Angola: Perezida Dos Santos azakomeza kugira ijambo muri Politiki – UMUSEKE

Angola: Perezida Dos Santos azakomeza kugira ijambo muri Politiki

Kuri uyu wa Gatatu abaturage ba Angola barazindukira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, mu bazahatana Eduardo dos Santos wari Perezida ntazaba arimo nyuma y’imyaka 38 ku butegetsi ariko azakomeza kugira ijambo rikomeye muri politiki.

Jose Edouardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38

Jose Eduardo dos Santos ugejeje imyaka 75 yafashe ubutegetsi muri 1979. Bamwe mu basesengura Politiki ya Angola bavuga ko kuba yarahisemo ko arekura ubutegetsi binyuze mu kwanga kongera kwiyamamaza ari ikibazo ku batavuga rumwe n’ishyaka MPLA kuko byabagora guhita babona umuntu wabasha guhangana na ryo muri aya matora.

Kuba Dos Santos afite abana bakomeye mu nzego z’ubukungu na Politiki harimo umukobwa we Isabel Dos Santos byerekana ko azakomeza kugira ijambo rikomeye mu byemezo bizafatwa mu bihe biri imbere.

Abaturage ba Angola bamushimira ko yahagaritse intambara yari yarayogoje igihugu muri 2002. Kuba yari amaze imyaka 38 ayoboye hari ababimunenga bavuga ko yatinze cyane guhererekanya ubutegetsi n’abandi.

Edouardo Dos Santos yari uwa kabiri mu bakuru b’ibihugu bayoboye igihe kirekire nyuma Teodoro Obiang Nguema wa Equatorial Guinea.

Dos Santos aherutse kuvugwaho ko afite uburwayi bukomeye ndetse n’umukobwa we Isabel mu minsi ishize yanyomoje kuri Instagram ko Se yitabye Imana nk’uko byavugwaga.

Yashyizeho Minisitiri w’ingabo ngo abe ari we uziyamamaza ku mukandida w’ishyaka MPLA, uyu akaba ari Joao Lourenco.

BBC ivuga ko Edouardo Dos Santos azakomeza kuyobora ishyaka MPLA bityo akazakomeza kugira ijambo ku bayoboke baryo no kuri politiki ya Angola muri rusange.

Mu kwezi gushize Inteko ishinga amategeko ya Angola yatoye itegeko ribuza Umukuru w’Igihugu uzatorwa kuzahindura umukuru w’ingabo, uwa Police n’abakuriye inzego z’ubutasi mu gihe cy’imyaka icyenda.

Inteko kandi yameje ko Dos Santos ahabwa umwanya uhoraho mu Nama nkuru ya Repubuilika, ibi bikazamurinda kuba yakurikinwa n’inkiko.

Isabel Dos Santos ari mu mugore bakize kurusha abandi muri Africa. Se amaze igihe amushinze kuyobora ikigo gicukura kikanagurisha Petelori muri Angola.

Umuhungu wa Dos Santos witwa Jose Filomeno na we ari mu bantu bayobora ikigo gicuruza ibikomoka kuri Petelori.

Kubera ibi byose hari abavuga ko nubwo Dos Santos bisa n’aho ‘yasohotse mu nzu y’Umukuru w’igihugu, asa n’uwasize akinze akajyana imfunguzo’.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Atuheire Junior

    24/08/2017 at 9:43 pm

    Ibi tubikomora kuri data wa twese, uBurusiya. Burya Russie niyo itubyara twese abanyafrika muri demokarasi n’imiyoborere. Dufite babyara bacu Koreya ya Ruguru, uBushinwa, Myanmar. Aziya yo hagati imwe igizwe n’ibihugu birangizwa na”stan”. Mbese ni tel père tel fils.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock