ARERUYAAAAAAAA… yegukanye etape ya 1 – UMUSEKE

ARERUYAAAAAAAA… yegukanye etape ya 1

13h35: Areruya Joseph bakunda kwita Kimasa w’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka niwe wegukanye etape ya mbere ya Tour du Rwanda asize abamukurikiye umunota n’amasegonda 34.  Arahita afata umwenda w’umuhondo kuko yasize abamukurikiyeho umwanya minini.

Areruya Joseph niwe watwaye etape ya mbere ya Tour du Rwanda

Areruya Joseph niwe watwaye etape ya mbere ya Tour du Rwanda

Abasiganwa bahagurutse 10h02 ni Etape ya mbere, 123Km bamanuka mu mugi wa Huye, bahagurutse kuri Gare ya Kacyiru. Bosco Nsengimana abwiye Umuseke ko yumva ikizere ari cyose.

Abasiganwa baganira mbere gato yo guhaguruka

Abasiganwa baganira mbere gato yo guhaguruka

Ati “uyu munsi ninyirazamo (yellow Jersey) birampa amahirwe yo kwegukana Tour yose kuko etapes zisigaye ni imisozi kandi aho ndiyizera

Ikipe ya Valens Ndayisenga (Tirol Cycling Team) niyo ifite abakinnyi bake muri iri siganwa. Ni batatu gusa. Ngo abandi babiri babuze visa. Andi makipe ni batanu batanu, gusa ngo nawe ntibimuca intege.

Mbere yo gutangira isiganwa buri munsi abakinnyi bose basinya kuri ‘Tour list’ ko batangiye isiganwa.

Aha bahagurukiye kuri gare ya Kacyiru ni iyo bita ‘depart fictif’ (intangiriro ngero) intangiriro nyayo ibarwa ni ‘Ku giti cy’inyoni”

Etape ya Kigali – Huye yaherukaga kubaho muri 2015. Icyo gihe yegukanywe na Bintunimana Emile ubu utagikina igare.

Buri mukinnyi ariyandika ko ahagurutse

Buri mukinnyi ariyandika ko ahagurutse

Bosco yiyandikisha ko atangiye

Bosco yiyandikisha ko atangiye isiganwa rya none

Sterling utoza Team Rwanda afite ikizere cyose

Sterling utoza Team Rwanda afite ikizere cyose

Bosco ariyumvira

Bosco ariyumviraaaa

Umuhungu muto Rugamba Janvier ni mwishywa wa Adrien Niyonshuti

Umuhungu muto Rugamba Janvier ni mwishywa wa Adrien Niyonshuti

Okbamariam Tesfom watwaye shampiyona ya Afurika ebyiri ziheruka arahari ngo ahatane

Okbamariam Tesfom watwaye shampiyona ya Afurika ebyiri ziheruka arahari ngo ahatane

Bosco ngo nayirazamo ikizere kiriyongera

Bosco ngo nayirazamo (iyi jersey) ikizere kiriyongera

Umutekano ni wose muri Tour

Umutekano ni wose muri Tour

Team Eritrea iri muzihabwa amahirwe uyu mwaka

Team Eritrea iri muzihabwa amahirwe uyu mwaka

Bosco yatubwiye ko yumva yiyizeye kandi bimuha amahirwe kurushaho nararana uyu mwenda

Bosco yatubwiye ko yumva yiyizeye kandi bimuha amahirwe kurushaho nararana uyu mwenda

Ariteguye cyane

Ariteguye cyane

 Abahungu ba Team Rwanda biteguye guhangana n'abandi ngo bongere bisubize irushanwa

Abahungu ba Team Rwanda biteguye guhangana n’abandi ngo bongere bisubize irushanwa

Mfitumukiza Jean Claude na Jimmy Uwingeneye ni ubwa mbere bakinnye TdR

Mfitumukiza Jean Claude na Jimmy Uwingeneye ni ubwa mbere bakinnye Tour du Rwanda

President Bayingana asaba Ukiniwabo Rene Jean Paul na Jean Claude Uwizeye bita Mbeki gukomeza gufasha Bosco bakinana muri Team Rwanda

President Bayingana asaba Ukiniwabo Rene Jean Paul na Jean Claude Uwizeye bita Mbeki gukomeza gufasha Bosco bakinana muri Team Rwanda

Kabuhariwe Valens Ndayisenga arahari cyane kandi ariteguye ngo agume ku isonga ry'amateka ya Tour

Kabuhariwe Valens Ndayisenga arahari cyane kandi ariteguye ngo agume ku isonga ry’amateka ya Tour

Nsengimana ati nditeguye kandi ikizere ni cyose

Nsengimana ati nditeguye kandi ikizere ni cyose

 

10h25: Tour yamaze kwambuka Nyabarongo,

Abakinnyi bane (4) nibo bacomotse mu gikundi; Rugamba Janvier, Hakiruwizeye Samuel ba Les Amis na Nizeyimana Alexis Wa Benediction bari kumwe na Ebrahim wa Redwell wa Ethiopia
Aba basize peloton amasegonda arindwi (7).

Alexis Nizeyimana niwe uhise atwara amanota ya mbere y’ahazamuka ubwo bari bageze ku Ruyenzi.

Nyabugogo ubwo bari bategereje

Nyabugogo ubwo bari bategereje

Abantu bari uruvunganzoka

Abantu bari uruvunganzoka

Tour ubwo yari ibegereye

Tour ubwo yari ibegereye

Abasore bamanuka Umuhima wahzoe ari uw'impyisi. Bosco nguriya imbere ibumoso

Abasore bamanuka Umuhima wahzoe ari uw’impyisi. Bosco nguriya imbere ibumoso

Binjira Nyabugogo bahawe amashyi cyane

Binjira Nyabugogo bahawe amashyi cyane

Rwagati Nyabugogo bamanuka i Butare

Rwagati Nyabugogo bamanuka i Butare

 

10h45: Byahindutse, Alexis watwaye amanota ya mbere bamuciyeho barenze Bishenyi bamusiga amasegonda 18.

Ubu bari kuzamuka Gacurabwenge hafi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi.

 

11h00: Samuel Hakiruwizeye ni umuhungu w’umugabo bitaga Dialo nawe wakinnye igare mu myaka ya kera ageze i Rugobagoba akiri imbere yasize batatu bahoranye kare umunota na 18sec igikundi cy’abastar (ba Bosco, Valens…) kiracyari inyuma.

Uyu Hakiruwizeye bakunda kwita KIHEBE uri imbere arashaka kugera i Huye akiri imbere kuko ari naho avuka, yambaye umwenda wa Les Amis sportifs y’i Rwamagana ariko yazamukiye muri Huye Cycling club.

 

11h25: Umuhungu ‘KIHEBE’ akomeje guca ibintu, ubu yasize Peleton 2min3″. Abasiganwa bari kuzamuka umusozi wa Kivumu  cya Mpushi mbere yo kumanuka binjira mu mugi wa Muhanga.
Aha hose ubu amaze gutwara amanota ahantu hatatu hazamuka, afite amahirwe menshi yo kuza kwegukana ‘Climbing Jersey’

11h45: Abasiganwa bageze ahitwa Mu Cyakabiri binjira mu mugi wa Muhanga. Kihebe akomeje gusiga Peloton imuri inyuma ho 1min50′

12h05: Tour yasohotse i Muhanga, bamanuka Rugeramigozi binjira mu karere ka Ruhango bazamuka Kirengeri batambika k’Umujyajyaro, bafata k’Umugina w’imvuzo, kuri iyi saha bageze kwa Mirenge ku Ntenyo mu kagari ka Buhoro Umurenge wa Ruhango mbere gato ko binjira mu mugi wa Ruhango.

Kihebe aracyari imbere asizeho Rugamba umukurikiye 1min20”

12h25: Barenze umugi wa Ruhango uwitwa Ebrahim Redwell wa Ethiopia yacomotse mu gikundi cyari inyuma ya Kihebe aramwirukankana aramufata ariko ahita ananirwa asubira mu gikundi Kihebe aguma imbere, bageze i Gatagara muri Nyanza.

12h45: Abasiganwa bageze i Nyanza mu mugi (ku Bigega) Samuel Hakiruwizeye (Kihebe) aracyari imbere, ubu harimo 1min01” inyuma ye na Cameron.

Aha i Nyanza habaye ‘attack’ Cameron Mcphaden umuzungu w’ikipe ya Lowest Rates yo muri Canada yasatiriye Kihebe maze nawe ahita afumyamo, byatumye ariko ikinyuranyo kigabanuka ubu yamusize 1min01”.

12h55: Bageze i Kinazi, Kihebe ingufu zagabanutse rwose, ubu ari imbere ho amasegonda 18 gusa.

13h00: Rusatira bahageze Peloton yose noneho iri kumwe nta muntu uri imbere, bari kumanuka Kiruhura ngo bafate i Rubona, bose bari kumwe ubu nta uri imbere wasize abandi.

13h05: Areruya Joseph yacomotse mu gikundi asiga abandi ho amasegonda 24.

13h20: Bageze i Save Areruya Joseph ari imbere ho umunota umwe (1min05”)

13h30: Areruya Joseph binjiye mu mugi wa Huye ari imbere ho iminota ibiri.

13h35: Areruya Joseph niwe wegukanye etape ya mbere ya Tour du Rwanda asize abamukurikiye hafi iminota ibiri.  Areruya n’umwaka ushize niwe wegukanye iyi Etape isorezwa mu mugi wa Huye, icyo gihe yari Rusizi – Huye.

Uko bakurikiranye uyu munsi

1. ARERUYA Joseph  yakoresheje 3:12:12
2. MAIN Kent (Dimension Data for Qhubeka) 1:34
3. MEBRAHTOM Natnael  (Eritrea) 1:36
4. Eyob Mektel (Dimention Data) ”
5. Debretsion Aren (Eritrea)  ”
6. Suleiman Kangagi (Bike Aid)  ”
7. Okubamariam Tesfam (Eritrea)  ”
8. Perraud Simon  ”
9. Kipkembon Salim (Bike Aid)  ”
10. Jean Bosco Nsengimana  ”

Ku rutonde rusange:

 

Andi mafoto…

Abakinnyi ba Team Rwanda batangiye barinda Jean Bosco Nsengimana ariko ntiyashobora kugumana maillot jaune

Abakinnyi ba Team Rwanda batangiye barinda Jean Bosco Nsengimana ariko ntiyashobora kugumana maillot jaune

Umutekano w'abasiganwa n'abafana uba ucunzwe neza

Umutekano w’abasiganwa n’abafana uba ucunzwe neza

Umukino w'amagare mu turere tw'amajyepfo barawumenyereye

Umukino w’amagare mu turere tw’amajyepfo barawumenyereye

Ni isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku nshuro ya cyenda (9)

Ni isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku nshuro ya cyenda (9)

Hakiruwizeye Samuel w'imyaka 21 yazamutse imisozi myinshi ari wenyine

Hakiruwizeye Samuel w’imyaka 21 yazamutse imisozi myinshi ari wenyine

Wari umunsi w'akazi gakomeye kuri Hakiruwizeye Samuel Kihebe

Wari umunsi w’akazi gakomeye kuri Hakiruwizeye Samuel alias Kihebe

Bari bategerezanyije amatsiko utsinda

Bari bategerezanyije amatsiko utsinda

Abakinnyi bagiye kumara icyumweru bahangana n'imisozi y'u Rwanda

Nsengimana yakomezaga kugenda mu gikundi (peloton) cy’imbere

Abatuye n'abakorera mu mujyi wa Muhanga bari benshi ku mihanda

Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Muhanga bari benshi ku mihanda

Areruya Joseph yinjira mu mujyi wa Huye akomerwa amashyi

Areruya Joseph yinjira mu mujyi wa Huye akomerwa amashyi menshi cyane

Ni inshuro ya kabiri atsindiye i Huye

Ni inshuro ya kabiri atsindiye i Huye

Amakipe yavuye muri America ntabwo yorohewe uyu munsi bahageze abandi baruhutse

Amakipe yavuye muri America ntabwo yorohewe uyu munsi bahageze abandi baruhutse

Yahise afata yellow jersey

Yahise afata yellow jersey

Kihebe niwe watsinze nk'urusha abandi kuzamuka

Kihebe niwe watsinze nk’urusha abandi kuzamuka

Kimasa Areruya niwe munyarwanda uhagaze neza kurusha abandi muri uyu mwaka

Kimasa Areruya niwe munyarwanda uhagaze neza kurusha abandi muri uyu mwaka

Kihebe ni nawe uhatana kurusha abandi

Kihebe ni nawe uhatana kurusha abandi ahembwa na National Agricultural Export Development Board (NAEB)

Photos/R.Ngabo&EvodeMugunga/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Felina

    13/11/2017 at 10:39 am

    Mukomereze aho bana bacu!

    Courageeeeeeeeee

  2. ffff

    13/11/2017 at 11:02 am

    Courage Abanyarwanda

  3. Patrick Nishyirembere

    13/11/2017 at 11:42 am

    Mukomeze muhatubere umuseke.rw ni cool kabsa kuba abanyarwanda bakiyoboye gus nibagera za RAB Isonga na Rubona bakiyoboye nibwo turi bwizere intsinzi twibyina mbere y’umuziki haracyari kare rwose.

  4. Dol

    13/11/2017 at 11:48 am

    Birashimishije ko abahungu bacu bari kwitwara neza. We want the tour honor to stay home

  5. Kani

    13/11/2017 at 1:44 pm

    Oyeeeee ARERUYAAAAAAAAAAAAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  6. Fiacre

    13/11/2017 at 1:49 pm

    Areruya genda uradushimishije!! Ndishimye cyane kabisa

  7. Eric Bello

    13/11/2017 at 2:01 pm

    mushyireho namafoto

  8. nana

    13/11/2017 at 2:11 pm

    congraturation to rwandese victory!!!!!! biratunejeje kbsa!!!!!!!! mukomereze aho!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock