AMAFOTO: Nsengimana J.Bosco atsinze umunsi wa mbere wa TdRwanda 2017 – UMUSEKE

AMAFOTO: Nsengimana J.Bosco atsinze umunsi wa mbere wa TdRwanda 2017

Abasiganwa 74 nibo basiganwe mu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2017 aho buri umwe agerageza gukoresha ibihe bito bishoboka ku giti cye mu gusiganwa 3,3Km. Nsengimana Jean Bosco yatsinze abandi akoresheje  03min 46sec 06’.

Clare Akamanzi uyobora RDB, Umunyamabanga wa MINISPOC na Bayingana uyobora FERWACY nibo batangije Tour du Rwanda 2017, umukinnyi wahagurutse mbere ni Le Court de Bilot wo mu birwa bya Maurices

Claire Akamanzi uyobora RDB, Umunyamabanga wa MINISPOC na Bayingana uyobora FERWACY nibo batangije Tour du Rwanda 2017, umukinnyi wahagurutse mbere ni Le Court de Bilot wo mu birwa bya Maurices

Kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 nibwo umunyamabanga muri ministeri y’umuco na siporo afatanyije na Bayingana Aimable uyobora FERWACY batangije ku mugaragaro isiganwa ngarukamwaka ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka uy Rwanda ‘Tour du Rwanda 2017’.

Umunsi wa mbere w’iri siganwa abakinnyi 74 bahagarariye amakipe 15 azahatanira Tour du Rwanda bakinnye buri muntu ku giti cye ahangana n’igihe, ‘Individual Time Trial’ mu muhanda wa stade Amahoro, KIE, Kimironko, bagasubira kuri stade Amahoro banyuze kuri FERWAFA, ku ntera ya 3,3Km.

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda nibo baje imbere; Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda akoresha ibihe bito kurusha abandi 03min 46sec 06’, akurikirwa na Valens Ndayisenga naho ku mwanya wa gatatu haza Stefan De Bod w’umunya Afurika y’epfo ukinira Team Dimension Data for Qhubeka.

Byatumye Nsengimana ahabwa imyenda ine ihabwa abitwaye neza; Umwenda w’umuhondo ugaragaza uwa mbere ku rutonde rusange, umwenda werekana uwatsinze etape, umwenda w’umukinnyi mwiza w’umunyarwanda n’umunya-Afurika, n’umwenda w’umukinnyi urusha abandi guhatana.

Umwenda w’urusha abandi kuzamuka imisozi watsindiwe na Valens Ndayisenga wa Tirol Cycling Team yo muri Autriche.

Uko bakurikiranye ku rutonde rusange

Valens Ndayisenga na bagenzi be bifuza kumufasha kwisubiza Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga na bagenzi be bifuza kumufasha kwisubiza Tour du Rwanda

Uwingeneye Jimmy wa Les Amis Sportifs ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere

Uwingeneye Jimmy wa Les Amis Sportifs ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere

Umukinnyi yatangiraga gusiganwa nyuma y'umunota undi agiye

Umukinnyi yatangiraga gusiganwa nyuma y’umunota undi agiye

Prologue y'umwaka ushize yegukanywe na Lowest Rates yo muri Canada ariko uyu mwaka MCPhaden Cameron wayo waje hafi yabaye uwa 9

Prologue y’umwaka ushize yegukanywe na Lowest Rates yo muri Canada ariko uyu mwaka MCPhaden Cameron wayo waje hafi yabaye uwa 9

Lagab Azeidine wo muri Algeria ni umwe mu bahabwa amahirwe yo gutwara isiganwa ariko ntiyorohewe n'uyu munsi

Lagab Azeidine wo muri Algeria ni umwe mu bahabwa amahirwe yo gutwara isiganwa ariko ntiyorohewe n’uyu munsi

Abaturage batandukanye baje kwihera ijisho

Abaturage batandukanye baje kwihera ijisho

Abakinnyi ba Bike Aid yo mu Budage ntabwo bahiriwe

Abakinnyi ba Bike Aid yo mu Budage ntabwo bahiriwe

Abari kuri stade Amahoro bakurikirana uko abakinnyi bakurikirana kuri iyi big screen

Abari kuri stade Amahoro bakurikirana uko abakinnyi bakurikirana kuri iyi big screen

Abrehim Raderan wa Ethiopia azenguruka uduce twa Remera

Abrehim Raderan wa Ethiopia azenguruka uduce twa Remera

Areruya Joseph yabaye uwa kane

Areruya Joseph yabaye uwa kane

Bayingana asobanurira Ntigengwa John wa MINISPOC na Akamanzi Claire wa RDB uko isiganwa rigenda

Bayingana asobanurira Ntigengwa John wa MINISPOC na Akamanzi Claire wa RDB uko isiganwa rigenda

Gasore Hategeka watwaye shampiyona y'u Rwanda uyu munsi yabaye uwa 39

Gasore Hategeka watwaye shampiyona y’u Rwanda uyu munsi yabaye uwa 39

Gutangira no gusoza byabereye kuri Stade Amahoro

Gutangira no gusoza byabereye kuri Stade Amahoro

Hadi Janvier watwaye Prologue ya 2013 na 2014 yari yaje gufana bagenzi be

Hadi Janvier watwaye Prologue ya 2013 na 2014 yari yaje gufana bagenzi be

Jean-Claude HERAULT uhagarariye itsinda ry'abategura Tour du Rwanda afite ikizere cyo kuyigira nziza kurusha imyaka ishize

Jean-Claude HERAULT uhagarariye itsinda ry’abategura Tour du Rwanda afite ikizere cyo kuyigira nziza kurusha imyaka ishize

Ni umukino usaba kwitanga

Ni umukino usaba kwitanga

NkundaMatch na Rwarutabura bari baje gushyigikira abakinnyi ba Team Rwanda

NkundaMatch w’i Kirinda na Rwarutabura bari baje gushyigikira abakinnyi ba Team Rwanda

Stephan De Bod wa Dimension Data ntabwo yashoboye gutsinda muri Prologue nubwo yahabwaga amahirwe

Stephan De Bod wa Dimension Data ntabwo yashoboye gutsinda muri Prologue nubwo yahabwaga amahirwe

Jean Bosco Nsengimana niwe wakoresheje ibihe bito atangira Tour du Rwanda 2017 neza

Jean Bosco Nsengimana niwe wakoresheje ibihe bito atangira Tour du Rwanda 2017 neza

Arifuza gusubiramo amateka

Arifuza gusubiramo amateka

Ndayishimiye ko yabaye mu batangiye bahembwa

Ndayisenga nawe arifuza kwisubiza Tour du Rwanda

Stephan De Bod wa Dimension Data niwe wahembwe nk'urusha abandi guhatana

Stephan De Bod wa Dimension Data niwe wahembwe nk’urusha abandi guhatana

Nsengimana yegukanye prologue imuha amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda ya kabiri

Nsengimana yegukanye prologue n’ibihembo bine

Yahise yambara yellow jersey

Yahise yambara yellow jersey

Ejo tariki 13 Ugushyingo abasiganwa baziruka Etape ya mbere: Kigali-Huye (120,3 Km) nyuma bazakomeze muri izi nzira;

Tariki 14/11/2017: Etape II: Nyanza-Rubavu (180km)
Tariki 15/11/2017: Etape III: Rubavu – Musanze, bazabanje kuzenguruka umugi wa Rubavu inshuro enye, (95kms)
Tariki 16/11/2017: Etape IV: Musanze – Nyamata (121kms)
Tariki 17/11/2017: Etape V: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umugi wa Rwamagana (93.1kms)
Tariki 18/11/2017: Etape VI: Kayonza-Kigali,Stade ya Kigali banyuze mu muhanda wo kwa Mutwe (86.3kms)
Tariki 19/11/2017: Etape VII: Kigali-Kigali (120kms)

Photo/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Patrick Nishyirembere

    12/11/2017 at 2:37 pm

    Ndabona Ndayisenga Valens azongera agatwara iyi Tour du Rwanda ndakurahiye abahungu ba Bayingana bakomerezaho baturyohereze gusa nabonye banyuraho bitaryoshye cyane.
    Gusa umukino w’amagare niwo wonyine uhesha ishema abanyarwanda mukomerezaho

  2. Gata

    12/11/2017 at 4:50 pm

    Songa mbere J.Bosco, erekana imbaraga n’ubuhanga ubarusha.Nyagasani akube hafi.nuko izina ryawe ryitwa benshi mu Rwanda nagombaza kuzakwitirira umwana nzabyara.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock