Amagare: Ikipe y’u Rwanda iri USA yatangiye neza isiganwa rya Colorado Classic – UMUSEKE

Amagare: Ikipe y’u Rwanda iri USA yatangiye neza isiganwa rya Colorado Classic

Mu ijoro ryakeye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare iri muri Leta Zunze Ubumwe za America yatangiye neza isiganwa mpuzamahanga riri kuhabera ryitwa “Colorado Classic”, abakinnyi batatu baranganya ibihe n’uwa mbere.

Jean Bosco Nsengimana wafashije cyane bagenzi be  yavuye mu irushanwa.

Jean Bosco Nsengimana wafashije cyane bagenzi be yavuye mu irushanwa.

Stage ya mbere yakinwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kane yari iy’intera y’ibilometero 150.4 yegukanwe n’umunyamaerika witwa witwa MURPHY John, ukinira ikipe yitwa Holowesko-Citadel Racing Team akoresheje 3:33:30.

Ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu yakurikiwe n’abanyamerika bagenzi be MCCABETravis ukinira UnitedHealthcare Pro Cycling Team, na OWENLogan ukinira Axeon Hagens Berman.

Kubera ko barangirije mu gikundi kimwe ari benshi, abakinnyi 57 barimo abanyarwanda batatu bose barangirije akiciro ka mbere k’iri siganwa ku bihe bimwe n’uwakegukanye.

Mu Banyarwanda, UKINIWABO Jean Paul Rene yasoreje ku mwanya wa 34, UWIZEYEJean Claude wasoreje ku mwanya wa 41, na HATEGEKA Gasore wasoreje ku mwanya wa 45 ariko bose banganya ibihe n’uwa mbere, ndetse ku rutonde rusange iyi myanya niyo bariho nubwo ho basigwa n’uwa mbere amasegonda 10.

Mugenzi wabo MUNYANEZA Didier we yasoreje ku mwanya wa 61 asigwaho n’uwa mbere amasegonda 37, gusa ku rutonde rusange arasigwa amasegonda 47.

Abankinnyi bakomeye b’u Rwanda isiganwa ntiryaboroheye na cyane ko aribo bakoresheje imberaga nyinshi basunika bagenzi babo bakiri bato, nka UWIZEYIMANA Bonaventure (wa nyuma ku rutonde rusange) yabaye uwa 93 asigwa iminota 18 n’amasegonda 19 akuurikirwa n’abantu babiri gusa barimo NSENGIMANA Jean Bosco wari wagaragaje guhangana ariko akaba yasoje ku mwanya wa nyuma, ndetse ahita ava mu irushanwa.

Mu bakiri bato, UKINIWABO Jean Paul Rene ari ku mwanya wa 7, asigwa amasegonda ane gusa n’Umunyamerika OWEN Logan uyoboye uru rutonde rw’abakiri bato. Kuri uru rutonde kandi hariho MUNYANEZA Didier wa 12 we usigwa n’uwa mbere amasegonda 41.

Ku rwego rw’amakipe, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16 ariko iranganya ibihe (10:40:3) na Holowesko-Citadel Racing Team ya mbere.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock