Alliance w’imyaka 22 yamuritse kompanyi yo kumurika imideri izamwitirirwa – UMUSEKE

Alliance w’imyaka 22 yamuritse kompanyi yo kumurika imideri izamwitirirwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, Alliance Mutuga w’imyaka 22 yamuritse kompanyi yo kumurika imideri izanamwitirwa.

Alliance (hagati) avuga ko ibi bikorwa byose abifashwamo n'ababyeyi be

Alliance (hagati) avuga ko ibi bikorwa byose abifashwamo n’ababyeyi be

Uyu mukobwa wakoresheje igitaramo cyo kugaragaza iki gikorwa agezeho, avuga ko yatangiye umwuga wo kumurika imideri akiga mu ishuri ry’incuke aho akuriye aza no kubyigisha.

Yakomeje gutera intambwe ubu akaba ageze ku rwego rwo gushinga kompanyi ikora uyu mwuga yakuriyemo.

Ni mu gitaramo yafatanyije na bagenzi be b’abamurikamideri bitabiriye ibi birori barimbye nk’abakora uyu mwuga koko.

Alliance ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo natekereje ko nashyira hanze ikompanyi yanjye.”

Avuga ko ibi bikorwa byose ari kugeraho abiterwamo inkunga n’ababyeyi be bakunze kumushyigikira kuva akiri umwana.

Kompanyi zo kumurika imideri mu Rwanda zantangiye kumenyekana kuva muri 2005. Ku ikubitiro hamenyekanye iyitwa Dadmax Agency y’umunyamideri Dady de Maximo usigaye uba muri Denmark, hakurikiraho Premier Model Agency , Rwanda Independent models n’izindi.

Izi kompanyi zifatwa nk’izafashije iterambere ry’urwego rwo kumurika imideri mu Rwanda dore ko zagiye zinaturukamo abamurikamideri b’abahanga nka Akiwacu Colombe ubu ukorera ibikorwa bye ku mugabane w’Uburayi.

Abagize kompanyi ya Alliance bigaragaje

Abagize kompanyi ya Alliance bigaragaje

Abasore n'inkumi bamuritse imideri

Abasore n’inkumi bamuritse imideri itandukanye

Iyi kompanyi yitezweho kuzamura impano z'abamurikamideri bakizamuka

Iyi kompanyi yitezweho kuzamura impano z’abamurikamideri bakizamuka

Byari ibirori binogeye ijisho

Byari ibirori binogeye ijisho

Urubyiruko rwari rwaje kwihera ijisho ibya mugenzi wabo

Urubyiruko rwari rwaje kwihera ijisho ibya mugenzi wabo

Baje gutera inkunga mugenzi wabo uteye intambwe

Baje gutera inkunga mugenzi wabo uteye intambwe

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Salim

    01/11/2017 at 6:26 pm

    Ariko muba mwabuze ninkuru mwandika pe! Ubwose iyi nimideli nyabaki koko? Abanyarwanda turabeshywa. Wamukobwa we uracyafite urugendo runini

  2. nana

    02/11/2017 at 10:57 am

    Nyagasaniiiiiiiiiiiiiiiiii ndumiwe koko ndebera koko!!!!!!!!!!shameee
    noneho ibintu babasize byooo nakumirooooooooooo
    hahahahahahhhhaha ukuntu basa ibintu bambaye ati kumurika IMIDERIIII Uyu mukobwa nabanze yihugure kabisaaaaa

  3. keza

    02/11/2017 at 5:15 pm

    uhh!
    mukunda guca intege! comment zibereyeho kubaka, no gutanga inama. nambe nawe yavuye mu gitanda atera intambwe.
    Bizaza rata courage wowe gusa. agafranga nikamara kwinjira uzishima ntucike intege.

  4. Masumbuko

    03/11/2017 at 10:17 am

    Ubu buryo nubwo gushaka amafaranga ndabona nn’ababyeyi be baje kumushyigikira!! Gikondo ndabona imaze gutera imbere. Uyu mugabo ndabona abyiruye

  5. MUKAPAPA Magnifique

    04/11/2017 at 9:03 am

    Ibi si ibintu by’umukobwa w’i Rwanda birakabije cyane. uku si ugushaka amafaranga ndabona birenze, ye muko… bibaye byiza wakwisubiraho ugashakishiriza ahandi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock