Ambasaderi wa UK yakanguriye abiga muri ILPD gusaba bourse za Chevening – UMUSEKE

Ambasaderi wa UK yakanguriye abiga muri ILPD gusaba bourse za Chevening

Ku gicaunsi cyo kuri uyu wa gatatu Ambasaderi William Gelling w’Ubwongereza mu Rwanda  yasuye ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbera amateko ILPD ku kicaro cyaryo i Nyanza, aganira n’abaryigamo abashishikariza gusaba bourse za Chevening zitangwa n’Ubwongereza.

Uwari umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye (ibumoso), Ambasaderi na Mayor wa Nyanza baha ikaze AMb Gelling muri ILPD

Uwari umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye (ibumoso), Ambasaderi na Mayor wa Nyanza baha ikaze AMb Gelling muri ILPD

Yababwiye abanyeshuri bo mu bihugu binyuranye bya Africa biga hano ko izi bourse muri uyu mwaka wa 2017 ubu zigiye gutangira gutangwa. Ababwira ko bafite amahirwe yo gukarishya ubumenyi kurushaho mu gihe bazibonye.

Chevening Scholarship zihabwa abantu 1 500 bo mu bihugu binyuranye ku isi bakajya kwiga muri kaminuza zo mu Bwongereza. Zihabwa cyane cyane abarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) kugira ngo bakomeze icya gatatu muri kaminuza bihitiramo.

Umuntu yiga aya masomo afashwa na Leta y’Ubwongereza muri byose ndetse n’ingendo.

Abanyamategeko biga muri ILPD bashimye ayo mahirwe yo kwiyungura ubumenyi kuko hari ababura ayo mahirwe kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Korineza Mia Melissa wiga muri ILPD avuga ko yari azi bicye kuri iyi Program ariko ubu abonye amakuru ahagije ahawe na Ambasaderi Gelling.

Joguy Temedjon  wo muri Cameroun nawe wiga hano i Nyanza nawe yemeza ko iyi gahunda yafasha benshi bifuza kujya kwagura ubumenyi ariko bakazitirwa n’ubushobozi n’amikoro.

Mu Rwanda kuva mu myaka ibiri ishize batangiye gutanga bourse 15 zivuye kuri eshatu (3) batangaga buri mwaka  guhera mu 1998.

Ambasaderi William Gelling yavuze ko bazakomeza kureba uko izi bourse ku banyarwanda zakwiyongera zikava kuri 15 gusa ku mwaka.

ILPD ni ishuri rikuru rikarishya ubumenyi ku banyamategeko mu gushyira mu bikorwa amategeko, ni ishuri ubu rimaze kuba mpuzamahanga kuko ryigwamo n’abanyeshuri bavuye mu bihugu binyuranye bya Africa.

Abanyeshuri ba ILPD biganjemo abanyamahanga babajije ibibazo bitandukanye kuri iyi Program

Abanyeshuri ba ILPD biganjemo abanyamahanga babajije ibibazo bitandukanye kuri iyi Program

Ambasadori William Gellis avuga ko izi bourse zoubaka ubushobozi mu bijyanye na Leadership

Ambasadori William Gellis avuga ko izi bourse zoubaka ubushobozi mu bijyanye na Leadership

Bakurikiranye ibyo Ambasaderi ababwira kuri Chevening

Bakurikiranye ibyo Ambasaderi ababwira kuri Chevening

Ifoto rusange nyuma y'ikiganiro bagiranye na Amb Gelling

Ifoto rusange nyuma y’ikiganiro bagiranye na Amb Gelling

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. kay

    05/10/2017 at 2:47 pm

    uwo mukozi ka MI5 aba ababeshya mujye mumugendera kure

    • Rugano

      05/10/2017 at 8:00 pm

      Nonese sitwe twabishyiriye ngo badukoronize?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock