APR FC irakina na Police FC idafite Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ – UMUSEKE

APR FC irakina na Police FC idafite Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’

Umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro urakinirwa kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2017. Umwe mu mikino ikomeye urahuza Police FC na APR FC. Ikipe y’ingabo irakina idafite Imanishimwe Emmenuel wari bitwaye neza mu munsi wa mbere.

Emmanuel Imanishimwe wari witwaye neza mu mukino wa mbere wa APR FC na AS Kigali, ntabwo akina na Police FC

Emmanuel Imanishimwe wari witwaye neza mu mukino wa mbere wa APR FC na AS Kigali, ntabwo akina na Police FC

Nyuma yo gutsindwa na Raypn sports mu mukino wa mbere wa ‘Agaciro football championship’ Police FC uyu munsi irakina na APR FC.

Aya makipe yombi arakina hari bamwe mu bakinnyi abura bakinnye umukino wa mbere. APR FC ya Jimmy Mulisa irakina idafite myugariro wayo w’ibumoso Emmanuel Imanishimwe wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo.

Yiyongereye kuri Aimable Nsabimana, Fitina Ombolenga na Fiston Nkinzingabo bamaze igihe barwaye. Muhadjiri Hakizimana nawe ntiyakoze imyitozo ya nyuma kubera imvune ariko yitaweho n’abaganga ashobora gukoreshwa nubwo atabanza mu kibuga.

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent wifuza kugumana amateka yo kudatsindwa na APR FC arajya muri uyu mukino adafite umunyezamu wa mbere Nzarora Marcel wavunikiye mu mukino batsinzwemo na Rayon sports 1-0. Imvune ya Mico Justin nayo iratuma atigaragaraza muri uyu mukino w’amakipe y’abashinzwe umutekano

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Dennis Rukundo, Rugwiro Herve, Songayingabo Shaffy, Mitima Isaac, Twizerimana Fabrice Martin, Imran Nshimiyimana, Bizimana Djihad, Issa Bigirimana, Maxime Sekamana, na Innocent Nshuti.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Mpozembizi Mouhamed, Celestin Ndayishimiye, Fiston Munezero, Fabrice Twagizimana, Eric Ngendahimana, Nizeyimana Mirafa, Mouhamed Mushimiyimana, Nsengiyumva Moustapha, Bertrand Iradukunda na Biramahire Christopher Abeddy.

Roben NGABO

UMUSEKE

 

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock