AMAFOTO: Amavubi yatsinze Ethiopia yageze mu rugo, intero ni ‘Ntibirarangira’ – UMUSEKE

AMAFOTO: Amavubi yatsinze Ethiopia yageze mu rugo, intero ni ‘Ntibirarangira’

Nyuma y’amasaha 24 ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsindiye Ethiopia iwayo 3-2, yagarutse mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN2018. Abayobozi, abatoza n’abakinnyi bose bemeza ko gutsindira hanze bidahagije kuko basabwa kwitegura neza umukino wo kwishyura.

Biramahire Abeddy udafite inararibonye yatsindiye Amavubi igitego cy'intsinzi abikesha inama yahawe na Bakame

Biramahire Abeddy udafite inararibonye nini yatsindiye Amavubi igitego cy’intsinzi abikesha inama yahawe na Bakame uri iruhande rwe

Ntabwo bikunze kuba ko abakinnyi b’Amavubi bakirwa n’abantu benshi kandi bishimye bavuye gukina hanze kuko kenshi baba bazanye umusaruro utari mwiza.

Uyu munsi saa 15:05 ubwo iyi kipe y’u Rwanda yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bwo yakiriwe na benshi kandi bagaragaza akanyamuneza ku maso nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo 3-2, bya Rutanga Eric, Muhadjiri Hakizimana na Biramahire Christopher Abeddy.

Ubwo indege ya Ethiopian Airlines yabagezaga i Kigali umutoza mukuru Antoine Hey yanze kugira icyo abwira abanyamakuru asaba Mashami Vincent umwungirije kuba ariwe usobanura iby’urugendo bagiriye i Addis Ababa.

Mashami wemeza ko Ethiopia ikomeye kurusha uko abatararebye umukino babikeka.

Ati: “Wari umukino mwiza ku ruhande rwacu kuko twabonye insinzi ariko ntabwo byari byoroshye. Twahuye n’ikipe imenyeranye kandi ifite umupira wihuta. Intego yacu yo kutemera kwinjizwa ibitego yashyizwe mu bikorwa. Kuko bazi gukina natwe twafashe umwanzuro wo gushaka ibitego. Batsindaga twishyura birangira umunsi ubaye uwacu tubona insinzi.

Gusa si ikipe yoroshye ngo kuko twayitsinze ibitego bitatu. Ni igihugu cyagutsinda igitego umunota uwo ariwo wose. Niyo mpamvu twemeza ko bitararangira kuko uko twabatsinze iwabo nabo bashobora kudutsinda iwacu. Ntidushaka kwitesha amahirwe twabonye.”

Kapiteni w’u Rwanda Ndayishimiye Eric Bakame yunze mury’umutoza yemeza ko umutima we na bagenzi we bawerekeje ku mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 12 Ugushyingo 2017 kuri stade regional ya Kigali.

Amavubi azakina uyu mukino adafite kapiteni wungirije Bizimana Djihad kubera ikarita ya kabiri y’umuhondo yaboneye i Addis.

 

Umuyobozi w'abafana b'Amavubi Jean Claude Muhawenimana na Gervais Munyanziza umukozi wa MINISPOC ushinzwe amakipe y'igihugu bari mu baje kwakira Amavubi

Umuyobozi w’abafana b’Amavubi Jean Claude Muhawenimana na Gervais Munyanziza umukozi wa MINISPOC ushinzwe amakipe y’igihugu bari mu baje kwakira Amavubi

Umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas, myugariro Manzi Thierry na Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA nibo babimburiye abandi gusohoka

Umutoza w’abanyezamu Higiro Wembo Thomas, myugariro Manzi Thierry na Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA nibo babimburiye abandi gusohoka

Antoine Hey ntiyifuje kugira icyo atangariza abanyamakuru ku kibuga cy'indege

Antoine Hey ntiyifuje kugira icyo atangariza abanyamakuru ku kibuga cy’indege

Bakame yemeza ko akazi kakiri kenshi kuko Ethiopia ifite ubushobozi bwo gutsindira Amavubi i Kigali

Bakame yemeza ko akazi kakiri kenshi kuko Ethiopia ifite ubushobozi bwo gutsindira Amavubi i Kigali

Abakinnyi bashobora guhesha Amavubi itike ya CHAN2018 higanjemo abatarengeje imyaka 21 nka Nshuti Innocent, Iradukunda Eric na Manishimwe Djabel

Abakinnyi bashobora guhesha Amavubi itike ya CHAN2018 higanjemo abatarengeje imyaka 21 nka Nshuti Innocent, Iradukunda Eric na Manishimwe Djabel

Degaule yashimiye uko abakinnyi be bitwaye

Degaule yashimiye uko abakinnyi b’Amavubi bitwaye

Na Kayumba Soteri ari mu bifuza kugeza Amavubi muri CHAN2018 izabera muri Maroc

Kayumba Soteri arifuza kugeza Amavubi muri CHAN2018 izabera muri Maroc

Ikipe yahamagawe na Mashami yitwaye neza, nawe yagaeze mu Rwanda agaragaza akanyamuneza

Ikipe yahamagawe na Mashami yitwaye neza, nawe yageze mu Rwanda agaragaza akanyamuneza

Faustin Usengimana na Bizimana Djihad bakinanye muri Rayon sports na APR FC ubu bari gufasha Amavubi y'u Rwanda

Faustin Usengimana na Bizimana Djihad bakinanye muri Rayon sports na APR FC ubu bari gufasha Amavubi y’u Rwanda

Yannick Mukunzi ni umwe mubo Amavubi agenderaho

Yannick Mukunzi ni umwe mubo Amavubi agenderaho

Umufana w'Amavubi Rwarutabura yakiranye ubwuzu Rutanga Eric watsinze igitego cya mbere muri Ethiopia

Umufana w’Amavubi Rwarutabura yakiranye ubwuzu Rutanga Eric watsinze igitego cya mbere muri Ethiopia

Rwarutabura n'abandi bafana bazwi muri Rayon sports bafashe iy'urwibutso kuri Rutanga

Rwarutabura n’abandi bafana bazwi muri Rayon sports bafashe iy’urwibutso kuri Rutanga

Nubwo bakuye intsinzi muri Ethiopia ariko ngo akazi karacyari kose

Nubwo bakuye intsinzi muri Ethiopia ariko ngo akazi ntikararangira

Muhadjiri waherukaga gutsindira Amavubi mu Ukwakira 2016 yongeye kuyatsindira muri Ethiopia, yasohotse mu kibuga cy'indege ari kumwe Mico Justin usanzwe akina muri Police FC

Muhadjiri waherukaga gutsindira Amavubi mu Ukwakira 2016 yongeye kuyatsindira muri Ethiopia, yasohotse mu kibuga cy’indege ari kumwe Mico Justin usanzwe akina muri Police FC

Mashami nawe yunze murya Bakame yemeza ko akazi kazarangira nyuma y'umukino wo kwishyura

Mashami nawe yunze murya Bakame yemeza ko akazi kazarangira nyuma y’umukino wo kwishyura

Photo:R.Ngabo/UMUSEKE

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. fils

    06/11/2017 at 5:26 pm

    Nimukomerezaho basore urwanda. rwongere ruzamure ibendera mumahanga tubikesha umupira w amaguru

  2. Twin Yeah

    06/11/2017 at 5:37 pm

    Imana ishimwe bana bacu. Turishimye kandi dufashe iry,iburyo na Dimanche muzatsinda. Rwanda oyeee!!

  3. kay

    06/11/2017 at 6:10 pm

    njye ndakeka Mashami arusha rutuku uriya gupanga equipe ahubwo iyo baduha kamparampaka na Uganda byari kuba bon

  4. manzi

    06/11/2017 at 6:31 pm

    Inama za Bakame nizo,gutera mu izamu kenshi gashoboka.Djihad azasimburwe na Mico.Djabel asubire kuri 8.

  5. kalinda

    06/11/2017 at 9:32 pm

    barashe ikibonobono! mwabonye ibitego batsinze uretse umupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina byari bimeze bite? mbega goalkeeper wa Ethiope! yatanze cadeau ku mavubi.

  6. phenias

    08/11/2017 at 8:00 pm

    Mwashije ikibonobono none muraje?reka turebe niba ikigali muzabikora?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock