AMAFOTO: Mu birori bidasanzwe i Kigali hamuritswe inyogosho gakondo – UMUSEKE

AMAFOTO: Mu birori bidasanzwe i Kigali hamuritswe inyogosho gakondo

Mu mpera z’icyumweru gishize i Kigali habaye igitaramo kidasanzwe kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda cyo kumurika imisatsi n’ubwoko bw’inyogosho gakondo (Natural Hair show & Beauty Expo).

Abasanzwe bamurika imideri bigaragaje mu nyogosho gakondo

Abasanzwe bamurika imideri bigaragaje mu nyogosho gakondo

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, cyanogeye abakitabiye dore ko kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Bimwe mu byari binogeye amaso, ni abana bato bigaragaje mu nyogosho zitandukanye, basusurukije benshi ubwo biyerekanaga.

Iri murika ry’imisatsi n’inyogosho gakondo ryiswe ‘Natural Hair show & Beauty Expo’, ryamurikiwemo inyogosho zirimo izahozeho mu bihe byo hambere nk’amasunzu n’intweri, n’izubu zirimo Dread rock n’inyogosho ya kinyafurika.

Intego y’iki gitaramo kwari ukwerekana amako y’imisatsi umuntu ashobora kurimbana ahantu henshi hatandukanye .

Abahanga n’abacuruza  imideri nka Uzi Collection , Delphines Design , Rwanda clothing ,  Mr Price n’abandi, baboneyeho umwanya wo kumurika imideri basanzwe bakora.

Alexanderia Haidara wateguye iki gitaramo, yavuze ko yishimiye kubona abantu bitabira ibi bikorwa byo kumurika ibijyanye n’imisatsi birimo amavuta akoreshwa mu kwita ku musatsi.

Yagize ati “Ndizera ko ubu abantu basobanukiwe akamaro ko gutunga umusatsi wa kimeza”

Kwerakana amako y’imisatsi muri iki gitaramo byakozwe n’inkumi n’abasore basanzwe bamenyerewe mu mwuga wo kumurika imideri.

Biyerekanye mu nyogosho gakondo

Biyerekanye mu nyogosho gakondo

Umunyarwenya Arthur ari kubaza abagiye kurushanwa gusokozo imisatsi uko biyumva mbere yo gutangira irushanwa

Umunyarwenya Arthur ari kubaza abagiye kurushanwa gusokozo imisatsi uko biyumva mbere yo gutangira irushanwa

Habaye amarushanwa yo gusokoza imisatsi

Habaye amarushanwa yo gusokoza imisatsi

Abagize akanama nkemuramaka batangaza uwasokoje neza umusatsi

Abagize akanama nkemuramaka batangaza uwasokoje neza umusatsi

Batambutse imbere y'abaje kwihera amaso ubwiza bw'inyogosho zo hambere

Batambutse imbere y’abaje kwihera amaso ubwiza bw’inyogosho zo hambere

Ntibyari byoroshye kubitandukanya n'ibitaramo bimurikirwamo imideri

Ntibyari byoroshye kubitandukanya n’ibitaramo bimurikirwamo imideri

Abana bato bagaragaje inyogosho bishimisha benshi

Abana bato bagaragaje inyogosho bishimisha benshi

Basusurukije abantu bataha bishimye

Basusurukije abantu bataha bishimye

Abana bari baje kwirebera bagenzi babo bamuritse inyogosho

Abana bari baje kwirebera bagenzi babo bamuritse inyogosho

Byari ibirori binogeye amaso

Byari ibirori binogeye amaso

No kumurika imyambaro byose byari birimo

No kumurika imyambaro byose byari birimo

Bafataga n'amafoto y'iki gitaramo kibaye bwa mbere mu Rwanda

Bafataga n’amafoto y’iki gitaramo kibaye bwa mbere mu Rwanda

Mu myambaro yo mu gihe cyo hambere n'amasunzu

Mu myambaro yo mu gihe cyo hambere n’amasunzu

Abanyamahanga banyuzagamo bakabaza abo bicaranye iby'izi nyogosho babonaga zishimishije

Abanyamahanga banyuzagamo bakabaza abo bicaranye iby’izi nyogosho babonaga zishimishije

Alexanderia wateguye iki gitaramo yishimiye uko cyagenze

Alexanderia wateguye iki gitaramo yishimiye uko cyagenze

Amafoto ©R. Kayikuhura/Umuseke

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Maria

    07/11/2017 at 7:26 pm

    Bamuritse insokozo si inyogosho.Ikindi natural hair ntabwo bivuga inyogosho gakondo ahubwo ni imisatsi y’umwimerere

    • konshens

      08/11/2017 at 12:36 pm

      mi agree with yuh

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock