Anne yarekuwe, Diane na Adeline Rwigara bafungwa by’agateganyo – UMUSEKE

Anne yarekuwe, Diane na Adeline Rwigara bafungwa by’agateganyo

Saa cyenda n’iminota 10, abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha ngo batange umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi n’abakobwa be Anne na Diane Rwigara. Diane na nyina Mukangemanyi bamaze gukatirwa gufungwa by’agateganyo bahise batangaza ko bajuririye uyu mwanzuro.

Abaregwa

Abaregwaga Diane na nyina (hagati) barakurikiranwa bafunze, naho Anne (ibumoso) ahite arekurwa atahe

Abantu nanone bari benshi cyane mu cyumba cy’iburanisha, abaregwa nabo binjiye muri iki cyumba uko ari batatu ariko ubu noneho bari kumwe na Me Gatera Gashabana kuko Me Buhuru Pierre Celestin atari ahari.

Mu cyumba cy’iburanisha hongeye kugaragara Frank Habineza, wahatanye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu matora aheruka yaje gukurikirana uru rubanza.

Kuwa gatanu ushize Urukiko rwasubitse gutangaza umwanzuro warwo kuko dossier y’abaregwa ngo yabaye nini ikaba yari ikeneye umwanya munini.

Umucamanza yabanje gusoma incamake z’imiburanishirize y’uru rubanza rwahereye tariki 06 Ukwakira.

Yavuze n’inzitizi zose zatanzwe mu iburanisha ndetse n’ uburyo abaregwa bose uko barezwe ndetse nibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho bubarega.

Mu gusoma imyanzuro, Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunze kuko bwagaragrazaga ko bashobora gutoroka ubutabera cyangwa gusibanganya ibimenyetso bw’ibyaha  baregwa.

Urukiko ngo rwasuzumye imiburanire y’impande zombi, abaregwa n’ubushinjacyaha.

Ibiganiro byufatiwe kuri telephone z’abaregwa ababunganira baavuze ko atari ibyaha bihunganya umutekano ,kandi ko babifatiriye nta ruhusa babiherewe,  Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari ibimenyetso by’itumanaho kuko bitafashwe mu gihe babivugaga.

Kuri iki, Urukiko rwasanze Amategeko agena amagenzura y’itumanaho atararenzweho kuko ngo ibiganiro byafashwe byaramaze kugera kubo byagenewe, ibi ngo si ukugenzura ibikorwa by’irumanaho.

Bityo ngo Ubugenzacyaha ntabwo bwagombaga kubanza gusaba uruhushya mbere yo kubikoraho.

Muri dossier ngo hagaragayemo uruhushya rwo gusaka rwahawe ubugenzacyaha bityo ngo ifatira ry’ayo majwi ryakozwe hubahirijwe amategeko.

Urukiko rwavuze ko ibyo abunganizi b’abaregwa bavuze ko gufatira byakozwe bidakurikije rwasanze nta shingiro bifite.

Adeline Rwigara mubyo ashinjwa kubiba amacakubiri muri rubanda

Adeline Rwigara mubyo ashinjwa kubiba amacakubiri muri rubanda

Adeline Rwigara Mukangemanyi yari yemeye ko izo ‘audio’ ze zavanywe muri telephone ze ariko ngo ntabwo yemera uko zafashwe kuko binjiye mu buzima bwe bwite kandi yaganiraga n’umuryango n’inshuti.

Umwunganira yavuze ko nta mugambi wo guteza imvurura muri ibyo biganiro kuko ari ibyo yaganiraga n’abavandimwe kandi afite agahinda nyuma yo kubura umugabo we.

Urukiko ngo mw’isesengura ry’ibyo biganiro no kubihuza n’amategeko ngo rwasanze harimo impamvu zikomeye zo guteza imvururu.

Urukiko rwavuze ko ibyo kuvuga ko ibiganiro bagiranaga abo babiganiraga atari rubanda ngo nta gaciro bifite kuko ibyageze hanze y’umuryango biba byageze muri rubanda.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri ngo video zafashwe (ubwo Police yazaga gufata abaregwa)  zirimo impamvu zikomeye zituma Mukangemanyi akekwaho iki cyaha kuko ngo imvugo zirimo  amagambo yo gucamo ibice abanyarwanda.

Anne Rwigara kimwe na nyina na mukuru we barashinjwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Anne Rwigara kimwe na nyina na mukuru we barashinjwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Uwamahoro Anne Rwigara  aregwa gukwirakwiza urwango no guteza imvururu muri rubanda kubera inyandiko ze kuri WhatsApp  n’amajwi yohereje kuri WhatsApp hamwe n’ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique we akaba abihakana kuko iyo baruwa atayisinyeho.

Mu kuburana Anne yavuze ko ubwo butumwa bwa WhatsApp bwari ubwo ku muryango we gusa, ko yumva koherereza ubutumwa bwe umuvandimwe mu gihe ari mu gahinda bitagize icyaha.

Urukiko ngo rwasanze bigaragara ko amagambo Anne yabwiye mukuru we muri Audio na message kuri WhatsApp ngo atari impamvu zifatika zigize icyaha kuko ubushinjacyaha butagaragaje ko hari abandi benshi yabibwiraga.

Ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique nayo Urukiko rwavuze ko itafatwa nk’impamvu y’icyaha kuko ngo nta mukono uriho n’ubwo handitseho ko ari abana ba Rwigara ariko nta zina ririho.

Impamvu zashyikirijwe n’ubushinjacyaha ngo ntizikomeye ku buryo zatuma Anne Rwigara akekwaho gukurura imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Anne kandi ngo kuba yaravuze ko Leta ari ‘Mafia’ ngo nta kigaragaza ko yashakaga guteza imvururu muri rubanda kuko ngo ntibagaragaje ahandi hanze byageze.

 

Diane Rwiagara asohorwa mu rukiko bamaze kubasomera

Diane Rwiagara ashinjwa no gukoresha inyandiko mpimbano

Diane Shima Rwigara we ngo ibyo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umwunganizi we yavugaga ko ari uburenganzira bwe kuvuga uko abona ibintu, kandi gukora inama z’ituze ntibibujijwe mu Rwanda.

Urukiko ariko rwarasesenguye rusanga ngo kuba yaravugiye mu nama n’abanyamakuru ko ‘Abanyarwanda bahagurukira rimwe bagiye kwica gusa’ ngo ari impamvu ikomeye yo guteza imvururu. Ndetse kubyireguraho byakozwe nawe n’umwunganizi we basanze nta gaciro bifite.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano  ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha birimo raporo ya ‘forensic laboratory’ y’uko imikono itandukanye n’iya ba nyiri ubwite bamusinyiye, we akaba yarabihakanye yemeza ko listi za mbere yatanze yasanze numero z’indangamuntu ziriho zidasa n’iziri kuri listi imushinja ngo akaba yarabonye ko barimo bamuhimbira ibyaha.

Urukiko ruvuga ko hari ubuhamya bw’abantu basinyiye Diane Rwigara ariko mw’ibazwa bavuze ko batigeze bamusinyira, we yavuze ko babajijwe batewe ubwoba.

Gusa mu bamusinyiye ngo hari uwavuze ko atige amusinyira kuko icyo gihe yari yaragiye muri Uganda.

Urukiko rusanga mu bimenyetso by’ubushinjacyaha harimo impamvu zikomeye zigize icyaha, ngo kuba uregwa avuga ko ababajijwe batewe ubwoba ibyo avuga ngo nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso afite by’ibyo avuga.

 

IMYANZURO Y’URUKIKO

Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri. Bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunze by’agataganyo.

Urukiko rutegetse ko kuko nta mpamvu zigaragara mu bimenyetso bishinja Anne Rwigara agomba guhita arekurwa.

Adeline Rwigara Mukangemanyi yahise avuga ko atishimiye imikirize y’urubanza ndetse ko ajuriye.

Diane nawe yavuze ko atemera ibyemezo by’Urukiko nawe ngo arajuriye.

Isomwa ry'imyanzuro rigiye gutangira abantu bari benshi binjira mu cyumba cy'urukiko

Isomwa ry’imyanzuro rigiye gutangira abantu bari benshi binjira mu cyumba cy’urukiko

Frank Habineza na Me Bernard Ntaganda wa PS imberakuri yasenyutse

Frank Habineza na Me Bernard Ntaganda wa PS imberakuri yasenyutse

Nyuma y'isomwa ry'urubanza abantu basohotse mu rukiko bavuga ibitandukanye

Nyuma y’isomwa ry’urubanza abantu basohotse mu rukiko bavuga ibitandukanye

Frank Habineza ngo nubwo batashimishijwe nuko abaregwa bose batafunguwe by'agateganyo ngo ku miburanishirize y'urubanza azabivugaho ruburanwa mu mizi

Frank Habineza ngo nubwo batashimishijwe nuko abaregwa bose batafunguwe by’agateganyo ngo ku miburanishirize y’urubanza azabivugaho ruburanwa mu mizi

Abaregwa bajyanywe na Police

Abaregwa bajyanywe na Police

Abahungu ba Rwigara bahise binjira muri iyo Rav4 y'umukara bakurikira imodoka itwaye Anne, Adeline na Diane. Anne we akaba ari buhite ataha

Abahungu ba Rwigara bahise binjira muri iyo Rav4 y’umukara bakurikira imodoka itwaye Anne, Adeline na Diane. Anne we akaba ari buhite ataha

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

113 Comments

  1. kh

    23/10/2017 at 4:01 pm

    Murabeshya sha,murabona ibigiye gukurikira!

    • Yesu Mupfumu

      23/10/2017 at 8:22 pm

      Iyo mwibeshya se ntimufungure Anne ngo murebe ngo ishyano rirabagwira. ayinyaaaaaa!!!

  2. byumba wa mafene

    23/10/2017 at 4:05 pm

    Ibyo BYIHEBE byo kwa RWIGARAS babifunge nibura imyaka 15 nibwo bazumva ko RWANDA iyobowe kuburyo nyabwo.Kandi ibyo bizatuma ntawundi wongeye gukora nk’ibyo bakoze

    • KAMEGERI

      24/10/2017 at 3:14 am

      uzabasangamwo, kandi ubeho nabi kubarusha.

    • Umuganwa Solange

      24/10/2017 at 4:35 pm

      Isi ntisakaye, Jya uvuga uziga!

  3. Kani

    23/10/2017 at 4:07 pm

    Uhoraho abagende imbere rwose.

    • kamanzi

      23/10/2017 at 4:21 pm

      uhoraho ntakorana n’ibyihebe

      • Kani

        23/10/2017 at 4:31 pm

        Nyamara nawe ushobora kuba cyo!

  4. GUSHIMA IMANA

    23/10/2017 at 4:07 pm

    MANA URAKOZE CYANE UBWO abo kwa RWIGARA basabiwe gufungwa. MANA komeza ubikore neza bazafungwe imyaka myinshi cyane kubera ubwibone bwabo.

    • Peace

      23/10/2017 at 9:14 pm

      Umutima wuzuye ubutindi gutyo ntaho ushobora kukugeza niba ri nabyo uhemberwa uzapfa wumve nta kindi! Nibafungwa se birakungura iki nuwo mutima mutindi gutyo? Abanyarwanda muzapfa mwumve gusa nta kindi! Kandi umenye ko ibyifuzo byawe ntacyo bizamara mu izina y’Imana ikomeye muzakorwa n’isoni umunsi umwe!

      • Sisco

        24/10/2017 at 5:45 am

        @peace mu banyarwanda uvuze bazapfa bakumva nawe urimo,umupfapfa burya asubiza nkawe,urasubiza uwanditse umwe ukamwitiranya na miliyoni 12 z abanyarwanda?ni ubugoryi n ubupfapfa uvuze,kuko uzahora ubona abanyarwanda bahumeka umwuka w abazima,ntituzapfa tuzarama kuko uwo turikumwe aruta uri kumwe nawe wowe wifuriza abantu gupfa bakumva,twe turi kumwe n uyanga ubugingo ariwe Mana y u Rwanda.

        Hanyuma uyu uvuga ngo ni abibone ngo arasenze bafungwe,uwo si Imana usenze ahubwo ni so satani uguha uwo mutima mutindi,kandi uribeshya nimba unahemberwa gusebya uyu muryango uri ikivume,aba ni abanyamugisha barikumwe n Imana,na Mandela yagiyemo imyaka mirongo ariko ubu tumwibuka nk intwari,aba nzahora mbibuka nk intwari,kandi sincogora kubasengera ku Mana kuko na nyuma ya zeru irakora,nibona ko kuba muri gereza aribyo byabaha amahoro kurusha kuba hanze yayo bibe uko,ariko niba ibona kubareka bakaba hanze yayo aribyo byiza bibe uko nabyo.kuko buriya uwabafunze abafunguye yanabica akitwaza za accident,ariko bari gereza yagira ubwoba bwo kubica kuko aziko isi yose yabamubaza.muri byose ariko Imana irabarengera bicecekere natwe ababona akarengane kabo turabazamura mu masengesho ubutitsa.

    • KAKAKA

      24/10/2017 at 8:10 am

      ariko nk’uyu koko azi gusenga ivyo aricyo ubugome bumwuzuye umutima none ngo arasaba Imana ibahe igifungo kinini, wakwiceceeye ko nawe utazi urukurindiriye ra ahaaaaaaaaaaa

    • Umuganwa Solange

      24/10/2017 at 4:37 pm

      Icyiza ni uko Imana isumba byose , idatekereza ibyo utekereza!

  5. matondo

    23/10/2017 at 4:09 pm

    Nubwo ntamyanzu bavuze njye ndabona aho bigana

  6. Nicole

    23/10/2017 at 4:11 pm

    Muze kureba ibi comments byi urwango byawamuntu wanga family rwigara uhora ashishikara kumbuga nkoranya mbaga aba arundaho comments zubugome . Kd numuntu 1 ariko ahinduranya amazina ngo bagirengo nibenshi kd ntaziko abanyaranda tugira urukundo

    • lan

      23/10/2017 at 4:22 pm

      ufashwe ni ibiki wowe?

    • Mateso

      23/10/2017 at 7:10 pm

      @Nicole,nanjye narabibonye ko ari umuntu 1 wandika ibi bitakaragasi,ahubwo azerure yitwe KANTANO kuko ntaho ataniye na RTLM.ariko aragorwa n ubusa.

  7. inzoka

    23/10/2017 at 4:15 pm

    ariko abo ba DIANE babafunge burundi,bagere muri 1930 bazahave bamaze imyaka 30 bazaba bamaze kuba abantu batekereza neza bareke biliya byo kwibere IBYIHEBE/TERRORISTS

    • Peace

      23/10/2017 at 9:17 pm

      Genda wa mafene we! Ziba twarakumenye, niba unahemberwa gutuka famille Rwigara ngo ni ibyihebe ni wowe kihebe kibi hamwe n’abo ukorera! Abanyarwanda ntimukabone duceceka ngo mugirengo turi ibigoryi mwa njiji mwe arimwe!

      • 2020 Vision

        26/10/2017 at 3:23 pm

        ariko wankokowe kombona ubaburanira nkaho mufite icyo mupfanara? wazajyiye murukoko ukababuranira aho kubunza umunwa aha cyangwa nawe bagutambikane cg werekeze muri fdlr ndumva mufite umigambimwe!!

  8. boko haram

    23/10/2017 at 4:16 pm

    ariko abo ngo bashakaga gukora ibya terrosrism mu gihugu cyacu dukunda? bashakaga kwibera nka boko haram? babafunge bazaheremo bose

  9. makenga

    23/10/2017 at 4:34 pm

    Nushaka uvuge ibinganaki barazira ubusa kdi ufunga umuntu amuziza ubusa uwiteka amukubita akanyafu mumufunge turebeko imana itabahana yihanukiriye mubikore niba murabagabo

  10. Okocha

    23/10/2017 at 4:36 pm

    Babasomere ariko basome ibidufitiye umumaro babareke batahe bakomeze imirimo yabo kuko kuvuga ibyo utekereza si icyaha kuko niba ibyo abazahanwa ni akayabo igihe cyabo nikigera abacamanza bakore bon ntibakoreshwe

  11. Bob

    23/10/2017 at 4:44 pm

    Uti mwene Mafene koko

  12. Nicole

    23/10/2017 at 4:47 pm

    Ibi comments byawe byuzuye urwango twarabihaze kd urumuntu 1 uhinduranya amazina. Diane na mama wabo nabo ubutaha bazafungurwa . Maze uziyahure .

  13. mare rose

    23/10/2017 at 4:47 pm

    wewe uvuga gurtyo URINTUNGANE KOKO ?????

  14. Twahirwa

    23/10/2017 at 4:59 pm

    Umugabo mbwa aseka imbohe sha!!!! Wowe wifuza ko babafunga wenda ni wowe utahiwe. Utekereza ko isi isakaye iwawe gusa!!!!!!!!!!!!!!

  15. UMUKIGA

    23/10/2017 at 5:00 pm

    DIANE na NYINA ntibazigere bafungurwa. Ni babi bateza umutekano mukeya mu gihugu.

    • KAMEGERI

      24/10/2017 at 3:18 am

      urakabura aho ukiga!!! nta mukiga umeze nkawe urubusa gusa gusa.

  16. Twahirwa

    23/10/2017 at 5:04 pm

    Imana igende imbere y’umuryango wo kwa Rwigara, reka iwube hafi, agahinda kose bagize bifitanye isano n’uko batakaje umubyeyi wabo ku buryo butunguranye,n’ibindi bibazo bahuye nabyo, ndetse binavugwa n’abantu ku buryo butandukanye, ku bwanjye mbona bakeneye Ccouncelling
    pour soutien psychologique.

  17. Nicole

    23/10/2017 at 5:09 pm

    Mbonye koko abo kwa RWIGARA ,DIANE na NYINA ari IBYIHEHE. Bagomba gufungwa burundu nibura imyaka 27

  18. h

    23/10/2017 at 5:13 pm

    😂😂😂ahubwo niba ari uhoraho uriya dusoma muri bibiliya y abakristu muvuga akorana n ibyihebe gusa niba wibuka uko abakristu bafatwaga nk abigometse kuri za leta guhera ku bisiraheli banze ubucakara bakigomeka kuri leta mu butayu kugera kwa Ba Eliya bigomekaga Ku bami bagahagarika n imvura gukomeza kwa Ba Yezu bashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi bataranavuka ugasubiza kwa Ba pawulo n izindi ntumwa birirwaga bafungwa… Abo ngo nibo abakristu ubu bafatiraho ikitegererezo ariko uwagusubiza mu give cyabl babonaga ari ibyihebe byigometse kuri za leta

    Murakoze (nirinze kuvuga who Uhoraho yakanguriraga abisiraheli kwica abantu batavuga rumwe nawe A.K.A abatarakebwe…)

  19. h

    23/10/2017 at 5:15 pm

    Uyu muntu bahaye akazi ko gushyiraho comments agakora neza kbs, bamwongeze umushahara 👏👏👏

  20. Umusaza

    23/10/2017 at 5:15 pm

    Ubutabera bugomba gukora akazi kabwo ariko Umunyarwanda ufata umwanya wo kwandika yishimira ko undi yafunzwe ndamuseka cyane.Nta muntu n’umwe udashobora gufungwa kuko ushobora kwibwira ko uri intungane ariko ukazira urw’abagabo. Please mureke kwishima ngo abantu bakabwira.

    • jean

      23/10/2017 at 5:52 pm

      @musaza, nizere ko mubo kwa rwigara ntaho muhuruye nanjye ntaho. Ariko numvise kuri youtube ibyo abanyarwanda banga urwanda buzuzaho numwanya babiha kubitegura no ku byamamaza noneho nibutse za video aho Diane na nyina bivugira ko ari ibyihebe, aricyo gituma ngo bo batasanze abo bakorana, byarambabaje pe, nubwo ntaheruka i rwanda ni igihugu cyanjye kirimwo abonzi n´abiwacu nubwo nabo atari benshi. none urazana za sentima ngo bahowe ubusa,bamwe ngo mana bafunge igihe kirekire abandi ngo babarekure ntacyo bazira…ndumiwe!Reka ubucamanza bukore barekuwe tubyemere bafunzwe tubyemere kuko nta mwana urimwo muri bariya bose muto muribo afite 35 Ans simbaza igituma bagumiwe nka wawundi ariko indera igira aho iva ubanza abasore batari gutinyuka uyu mama wabo wumvise uko yatutse abapolisi bari ku kazi ibaze agufashe uje gutereta umukobwa we!!!yagutuka ukazabyibagirwa ushaje.(ni Blague)nti musetse se???

    • muvara

      23/10/2017 at 6:01 pm

      jyewe ndi kumwe nawe nta mpamvu yo kwishimira ibyago bya mugenzi wawe kuko bilyakubera nawe.gusa Anne kurekurwa kwe biranshimishije cyane

  21. Ikimenyi

    23/10/2017 at 5:16 pm

    Nibabafungure bose! Bafate abagenzacyaha n’abanyamakuru bakwirakwije amajwi ya Adeline! Bantejemo imvururu nkimara kuyumva n’aho ubundi akiri muri telefone ya Adeline sinarinziko anabaho!

  22. Lambert

    23/10/2017 at 5:17 pm

    Tujye tureka kwigiza nkana ntago bafungiye ubusa kuko uwo byumvikanaga ko arengana yarekuwe. Niba Papa wabo yzrishwe na leta nkuko babivuga igisubizo ntago ari icyo cyo gushaka guteza imvururu no gushaka kwibasira abantu runaka.

    • Izibyose

      23/10/2017 at 5:58 pm

      Nkubu wowe ngo ni Lambert ukuri uvugishije ni ukuhe?!imvururu bagutejeho niyihe niki wahungabanyeho?!Urabona kwigiza nkana kurimo hariya arukuhe?Abanyarwanda cyakora turababaje!!Hari umutekano wigeze ubura ngo nuko abo kwa Rwigara bavuze?!Watch out plz!

  23. YOBOKA

    23/10/2017 at 5:25 pm

    Turashima ubushishozi bw’ubutabera. Nibyo koko wasangaga Anne asa nutazi iyo bigana. Ahasigaye ubutabera nibukomeze akazi kabwo kuko ntagushidikanya ko uru rubanza ruzaba case study abanyamategeko bazaheraho baca imanza zisa n’uru. Turabifuriza gukomeza gukorera mu mucyo n’ubushishozi batitaye ku bashaka ku bashyiraho igitutu cy’amagambo n’ibindi.

    • Izibyose

      23/10/2017 at 6:12 pm

      Hhhh!!Urasekeje!!Ngo Anne ntazi iyo bigana?!Ahubwo ninde wumvishe muri bariya bose uvuga ashize amanga kurusha Anne?Utekerezako kubwira abacamanza ngo nibabarekura numuryango we ngo nibwo ubutabera buzaba bugaragaye aruko atazi iyo biva niyo bigana?!Mafia c yazivuze adafite ibyo ashingiraho?!Ahubwo Anne niwe uzi agakino byahatari.

  24. R.J.B

    23/10/2017 at 5:30 pm

    Ariko abantu bapha kuvuga ibyo bishakiye bakomentinga kubyo batazi ubu uwamufata akamubaza uburyo aribyihebe yabisobanura?Urwanda rwacu rufite ubutabera twizera narekye rukore akazi kabwo siwe wabigishije wasanga ntanamashuri agira.

  25. Twahirwa

    23/10/2017 at 5:33 pm

    Imana igende imbere y’umuryango wo kwa Rwigara, reka iwube hafi, agahinda kose bagize bifitanye isano n’uko batakaje umubyeyi wabo ku buryo butunguranye,n’ibindi bibazo bahuye nabyo, ndetse binavugwa n’abantu ku buryo butandukanye, ku bwanjye mbona bakeneye Ccouncelling
    pour soutien psychologique.

  26. bizimana

    23/10/2017 at 5:37 pm

    ariko ubanza haribindi mupfa nuyu muryango sigusa?urabura kuvugango itegeko rikurikizwe ukabishima hejuru?urucira mukaso rugatwara nyoko wasanga none aribo ejo akaba wowe

  27. Beza

    23/10/2017 at 5:45 pm

    Ubucamanza bwirengagije ko ariya majwi yari hagati ya Adeline atakira umuvandimwe we! Ahubwo polisi yayashyize ku karubanda igatuma tumenya n’ibyo tutari tuzi byagumura rubanda ifite amakosa!

    • HAKINABANA

      23/10/2017 at 10:19 pm

      Si uko!!!!!!

  28. bizimana

    23/10/2017 at 5:47 pm

    sha abanyarwanda IMANA izaduhana kuko ubugome dufite ni agahoma munwa!ubuse shahu uvuga ibigambo byo gusebanya,kugambanirana,ubugome nibindi.ubuse shahu ko twese iyisi tuzayisezeraho twese turapfa iki?

  29. Izibyose

    23/10/2017 at 5:52 pm

    Abantu murimo guca imanza murimo muransetsa!!Mwakwitonzeko ubamba isi adakurura mwabantu mwe!!Ngo uwarenganaga bamurekuye ngo ibiki nibiki!!!!Nabandi bararengana nibabafungure rero.Baravugango uko uhambira ukanyaga cyane buriya ubukana bw’umurunga uhambiriza buba burimo gukendera!!

  30. Hhhhhhh

    23/10/2017 at 6:06 pm

    MANA,WOWE MWAMI W’ABAMI,WOWE NYIR’UBUTABERA NYABWO,NDAGUSHIMIYE KUKO UMWE MU BANA BAWE BATATU AFUNGUWE.NIZEYE NTASHIDIKANYA KO N’ABASIGAYE NABO UZABARWANIRIRA UKABATSINDIRA NABO BAGAFUNGURWA,BAGATAHA MU RUGO RWABO,UMUBYEYI AGASANGA ABANA BE.MBISABYE MU IZINA RYA YEZU KRISTU WATSINZE SHITANI AKADUCUNGURA TWESE.AMEN

    • mahoro

      24/10/2017 at 1:44 pm

      Amen

  31. Mihigo

    23/10/2017 at 6:21 pm

    Anne ni umunyamerika byakugora cyane kumufunga umurenganya!! Icyiza nuko abasigaye bo ari abana b’Imana.

    • Anne

      23/10/2017 at 6:54 pm

      Imana rero iraje yerekaneko irihejuru yabyose abana bayo ibarenganure bikomeye cyane!!!Gusa sinabura kugenda mvuzeko Anne uretse nokuba american ni na Sage ukuntu.

  32. Eric

    23/10/2017 at 6:36 pm

    Njye kugiti cyanjye nkurikije ibyo nsomye hano nuko umucamanza yasobanuye ibintu bose mbona nta mpamvu ituma bafungwa iriya minsi 30 yose. Dushingiye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka munzego zitandukanye ibyaha abo kwa Rwigara bashinjwa ntibyakabaye bijyanwa mu rukiko gusa byarabaye bituma twivuguruza muri iryo terambere no mubwigenge bw’inzego runaka buragaragara. Freedom of expression i Rwanda iracyari ikibazo kandi izafunga benshi muri twe ukurikije ibiganiro tugira mungo zacu no muri telephones zacu. Ubutumwa buri private ntibujya buba public anyhow bivuze ko niyo bwaba bwangezeho nta muntu wemerewe kubwinjiramo uko yiboneye.Umucamanza yabogmiye ubushinjacyaha kandi next moments icyo cyaha nabo kizabageraho.

  33. KIBWANA

    23/10/2017 at 6:41 pm

    KUKI bafunguye ANNE kandi yaravuze ngo LETA Y’U RWANDA ni “MAFIA”? Birambabaje cyane….

    • Rugero

      23/10/2017 at 9:05 pm

      @Kibwana, iyahure niba utabishoboye baze bagufashe.

    • Kwibaza

      24/10/2017 at 11:31 am

      reka tugume tubashinyagurire nubundi akabi gasekwa nkakeza. ariko njye sindashira amakenga ibi bintu. Kombona Anne asa nkuseka? Ndetse na Diane agaragara nkuwamenyereye uburoko. Ibi ni ibisanzwe bizashira bajye babiganira. Ikindi nibafungurwa nyina azahite abashyingira. Hari imyaka umukobwa ageramo akaba ikigegera cyanduranya na buli wese. bariya bacamanza nuko bigize ngo amafaransa ngo bagendera kumategeko ngo yi Burayi ra. Uru rubanza urujyanye muli Gacaca ya kera bahita babihanangiriza bakabarekura ariko bakabategeka gushaka mugihe kitarenze amezi 3. umugore udafite umugabo umukorera byose namwe mutayobewe ahora akorerwa na shitani….imujya no mumatwi…..imwongoza

  34. gagani

    23/10/2017 at 6:44 pm

    umutekano w’igihugu niwo number one, niba barashatse kuwugungabanaya bakatirwe urubakwiye.

  35. Salim

    23/10/2017 at 7:08 pm

    Hari comment zirimo guca hano zigaragazako harabantu cg umuntu umwe wahawe akazi kokuza kwandika hano Kuko hari characteristics zimwe bari kugaragaza cyane amagambo yanditse mucyapa. Lol

  36. Mateso

    23/10/2017 at 7:19 pm

    Abarimo kwogeza ngo Diane na Adeline baheremo bazabanze babaririze uko Adeline yavuye mu Rwanda muri 1990 inkotanyi zimaze gutera bari gufunga ibyitso.yamaze igihe afungiye mu rugo imbaraga zahamukuye zikamuhungishiriza muri Kenya aho umuryango we wari uri icyo gihe,ntaho zagiye.

  37. chris

    23/10/2017 at 7:59 pm

    Maranatha maranatha! Imana irikumwe nabo sha! ibya mafene n mafene nyine

  38. kay

    23/10/2017 at 8:06 pm

    murakoze rwose bacamanza ku ndekurira Anne mwakoze cyane Anne ngwino mukobwa mwiza canada nta ribi rihari gusa politiki uyivemo itzakwangiza

  39. Sasu

    23/10/2017 at 8:11 pm

    Ese bano bakobwa bo kwa rwigara kuki batashatswe knd ari beza yemwe bari barinze kuzajyanwa mu gihome nukuri birababaje nyamara nabibone wamugani… mbiswa, da

  40. kaka

    23/10/2017 at 8:29 pm

    ariko abanyarwanda mwigize abacamanza yeeee! Ni gute umuntu yavuga ngo leta yabicanyi! nibindi ntavuze byarangiza bikitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo? ntimugashyigikire amafuti! uriya mukobwa na nyina bavuze amagambo mabi bagomba kuyahanirwa.

    • Kamana

      24/10/2017 at 8:20 am

      ubuse Evode UWIZEYIMANA wabivuze inshuro igihumbi ntiyicaye muri government icy’ingenzi ni ukoroherana no gutanga imbabazi naho uhaniye buri muntu ngo yavuze ntawasigara.

      • Kwibaza

        24/10/2017 at 11:49 am

        imbwa yigannye inka kunnya murugo……..bayivuza amahiri. uzishinge abica abantu,bagasenya bagasahura, umufaransa akaza akabakingira ikibaba,akabahungishiriza mui Congo, akabagaburira akabambika, agategeka loni kubacyura bagasubizwa ibyabo bongeweho amahugurwa namadolari kandi muli Congo bari bafite unburenganzira busesuye bwo gufata bagore nabakobwa babanyekongo kubasahura kubasoresha ntankurikizi. ubushinze nakazi kawe.

    • Kwibaza

      24/10/2017 at 11:45 am

      cyangwa kwihanangirizwa bikomeye. erega shitani nabagore ni partners ba hafi. twe dukuze turabizi cyane neza bidasidikanyahwo

  41. ntibagira urukundo pe

    23/10/2017 at 8:51 pm

    Icyigaragara nuko abenshi murimwe mutagira urukundo. Mwishimira ibibi byaband wagirango ntimurimwisi? Mutuze namwe isi iracyabashakira ibirungo. Famille rwigara mukomeze wihangane lmana iracyakora. Harigihe muzaseka kndi namwe mubaye M warakoze amakosa muzasabe lmana lmbabazi izababarira we Love you!!!!

  42. Keza

    23/10/2017 at 9:42 pm

    Abayavuga ni benshi mu gihugu cyacu ahubwo biterwa nuyavuze!!

  43. Alice

    23/10/2017 at 9:45 pm

    Hhhhhaaa ahubwo nibatangire barebe mu telephone za buri munyarwanda wese uri mugihugu kuko twese ibirimo si shyashya!

  44. Rukara rwa bishingwe

    23/10/2017 at 10:03 pm

    Comments muraziniga.

  45. igitekerezo

    23/10/2017 at 10:58 pm

    Ariko nukuri tujye dufatibintu murwego rwamategeko ariko tujye no muri cadre social. ESE mbere yuko rwigara apfa twari twarigeze twumva uyumuryango munzego zumutekano cg zubucamanza. Gusa njyembona ibibyose bibabaho barabitewe namarangamutima batewe nokubura umubyeyi.gusa nanjye nkabashinja/nkabanenga kubura “gesition does emotion” nanone ariko nareba kubura so ,kubura umugabo uburemerebwabyo nkabumva ntabwo.ibyamagambo navuze byo twese tuvugabyinshi kdi tujyanwe munkiko ndakeka ntawutahanwa. ESE ugirango kuvuga KO uzicisha inyundo /kinubi isazi,ukita umuntu nawe inyenzi,ikigarasha ,…ugirango birebewe mundorerwamo yamategeko ntacyaha kirimo?? Ibyo Diane navuze ESE bihabanye nibyo itegeko nshinga ribemerera? Sinzi ubwo nugusoma.gusa uyumuryango warukwiriye kumenya ikibuga ukiniraho,KO ukurikose kutavugwa,KO ukuri kutagira ikimenyetso guhindukikinyoma,kdi ukiga kuvuga uziga.gusa birababaje kuba uwarokotse amarorerwa ashinjwa kuyapfobya,yaraburiyemo Abe,urwego rwamutabaye rukitirirwa abamuhekuye.

  46. Bamenya

    23/10/2017 at 11:03 pm

    Ese ko numva ubarengera ngo bazira ubusa .uri umucamanza wa hehe? Ese kuki barengana ureba wagiye kubatangira ubuhamya bakarekurwa .uravuga gusa ariko uri ikigwari.nibashamwa nibyaha bafungwe rwose kuko umudendezo dufite tuzawukomeraho

  47. Real

    23/10/2017 at 11:09 pm

    umugabombwa aseka imbohe

  48. Bamenya

    23/10/2017 at 11:18 pm

    Dore icyo nkundira abantu batagira Analysis ,Murasakuza cyaneee mukigira abacamanza b’amafuti mukarenganura Abanyabyaha Nka Diane na Nyina …..ariko umunsi wo gukatirwa urubakwiye muhita mufunga iminwa ntimwongera kuvuga .ubuse Ingabire ko mwamushyigikiye ko yakatiwe mwigeze munamusura muri Gereza. Umunyabyaha agombahanwa ni ubutabera bubereyeho

  49. sezirahiga

    23/10/2017 at 11:23 pm

    @Kaka wowe ko uyasubiyemo nawe bagucakire ujyemo!? Bati mbe gahanga wazize iki kati nazize urw’ abagabo naho wowe uzazira……

    • kaka

      24/10/2017 at 9:24 am

      nonese mushyihikiye ko umuntu afata inzego z’igihugu akazandagaza atuka n’abayobozi b’igihugu ntahanwe ngo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo?

  50. kalisa

    23/10/2017 at 11:28 pm

    ikimenyi uvugishije ukuri! ariya magambo yagejejwe muri Rubanda nubushinjacyaha and Media ! mbere ntabyo twari tuzi

  51. Tate

    23/10/2017 at 11:42 pm

    Imana niyo nkuru

  52. Tate

    23/10/2017 at 11:49 pm

    Ibyo aribyo byose ntabwo ibyo yavuze bizasibwa cyangwa ngo byibagiranwe.
    Nta mvura idahita . Courage Diane na mama Diane, ibyo muri gukorerwa biteye isoni nagahinda gusa.Igihe kizagera ihumure niruhuka ritahe.

  53. Ntibizoroha

    24/10/2017 at 12:18 am

    NDABONA ABANYAPOLITIKE BABAGORE BAFUNGWA
    BAGIYE KURUSHA UMUBARE
    ABARI MUNTEKO ISHINGA AMATEGEKO !!

  54. Lambert

    24/10/2017 at 12:26 am

    @ Izibyose Wowe ushobora kuba uri umwana. Mieux vaut prévenir que guérir, sinishimiye ko abantu bafungwa ariko umuntu iyo ari mukuru agomba gutekereza icyo agiye gukora, agashyira ku munzani akareba ingaruka bishobora kumugiraho ari we, abavandimwe cg rubanda muri rusange.

    • Leila

      24/10/2017 at 6:11 am

      ubwiwe n’iki ko batabishyize ku mwunzani?

    • Izibyose

      24/10/2017 at 8:16 am

      Ngaho rero watsinze umwana wamushubije yumvise!!Ubwo ushatse kuvugako udacira urubanza bene Rwigara wese ari umwana!!Hhhhhh!!Nzaba mbarirwa da!!

    • Rugambwa

      24/10/2017 at 8:48 am

      @Lambert nkibi uvuze urabona bihurirahe na commentaire wari wanditse igasubizwa?!Ucunge neza ahubwo ko atari wowe mwana!!

  55. munezero

    24/10/2017 at 12:53 am

    Byose birarangira ntimugakine abantu kumubyimba

  56. Sine

    24/10/2017 at 1:37 am

    Uwiteka Imana irinde kandi yihanganishe uyu mubyeyi n’ umukobwa we! Mana weee!!umva gutaka kw’ abanyarwanda ubahoze kubwo kwizera kwabo 😭😭😭

  57. C

    24/10/2017 at 7:06 am

    Uhora agasozi ubusa kagakoma kukandi kati uramporere.

  58. Joyeux

    24/10/2017 at 7:09 am

    Yewe, ndabona mu birego barega uyu muryango ari ibyo abana nukuri. nta logic irimo, biteye isoni umuntu uvuga ko yize amategeko agatinyuka agashinja umuntu ” AMAZIMWE”. Ariko murabona koko atari ukuzimaguzwa ninzangano zidafite akamaro? Ariko abantu batekereza ibiteza igihugu imbere gute kandi birirwa mu manjwe koko? Nukuri birababaje. biteye isoni ku gihugu. Ibirego nta shingiro bifite turi muri 2017 for God sake.

  59. uwase delphine

    24/10/2017 at 7:28 am

    Imana ihabwe icyubahiro irimo irasubiza ugutaka kwa beshi, basabira uyu muryango. mumbababarire murebe agahinda aba bantu bari kwaya mafoto bafite. nukuri birababaje kandi akazaba mu Rwanda mukitege. ngaha aho nibereye. gusa Imana ijye irinda abazira nenge babigwamo ntacyo bakoze.

  60. uwase delphine

    24/10/2017 at 7:34 am

    wowe wiyita Bamenya none ni Diane na Nyina ejo ni wowe, witonde isi ntisakaye.

  61. byumve uhore nako ubivuge

    24/10/2017 at 7:45 am

    ark ninde utazi ko gutsinda urubanza bidasaba kuba uri mukuri? niyo mpamvu tubona bamwe bazira uburenganzira bwabo bulitwa ibyaha kandi atari ukuri, ubundi se ko babeshya ngo Abanyarwanda dudite uburenganzira

    ubu mwe mwigize abere mwamwibwira icyo mushingira muvugako uyu muryango ari ibohebe? wabwira uburengamvira bwo kuvuga ugite wowe ark mwibwira ko kuba barakorewe boriya aruko aribo bavuga nabi bonyine? ee?

    ubu se Bampoyiki Edouard yavuze ibingana iki ee?

    usanga ua antu bakunda kwigira abere aribo bagera hirya baka vuga ibirenze ibyo ababasangira ngendo bakora kand mbbwije ukuri ko bimwe bizajya ahagaragara.
    ark koborirwa bavuga za kira zira mwazatubwiye ibizira mudashaka kumva tukabimenya!

  62. Roger

    24/10/2017 at 7:54 am

    Hari umuhanga wavuze ngo:”La vie est comme le piano il y a le noir et le blanc et il faut Jouer les deux pour avoir une belle mélodie.

  63. Didier

    24/10/2017 at 8:04 am

    Hari undi witwa “Bruno combes” wigeze kuvuga ati: ” Ce que j’ai fait est impardonnable, mais la vie ne nous laisse quelquefois pas le choix. Elle nous impose sa loi, son abominable logique. J’ai cru naïvement que mon passé n’était qu’un lointain cauchemar et que je pourrais l’oublier. Il n’en était rien. “

  64. MUHIRE

    24/10/2017 at 8:20 am

    @Byumba wa Mafene,Kamanzi,Gushima Shitani,Inzoka,Jean,Boko Haram,Umukiga,Nicole,Lambert.Mwebwe rwose ntimurenze umuntu 1 cg babiri.Murahinduranya amazina mugamije kujijisha abatanga ibitekerezo bizima kugira ngo bareke gutinda ku nkuru ahubwo batinde kuri commentaires zanyu zuzuyemo agashinyaguro n’ubugome.Ndabeshya?Reka mbabwire rero,Imana iri hejuru ya byose,Yesu yatsinze shitani kugira ngo aducungure twese namwe murimo.Mumenye gusa ko AHA TURI HAHOZE ABANDI kdi IMINSI MIBI NTAWE UYICURAHO UNDI.Mugire urukundo nicyo Kristo adusaba.

  65. Dushime

    24/10/2017 at 8:24 am

    UMUBWIRIZA hari aho bavuga ngo: “Nongeye gutekereza kugira ngo ndebe ibikorwa byose byo gukandamiza bikorerwa kuri iyi si, maze mbona amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza, kandi ababakandamizaga bari bafite ububasha, ku buryo abakandamizwa batari bafite uwo kubahumuriza. Nuko nshima abapfuye kurusha abazima bakiriho. Abo bose bakiriho barutwa n’utarigeze kubaho, utarigeze abona imirimo itera imiruho n’akarengane bikorerwa kuri iyi si”.

  66. Claude

    24/10/2017 at 8:31 am

    Ubundi uwo mubyeyi ibyo mumushinja ngo yaratukanye interahamwe yabivuze muje kumufata ubwo mwari muje kumufatira iki akabazo? Ayo ma audio mubashinja mwayafashe mujyeze iwabo mubambuye ibyabo byose ubwo mwajyanga iwabo mutaziko azifite mwajyanga kwenda yo iki akabazo? Harya mwenedata gilbert impapuro mpimbano ze zaheze ra akabazo?

  67. Emmy

    24/10/2017 at 8:39 am

    Byumvuhore J.Batp. ati”Twavutse twambaye ubusa,tuzapfa twambaye ubundi.bamwe batangira urugendo abandi barusoza.ibyo twasanze hano kw’isi tuzabihasiga,n’ubusa gusagusa buteranya abayituye”.oooh,Dawe waremye umuntu,Dawe umenye abana bawe uterereho utwatsi.Uyu muhanzi n’umuhanga pe.uwakurikiza impanuro ze ntiyakwirirwa ajya no munsengero.

  68. fifi

    24/10/2017 at 8:44 am

    Nagiraga NGO nibutse abantu ko iyi so tuzayivaho waba ukomeye cyangwa woroheje uzapfa nimuharanire gutegura iherezo ryanyu .

  69. Lambert

    24/10/2017 at 10:40 am

    @Muhire Abo bandi uvuga ntago mbazi kandi jyewe ni point de vue yanjye ntago nishimiye kuba bafunzwe rwose kuko umugabo mbwa aseka imbohe ariko hari uburyo numva iriya famille yitwaye bikaba aribyo biyishyira mu bibazo. Buriya umujura n’ufashwe kandi iyo wiyemeje guhangana na leta ugomba kwirengera ingaruka. Mu ncamake babuze ubagira inama cg hari abazibahaye barazirengagiza. Imana ibafashe babivemo neza nicyo mbifurije kandi je suis sincère.

  70. Janet

    24/10/2017 at 12:11 pm

    Mu ijuru hari Imana. Mana ukomeze ubaherekeze, ubuntu bwawe bubarengere. ubahishe mu mababa yawe n’amaraso ya Kristu abatwikire abahishe ubugome bw’umwanzi Satani bwabahagurukiye. ibigeragezo si karande si numugabane Imana yabageneye. Mana wibuke ineza ndetse nimirimo myiza uyu muryango wakoreye abantu batandukanye maze ugirire ubuntu bwawe ubarokore, ubavane mu menyo ya rubamba. abanyarwanda bose bababajwe nibyabaye kuri uyu muryango Mana ube wowe wo kubahoza no kubahumuriza. Ijambo ryawe riravuga ngo umuntu ashobora kurara arira ariko igitondo kimwe agaseka. uzabikore Mana hari benshi bazagushima.

  71. gatesi

    24/10/2017 at 12:21 pm

    Uzirinde niko Bibiliya ivuga ngo uzirinde ntuzatoteze imfubyi n’abapfakazi ejo ntazarakara nkaguhana. ikongera iti idini y’ukuri ni ifasha imfubyi n’abapfakazi mumibereho yabo kandi ikirinda kwanduzwa n’ibyisi. ubundi imfubyi n’abapfakazi Imana ntibafata nkabantu bakomeye mumutwe ibyo bakora byose haba hagomba kubanza kurebwa icyabibateye ndetse hakaza impamvu nyoroshya cyaha kuko ari abapfakazi cg Imfubyi. rero nimubarebe muri urwo rwego mwe kubareba nk’abagome kuko sibo bonyine bavuze ibyo byose ahubwo nuko imbwa yigannye inka kwituma murugo ikabizira. bazahanishwe ibindi bihano bitarimo gufungwa kuko ntibafashijwe kuva mukibi ahubwo bafashwe nk’abazima kandi barwaye. nakomeje kuvuga ko bakwiye kubazanira umu cancela ariko ntimuziko abagore nubundi ari inzabya zoroshye. Mwakoze gufungura Anne kuva akiri umwana yaritondaga cyane ni uwamahoro koko Uwiteka akomeze amukunde amwihere umugisha

  72. umucyo

    24/10/2017 at 1:39 pm

    MUHIRE, CLAUDE NA FIFI ndabakunze cyane. Imana idusaba kubabarira no gusabira abababaye nkunda kureba iby’uyu muryango nkabonako ari ibyago baguyemo kubera faiblesse d’Esprit kera mu mategeko les faibles d’Esprit bavugaga ko bagomba kuba assister none twebwe iwacu les faible d’sprit turabafunga. hari ikintu kimaze kugenda kibura mu bantu nkandi sibyiza. kwishimira ko abandi bababaye. jye mbabwire umusirikare kera yarankubise cyane anziza ko ngo narize ko Papa wange bamukatiye urwo gupfa kandi ari ikitso cy’inkotanyi ndamubwira nti narize kandi nzaguma ndire kuko ni Papa wange ugiye gupfa kuba ari icyitso cy’inkotanyi ntibikuraho ko ari data yabonye maramaje arandeka. none murabuza abana gukurukirana ikishe Se, mukabakorera ibintu nkibyo twagiye tubonesha amaso mukirengagiza ko ari nabagore nabakobwa wa mugani wa Gatesi ntimunabavuze ngo murebe niba batarahungabanye ubwo koko twe Imana izatubabarira ihereye kuki. Pardonner pour etre pardonner utababarira ntazababarirwa. naho abishimira ibyago byabandi namwe si mwe isi ntisakaye twese twanyagirwa kandi Kibi ntukabure ariko ntugahore buriya twese turize.

    • Akumiro

      24/10/2017 at 5:13 pm

      @Umucyo, nta muntu n’umwe wigeze akatirwa urwo gupfa kubera ko ari icyitso cy’inkotanyi ku bwa Habyarimana. Hari abaguye muri gereza nibyo. Ariko se urwo rubanza uvuga rwabereye mu ruhe rukiko, ruregwamo nde, ruburanishwa na nde? Icyo nzi nuko abafunzwe mu byitso bose, abataraguye muri gereza kubera gufatwa nabi barekuwe na Nsanzimana Sylvestre amaze kugirwa Ministri w’ubutabera muri 1991.

      • RFI

        25/10/2017 at 8:10 pm

        Ibi byose leta yabikoze kuberako hari nigitutu cyaza Organisme nka HRW,UN, amaradiyo ya BBC na VOA,RFI, Nibutseko kuri RFI hakoragaho umugore ufite inkomoko mu Rwanda warimpunzi nubu ugikorayo.Nibagiwe izina (ajya anatanga ibiganiro mu binyamakuru byo mu Rwanda),zahoraga zitabariza abantu mu Rwanda cyane cyane abahohoterwaga abatutsi.

        • Butaro

          26/10/2017 at 5:00 pm

          Ibaze ubu bari gufunga iyo miryango yose nayo maradio umunsi kuwundi.

  73. rwego

    24/10/2017 at 2:22 pm

    Reka njye ntakibi kizangeraho ndikinani cyananiye abagome nabagambanyi,cyanherahi kinyuze muyihenzirase ,iyademokarasi see,iyintambara see, ….barabashuka.

  74. KIZITO

    24/10/2017 at 4:33 pm

    Nyagasani ibihe turimo ubisakazemo amahoro,impuhwe zawe ziturengere ,zirengere imbabare zose zitagira kirengera,zidukize icyago n amakuba atwugarije.ni ahawe Nyagasani

  75. nibibi

    24/10/2017 at 6:05 pm

    Ni byiza ko Anne yafunguwe, Nyagasani asingizwe. Rwose no ku bandi haveho ndi igabo n’ibisa nayo, babohorwe birwanire n’uburushyi bw’ubupfubyi n’ubupfakazi, kuko nabyo ntibyoroshye muri ubu buzima. Simbona aho bashobora gukura imbaraga zo gusenya iki Gihugu gisigasiwe n’intore zirwizihiye. Ushobora ahubwo guha umuntu imbaraga atari afite mu kumutoteza akiriho, ndetse na nyuma y’urupfu rwe akagumana izo mbaraga. Ibi kandi byagira icyo bigabanya ku mbaraga z’ugaragara ko amutoteza. Ni ko byagendekeye benshi niba atari bose mu bashakiye ibyishimo mu gutoteza abo barusha intege mu bihe byose. Ni ko mbibona.
    Rwose mu mbabazi habano imbaraga nyinshi birenze uko tubitekereza. Sindabona uwicujije kubabarira n’iyo yaba umwanzi we, cyangwa kwiyoroshya kandi ibi byigisha kurusha reka mwumvishe. Jye ni ko mbibona.
    Diane na mama we, bana ba Rwigara ,umuryango n’inshuti zabo, ibihe murimo birakomeye, mukomere mwihangane kandi mmwiringire iyabahanze.

  76. Misago

    24/10/2017 at 6:32 pm

    Gusa ikintu nikimwe.Ntamuntu numwe njyewe uzongera kumbindikiranya.Icyo umuntu akoze none ahohotera umwanya ariho wose azagezwa ilbere yubutabera yisobanure.Ntanumwe uzongera kuvugango barambeshyeye cyangwa barampatiye.Ibyo ntanumwe uzzongera kubyemera.Igihe kirageze ngo buri muntu wese akore icyo yiyumvamo areke kurebera ngo yicecekere.

  77. Tate

    25/10/2017 at 12:32 am

    Uwasubira 1993-1994 akabwira abantu ibiri muri ejo hazaza ntanuwaseka umuntu yafatwa nkumusazi. Abenshi bakwihebera rimwe ntibanashake kubaho . Agahinda gusa.koko ibi nibiki birikiba ?

  78. Tate

    25/10/2017 at 12:35 am

    Birikuba ,sorry.

  79. Byumvuhore

    25/10/2017 at 11:35 am

    Igihe kizagera mwe mushyigikiye ibyomutazi muzabibona.
    Nyirabayazana araryamye ageretse akagur kukandi Gusa ikinyoma kizashirwa kigaragare!!

    Wamugani abasangiye ubusa Bitana ibisambo urashaka kurya utwabandi nkaho watuvunikiye.
    Gusa nyagasani arakwibikiye 2.

    Byumvuhore numwana w’umunyarwanda.
    Abo kwa rwigara mwihangane 2

  80. mind game

    26/10/2017 at 8:06 am

    Rwigara yabanye na habyarimana aramujijisha akorana na fpr baramuhirika, ubu rero wasanga yarashatse no kujijisha na fpr ngo akorane na za RNC na za FDRL ariko akiyereka ko bari kumwe nko ku bwa Habyara bakamuvumbura cyane ko umuntu wagambaniye uwo bari incuti akaza iwawe niyo iyo ncuti ye yaba yari mbi uramwakira ariko nawe uhora umucungira hafi kuko nawe aba yabigukora anytime.

    Simvugira Leta kuko nayo igira amafuti yayo ariko nanone sinibaza ko Leta yabyutse mu gitondo iti reka tubangamire Rwigara na famille ye kuko siwe mukire wenyine uri mu Rwanda, hari abakire benshi bamwe tutanazi bikorera gahunda zabo ntibashake ibintu byo guca inyuma Leta kandi bakiberaho mumahoro. Ikindi kandi hari abantu bari kuzanamo ngo iriya famille irasenga ngo n’abantu beza, bakunda abanyarwanda, barashaka kubavugira,…..

    Simbashinja ariko nanone icyo mbona nuko ari abacuruzi baharanira inyungu zabo ntarukundo rw’abanyarwanda mbonye mu muntu ushinga uruganda rw’ITABI kandi azi neza ko nta cyiza na kimwe rimarira umuntu usibye kumwica nabi arwara cancer n’ibituntu!! gusa nyine n’umu Businessman kandi biremewe ariko tugiye muby’IMANA ntago umuntu ukunda IMANA yakwishimira kungukira mubyica abana bayo, so nibagabanye sentiments rero no kwigira abatagatifu.

    Ibyabo na FPR babiziranyeho aho bakoraniye kera ngo bahirike KINANI n’ibyo bapfa ubu wenda badateze no kutubwira bakirirwa badukinga ibikarito mumaso!! sinca imanza ariko uko mbyumva iby’ubukristo na bibiliya byo rwose nibabishyire hasi kuko nta mukristo usaba ngo YEZU namurenganure uruganda rwe rw’ITABI rufungurwe azi ibyo rikorera umuntu!! ahubwo yamusaba (YEZU) ati wafashije igihugu cyacu n’isi muuri rusange abantu bakareka gukora no kunywa itabi!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock