AMAFOTO: Mugabo ahesheje Rayon intsinzi, ababaza Police FC yamwirukanye – UMUSEKE

AMAFOTO: Mugabo ahesheje Rayon intsinzi, ababaza Police FC yamwirukanye

Rayon Sports itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’umunsi wa mbere w’irushanwa ry’agaciro Development Fund. Igitego cyatsinzwe na Gabriel Mugabo wakinaga na Police FC yamwirukanye.

Gabriel Mugabo yihimuye kuri Police FC yamwirukanye, ayitsinda igitego cyahaye Rayon sports intsinzi mu munsi wa mbere w'irushanwa ry'Agaciro

Gabriel Mugabo yihimuye kuri Police FC yamwirukanye, ayitsinda igitego cyahaye Rayon sports intsinzi mu munsi wa mbere w’irushanwa ry’Agaciro

Kuri uyu wa gatandatu tariki  Nzeri 2017 hatangijwe ku mugaragaro irushanwa ry’Agaciro development championship 2017 rihuza amakipe ane ya mbere mu Rwanda yatangijwe ku mugaragaro. Nyuma y’umukino wa mbere APR FC yatsinzemo AS Kigali 2-0, Rayon sports yahanganye na Police FC mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.

Abatoza bombi Olivier Karekezi wa Rayon sports na Seninga Innocent wa Police FC baje muri uyu mukino bari ku gitutu kuko aribwo bagihabwa amasezerano mu makipe yabo.

Igice cya mbere nticyagaragayemo uburyo bwinshi bushobora kubyara ibitego ku mpande zombi. Gusa Rayon sports yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 17 Nova Bayama yahinduraga umupira imbere y’izamu habura ukoraho, Manishimwe Djabel awuha Bimenyimana Bonfils Caleb wabanje mu kibuga umukino wa mbere w’amarushanwa muri Rayon sports, ariko umupira awuteye uca iruhande rw’izamu.

Police FC nayo yanyujijemo irasatira ikoresheje uruhande rw’ibumoso rwakinagaho Celestin Ndayishimiye na Nsengiyumva Moustapha wahanganaga na Rayon yakiniraga umwaka ushize. Gusa inshuro eshatu bagerageje guhindura umupira imbere y’izamu mu gice cya mbere, ba rutahizamu Isaie Songa na Bertrand Iradukunda ntibashoboye kuwukoraho. Byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Olivier Karekezi akora impinduka. Nahimana Shassir utigaragaje mu gice cya mbere kubera kunanirwa kumenera muri ba myugariro ba Police FC barimo Munezero Fiston bakinanye umwaka ushize muri Rayon, yasimbujwe Muhire Kevin.

Uyu musore w’imyaka 20 yahinduye umukino kuko yakinaga ku mpande asatira byagabanyije umuvusuko no gufasha abasatira ba Police FC kuri ba myugariro bay obo ku mpande Mpozembizi Mouhamed na Celestin Ndayishimiye.

Inyota yo gushaka igitego kuri Police FC yatumye Seninga nawe asimbuza ku munota wa 56, akuramo umukinnyi wo kuruhande Iradukunda Bertrand, aha umwanya Manishimwe Yves wavuye muri Etincelles. Naho Biramahire Abeddy asimbura Songa Isaie.

Ibi byatanze umusaruro kuko Police FC yagerageje amahirwe abiri; ku munota wa 62 na 65 ariko Abeddy ntiyashobora guhindukiza Ndayishimiye Eric Bakame urindira Rayon sports.

Karekezi yongeye gusimbuza ku munota wa 73. Tidiane Kone asimbura Nova Bayama. Amakosa yo guhusha ibitego yakozwe na Police FC yakosowe na Rayon sports mu munota umwe nyuma y’izo mpinduka kuri ‘corner’ yatewe na Kwizera Pierrot, umupira winjizwa mu izamu na Mugabo Gabriel wahoze akinira Police FC ariko iza kumwirukana muri 2016.

Iminota yakurikiyeho yiganjemo gutindana umupira ku bakinnyi ba Rayon sports no kwigaragaza ku bakinnyi bayo bashya nka; Rutanga Eric na Yannick Mukunzi. Bo na bagenzi babo basoje umukino mu byishimo by’insinzi y’igitego 1-0.

Imikino itaha y’irushanwa ry’Agaciro iteganyijwe kuwa gatatu tariki 13 Nzeri 2017. APR FC izakina na Police FC kuri stade Amahoro saa 15:30, naho Rayon sports ikine na AS Kigali saa 18h.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Police FC: Marcel Nzarora, Muhamed Mpozembizi, Celestin Ndayishimiye, Fiston Munezero, Twagizimana Fabrice, Miraf Twizerimana, Eric, Moustapha Nsengiyunva, Isaie Songa, Iradkunda Bertrand

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bagerageje ariko intsinzi irabura

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bagerageje ariko intsinzi irabura

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Jean D’Amour, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Djabel Manishimwe, Shassir Nahimana, Caleb Bonfils Bimenyimana.

11 ba Rayon sports batangiye neza irushanwa ry'Agaciro

11 ba Rayon sports batangiye neza irushanwa ry’Agaciro

Justin Bimenyimana na Seninga Innocent batoza Police FC bagowe n'intangiriro z'irushanwa ry'Agaciro

Justin Bimenyimana na Seninga Innocent batoza Police FC bagowe n’intangiriro z’irushanwa ry’Agaciro

Imvune ya Muvandimwe JMV yahaye Celestin Ndayishimiye, aha ararwanira umupira na Jean d'Amour Mayor

Imvune ya Muvandimwe JMV yahaye Celestin Ndayishimiye, aha ararwanira umupira na Jean d’Amour Mayor

Manishimwe Yves na Muhire Kevin bombi bagiye mu kibuga basimbuye

Manishimwe Yves na Muhire Kevin bombi bagiye mu kibuga basimbuye

Bari baje ku bwinshi

Bari baje ku bwinshi

Yaje muri uyu mukino ari ku gitutu '

Yaje muri uyu mukino ari ku gitutu

Eric Ngendahimana ntiyorohewe na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga

Eric Ngendahimana ntiyorohewe na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga

Kwizera Pierrot atereka umupira mbere yo gutera corner yavuyemo igitego

Kwizera Pierrot atereka umupira mbere yo gutera corner yavuyemo igitego

Gabriel yashimiwe na bagenzi be

Gabriel yashimiwe na bagenzi be

Mugabo Gabriel yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gutsinda Police FC yamwirukanye umwaka ushize

Yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutsinda Police FC yamwirukanye umwaka ushize

Nyuma yo kumara icyumweru kimwe ari umufana wa AS Kigali, Nkunda-Match yasubiye muri Rayon sports

Nyuma yo kumara icyumweru kimwe ari umufana wa AS Kigali, Nkunda-Match yasubiye muri Rayon sports

Mukunzi yemeza ko iyi ari intangiriro nziza

Mukunzi yemeza ko iyi ari intangiriro nziza

Bararwanira igikombe cy'Agaciro gifite agaciro ka miliyoni 3

Bararwanira igikombe cy’Agaciro gifite agaciro ka miliyoni 3

Abasore ba Police FC bagerageje kugarira neza ariko ntibagera ku ntego

Abasore ba Police FC bagerageje kugarira neza ariko ntibagera ku ntego

Umudiho wari wose

Umudiho wari wose

Yannick Mukunzi warerewe muri APR FC na Bakame baririmba bati, Rayon ni wowe dukunda

Yannick Mukunzi warerewe muri APR FC na Bakame baririmba bati, Rayon ni wowe dukunda

Roben NGABO

UMUSEKE

7 Comments

  1. Twin Yeah

    09/09/2017 at 7:02 pm

    Ni ibyo! Dialla na we arurira indege ejo.

  2. manzi

    09/09/2017 at 7:46 pm

    Nyamara Police ntako itagize intwaro zayo zose yazikozeho.

  3. Se7

    10/09/2017 at 3:02 am

    Police yari yatwiziritseho kuyitsinda bikunda kugorana ariko bikarangira itsinzwe kiriya gitego si abakiinyi bonyine bacyishimiye natwe abafana twari tunyotowe,amakipe yose akanira rayon cyane sinzi impamvu ubu na As Kigali nabonye iri kurwego rwo hasi wasanga izaza yigize urutare,nihahandi tuzayihongora,Yannick ufite ishyaka haba mu kibuga no hanze wowe na Rutanga turaje tubafane tubabe inyuma muduhe insinzi

  4. manzi

    10/09/2017 at 8:26 am

    Quel east l’homme de ce match? Rutanga Eric.

  5. PHilbert

    10/09/2017 at 4:08 pm

    Ahoòoooooo! Ibyo nibyo dushaka ninabyo byiza iyegoooo!!!!

    • bigabo

      11/09/2017 at 9:23 am

      Mwese muraturuhira, ayo musekesha uyu munsi ejo muzayaririsha tu!

  6. HABIMANA STRATON

    12/09/2017 at 2:01 pm

    Home du match yabaye nde?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock