Muhanga, Rulindo, Rubavu na Musanze.

Aline Mugiraneza afite ubumuga bwo kutumva neza no kutumva neza yashimye ko yabashije kwiga no gukora muri salon de coiffure atunganya imisatsi.

Ngo  byabanje kugorana kuko abakiliya batari bamumenyereye ariko ubu ngo baraza akabakorera imisatsi bakishima.

Umukoresha we yashimye uburyo akora amwongeza umushaha.

Mugiraneza w’imyaka 22 avuga ko yatangiye kubika amafaranga azifashisha agashinga salon ye, ubu akaba amaze kubika ibihumbi 120 gusa ngo akeneye miliyoni nyinshi kugira ngo atangize umushinga we.

Ku rundi ruhande Umunyamabanga nshingwabikorwa wa UPHLS Francois Xavier Karangwa yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo gusesengura uko abafite ubumuga bahawe ubumenyi mu guhanga imirimo , basanze hari ababyeyi babatererana, ntibababe hafi.

Ibi ngo biterwa n’uko ababyeyi bamwe bavuga ko imishinga ifasha abafite ubumuga ariyo igomba kubamenyera ibyo bakeneye byose, ko ntacyo bagomba kwaka ababyeyi.

Ibi Karangwa yarabinenze, asaba ababyeyi kumva ko imishinga iba igamije guha abana urufatiro rwo kwibeshaho kandi ko bidakuraho inshingano z’umubyeyi ku mwana we.

Ati: “Imwe mu mbogamizi zikomeye twahuye nayo ni imyumvire y’ababyi ivuga ko abana baba bagomba kwitabwaho n’imishinga ibafasha bityo bakihunza ishingano zabo za kibyeyi.”

Avuga ko mu rwego rwo kugabanya iki kibazo , bagerageza kwegera ababyeyi bakabereka ko kuba hafi y’abana babo  mu gihe biga no mu gihe bashaka akazi bifitiye inyungu abafite ubumuga kandi bikabarinda kuba umutwaro ku babyeyi no ku gihugu.

Yanenze abakoresha bamwe bataramenya ko ufite ubumuga ashobora gukora nk’abandi, gusa icyo akeneye kikaba ari gushyirirwaho uburyo.

Ikiciro cya mbere cy’umushinga wo gufasha abafite ubumuga kwiga imyuga, guhanga no gushaka akazi wari ugenewe abantu 129 ariko abashoje ni 109.

Mu mushinga utaha wiswe Employable Phase II uzatangizwa muri uyu mwaka ukarangiza muri 2019 uzafasha abafite ubumuga 300.

Abaje kumva ibyavuye mu mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga bari bateze amatwi

Uwerekanye ibyavuye mu mu ishyingirwa mu bikorwa by’umushinga byerekenye ko hari ababyeyi batererana abana babo mu myigire

Abafite ubumuga bakora mu bigo bitandukanye biharanira uburenganzira bwabo bari bahari. Uyu ni Mugisha Junior ukora muri Handicap International

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017