AMAFOTO: Ba maama, bashiki bacu, abagore bacu…bashoboye byose, nibo Mana – UMUSEKE

AMAFOTO: Ba maama, bashiki bacu, abagore bacu…bashoboye byose, nibo Mana

Iminsi yose ni iyabo ariko uyu wa 08 Werurwe wabahariwe by’umwihariko kuva mu 1975 nubwo umunsi wabahariwe wari waratangiye kwizihizwa mu myaka ya 1900 mu bice bimwe by’isi. Impamvu nta yindi, ni uko kera umugabo yahejeje umugore inyuma, ariko uko imyaka ishira byagaragaye ko umugore ahubwo ariwe umugize kandi anashoboye byose nk’umugabo, akanarenza agatanga ubuzima. Bamwe bemeza ko niba Imana iriho ari umugore.

Bahora bitaye ku buzima bw'umuryango, ngo ntihagire ikibura

Uyu munsi ni uwo kuzirikana ibyo bakorera imiryango, kubereka urukundo kurushaho no kubashimira, Maman Kadinga na Maman Jean Marie b’i Ndera baratora ibishyimbo ngo batekere abagiye kumirimo

Uyu munsi ku isi urizihizwa mu guha icyubahiro umugore, kumushimira, kumwereka urukundo no kumushimira cyane uruhare rwe mu bukungu, politiki n’iterambere rusange ageza kuri muntu.

Ku rwego mpuzamahanga insanganyamatsiko igira iti “Be bold for change”. Insanganyamatsiko y’Umuryango w’Abibumbye yo ikagira itiWomen in the Changing World of Work: Planet 50-50 by 2030”

Mu Rwanda insanganyamatsiko ya none iragira iti “Munyarwandakazi, komeza usigasire agaciro wasubijwe.”

Urugamba rw’uburinganire bw’abagore n’abagabo si intambara yo kugereranya ubushobozi bw’umuhungu n’umukobwa cyangwa umugabo n’umugore ahubwo ni umuhate wa buri wese wumva neza iby’uburenganzira bwa muntu.

Muri iki gihe biraboneka ko umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu iyo bose bahawe amahirwe angana umusaruro wabo udatandukana cyane. Uburinganire nibushingire ku mahirwe n’umusaruro.

Uyu munsi twizihiza umunsi wahariwe abagore Umuseke wabateguriye amafoto anyuranye yabo mu buzima, mu bikorwa bitandukanye. Bacunga umutekano, batwara abantu, bahinga, borora, bigisha, bakora isuku, bavura, bubaka… hejuru y’ibi barenzaho gutanga ubuzima no kurerera igihugu.

Aha ni ku kigo nderabuzima cya Rubungo kuri uyu wa kabiri tariki 07/03/2017. Umubyeyi yigomwe umubyizi azana umwana kwa muganga yakirwa n'umuganga w'umugore. Aha arafata umwana amaraso ngo bamusuzume

Aha ni ku kigo nderabuzima cya Rubungo kuri uyu wa kabiri tariki 07/03/2017. Umubyeyi yigomwe umubyizi azana umwana kwa muganga yakirwa n’umuganga w’umugore. Aha arafata umwana amaraso ngo bamusuzume

Ari gupima 'site' ya hamwe muhari kubakwa umuhanda muri Gasabo

Soso, ari gupima ‘site’ ya hamwe muhari kubakwa umuhanda muri Gasabo

Hambere iyi mirimo yitwaga iy'abagabo gusa

Hambere iyi mirimo yitwaga iy’abagabo gusa

Ubu n'abagore bafite uruhare mu kubaka ibikorwa remezo

Ubu n’abagore bafite uruhare mu kubaka ibikorwa remezo

Umusaruro bategerezwaho ni kimwe n'uw'abagabo baba bitezweho

Umusaruro bategerezwaho ni kimwe n’uw’abagabo baba bitezweho. Solange Mutesi afite Auto Ecole i Kigali

Bashakira imibereho ababo bamwe bagera n'aho gukora imirimo itemewe n'amategeko nk'uyu wo gucuruza ku gataro

Bashakira imibereho ababo bamwe bagera n’aho gukora imirimo itemewe n’amategeko nk’uyu wo gucuruza ku gataro

Ubucuruzi ntibukiriubw'abagabo gusa

Ubucuruzi ntibukiriubw’abagabo gusa, Agnes Mukabarisa acuruza imyenda muri gare yo mu mujyi rwagati i Kigali

Imirimo isaba ubwenge n'ubwitonzi abagore ubu bagaragaza ubushobozi

Imirimo isaba ubwenge n’ubwitonzi abagore ubu bagaragaza ubushobozi, Fabiola akora muri Tecno

Jeanne Kayirangwa atwara taxi voiture mu mujyi wa Kigali

Jeanne Kayirangwa atwara taxi voiture mu mujyi wa Kigali. Photo/Joselyne Uwase/UMUSEKE

Denise Mukarutete ni rwiyemezamirimo ufite uruganda i Mageragere (EcoPlastic) rukusanya amashashi rukayabyazamo ibintu bitangiza ibidukikije

Denise Mukarutete ni rwiyemezamirimo ufite uruganda i Mageragere (EcoPlastic) rukusanya amashashi rukayabyazamo ibintu bitangiza ibidukikije

U Rwanda rutuwe ahanini n'urubyiruko, benshi muri bo ni abagore n'abakobwa. "Ntiwakenera gutera imbere ngo usige inyuma benshi" - Kagame

U Rwanda rutuwe ahanini n’urubyiruko, benshi muri bo ni abagore n’abakobwa. “Ntiwakenera gutera imbere ngo usige inyuma benshi” – Kagame. Uyu ni Michaelle mu kazi.

Arashakira ubuzima abe mu bucuruzi bw'ibinyamafufu n'ibinyamisogwe

Arashakira ubuzima abe mu bucuruzi bw’ibinyamafufu n’ibinyamisogwe mu isoko rya Nyamirambo

Aba bagore bo mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera/Gasabo baramukiye kumushike ngo bacyure umubyizi

Aba bagore bo mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera/Gasabo baramukiye kumushike ngo bacyure umubyizi

Ubwitange n'imvune bavana aha ntibigira ikiguzi mu mafaranga tujya kugura ibyo bejeje

Ubwitange n’imvune bavana aha ntibigira ikiguzi mu mafaranga tujya kugura ibyo bejeje

Abasigaye mu rugo barahihibikana ngo abagiye bagire icyo basanga kibaramira

Abasigaye mu rugo, Maman Kadinga na Maman Jean Marie barahihibikana ngo abagiye bagire icyo basanga kibaramira

Mwarimu mubyeyi akazi ke ni ntagereranywa

Mwarimu mubyeyi akazi ke ni ntagereranywa. Joselyne mu kazi ko kurerera igihugu

Tukiri bato, atubaza ibyo azi ngo arebe ko twakiriye ubumenyi aduha, tugashyashyanira kumusubiza ngo tumwereke ibyo twamenye

Tukiri bato, atubaza ibyo azi ngo arebe ko twakiriye ubumenyi aduha, tugashyashyanira kumusubiza ngo tumwereke ibyo twamenye

Muri iki gihe hari impinduka ziri kugaragara, umukobwa n'umuhungu bahawe amahirwe angana umusaruro wabo ntuzamo ikinyuranyo kinini. Aba ni abana bo ku ishuri ribanza bitegura kujya muri ka sport

Muri iki gihe hari impinduka ziri kugaragara, umukobwa n’umuhungu bahawe amahirwe angana umusaruro wabo ntuzamo ikinyuranyo kinini. Aba ni abana bo ku ishuri ribanza bitegura kujya muri ka sport

Mwarimu arabatoza n'igororangingo

Mwarimu arabatoza n’igororangingo

Icyo akoze barakurikira. Niho ubumenyi buva, ngo "Kwiga ni ukwigaana"

Icyo akoze barakurikira. Niho ubumenyi buva, ngo “Kwiga ni ukwigaana”

Mu yisumbuye habaho kuganira kurusha mu abanza

Mu yisumbuye habaho kuganira kurusha mu abanza

Ariko mwarimu akomeza kuba mwarimu akanaba umubyeyi. Uyu arakora akazi ke abwira abanyeshuri ibyo bakwiye kumenya n'itandukaniro rya bimwe n'ibindi

Ariko mwarimu akomeza kuba mwarimu akanaba umubyeyi. Uyu arakora akazi ke abwira abanyeshuri ibyo bakwiye kumenya n’itandukaniro rya bimwe n’ibindi

Abagore bafite uruhare runini mu gutuma Kigali ari umujyi w'isuku benshi bashima

Abagore bafite uruhare runini mu gutuma Kigali ari umujyi w’isuku benshi bashima

Bafite kandi uruhare mu mutekano

Bafite kandi uruhare mu mutekano

Bakora kandi imirimo inyuranye wasangaga yiharirwa cyane n'abagabo

Bakora kandi imirimo inyuranye wasangaga yiharirwa cyane n’abagabo

Imbaraga zabo zishingiye ku mirimo ibiri ubu, bashaka ubuzima batanga n'uburere icya rimwe

Imbaraga zabo zishingiye ku mirimo ibiri ubu, bashaka ubuzima batanga n’uburere icya rimwe

Abakobwa bato nabo ni intwari mu kwita kuri barumuna babo

Abakobwa bato nabo ni intwari mu kwita kuri barumuna babo

Arakora ibishoboka ngo tunyure ahasa neza

Arakora ibishoboka ngo tunyure ahasa neza

Ariko ubu n'abagore n'abakobwa batangiye kubizamo cyane. Uyu ni Valentine ukorera iyi mirimo Nyabugogo muri Gare

Ariko ubu n’abagore n’abakobwa batangiye kubizamo cyane. Uyu ni Valentine ukorera iyi mirimo Nyabugogo muri Gare

Imirimo ya tekiniki ya za telephone, Mudasobwa n'ibindi bikoresho bya 'electronic' bikiza abagabo barabyihariye

Imirimo ya tekiniki ya za telephone, Mudasobwa n’ibindi bikoresho bya ‘electronic’ bikiza abagabo barabyihariye

Abagore n’abakobwa UMUSEKE ubifurije umunsi mwiza aho muri hose


Photos © Evode MUGUNGA & Innocent ISHIMWE

UMUSEKE.RW

0 Comments

  1. NDAGIJIMANA ILDEPHONSE

    08/03/2017 at 8:00 am

    Abagore nibarusheho kubaha abagabo babo babagize abagore babakuye mu bukobwa, ariko n’abagabo nibarusheho gukunda abagore babo basize byose ngo buzuzanye bakore umuryango. Abakobwa bose nibahabwe uburenganzira bungana n’ubw’abahungu, kandi bareke kwisuzugura kuko bashoboye byinshi. Ikirua byose nibiheshe agaciro bareke kwiyandarika. Umunsi mwiza ku babyeyi bose bita ku nshingano zabo zo kubungabunga ubuzima bw’abo bibarutse. Hahirwa umugore wubaha umugabo bashakanye, azarama umugabo ukunda kandi agaha agaciro umugore wamubyariye ibibondo.

  2. Lily

    08/03/2017 at 8:09 am

    Umuseke ndabashimiye cyane kuri iyi nyandiko iteye ubwuzu.Umunsi mwiza Bagore namwe Bari b’u Rwanda

  3. Gas

    08/03/2017 at 8:22 am

    Umuseke, you guys are just WOW!

  4. Mireille

    08/03/2017 at 10:18 am

    Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore, abanyarwanda twese twishimiye intambwe igaragara abagore bamaze gutera muri iki gihugu by’umwihariko no ku isi muri rusange, ibyo byose ntibyashoboka ariko abagabo batabigizemo uruhare.

    Ni byiza rero ko buri mugore wese yumva ko umugabo ari mugenzi we Imana yamuhaye ngo babane mu mahoro, mu bwumvikane, mu bwuzuzanye no mu bwubahane. Ijambo “uburinganire” ryashyizwe mu mategeko agenga umuryango, na “Politiki y’uburinganire” yumvikana muri Politiki rusange y’igihugu, ntibikatubere inzitizi cyangwa intambamyi mu mibanire n’imibereho mu rugo no mu muryango, ahubwo bitubere urwibutso rw’ubufatanye n’ubwuzuzanye bigomba kuranga abashinze urugo n’abagize umuryango, bitubere kandi umutangirizwa wo kudatatira igihango twagiranye nk’umugabo n’umugore igihe Imana yaduhuzaga.

    Umunsi mwiza ku bari n’abategarugori bose.

  5. Raymond

    08/03/2017 at 7:13 pm

    inkuru yawe iteye ubwuzu, irashimishije ariko umutwe wayihaye ngo “Ba maama, bashiki bacu, abagore bacu…bashoboye byose, nibo Mana” wakabije kuko rwose sibo Mana.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock