Amakosa mu gucunga umutungo wa Leta aterwa n’uko bikorwa n’abatarabigize umwuga –ICPAR – UMUSEKE

Amakosa mu gucunga umutungo wa Leta aterwa n’uko bikorwa n’abatarabigize umwuga –ICPAR

Interview – Mu gihe u Rwanda rukomeje guhura n’ibibazo mu micungire y’umutungo wa Leta, Amin Miramago uyobora ikigo gifite mu nshingano guteza imbere umwuga w’ubucungamari mu Rwanda “ICPAR” asanga ibyo bibazo biterwa n’uko umwuga w’ubucungamari ukorwa n’abatarabigize umwuga.

Amin Miramago ICPAR.

Amin Miramago ICPAR.

Raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zigaragaraza ko nubwo hari intambwe igenda iterwa mu Rwanda, ariko imicungire y’umutungo wa Leta ikigaragaramo ibibazo ahanini bishingiye ku bitabo by’icungamutungo bikorwa nabi.

Mu kiganiro kihariye n’Umuseke, Amin Miramago, uyobora ikigo gifite mu nshingano guteza imbere umwuga w’ubucungamari mu Rwanda ndetse no gukurikirana imikorere y’abacungamutungo (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda – ICPAR) avuga ko ibibazo by’icungamutungo bitari mu Rwanda gusa, no mu bindi bihugu bihaba.

Ati “Nkurikije iriya Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, navuga y’uko harimo ibibazo bijyanye n’uburangare cyangwa imicungire mibi. Ndetse n’ikibazo cy’ubushobozi twagiye tuvuga, abantu bakora akazi ubungubu hari ibintu byinshi cyane babura,…hari ubumenyi busabwa muri aka kazi badafite.”

Asanga u Rwanda rugomba gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ubwo bushobozi buboneke, urwo rwitwazo rugabanuke.

Ati “Nyuma (amakosa nakomeza kugaragara) tubaze tuti ko uri umunyamwuga, wigishijwe, kubera iki ukomeza gukora amakosa, noneho icyo gihe bizagaragara ko abantu babikora nkana.”

Miramago avuga ko abacungamari n’abacungamutungo bakorera Leta n’ibigo by’abikorera batakurikiye amasomo batanga ndetse ngo bakore ibizamini batanga nk’urwego rwabiherewe inshingano na Leta ngo babe abanyamuryango ba ‘ICPAR’, “bose atari abanyamwuga (amateur)” kabone n’ubwo baba bamaze igihe kinini bakora uwo mwuga.

Ngo Leta yahaye inshingano ‘ICPAR’ (ijya gukora nk’ingaga z’abaganga cyangwa Abavoka n’abahesha b’inkiko), zo gutegura no kongerera ubushobozi abacungamari, ndetse no gukurikirana imyitwarire yabo, utari umunyamuryango wa ‘ICPAR’ si umunyamwuga kandi igihe kizagera umwuga w’Ubucungamari usigaremo abanyamwuga gusa.

 

Miramago avuga ko ubu u Rwanda urugereranyije n’ibindi bihugu, rukiri hasi mu mibare y’abacungamari b’umwuga, dore ko ubu ari abacungamutungo 0.22 ku bantu 1 000.

Ati “U Rwanda urugereranyije n’ibindi bihugu ruracyari kure cyane, nko mu 2015 twari abanyamuryango 226, ushyize ku bantu 1 000 nta n’igice cy’umucungamari twaba dufite.”

Miramago akavuga ko ibindi bihugu nka Kenya bifite abacungamari babigize umwuga 23 ku bantu 1 000, Uganda bakagira 2 ku bantu 1 000, Tanzania ikagira 5 ku bantu 1 000.

Kubwe, kuba ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda biri imbere yarwo mu mibare ngo ahanini biterwa n’uko ibigo bifite inshingano nka ‘ICPAR’ bishinzwe guteza imbere abacungamutungo b’umwuga ho bimaze igihe kirere.

Mu gihe mu Rwanda iki kigo kimaze imyaka 9, muri Uganda kimaze imyaka 24, muri Kenya kimaze 39, mu gihe muri Tanzania kimaze 44.

Miramago avuga ko kuba abacungamari b’umwuga bakiri bake cyane mu Rwanda, ari imbogamizi kuri gahunda Leta yo kugira u Rwanda ihuriro rya Serivise z’imari mu karere ruherereyemo.

Ati “Ibi bintu kugira ngo bigerweho bisaba ko tuba dufite aba bantu b’impuguke mu icungamari ry’umwuga.”

 

ICPAR ifasha iki Leta mu kongera umubare w’abacungamari b’umwuga?

Amin Miramago yatubwiye ko bakomeje kuzamura imibare y’abacungamari b’umwuga, bakaba baravuye kuri 98 nabo biganjemo abanyamahanga batangiranye, ubu bakaba bamaze kugera kuri 433. Kandi ngo bafite n’abanyeshuri 1 771, bavuye kubagera ku 165 batangiranye iyi gahunda mu 2012.

Aba banyamuryango uretse kuba abacungamari b’umwuga, ngo baba bashobora no gukora ku rwego mpuzamahanga.

Miramago avuga kandi ko abanyamuryango babo batabatererana iyo batangiye akazi, ahubwo ngo bakomeza kubakurikirana no kubahugura bihoraho kugira ngo bakomeze kujyana n’igihe, amahirwe abacungamari batari ab’umwuga ngo batabona.

Amin Miramago akavuga ko abanyamuryango babo ubu ngo bari mu nzego za Leta no mu zindi nzego z’abikorera kandi ngo bitwara neza mu kazi.

Bityo ngo “u Rwanda rugize abacungamutungo b’umwuga benshi byagabanya ikibazo cy’icungamutungo kigaragara mu gihugu.”

Miramago avuga ko bakomeje gukangurira Abanyarwanda kumva akamaro k’umucungamari wabigize umwuga ndetse n’akamaro kabyo ku iterambere ry’igihugu, n’iry’ibigo bya Leta n’ibyigenga, dore ko ngo abenshi batarabyumva.

Umucungamutungo ushaka kwinjira muri iki kigo gikora nk’urugaga asabwa gukora ibizamini akabitsinda, ndetse no kwishyura amafaranga 300 y’umusanzu w’inyubako ikigo gishaka kubaka, n’umusanzu ngaruka mwaka w’ibihumbi 150.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. Akumiro

    29/09/2017 at 2:39 pm

    Abantu bariba mukabyita gucunga nabi umutungo wa Leta! Niba n’umuswa ariba ukamufata. Naho ibisambo bijijutse!!!

    • Kamasa

      29/09/2017 at 2:54 pm

      Mumumbarize uyu Miramago ayo yize. Kandi ayoboye ikigo cyababigize umwuga!

  2. Nkindi

    29/09/2017 at 2:56 pm

    Nagende yikwifatira abantu! Buriya uwakorera ubugenzuzi iCPAR yasanga ari shyashya! Ubwo nawe rero araje….. biriya avuga ni ukwishakira amasoko. Kwirirwa bayobya abantu ngo baragisha ubunyamwuga! Ibintu iCPAR yita Ubunyamwuga, akenshi usanga ari ukwihangira imirimo. Yego haraho abatanga akazi mu nzego za Leta barengera mu gukoresha abakozi badafite ubumenyi cg batize ibyo bakora. Ariko nanone kuba umunyamwuga ntibivuze kwirirwa wiga amagambo (Theories) ya iCPAR.

  3. Daniel

    29/09/2017 at 3:05 pm

    Cyane rwose!! Birumvikana…. mugihe utize CPA cyangwa ACCA ukaba ukora muri comptabilite na Audit ntacyo uba umaze. Amasomo biga ni nkirakamaro cyane!!!

    • x

      29/09/2017 at 3:55 pm

      Nibyo? Ubu tuvuge ko ibigo bibafite bitanga “clean report”???

      • DEDE

        01/10/2017 at 8:54 am

        Mumbarize rwose.ese ubundi wamugani mubitaba PAC bose ntabwo bafite abakozi bize izo programs? Kwiga program nikimwe,kuba inyangamugayo mubyo ukora ni ikindi

  4. Jp

    29/09/2017 at 3:33 pm

    Nibyiza kwiga ayo masomo kabisa, ariko ntabyitiranye no kutanyereza umutungo wa Leta, hariya se hari errors yumvisemo? Ntimukansetse rwose! CPA na ACCA ntabwo arizo zikora akazi gusa, ari n’izindi qualification courses ziziruta so ICPAR ntitubeshye rero afite amakosa si abatari abanyamuryango ba ICPAR gusa. Uzi abantu bari qualified/ CPA or ACCA bitaba PAC? Haaaa siniriwe mbavuga ariko nkuko nawe aba muri ICPAR arabazi kuko bayibanamo!!!

  5. Henry

    29/09/2017 at 3:40 pm

    Mumbarize uwo mugabo ikibazo kigira giti? Kubera iki abantu baba ari abanyamuryango ba ICPAR ariko bagakenera andi mahugurwa?Kubera iki se nabo bakora amakosa? so umutima w’umuntu niwo wambere.

  6. Nzirasanaho

    29/09/2017 at 5:27 pm

    Uwize yize i Ruhande sha mbere n’aho ubu ni ukurirandigira! Uzabaze bacc.II y’i Ruhande muri Comptabilite mbere ya 1994!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Dépité Kayuku

      01/10/2017 at 8:34 am

      A ce que Nzirasanaho a dit, je n’ajoute rien.

  7. Ntungayo

    29/09/2017 at 6:35 pm

    Bazahamagare Minister Musoni James bamubaze Frw yasesaguye ngo arigisha evening ACCA na CPA abakozi ba za ministeri n’uturere hariya muri SFB. Abenshi byarabatsinze babivamo batarangije akariko akayabo kamaze kuhatikirira, abatanga amasoko barakuyemo ayabo. Iki gihugu naho cyari amabuye, mismanagement ikibamo iteye ubwoba.

    • Nkotanyi

      30/09/2017 at 9:58 am

      Mureke n’abandi birire gato namwe mwarakiriye mbere.

    • Bwoba

      03/10/2017 at 4:05 pm

      NTUNGAYO rwose jye ndumva MINISITIRI MUSONI ntakosa yakoze, kuko LETA mushingano zayo harimo no guhugura abakozi bayo. Icyo yakoze ni ukubashakira uko bakwihugura, ariko ntiyari no kwicara ku ntebe ngo ajye kubigira. Abatsinzwe ubwo nabo ntibakiri mu kazi. Ahubwo asubizeyo abandi, ariko noneho bajye babaha TEST; utsinzwe ye kujya gutayo igihe.

  8. Dodos

    29/09/2017 at 10:07 pm

    Ikibazo si imyigire kuko abaminuje nibo banayiba ahubwo abize cyane gucunga imitungo bayiha neza bo ntushobora kubafata ikibazo ni abantu bahabwa akazi badashoboye kubera ruswa n’ikimenyane

  9. Kagabo

    30/09/2017 at 10:04 am

    Ibyo uyu mugabo avuga bifite ishingiro mu gihe ari kwishakira isoko. Nyamara imishinga myinshi ipfira mu kuyitegura (études), iyo yizwe nabi nyine ntitanga umusaruro . Gusa niyo yizwe neza igomba gukurikiranwa neza(project management), gukurikirana imishinga rero ntabwo ari comptabilité gusa.Hagomba inzobere mu gucunga imishinga hakurikizwa amategeko yose na za standards, dufite bangahe mu Rwanda?

  10. umusaza

    30/09/2017 at 11:06 am

    Uyu mugabo ntazi ibyo avuga. Ikibazo si abacungamari b’abaswa ahubwo ni abayobozi b’ibisambo. Abayobozi bategeka kunyereza Abacungamari bagasigara barwana no gutekinika raporo

  11. Mirenge

    01/10/2017 at 12:17 pm

    Umuseke njyewe ndawushimira.Nti muzatezuke kubunyamwuga bwanyu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock