Amezi 6 yo kwikosora yahawe Kaminuza 10 zahagarikiwe amasomo yarangiye… – UMUSEKE

Amezi 6 yo kwikosora yahawe Kaminuza 10 zahagarikiwe amasomo yarangiye…

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryo ku itariki 10 Werurwe 2017 rihagarika amasomo mu mashuri makuru na Kaminuza hamwe na zimwe muri izo Kaminuza zahawe amezi atandatu ngo zikosore ibyasabwe n’igenzura, zitabikora zigafungwa. Amezi atandatu yarangiye kuri uyu wa mbere….Zimwe zarafunguwe izindi ziracyategereje.

Iyi Kaminuza yari yasabwe guhagarika ibikorwa byayo byose

Iyi Kaminuza yari yasabwe guhagarika ibikorwa byayo byose

Kaminuza n’amashuri makuru 10 yigenga niyo yari yahagaritswe cyangwa yahagarikiwe amwe mu masomo yayo ashinjwa gutanga ireme ry’uburezi riri hasi. Mu mezi atandatu (kugeza tariki 10 Nzeri) zagombaga kuba zakosoye ibyasabwe cyangwa hagafatwa ibindi byemezo.

Zimwe zaje gufungurirwa izindi n’ubu ntizirafungurirwa baracyagenzura ko zujuje ibyo zasabwe.

Izitarafungurirwa amasomo zafungiwe harimo UTAB y’i Gicumbi, Kaminuza y’i Gitwe, Open University of Tanzania ikorera mu Karere ka Ngoma, Jomo Ketta University, Mahatma Ghandi University na Rusizi International University.

Dr. Rugengande Jered Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, yari yahagarikiwe amasomo atatu, ariko nyuma igakomorerwa rimwe ry’ububyaza ku biga A1 (Nursing Program), yabwiye Umuseke ko ibyo basabwe gukora ibyinshi byarangiye.

Ati “Twasabwe byinshi cyane kandi twakoze byinshi cyane igisigaye ni ukunoza ntabwo navuga ngo ni aka n’aka.”

Yatubwiye ko Kaminuza ya Gitwe yari kugirana inama n’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) kuri uyu mbere cyangwa ejo ku wa kabiri gusa Umuseke wamenye ko iyi nama yimuriwe undi munsi ariko muri iki cyumweru.

Ati “Dufitanye inama none cyangwa ejo, ubwo niho umuntu yavuga ngo byarangiye ariko turi muri phase ya nyuma hari utwo tukirangiza, keretse havutse ikindi kibazo.”

Padiri Dr Nyumbayire Faustin Umuyobozi wa University of Technology and Agriculture of Byumba (UTAB) mu butumwa bugufi yoherereje Umuseke tariki 24 Kanama 2017, yatubwiye ko ibyo basabwe babirangije hategerejwe igenzura rya nyuma ry’Inama Nkuru y’Uburezi.

Yagize ati “…Ubundi tubigeze heza cyane, usibye ko hari impuha numvise zivuga ko hari programmes twafungiwe binyuranye n’izo HEC yagaragarije rubanda mu itangazo ryayo ryo muri Werurwe. Abantu bakwiye kumenya uko ibintu byari bihagaze bakabona kumenya aho bigeze ubu. Naho twe dutegereje ko baza muri ‘assessment’ (igenzura) ya nyuma, ntacyo dushigaje ari kuri ziriya ebyiri (Programs) zahagaritswe ari no ku zindi zari zikeneye gushyirwamo agatege.”

Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Igihugu ntibahwemye kuvuga ko ibyemezo byafashwe muri Werurwe byari bigamije kugira ngo hanozwe ireme ry’Uburezi, nubwo ku rundi ruhande abanyeshuri basaga 5 000 bagizweho ingaruka n’iki cyemezo bavugaga ko cyabahungabanyije.

Umuseke wagerageje kuva mu kwezi gushize kuvugana na bamwe mu bayobozi b’aya mashuri yahagarikiwe amasomo ariko ntibyashoboka, benshi ntibabonetse.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko inama y’igihugu y’uburezi (HEC) iri mu igenzura rya nyuma ku byasabwe guhindurwa muri aya mashuri makuru na Kaminuza.

Mu mashuri Makuru na Kaminuza byari byahagarikiwe ibikorwa cyangwa amwe mu masomo, harimo Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES Ruhengeri) ryakomorewe amasomo yose ryari ryahagarikiwe, ariyo Biomedical Laboratory Sciences, Civil Engineering and Computer Sciences.

Rusizi International University (RIU) yari yasabwe guhagarika ibikorwa byayo byose ngo habanze hakorwe igenzura, kimwe na Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA), na Singhad Technical Education Society (STES).

Mahatma Gandhi University-Rwanda (MGUR) yari yasabwe guhagarika ibikorwa byayo ikanoza ibijyanye na gahunda yayo yo kwigisha mu buryo bw’iyakure, Open and Distance Learning (ODL) no kunoza ibyo kwiga mu buryo bw’imbonankubone (face to face).

Jomo Kenyatta  University of Agricalture Technology Kigali Campus (JKUAT) yasabwe guhagarika kwakira abandi banyeshuri muri Program zayo zose ikabanza ikagaragaza uburyo bunoze bwo kwigisha hagendewe ku bisabwa n’Inama Nkuru y’Uburezi.

Andi mashuri Makuru nka Open University of Tanzania nay o yasabwe gufunga ibikorwa byayo ikanoza ibijyanye no kwigisha mu buryo bw’iyakure.

University of Gitwe, uretse impaka zariho niba yakwitwa Kaminuza (University) cyangwa ikitwa Ishuri Rikuru (Institute), iri shuri ryahagarikiwe ishami ry’Ubuvuzi no kubaga (Medecine and Surgery) n’ibijyanye na Medecine and Laboratory Technology ku banyeshuri biga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Iri shuri ryanabujijwe kugira abandi banyeshuri ryakira mu masomo ajyanye n’ububyaza (Nursing Programs).

Institut Catholique de Kabgayi (ICK) naryo ryahagaritse kugira abanyeshuri ryongera gushyira mu mashami yaryo, iry’ibidukikije (Environmental Management), iry’itangazamakuru n’iry’iterambere ry’imijyi n’icyaro (Journalism, and Rural & Urban Development).

University of Technology and Agriculture of Byumba (UTAB) ryari ryahagarikiwe amasomo abiri y’abiga Master’s mu bijyanye na Business & Administration na Postgraduate Diploma in Education.

Kaminuza ya Gitwe, izina ryayo ryari ryaremejwe byaranasohotse mu igazeti ya Leta ko ari Kaminuza, ariko mubyo bategetswe harimo guhindura iryo zina

Kaminuza ya Gitwe, izina ryayo ryari ryaremejwe byaranasohotse mu igazeti ya Leta ko ari Kaminuza, ariko mubyo bategetswe harimo guhindura iryo zina

Barabyumviye barahindura ubu ni Institut Superieur

Barabyumviye babikora uko babitegetswe barahindura ubu ni Institut Superieur, abandi baganiriye n’Umuseke nka UTAB nabo ngo bakoze byinshi mu byo basabwe kuzuza

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

35 Comments

  1. Kabayiza Jobert

    11/09/2017 at 8:16 pm

    Birababaje kubona abantu bubaka amazu bagahabwa uburenganzira na leta bwo kwigisha, ababyeyi bagatanga amafaranga imyaka nimyaka igihe cyagera bamwe bari hafikurangiza leta iti mufunge nta byangomùbwa mwujuje.Ibi mu gifaransa babyita escroquerie,cyangwa Mafia murundi rurimi.

    • jd

      12/09/2017 at 9:14 pm

      bireke sha! amamillioni ababyeyi batanze n’umwanya abanyeshuri bataye ngo biteze imbere ark bakaba baturoshye mumazi abira. iyo tukiyashora mubindi hari aho tuba tugeze pe cyakora Imana ibababarire

  2. Onesphore

    11/09/2017 at 8:18 pm

    Eh! Nonese abanyamategeko mutubwire neza, iyo hakozwe publication mu igazeti ya Leta, icyatangajwe gisubizwa inyuma? MINEDUC, HEC nizi kaminuza mukwiye kwirengera igihombo mwateje abanyarwanda. Mugomba kuzabishyura ibyo batanze byose mu kwishyurira abanyeshuri. Dr. Muvunyi nta bunyangamugayo bwawe. Uribuka ukiri muri SFAR ruswa waryaga?

    Nyakubahwa Perezida wacu, dufashe ufatirane Malimba atarafunga za kaminuza z’abanyarwanda, aziza ko zanze kwibwiriza ngo zimushake nyuma y’akazi, zimutere akantu…, Office of The President, hakwiye team yanyu ikimanukira kuri field ikareba akarengane MINEDUC iri gukorera private universities.

    • Kuramba

      11/09/2017 at 8:24 pm

      Onesphore, ibyo uvuze nibyo rwose, umubyeyi wacu Paul Kagame kuko iteka ryose abayobozi baramubeshya, kenshi usanga bamuha imibare ihabanye n’ukuri, mubushishozi bwe amaherezo azamenya icyo izi kaminuza bazihora. N’ikimenyimenyi iza Leta zapfuye cyera ntibazikoma. Private universities bazihinduye abakeba ba public universities.

      Mubyeyi w’abanyarwanda mubushishozi bwanyu dufashe utahure imikorere ya Education Ministry, bitwaza ireme kandi bagamije ibindi.

      • Rukore

        12/09/2017 at 8:08 am

        @Kuramba we, uribeshya HE Paul Kagame ntacyo ayobewe. Nta kibera muri kino gihugu atazi. Ntamuyoboiz wamubeshya kabiri gatatu atarabimenya. Gerageza rero ushakire impamvu ahandi naho ibyo kuvuga ngo HE amanuke akemure icyo kibazo ubyibagirwe.

    • Chris

      12/09/2017 at 5:57 am

      Iyo muvuga MINEDUC rero muransetsa cyane muvuga yaba Minister cg SE kuko iyaba bakora nabi vaba barakuwe muri guverinoma rer ikibazo mugishakire ahandi niba kinahari

    • Olivier

      12/09/2017 at 6:27 am

      Uvuze ukuri, iteka ibibazo nk’ibi bikomereye abanyarwanda Perezida wacu niwe ubikemura, amaherezo arimanukira maze urebe ngo arirukana benshi.

    • mucyo

      12/09/2017 at 8:46 am

      njyewe mumbabarire ibyo ngiye kuvuga ntaho mbogamiye rwose pe nibyo barahemutse cyane bafunga amashuri mumwaka hagati ariko onesphore wibukeko amashuri afunga amashuri Dr muvunyi yari ataraza none kumuzana murikikibazo urumva utamuhemukiye rwose niba haricyo murigupfa wihangane wimubeshyera njye wanditse iyi sms ntanubwo nziranye nawe mukomeze kwihangana

      • Amos

        12/09/2017 at 9:19 am

        Mucyo, muvunyi aho ahuriye nibi nuko bamuzanye kugirango asubize ibintu munzira nziza, za kaminuza zarikosoye hanyuma aho gufungurwa zibazwa n’akarimurori, amafaranga zifite kuri konti, ayo zihemba abakozi, n’ibindi bidahuye, Muvunyi kumutwe we, igihe cyose abanyarwanda tuzamushinja gutinza abana bacu kujya ku ishuri, birababaje. Nuko nta mwana wabo wiga hafi aha! Iyo baza kuba bahiga maze ngo wirebere. Baba barafunguye keraaaaa

    • karangwa

      12/09/2017 at 9:44 am

      Ariko kubeshya namashyari bimarira iki abantu?
      Uravugisha ykyri ko Muvunyi ch Hon. Musafiri bakwatse ruswa?
      Wabitangira gihamya?
      Jye nzineza Hon. Musafiri, numuntu w’inyangamugayo, ukoresha ukuri, utagendera kumarangamutima. Azi gufata ibyemezo kabone niyo byaba bibangamira bamwe nabamwe, ariko bikaba bikurikije amategeko.
      Rero kugaragaza amaranga mutima yawe bivanzemo ishyari, nibwirako atariyo nziranziza. Universities zigisha amasomo zidafite ibyangobwa byose bisabwa nizo zanyirabayazana. Barishakira aba abanyeshuri gusa ntakindi bitaho. ziroga abana babanyarwanda, ntaburezi zitanga.
      Mwari mwumva University ya Mudende cg ULK zifungwa?
      Abategeko namabwiriza mureke ashyirw mubikorwa.
      Thx

      • drtuoknbdddddddddd

        12/09/2017 at 11:15 am

        @Karangwa wowe ibyo uvuga wabihagazeho ,baroga se uwabasutse hanze nta kindi gisubize abahaye niwe wabaroze buhoro, iyo tromatisme yateye abo bana birutwa nibyo uvuze kuko nyuma byazakosorwa naho tromatisme ishobora kuba irreversible.

  3. Claudette

    11/09/2017 at 8:27 pm

    Onesphore, mwivunika HE ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri yarabyeruye neza, ahubwo muri MINEDUC mu minsi iza mwitegure umweyo.

    • Rwakari

      12/09/2017 at 8:12 am

      Nta mweyo wa vuba aha uzagera muri MINEDUC, murimo muribeshya. Mugomba kuba mutazi uko system ikora.

  4. Kalinda

    11/09/2017 at 8:29 pm

    Ubundi mubihugu byateye imbere prive nizo zigaragaraho ireme ry’uburezi. Publiques zikaza nyuma. Hano iwacu prive zicibwa intege na MINEDUC aho kuzifasha..

  5. Grace

    11/09/2017 at 8:49 pm

    Ariko ko muri kuvuga Muvunyiii! Namwe nimwumve uburyo hano yari yaratuzengereje, hari icyo mwari mwabona se? Uriya ni UMUTEGETSI not UMUYOBOZI.

  6. Grace

    11/09/2017 at 8:52 pm

    Burya ukuri gushirira mubiganiro. Hakenewe team yo kurwego rukomeye, igihe iri fungwa rya za kaminuza ryavugiweee, harabura iki? Amafaranga? Guha agaciro izi kaminuza. Ngo muri HEC hari izindi nzira binyuramo. Mukurikirane.

  7. Umurerwa

    11/09/2017 at 8:55 pm

    Wowe wiyise Grace, Muvunyi ni umuyobozi di! Gusa nyine ak’ubutegetsi ntikiburira, ariko dictature ye nubwo yangiza byinshi itanga umusaruro, gusa ashoborrwa cyane n’igitsinagore…..😆😆😆😆😆😆

  8. Diane

    11/09/2017 at 8:57 pm

    Yampayinka UNIVERSITY OF GITWE finally yiswe ISPG! Ubwose UNILAK, UTB, UTAB, UNIK zasubijwe ku isuka? Cyangwa ni Gitwe igenderewe sha!? Umukino wahatari kweri….

  9. Gahara

    11/09/2017 at 10:53 pm

    Ko numva bagiye guteza cyamunara UTC bakaba bafunga buri munsi Diane Rwigara ayamashuli yameze nkibihumyo mu Rwanda atanga diplôme zitagira umubare yo bazayateza cyamunara ryari ko ari guhombya abanyarwanda? Umubyeyi umaze imyaka 2 atanga amafaranga ye ubu mukaba mufunze byose azaregera nde?

  10. Muvandimwe

    12/09/2017 at 6:25 am

    Erega mwikwigora, Uburezi bwarazambye, nk’ubu ndibaza gute Minisiteri y’uburezi iyoborwa n’umuntu wize iby’ifungamutungo? Dr. Malimba afite PhD muri Finance, ariyo mpamvu mwabonye yafunze za kaminuza mumwaka hagati! Ntacyo yitayeho. Ubwo rero kuri we agomba kuzibyaza cash nyine. Ntukubaze quality of education. Umuntu atanga icyo afite. Muvunyi we ntabwo muzi ariko mwibuke Malimba akiri muri SFB, umunyeshuri wuriye igiti akajya kwiberamooooo, namwe rero abafungiwe za kaminuza mwurire ibiti! Ahahahahhah Mbega Education ya made in Rwanda!

    • karangwa

      12/09/2017 at 10:17 am

      @Muvandimwe, Ujye ubeshya nako usebya gacye.
      Dr. Malimba, yayoboye neza SFB ndetse yatumye igira izina rikomeye, kubera ubuyobozi bwe bwiza, icyo gihe SFB niyo yatangaga ireme ryuburezi ryiza. Ntimukabesye, Dr. Maliimba, ntamarangamutima cg ikimenyane agira. Afata ibyemezo akurikije amategeko.
      Ntamiteto agira, kabone niyo waririra imbereye ntacyo bishobora guhindura kucyemezo yafashe gipfa kuba cyubahirije amategeko.
      Nimumuhe time, ndizerako ireme ry’uburezi dushaka azarigeraho ntakabuza.
      Erega iryo reme ry’uburezi turirimba rimwe narimwe rijyana nibyemezo bikakaye kuribamwe.
      so agahinda gacye, nimushinyirize, nyabwo yahemutse ibyiza bir’imbere.
      Thx

      • kalori

        12/09/2017 at 12:24 pm

        nikose karangwa uhera he uvuga ko Dr MALIMBA yubahiriza amategeko? icyambere yafunze ayamashuri yirengagije itegeko ryasohotse mu igazeti yareta yasohotse mukwezi kwambere yavugaga ko amashuri yose ahawe imyaka ibiri yo kunoza ibijyanye nireme ry’uburezi nukuvuga ko bagomba gutangira gusuzuma amashuri nyuma yicyo gihe, icyakabiri atinyuka ate gutegeka amashuri guhindurirwa amazina nyakubahwa presedent yarabyemeje bikanashirrwa mu igazeti ya reta yemaza uko amashuri yitwa ahubwo agashaka gutesha agaciro amategeko rero igihe kirageze ngo afate umwanzuro ubundi ajyane reta mumanza uwavuze ati hamanuke indi team itari iya mineduc yatanze igitekerezo kiza byatuma guhubuka kwabariya bagabo kudakururiye imanza reta. ubu se nyine ibihombo bahombeje ba nyiri za universite ababyeyi bishyuriye abana amashuri bakaba bari bageze mumyaka irenga ine bishyura ninde uzabyishyura?habeho gushishoza kandi basubire barebe abanyamategeko babo mbere yo gukomeza kujurajuja abana nababyeyi, no kujyana reta mumanza

  11. k29hackers

    12/09/2017 at 7:44 am

    gusa icyombona nabayobozi dufite pe nukuvugako perezida atazi ikikibazo gusa bazakore ibyo bashaka niyo babifungura barahemutse Imana izabibabaza icyo nisabira perezida nuko yadufasha akaduha ubundi buyobozi Muri education naho ubundi malimba nuwa ruswa gusa

  12. Rwasubutare

    12/09/2017 at 7:44 am

    Kaminuza cyangwa Institut Superieur uko byakwitwa kwose menya gusa ngo Gitwe yari kuzuza ba dogiteri rumashana mu Rwanda bagashyira abantu kumushyo tugashira.

    • kalori

      12/09/2017 at 12:45 pm

      ubihereye kuki se rwasubutare we? ubu wasanga utazi no gusoma byibuze

  13. Kanyarwanda wa kanyarwanda

    12/09/2017 at 9:01 am

    Igisakuzo cya 1.

    X : Sakwe sakwe….
    Y : Soma..,….
    X : Za Kaminuza zigenga zazize iki?
    Y : Zazize ireme ry’uburezi.
    X : Wakishe, zazize ireme ry’ubureezii.

    Igisakuzo cya 2.

    X : sakwe sakwe
    Y : soma?
    X : Nyakubahwa ku munsi yakira indahiro kuki yatonganyije malimba kandi yamwimitse?
    Y : nuko malimba muri manda ishize ari mubitwaye nabi, akaba yaramuhanga derniere avertisement.
    X : wagikoze.

    • Binego

      12/09/2017 at 11:36 am

      Kanyarwanda we, ntabwo watonganya umuntu ngo nurangiza umugabire kuyobora MINEDUC. Hariya niho abantu batumva neza uko system yo mu Rwanda ikora.

  14. DINA

    12/09/2017 at 9:29 am

    Ibyo bakoze nibyo kuko kamunuza zigenga nta mwigishirize yazo,baturogera abana icyo baba bashaka ni cash ibindi ntubibabaze.Icyitwa ubuvuzi cyo bagihagurukire kuko bitwa ngo bararangije bakaza ku isoko ry’umurimo nta kiri mu mutwe, bagera mu kazi bakajya gukinira ku magara y’abantu.

    • drtuoknbdddddddddd

      13/09/2017 at 10:50 am

      Ko uziko baroga uzareke kujyanamo uwawe, izo mpuhwe ubagirira ni iza bihehe. Twizera Leta yonyine yo yemerera ishuri kugirango rikore kuko tuba tuzi ko iri kuturebera, gusa ahubwo ikibazo gihari ni uko ubu Leta yadutengushye byarinze bigera iriya myaka yose iri he ireba he? Naho ibyo uvuga ntubizi

  15. Mutwe

    12/09/2017 at 9:37 am

    Ego ko, kuri iyo photo ndabona ari amashule arutwa n’ayo nizemo secondaire, ari n’abanyeshule ndabona barutwa n’abo muri CERAI, wagirango ni abaruru kabisa ! Ubu koko turagana he ?

    • drtuoknbdddddddddd

      12/09/2017 at 11:51 am

      @ Mutwe wize he? niba warize i Burayi none wabigereranya iby’ino aha? None wari uzi ko CERAI abizemo bose babeshejweho n’ibyo bizemo bitandukanye nabarangije za Kaminuza bari gushomera

  16. Sakure

    12/09/2017 at 10:03 am

    Arikose ko mwitotombera Abayobozi ba MINEDUC kandi banyiri zakaminuza zahagaritswe bakaba batarigeze bavuga ko barenganye, ubwo mwebwe ntimushyigikiye ibitagenda neza? Nibura iyo usango ibyo bazireze ntabihari cg barazirenganyije nibwo twarikunenga abayobozi bo muri ministry of Education. Naho ubundi bakomereze aho kugeza bigiye muburyo. ndetse nizindi zirye zirimenge.

    Murakoze.

  17. alice

    12/09/2017 at 10:25 am

    Narumiwe koko!!!!!

  18. Theobald SHYAKA

    12/09/2017 at 4:24 pm

    Iyi nkuru wagombye kuyinoza: Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) ryakomorewe udushamitwose twari twarahagaritswe uko ari dutatu, ni ukuvuga Itangazamakuru (Journalism), Kubungabunga Ibidukikije( Environmental Management) n’ Iterambere ry’Ibyaro n’Imigi( Rural and Urban Development). Iryo komorerwa ni uguhera 17/08/2017.Uretse no gukomorerwa ryanashimiwe na HEC umwete ryagaragaje mu kunoza byihuse ibyo ryari ryasabwe mu kongera ireme ry’uburezi. Ubu abanyeshuri baragarutse kandi bariga mu mashami yose, ndetse n’abanyeshuri bashya bariyandikisha. Si byiza gutanga amakuru atuzuye, ahubwo ibyo utazi neza wajya ubanza ukabaza. Urakoze.

  19. k

    12/09/2017 at 7:55 pm

    Ibyo uwitwa Kalori yavuze nibyo bariya bagabo bazakururira leta imanza kuko itegeko rirahari, ariko njye mbona ari HEC, ari MINISTRY OF EDUCATION bagombye kujya bakora banareba neza ibyanditswe mumategeko, gusa wenda 13/09 ndabona zageze nibafunge rero nkuko babivuze cyangwa bafungure bareke guheza abantu mugihirahiro. Gusa bazajye bibuka ko bahemutse kuko ntibari guteza ibihombo bingana kuriya iyo bazakubabakora akazi kabo nkuko bikwiye. Hari abonabonye bababuranira niba aribenubwite biyandikira niba ari abo mumafamille yabo simbizi ariko barahemutse kandi ikizabigaragaza nuko ntacyo wakora ngo ubihanagure keretse ahari babisabiye imbabazi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock