Amafoto: Ibihugu by’ibihangange byerekanye ingufu zabyo za gisirikare – UMUSEKE

Amafoto: Ibihugu by’ibihangange byerekanye ingufu zabyo za gisirikare

Ubushinwa, u Burusiya, na USA nibyo bihugu bya mbere bikize ku isi. Mu mpera z’Icyumweru gishize ibi bihugu byerekanye ingufu zabyo za gisirikare binyuze mu kugaragaza amato y’intambara manini, indege z’intambara za rutura ibifaro n’amakamyo ahetse ibisasu biraswa kure cyane n’abasirikare bagize imitwe idasanzwe irwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Uburusiya, USA, u Bushinwa nibyo bihugu bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi. Bihora bishaka guhiganwa

Amafoto agaragara ku binyamakuru bitandukanye harimo na Daily Mail yerekana uko USA, u Burusiya n’Ubushinwa biherutse kwerekana ingufu za gisirikare binyuze mu myitozo ya gisirikare.

Ingabo z’u Burusiya zerekanye amato yazo y’intambara  menshi kandi agezweho mu muhango wabaye kuri uyu wa  Gatandatu uyobowe na Perezida Vladmir Putin ubwe.

Putin yasabye ingabo ze zirwanira mu mazi gukora akarasisi k’amato y’intambara agaturuka mu Nyanja ya Baltic agana ku mwaro w’amazi ya Syria.

Amato 50 agenda hejuru y’amazi n’andi agenda munsiy ayo yari mu karasiri mu mugezi wa Neva ndetse ngo mu kigobe cya Finland agana mu mujyi wa kabiri w’u Burusiya ariwo Saint Petersburg.

Perezida Putin yabwiye abasirikare be ati: “ Muri iki gihe hari byinshi biri gukorwa ngo tuvugurure kandi duteze imbere ingabo zirwanira mu mazi. Ingabo zacu zirwanira mu mazi zigomba guhabwa ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’ibibazo byahozeho ndetse n’ibivuga muri iki gihe bitewe n’ibiba mu isi.  Tugomba guhashya iterabwoba naba rushimusi bo mu mazi.”

Uburusiya kandi buritegura kuzakoresha akandi karasisi k’ingabo zo ku butaka no mu kirere mu gihe buzabwa bwizihiza intsinzi ku Badage ba Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Uburusiya muri iki gihe bwongereye ingabo, ibikoresho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwitegura intambara kubera umwuka mubi uri hagati yabwo n’ibihugu nka Ukraine, ibihugu bigize OTAN n’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Ubushinwa nabwo bwerekanye akarasisi k’ingabo zabwo zifite ibifaro, imbunda n’indege zinyaruka, aka karasisi kakaba karabaye mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 90  ingabo z’u Bushinwa zivuguruye zishinzwe ubu zikaba zitwa  People’s Liberation Army.

Abasirikare ibihumbi 12 bafite imodoka z’intambara 570  n’indege 129 zirimo iyo igezweho cyane muri iki gihe yitwa J-20 Stealth Fighter nibo bari mu karasisi k’ingabo z’u Bushinwa ubwo bizihizaga iriya sabukuru.

Ubwo uyu muhango watangiraga, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yabwiye ingabo ze ko zigomba gukomeza ikoranabuhanga mu gisirikare kandi ntizicike intege. Yazisabye kuba abanyamwuga bakarinda inyungu z’u Bushinwa aho ziri hose ku isi.

Ati: “Mwitonde iby’ubu si nk’ibya kera! Ubu Isi nta mutekano ifite bityo rero mugomba kubaka igisikare kihagazeho kandi cy’umwuga.” Akarasisi k’ingabo z’u Bushinwa kabereye ahitwa Zhurihe aha hakaba ariho haba ikibuga kinini muri Asia yose ingabo zitorezaho mu gace rwagati ka Mongolia.

Mu magambo ingabo zasubiragamo mu karasisi harimo agira ati: “Tuzakorera abaturage bacu, Tuzubaha ishyaka ryacu, Tuzarwanira gutsinda kandi turi ingabo z’indakemwa” Muri iki gihe ingabo z’u Bushinwa zihatanira kurusha iza USA ibikoresho n’ikoranabuhanga ndetse n’ijambo mu karere buherereyemo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zifatanyije n’ingabo z’ibihugu bahuriye mu muryango wa OTAN nabo berekanye imyitozo bahuriyeho n’ingabo zo muri Armenia, u Budage, Slovenia, Turikiya, Ukraine n’u Bwongereza.

Izi ngabo zose zafatanyije na USA muri iriya myitozo zari zigamije kwereka u Burusiya ko zitazabwemerera kugira icyo butwara igihugu cya Georgia bimaze iminsi birebana ay’ingwe.

Iyi myitozo ikozwe mbere gato y’uko Visi Perezida wa USA witwa Mike Pence asura Tbilisi mu murwa mukuru wa Georgia kugira ngo abasezeranye ubufatanye bwa gisirikare no mu bukungu. Abasirikare 800 ba Georgia n’abandi 1600 ba USA bafatanyije mu myitozo bise ‘Noble Partner 2017’.

Muri iki gihe hari intwaro zo mu bwoko bwa M1A2 Abrams n’izindi modoka z’intambara zo mu bwoko bwa M2 Bladley za USA zoherejwe ku nkengero y’Inyanja yirabura. Ingabo zo muri Armenia, u Budage, Slovenia, Turikiya, Ukraine n’u Bwongereza nazo zifatanyije muri iyi myitozo iyobowe na USA.

Ku wa Gatanu w’icyumwetu gishize Koreya ya ruguru nayo yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa Missile kitwa Hwasong-14 ivuga gishobora kuraswa ku butaka bwa USA, ibi bikaba byararakaje USA isanzwe ishinja u Bushinwa gukingira ikibaba ubutegetsi bwa Kim Jong Un.

  AMAFOTO: Ingabo z’u Bushinwa zirwanira ku butaka no mu kirere:

Ingabo z’u Bushinwa zerekanye ingufu zazo mu bya gisirikare

Ibimodoka bitwaye za missile z’ingabo z’u Bushinwa People’s Liberation Army

Ni abasirikare bagera ku bihumbi 12 bakoze akarasisi

Baturukaraga mu mitwe itandukanye y’ingabo zidasanzwe z’u Bushinwa

Indege z’intambara zigezweho z’u Bushinwa nazo zari mu karasisi

Imodoka zihariye z’intambara u Bushinwa bwakoze

Abasirikare bavugaga baranguruye bemeza ko bazarinda abaturage, ishyaka ryabo kandi ko batazatezuka ku bunyangamugayo

Ni umuhango wari urimo ingabo zo ku butaka no mu kirere,

u Bushinwa nicyo gihugu gifite ingabo nyinshi ku isi

Ibifaro by’ingabo z’u Bushinwa

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasabye ingabo ze gukomeza igisirikare kikarushaho kuba icy’umwuga

 

Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi zerekanye amato yazo y’intambara:  

Amato y’intambara y’u Burusiya ari mu karasisi

Abanyamakuru bari baje kureba uko amato y’igisirikare cyabo akora akarasisi

Nibwo bwa mbere u Burusiya bwerekanye amato yabwo y’intambara menshi kandi manini

 

Ni akarasisi kavaga ku nyanja ya Baltic bugana ku mwaro w’amazi ya Syria

Amato 50 manini niyo yitabiriye kariya karasisi

Perezida Putin niwe waje gutangiza akarasisi k’ingabo ze zirwanira mu mazi

 

Ingabo za USA zifatanyije n’izindi zo muri OTAN:

Umwe mu basirikare ba USA ari kuzibura umunwa w’imbunda y’igifaru mu myitozo yari yabahuje n’ingabo za Georgia

Abasirikare ba Georgia mu myitozo bafatanyije n’abandi bagize OTAN

Ingabo z’u Bwongereza nazo ziri muzifatanyije na USA na Georgia kwigira hamwe uko bakwivuna umwanzi

Ni imyitozo yahuriyemo abasirikare bo mu bihugu byinshi byo mu Burayi bwo hagati n’u Burasirazuba

Ingabo z’u Budage nazo zari muri iyi myitozo yabereye muri Georgia

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. NKOMATI James

    03/08/2017 at 9:02 am

    Aba bose barategura intambara ya 3 y’isi,ijyana kuli ARMAGEDDON.Armageddon ni intambara y’imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),ikica abantu bose batuye isi banga kumvira imana (Yeremia 25:33),ndetse imana igakuraho ubutegetsi bwose bwo ku isi,ikabuha YESU akaba ariwe utegeka isi (Ibyahishuwe 11:15).Intambara ya 3 y’isi niba,ibihugu noneho bizakoresha Atomic Bombs.Niho mpamvu imana izatabara kugirango badatwika isi yiremeye.Abantu bashaka kuzarokoka kuli uwo munsi w’imperuka,bagomba gushaka imana,bakiga Bible kugirango bamenye neza icyo imana idusaba.Abanga bakibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli Paradizo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock