Amagambo ya Trump muri UN ni nk’urusaku rw‘ ‘imbwa imoka’ – UMUSEKE

Amagambo ya Trump muri UN ni nk’urusaku rw‘ ‘imbwa imoka’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea ya Ruguru, Ri Yong-Ho yagereranyije imbwirwaruhame Perezida wa USA, Donald Trump yavugiye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa kabiri, ko ashobora gusenya Kerea, n’ijwi ry’ ‘imbwa imoka.’

Ri Yong-Ho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea ya Ruguru

Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York kuwa kabiri Donald Trump mu ijambo yavuze yikomye cyane Korea ya Ruguru imaze iminsi igerageza intwaro kirimbuzi.

Trump yavuze ko Korea ya Ruguru nikomeza gushotora America n’inshiti zayo bikaba ngombwa ko yirinda, ntayandi mahitamo uretse gusenya burundu Korea Ruguru.

Yavuze ko Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un (yamuhimbye Rocket man) ko arimo kwiyahura n’ingoma ye.

Korea ya Ruguru yakomeje gukora no kugerageza intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kwerekana ko ibihano by’Umuryango w’Abibumbye (UN) ntacyo biyibwiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Ri Yong-Ho yabwiye abanyamakuru hafi y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze Ubumwe za America, ko ibyo Perezida Donald Trump yavuze ari nk’urusaku rw’ ‘imbwa imoka’.

Ati: “Baravuga ngo ‘urusaku rw’imbwa zimoka ntirubuza imyiyereko gukomeza’  Yongeraho ati “Niba Trump yatekereje ko yadukanga ni ‘urusaku nk’urw’ ‘imbwa’ zimoka. Mu by’ukuri ari mu nzozi.”

Ri Yong-Ho ni we mutegetsi wa mbere wa Korea ya Ruguru ugize icyo atangaza ku mbwirwaruhame ya Perezida Donald Trump.

Biteganyijwe ko Ri Yong-Ho azavuga imbwirwaruhamwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ejo kuwa gatanu.

Korea ya Ruguru abasesenguzi bemeza ko yagaragaje gutungurana mu gutera imbere mu gukora ibisasu biraswa kure n’intwaro z’ubumara.

Tariki ya 03 Nzeri uyu mwaka yatangaje ko yagerageje igisasu cyayo cy’ubumara cya gatandatu.

Hari hashize iminsi micye Umuryango w’Abibumbye ushyizeho ibindi bihano bikarishye kuri iki gihugu bijyanye no kukibuza ubucuruzi n’ibindi bihugu cyane mu bijyanye n’ibikomoka kuri petrol no kukibuza gucuruza imyambaro cyohereza hanze.

BBC

CallixteNDUWAYO
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. fkaaa

    21/09/2017 at 10:27 am

    amerika nimuyirase bana namwe muteke amagambo ubushomeri bumeze nabi

  2. Nshizirungu

    21/09/2017 at 11:25 am

    Utazi akaray’i fumbwe, araza ifu

  3. Akumiro

    21/09/2017 at 11:31 am

    Uburyo mwanditse inkuru, wagira ngo ibyavuzwe namwe mwabigize ibyanyu.

  4. uk

    21/09/2017 at 12:03 pm

    Nguko rereo ejo naravuze ko ijambo rya trump ritari rikwiye nuriya muyobozi wa Sweden arabisobanura, navuze ko iyi nama igiye kuba iyo gukoronga kubera ijambo rya Trump ritari rikwiye muziyumvira ibyo Korea izavuga, Iran nabandi yakomojeho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock