Amavubi ashobora gukina CECAFA adafite Haruna, Tuyisenge na Rusheshangoga – UMUSEKE

Amavubi ashobora gukina CECAFA adafite Haruna, Tuyisenge na Rusheshangoga

Ethiopia muri iyi week-end nisezererwa n’Amavubi azahita abona itike ya CHAN2018. Abatoza b’Amavubi basabye ko nibabigeraho bazakoresha irushanwa rya CECAFA nk’imyitozo, ibi byatuma bahamagara abakinnyi bakina mu Rwanda gusa, ba Kapiteni b’Amavubi bakina mu karere ntibakoreshwe.

Abatoza basabye ko Haruna atayobora Amavubi muri CECAFA

Abatoza basabye ko Haruna atayobora Amavubi muri CECAFA. Aha ni ku mukino wa nyuma wa CECAFA2015

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati ‘CECAFA’ yateguye irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu ‘CECAFA Senior Challenge Cup  2017’  riteganyijwe kuva tariki 25 Ugushyingo  5 Ukuboza 2017.

Amavubi y’u Rwanda ashobora gukoresha CECAFA nk’imikino y’imyitozo nibona itike ya CHAN2018 izabera muri Maroc, kuko izakinira i Kigali umukino wo kwishyura na Ethiopia kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 kandi yatsindiye hanze umukino ubanza 3-2.

Nzamwita Vincent Degaule uyobora  FERWAFA yabwiye Umuseke ko abatoza b’Amavubi basabye ko nibabona itike ya CHAN bahindura abakinnyi basanzwe bakoresha mu mikino ya CECAFA.

“Turacyafite iminota yo gukina (na Ethipia) ntabwo turizera itike ya CHAN. Ariko nituyibona bizadufasha cyane kuko tuzakoresha imikino ya CECAFA nk’imyitozo. Abatoza bamenyesheje ko nibigenda uko tubyifuza bazahamagara abakinnyi bakina imbere mu Rwanda gusa, bagakoresha CECAFA izabera muri Kenya nk’imikino ibafasha kumenyerana. Ndumva ariyo gahunda dufite ubu.”

Guhamagara ikipe ishobora gukoreshwa muri CHAN2018 byatuma inkingi za mwamba z’Amavubi zisanzwe zigaragaza muri CECAFA.  Abo ni; Haruna Niyonzima wa  Simba SC, Michel Rusheshangoga na Danny Usengimana ba Singida Utd zo muri Tanzania, na Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ba Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Ibihugu bizitabira iyi CECAFA ni; Uganda ifite igikombe giheruka, u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma, Kenya izakira amarushanwa, Tanzania, Burundi, South Sudan, Ethiopia, Zanzibar, Somalia na Zimbabwe na Libya zatumiwe.

Imikino yose y’iri rushanwa abanyarwanda bazayireba kuri Kwese Free Sports TV.

Jacques Tuyisenge na Mugirane Jean Baptiste Migi bakina muri Kenya bashobora kutigaragaza muri CECAFA izahabera

Jacques Tuyisenge na Mugirane Jean Baptiste Migi bakina muri Kenya bashobora kutigaragaza muri CECAFA izahabera

Umutoza w'Amavubi Antoine Hey yasabye ko nabona itike ya CHAN, muri CECAFA atazahamagara abakinnyi bakina hanze

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yasabye ko nabona itike ya CHAN, muri CECAFA atazahamagara abakinnyi bakina hanze

Roben NGABO

UMUSEKE

5 Comments

  1. nike

    09/11/2017 at 6:15 pm

    Barababeshye ducyeneye umwanya mwiza kwisi no mukarere muhamagare capten Haruna ababana babonereho guharanira imyanya yo kubanzamo ndetse bigire kuri bakuru babo nzamwita arishongoracyane mujye mumucungira hafi.

    • Luc

      10/11/2017 at 12:11 pm

      Urabizi neza ko CECAFA igira uruhare muri classement za FIFA?

  2. Kwizigira

    09/11/2017 at 7:22 pm

    Ariko De Gaulle kweri, NGO bagakoredha CECAFA nkimyitozo? Ntibyumvikana babwiwe niki se ko muri Chan batazakubitwa umusubirizo, ubuse ahamagaye aba bakinnyi beza u Rwanda rufite bagatwara CECAFA ntibyashimisha abanyarqanda? Umupira wo mu Rwanda warapfuye kuberako ntabuyobozi ufite kbsa!!!
    Imana izadukize De Gaulle muri FERWAFA kbsa nahubundi arabirangije byose arasenye!
    Ngaho NGO abakiniye u Rwanda kera NGO ntamutima bari bafite,ubuse we yakinnye ko wumva yarafite uwo mutima?
    Yarangiza NGO shaka kongera kwiyamamaza ra!!!

  3. EMMY

    09/11/2017 at 11:01 pm

    IMIYOBORERE YA NZAMWITA NI NKIY’UMUNYAMAHANGA KUKO NAWE NTAMUTIMA NTABWENGE

  4. Luc

    10/11/2017 at 10:55 am

    Ariko uwakumva ukuntu muba mwisararanga mutuka Degaule, mwamagana Degaule, musenya Degaule,… Nk’ubu uwabampera no kuyobora Pepinière nkareba ko basi muyigarura no mu cyiciro cya mbere. Sha mujye muvyga muziga iby’isi ni gatebe gatoki. Ejo cg ejobundi wasanga Degaule mwirirwa musebya, ariwe muri gusaba ubufasha runaka, kdi igitangaje mwamugera imbere mumwereka uburyo mwari mukunze imiyoborere ye? Nk’igihe u Rwanda rwakiraga CHAN, mwirirwa mumuhamagara ngo abashakiremo ibiraka, abahuze na MINISPOC kugira ngo muzabone imirimo muri CHAN…
    Ururimi ni inyama yigenga bavandimweeee

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017