APR FC yasubiye kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga – UMUSEKE

APR FC yasubiye kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga

Ishyitahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje urutonde rw’abakinnyi bose bujuje ibyangombwa bemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda, n’ubwenegihugu bwabo. Icyatunguranye ni uko muri APR FC harimo umukinnyi uzakinira ku bwenegihugu bwa Uganda.

Rukundo Denis wa APR FC azakina shampiyona y'u Rwanda nk'umunyamahanga

Rukundo Denis wa APR FC azakina shampiyona y’u Rwanda nk’umunyamahanga

Imyaka itanu irashize (2012-17) APR FC yarahinduye politiki y’abakinnyi ikinisha, iva ku gukinisha abakinnyi beza aho baba bakomoka hose, ijya ku gukinisha abanyarwanda 100%.

Imyaka ibiri nyuma y’uwo mwanzuro (2014) ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bwasabaga ko ubwenegihugu bw’abakinnyi b’umupira w’amaguru busubirwamo kubera amakosa yakozwe mu myaka yabanje yanaviriyemo Amavubi y’u Rwanda guhanwa na CAF kubera gukinisha umukinnyi ufite amakosa mu byangombwa (Birori Daddy).

Nyuma y’iri genzura abakinnyi benshi bakinaga mu Rwanda bambuwe uburenganzira bwo gukina nk’abanyarwanda. Abari muri APR FC icyo gihe nka; Tibingana Charles Mwesigye, na Ruhinda Faruk Seify byabaviriyemo kwirukanwa kuko APR FC ari ikipe ikinisha abanyarwanda gusa.

Icyatunguranye muri iki gitondo ni uko ku rutonde FERWAFA yasohoye rw’abakinnyi APR FC izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’, hariho umukinnyi w’umunyamahanga.

Myugariro w’iburyo Denis Rukundo wavuye muri Kampala City Counsil Authority ‘KCCA’ we azakina nk’umunyamahanga. Byatumye benshi bibaza niba iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yasubiye kuri politiki yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga.

Urutonde rw’abakinnyi APR FC izakoresha uyu mwaka rugaragara ku rubuga rwa FERWAFA ntabwo rurimo myugariro w’iburyo Fitina Ombolenga bivugwa ko harimo ikibazo muri Transfer ye kuko APR FC itarumvikana na Kiyovu sports afitiye amasezerano y’umwaka.

Abakinnyi APR FC izakoresha n’ubwenegihugu bwabo

1. Itangishaka Blaise (Rwanda)
2. Imanishimwe Emmanuel (Rwanda)
3. Ngabonziza Albert (Rwanda)
4. Nshimyumuremyi Gilbert (Rwanda)
5. Bakundukize Innocent (Rwanda)
6. Songayingabo Shaffi (Rwanda)
7. Nyirinkindi Saleh (Rwanda)
8. Hakizimana Muhadjili (Rwanda)
9. Nshimiyimana Imran (Rwanda)
10. Nshuti Innocent (Rwanda)
11. Bizimana Djihad (Rwanda)
12. Twizerimana Onesme (Rwanda)
13. Nsabimana Aimable (Rwanda)
14. Rugwiro Herve (Rwanda)
15. Ntaribi Steven (Rwanda)
16. Sekamana Maxime (Rwanda)
17. Kimenyi Yves (Rwanda)
18. Tuyishimire Eric (Rwanda)
19. Bigirimana Issa (Rwanda)
20. Nshimiyimana Marc Gavin (Rwanda)
21. Ntwari Fiacre (Rwanda)

22Buregeya Prince (Rwanda)
23. Rukundo Denis (Uganda)
24. Sugira Ernest (Rwanda)
25. Butera Andrew (Rwanda)
26. Mvuyekure Emery (Rwanda)

APR FC yamukuye muri KCCA yo muri Uganda

APR FC yamukuye muri KCCA yo muri Uganda

Rukundo Denis yasinyiye APR FC nyuma yo guhangana nayo mu mukino wa gicuti muri Kanama

Rukundo Denis yasinyiye APR FC nyuma yo guhangana nayo mu mukino wa gicuti muri Kanama

Roben NGABO

UMUSEKE

6 Comments

  1. ndikumana

    09/10/2017 at 3:23 pm

    Ejo azaba yabatijwe. APR ishatse abanyamahanga si uwo yazana.

  2. fiacle

    09/10/2017 at 4:14 pm

    kondeba ombalenga ntawuri kuri liste??

    ibyo kiyovu yavugaga nibyo??

  3. Ntibizoroha

    09/10/2017 at 11:48 pm

    Uwo mugande mwamuhaye ubwene gihugu ko naba blaise arabarundi?ubanza na nzamwita ari umukongomani ukuntu. azambaguza umupira wo murwnd!!

  4. Genesis

    10/10/2017 at 10:53 am

    Nanjye simbona Ombolenga Fitina, none se uwo mugande niwe aje gusimbura, we yagiye se? ufite amakuru y’impamo natubwire

  5. mico ben prosper

    10/10/2017 at 6:58 pm

    Izabikora mn nimuhumure

  6. manzi theobard

    13/10/2017 at 11:13 am

    ariko namwe ntimugakabye kweri ubwo koko APR yasubira kubyo yanze yazana rukundo denis koko?post akinaho x niyo ibabaje muri APR ?ubwose APR yakemera guhekwa nabanyamahanga kandi makipe yose mubona yahafi aho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock