Amajyepfo: Baranengwa kudahangana n’imirire mibi, bakavuga ko ari ukubera izuba – UMUSEKE

Amajyepfo: Baranengwa kudahangana n’imirire mibi, bakavuga ko ari ukubera izuba

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo ku kibazo cy’imirire mibi ikomeje kuzamura imibare y’abana bagwingira, abaturage banenzwe kudashyira mu bikorwa gahunda zigamije kurwanya imirire mibi ariko bo bakavuga ko byakunze guterwa n’izuba ryagiye ryangiza imwe mu myaka babaga batezeho guhagana n’iki kibazo.

Muhamyankaka Venuste ushinzwe kurwanya imirire mibi avuga ko budget ishyirwa muri ibi bikorwa ari nke

Muhamyankaka Venuste ushinzwe kurwanya imirire mibi avuga ko budget ishyirwa muri ibi bikorwa ari nke

Igiteranyo cy’uturere twose tw’iyi ntara y’Amajyepfo ku mibare y’abana bafite ikibazo cyo kugwingira, kigaragaza ko iza ku mwanya wa Gatatu mu kugira umubare w’abana bafite iki kibazo baterwa n’imirire mibi.

Ubuyobozi bw’iyi ntara ntibuhwema gushishikariza abaturage gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kurwanya imirire mibi nko guhinga uturima tw’igikoni.

Bamwe mu baturage bavuga ko bazi akamaro k’uturima tw’igikoni, ariko ngo igikomeje gutuma bibasirwa n’imirire mibi ari izuba ryavuye ari ryinshi rikangiza imyaka.

Nyirasafari Gaudence ati «Akarima k’igikoni nari nkafite izuba rivuye imboga ziruma ariko ubu ubwo imvura iguye ngiye kongera nkubake, erega akamaro turakazi gatuma tubona imboga bitatugoye ngo tujye kuzigura kandi ntitwanabona amafaranga yo kugura imboga buri munsi.»

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu cyumweru gishize, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yari yagarutse kuri iki kibazo.

Yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge gakangurira abaturage kutitwaza izuba ahubwo ko bakwiye kujya buhira uturima tw’igikoni twabo kandi bakitabira gahunda y’igikoni cy’Umudugudu.

Yagize ati «Si ngombwa amazi meza gusa, n’amazi wakoresheje woza nk’ibijumba wayavomerera imboga zigasa neza. »

Mu kegeranyo gisohoka buri myaka itanu, kugeza uyu munsi impuzandengo ku igwingira ry’abana riri kuri 37% mu gihugu hose, mu  gihe Minisiteri y’Ubuzima yari yihaye intego ko ikibazo cyo kugwingira kizaba kigeze ku mpuzandengo ya 18% muri 2018 .

Muhamyankaka Venuste umwe mu bahagarariye umuryango w’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi mu bana, avuga ko kuba umubare w’abana bagwingira ukiri hejuru biterwa n’imbaraga nke zikiri mu bukangurambaga no kuba gahunda zo kurwanya imirire mibi zidashyirwamo ubushobozi buhagije

Ati «Kugeza ubu budgets z’uturere nasanze hashyirwamo 1.6% kandi byibura hakwiye gukoreshwa nka 3% bya bugdet, urumva rero twe icyo dukora ni ukwerekana ingaruka ziterwa n’imirire mibi, babona ari ngombwa bakongera budget. »

Mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Nyamagabe ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare w’abana benshi bagwingira kuko kari ku gipimo cya 51.8%, ni ukuvuga abana bangana na 4 800.

Abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi bahuriye muri iyi nama

Abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi bahuriye muri iyi nama

Nabo bemera ko hagikenewe imbaraga nyinshi

Nabo bemera ko hagikenewe imbaraga nyinshi

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

2 Comments

  1. Akumiro

    13/09/2017 at 5:07 pm

    Abantu barababwira ko bashonje, namwe mubyibonera n’amaso yanyu muhereye kuri abo bana bugarijwe n’imirire mibi, byose mukabihindura ikibazo cy’imyumvire! Ubu se muri za 1960-1970 ko nta bwaki ikanganye yabaga mu gihugu, nuko ari bwo ababyeyi bari bajijutse cyane? Ni nde ubona amata ntaheho umwana we? Ni nde ubona uburisho agahitamo gihirika ibinyabijumba byonyine? Ninde urya rimwe ku munsi ahunitse ibigega atari mu gisibo cyangwa atari uburwayi? Mujye mwivugira ibyo mushaka, uwububa abonwa n’uhagaze.

  2. Ngofero

    13/09/2017 at 5:11 pm

    Aho gukina ku mubyimba abaturage mudafite icyo mumariye, mujye mwicecekera.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock