AmaG yatangaje umuhanzi WAMWAMBUYE arenga miliyoni – UMUSEKE

AmaG yatangaje umuhanzi WAMWAMBUYE arenga miliyoni

Mu minsi ishize yavuze ko uwamwambuye amafaranga arenga miliyoni yatwaye PGGSS, uyu munsi yamutangaje ngo ni Nizzo wo mu itsinda Urban Boys.

AmaG nijoro yatangaje ko Nizzo ari we wamwambuye

AmaG nijoro yatangaje ko Nizzo ari we wamwambuye

Mu Ukwakira Hakizimana Amani uzwi nka AmaG the Black yavuze ko hari umuhanzi wamwambuye arenga miliyoni akaba atamwitaba ndetse amwihisha, akavuga ko nabikomeza azamutangaza.

Yavugaga ko hari n’ubwo yajyaga kumureba iwe ngo amwishyuze bakamumwima bakamubwira ko adahari kandi abizi neza ko ahari.

Mu ijoro ryakeye AmaG  The Black yashyize kuri Instagram ifoto ya Nizzo yandikaho amagambo agira ati;

Mperutse gushyira hanze post mvuga ko hari umujama wanyambuye kandi adashaka kumpamagara ngo tuvugane ku kibazo dufitanye cy’amafaranga yanyambuye ng’uyu uwo nababwiraga. Bibaye ngombwa ko mushyira ku gasozi kuko ntashaka kunyishyura.

Mu gitondo cya none ariko iyi ‘post yahise ayivana kuri Instagram.

Mu minsi yashize AmaG yari yavuze ko aho uyu muhanzi azajya aririmba hose abantu bajya bamenya ko ari bihemu.

Yari yanditse ati “Ubwo bivuzeko ntayo azampa ngiye gushaka andi!!!. Ariko najya aba abahagaze imbere aririmba mujye mumenya ko ari bihemu kandi iyo uhemutse byanze bikunze birakugaruka.”

Twagerageje kuvugana na Nizzo kubyo AmaG yaraye ashyize hanze ariko Telephone ye ntiriho.

Post ya AmaG yaje guhita ayivanaho mu gitondo

Post ya AmaG yaje guhita ayivanaho mu gitondo

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Ruharwa

    10/11/2017 at 10:38 am

    Bagiye guterana ibipfunsi rero umukino urusheho juryoha.

  2. Gooo

    10/11/2017 at 11:18 am

    Ariko Nizzo byo nanjye mbona yakwambura, ukuntu aba arigata iminwa mbona ari uburyaryabumwuzuye, ni nayo mpamvu safi yamubuzaga ingume mu jisho ngo paa! Haaaa! Cyakora inkono y’itabi irakubereye uwakunyereka uri guhatururamo ubuvunderi

  3. nike

    10/11/2017 at 11:46 am

    Nizzo ntimukamurenganye kuko uburere ni zero yakuze yumva azaba inige ntiyiga uburere bujyana na Edication kdi muziko ntabumenyi yigeze ashaka bityorero ni mumuhe amahoro ntawutanga icyo adafite.

  4. BABOU

    10/11/2017 at 1:12 pm

    nike uvuzukuri iyu mutipe niwe nyirabayazana mugutandukanya itsinda ashobora kuba atararezwe

  5. philip

    10/11/2017 at 6:14 pm

    Umva mugabanye gusebya Kaboss
    Amag yaraye atangajeko ayomakuru Ari ibihuha kuko kuri instagram ye ntanibiriho ahubwo numuntu wakoze account akayitirira Amag ibi mbabwira ninyirubwite wabyivugiye bsaza!

  6. Bened

    13/11/2017 at 2:47 am

    Uwoni imusazi ariko s star kuki mukund kwirirwa mubinyamakuru

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock