AMAJWI Y’ABATOYE BOSE: Kagame 98.63%, Mpayimana 0.73, Habineza 0.47% – UMUSEKE

AMAJWI Y’ABATOYE BOSE: Kagame 98.63%, Mpayimana 0.73, Habineza 0.47%

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gukusanya amajwi y’abatoye bose (100%), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa Gatanu no ku wa kane. Iyi mibare igaragaza ko Kagame Paul yagize amajwi 98.63%, Mpayimana agira 0.73 naho Frank Habineza agira 0.47%.

Perezida wa Komisiyo y'amatora Prof Kalisa Mbanda (ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi komisiyo Charles Munyaneza (iburyo)

Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof Kalisa Mbanda (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo Charles Munyaneza (iburyo)

Aya majwi atangajwe by’agateganyo ni ay’Abanyarwanda 6 897 067 bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru ku banyarwanda baba hanze y’igihugu no ku wa Gatanu ku banyarwanda baba mu gihugu imbere.

Kagame Paul wari uhagarariye Umuryango wa RPF-Inkotanyi, mu gihugu yatowe n’abantu 6 650 722 bangana n’amajwi 98.63%.

Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga wanagize amajwi ya kabiri, abamutoye imbere mu gihugu ni 49 117 bangana n’amajwi 0.73%.

Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR/Democtatic Green Party of Rwanda) yatowe n’abantu 31 633 batoreye imbere mu gihugu agira amajwi 0.47%.

Mu majwi y’abatoreye mu mahanga, Dr Frank Habineza yagize 0.15%, Mpayimana Philippe atorwa kuri 0.13% mu gihe Kagame Paul yagize 98.95%.

Mu ntara y’Amajyaruguru, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.34 %, Philippe Mpayimana akagira 0.86% mu gihe Kagame Paul yagize 98.56%.

Mu majyepfo, Dr Frank Habineza yagize amajwi 0.62%, Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.7% naho Kagame Paul agira 98.56%.

Iburasirazuba, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.21%, Mpayimana Philippe atorwa kuri 0.49% naho Kagame Paul atorwa kuri 99.17%.

Mu ntara y’Uburengerazuba, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.67%, Philippe atorwa kuri 0.94% mu gihe Kagame Paul yatowe kuri 98.19%.

Mu mugi wa Kigali, Dr Frank Habineza yatowe ku majwi 0.51%, Mpayimana Philippe agira amajwi 0.67% naho Kagame Paul 98.51%.

Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko abagombaga gutora bose bari 6 900 000 ariko hatoye 96.42%.

Iyi komisiyo ivuga ko kubara amajwi y’imfabusa bitagendeweho cyane kuko aya majwi yari make cyane. Komisiyo ivuga ko gutangaza amajwi ya burundu w’ibyavuye mu matora bizakorwa mu minsi irindwi.

Aba bahatanaga uko ari batatu bagize icyo batangaza ku majwi yatangajwe by’agateganyo. Paul Kagame washimiye abanyarwanda bamushyigikiye n’imitwe ya Politiki yiyemeje gushyigira umuryango wa RPF, yaraye avuze ko iyi nsinzi ari iy’abamutoye.

Perezida Kagame wavuze ko yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda kubera ko babimusabye, yavuze ko ubu akazi gakomeje ko gukomeza guteza imbere Abanyarwanda.

Dr Frank Habineza umaze gutangaza ko ishyaka rye ritishimiye ibyavuye mu matora, yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ishusho y'ibyavuye mu matora ku batoye bose

Ishusho y’ibyavuye mu matora ku batoye bose

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

33 Comments

  1. kalisa

    05/08/2017 at 6:26 pm

    Muzehe wacu oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    nubundi ntagisigaye nibatubwire final kuko insinzi niyacu

  2. Akumiro

    05/08/2017 at 6:31 pm

    Abanyarwanda dukwiriye kwiminjiramo agafu pe! Uraca mu mijyi no ku mihanda y’ibyaro ntubone ibirori bidasanzwe by’abizihiza insinzi mu masoko, mu tubari cyangwa muri public transport. Ubanza abenshi bagiye kubikorera mu nsengero cyangwa mu ngo zabo.

    • Ruganzu

      06/08/2017 at 3:13 pm

      Nanjye ntyo, iyi ntsinzi irakonje pe birutwa n’igihe Rayon Sport yatsinze APR niho usanga umujyi wose kuva Remera kugera Nyamirambo byashyushye. Naho ibi rwose wapi.

    • Jacky

      06/08/2017 at 9:27 pm

      wasanga batarishimiye ibyavuye mu matora cg nuko yarangiye muri 2015!

  3. Selemani

    05/08/2017 at 7:53 pm

    Ni byiza cyane pe! Aya majwi arenga 98% duhundagaje kuri Kagame, tugiye kuyabyaza imishahara myiza ku barimu, ibiciro biciriritse ku masoko, amazi meza n’amashanyarazi aho ataragera, servisi z’agahebuzo mu buyobozi no mu buvuzi, imisoro itaremereye cyane abacuruzi, transport nziza mu mijyi no mu cyaro, ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta, kwihutisha imanza kurusha uko byakorwaga, umutekano uzajya utuma buri wese azajya arya utwe akaryama ntacyo yikanga nk’uko bisanzwe, n’ibindi byiza byinshi ntarondora ngo mbirangize. Kagame oyeeee!!!

  4. Nganzo

    05/08/2017 at 8:11 pm

    Hano mpise menya impamvu bavanyemo Diane Rwigara, bagaheza hanze Nahimana kimwe na Rukokoma aha nibutse abanyarwanda ko iyo urebye impamvu leta itanga kuri Nahimana zisa neza nizo batanze kuri Twagiramungu.Mpayimana utaranamaze amezi 2mu Rwanda arusha amajwi Green Party.Biteye kwibaza byinshi.

    • joyson

      06/08/2017 at 9:32 am

      tekereza kurusha F.Habineza amajgwi utaramara 3 months mu Rwanda?

  5. Nganzo

    05/08/2017 at 8:23 pm

    Ahantu tugana siheza rwose.Ndibuka umunyamakuru Semusambi Felisiyani imana imuhe iruhuko ridashira ibintu yandikaga muri 1985 mu kinyamakuru Kinyamateka.

    • Frank

      06/08/2017 at 3:28 pm

      Wowe na nde se? Aho umuntu ahisemo ko ari ho ajya,wagiye kugana aho ubona heza?

      • Rubirizi

        06/08/2017 at 9:39 pm

        @Franck, Tegereza gato uzabona.Kuko n,abandi niko bavugaga mbere.

  6. Rubyagira

    06/08/2017 at 12:09 am

    Mu Rwanda ubu turi mio zirenga 12. Muri 1994 twari mio 7 jenoside yakorewe abatutsi idutwara mio 1 n’igice.abahungiye Zaire bangana na mio2 hataha mio 1.Nibyo cyangwa ntabwo aribyo?

  7. Gatorano

    06/08/2017 at 4:44 am

    Abaturage bari bakwiye kwihitiramo abakandida bahatana mu matora, apana ngo NEC ibahitiremo. Rwose ibi tuvuyemo nta hatana ririmo.

    • Jacky

      06/08/2017 at 9:31 pm

      icyo gitekerezo cyawe ndacyemeye!aba kandida bajye biyamamaza bahereye mu mudugudu,abasigaye ku rwego rw’igihugu abaturage bahitemo abaziyamamaza

  8. Gondouanais Lambda

    06/08/2017 at 7:03 am

    Hari akantu gatoya komisiyo y’amatora ikwiye kuzakosora. Iyo umuntu agiye gutora ageze imbere y’ufite listi y’abatora, mu gihe bariho bashaka izina rye, aba ashobora kubona aho bamaze kuvivura ku batoye, n’utuzu tukirimo ubusa tw’abataratora. Ku buryo iyo ugiye gutora mu banyuma, hasigaye iminota mike ngo ibiro by’itora bifunge, uba ushobora kugira ishusho nyayo y’umubare w’abantu batoye n’abatatoye kuri pages bakweretse, kandi bigomba gukomeza kuba ibanga rya NEC mu gihe amajwi y’abakandida atarasohorwa. Aho ubwo icyo mvuze kirumvikana?

  9. Mwanainchi

    06/08/2017 at 7:08 am

    Dutangiye manda ya gatatu mu mahoro, dusabe Imana ngo izanarangire mu mahoro. Kuko ikiranga ubutegetsi bwiza kiruta ibindi, si uburyo bujyaho, ni uburyo buvaho. Inch’Allah.

    • Rugano

      06/08/2017 at 12:54 pm

      Iyi manda njye sinyemera ndetse nigumuye kubutegetsi buriho.

      • Jacky

        06/08/2017 at 9:32 pm

        hahahah!komeza wigumure turebe icyo uvanamo!

      • umusaza

        14/08/2017 at 2:50 pm

        @ Rugano ngo manda ntuyemera? wigumuye ku butegetsi? courage. ndagusetse ariko urigumura se wumvikane kurusha miliyoni z’ abanyarwanda zatoye? urahindura ibyemezo bya NEC. Perezida watowe aba yatowe naho ibyo wivugira nakubwira iki? na nkurunziza watowe mu nduru ayoboye igihugu mwanya wa Paul twakoreye ubukwe mu gihugu hose?

  10. Ishibo

    06/08/2017 at 7:42 am

    Nganzo we! Ibyo commission yakoze ni ukubarura amajwi yatanzwe n’abatoye nta kindi cyari kuva ahandi Cg ngo gihimbwe cyitirirwe abaturage. Iby’abo baheze hanze nta wabakumiriye urubuga rwa politique mu Rwanda rurakinguye abakuwemo byumve neza ko hari ibyo batari bujuje kandi bahawe umwanya wo kubyuzuza. Iki gihugu kiyobowe uko abanyarwanda babyifuza rero ahubwo icyakorwa ni ugushyigikira ubuyobozi umusanzu wa buri wese akawutanga ubundi tukarwubaka tukarugira nka paradizooooo ku isi yoseweeeee!

    • Mutwe

      06/08/2017 at 12:49 pm

      @Ishibo jya umumenyako abari bameze nkawe banga kumva inyuma y’amatwi ubu benshi bari muri Kongo mu mashyamba abandi bari Arusha barangije igifungo ubu bakaba barabuze aho berekeza.Ubwenge burashuka rimwe na rimwe iyo haje imbunda.

    • Muhizi

      06/08/2017 at 3:09 pm

      Harya mbere ntabandi batari bafite ibyo batujuje? Abarundi bati ufise indrya mu kanwa..

  11. MATESO JEAN

    06/08/2017 at 9:20 am

    YOUR EXCELLENCY PAUL KAGAME, PRESIDENT OF OUR COUNTRY RWANDA; FROM THE TRUE OF MY HEART, PLEASE RECEIVE MY CONGRATULATIONS. GOD BLESS YOU, MAY THE ALMIGHTY GOD BLESS OUR COUNTRY RWANDA AND ITS CITIZEN.

    JEAN MATESO, MTOTO WA MZEE.

  12. Kajisho

    06/08/2017 at 9:24 am

    Umugambi numwe banyarwanda amahoro ubumwe namajyambere FPR yacu nziza sugira maze usagambe mu Rwanda Oyeeeee.

    • Karongi

      06/08/2017 at 4:10 pm

      Isuka yahawe agaciro kayo ubu u Rwanda ruratera imbere … Umugambi ni umwe banyarwanda …
      Dushinge za koperative kuko ari amajyambere y’u Rwanda … Umugambi ni umwe banyarwanda …

    • Kazitunga

      07/08/2017 at 4:14 pm

      Uriya ni umugabo tuzamutora dore tumaranye imyaka adutegeka mu mahoro dufatanye urunana we amajyambere akaza.hahahhhhhhhhhh

    • umusaza

      14/08/2017 at 2:54 pm

      & Kajisho & Karongi mwatera iza MRND yanyu mutazitera ntacyo muhindura kuri gahunda ya Leta muri kwimenera imitwe gusa. Iyo MRND niba mubona hari icyiza yabamariye muzayisange aho yaguye.

  13. Kamenyero

    06/08/2017 at 12:59 pm

    Ntihazagire uwongera kwijujutira imikorere y’ubuyobozi na servisi za Leta. Muri aya matora, twerekanye ko twishimiye ibyo twagezeho na servisi duhabwa ku kigero cya 98.63%. Prezida niwe uba ahagarariye bariya bandi bose mu nzego zose. Ibyo kuvuga ko akora neza ariko abafasha yashyizeho bakamuvangira ntibizagaruke mu itangazamakuru.

  14. Patrick

    06/08/2017 at 4:21 pm

    Ni agahebuzo kabsa Rwanda decides mwerekanye icyo mushoboye mushyigikira intore izirusha intambwe.

  15. Ruzima Edmond

    06/08/2017 at 6:48 pm

    Ishyaka ryemewe rimaze 10 years rikagira 0.47 per cent koko? Shame on you Habineza.

    • umusaza

      14/08/2017 at 2:58 pm

      & Ruzima uretse itiku gusa buriya wasobanurira umunyarwanda wibereye mu ntara ukuntu Green part ari ishyaka rikorera mu gihugu koko? cg ryanditse muri RGB ubundi igihe cy’ amatora rikazuka? wandangira ahantu mu ntara rigira bureau? icyo ryabibye nicyo ryasaruye.

  16. Gatwabuyenge

    06/08/2017 at 7:42 pm

    Twanyweye twatsinze, nako twatoye twasinze, nako twatoye twatsinze!!! Amafaranga ntiyashiraga, ni ukujya ku cyuma ukabikuza… Twanyoye twatoye…

  17. LOURIE

    07/08/2017 at 10:16 am

    LOURIE ABANYARWANDA TUZI AHO TUVA NAHO TUJYA NIYOMPAMVU TWITOREYE KAGAME WACU KAGAME OYEEE

  18. pasho

    07/08/2017 at 12:02 pm

    Abatishimye Shiiiiii !!! insinzi ni iyabanyarwanda bose abatarahisemo Kagame Paul n’abamuhisemo ni president w’abanyarwanda bose.Muyoboke mureke agashiha n’utugambo tubi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock