ARPL: Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona…Haraca uwambaye – UMUSEKE

ARPL: Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona…Haraca uwambaye

Mu mpera z’icyumweru gishize abakunzi ba Ruhago Nyarwanda basogongeye ku mikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru izwi nka Azam Rwanda Premier League ubwo hatangiaraga imikino y’umwaka wa 2017-2018. Mu mpera z’iki cyumweru na bwo nta rungu kuko Azam TV izabagezaho imikino yo ku munsi wa kabiri.

Rayon sports irakira Kiyovu sports muri iyi Weekend

Rayon sports irakira Kiyovu sports muri iyi Weekend

Kuri uyu wa Gatanu ruzaba rwambikanye hagati ya Mukura Victory Sport na Police FC zizakinira kuri stade ya Huye.

Ikipe ya Police FC izaba yasuye ntiyitwaye neza mu mikino ya Pre-season yo kwitegura iyi shampiyona ndetse ikaba yaramaze gutakaza amanota atatu y’umukino wa mbere yatsinzwemo na Etencelles FC 3-1ubwo zahuriraga kuri Stade Umugana.

Umutoza Seninga Innocent azaba ari ku gitutu cyo kutongera gutsindwa ubugira kabiri mu mikino ya mbere mu gihe Umutozi mushya wa Mukura Victory Sport Haringingo Francis yatangiye yitwara neza dore ko yatsinze Kirehe igitego kimwe ku busa.

Mukura V.S ni imwe mu makipe ihagaze neza muri iyi minsi kuko yaguze abakinnyi bakomeye barimo Gael Duhindavyi ukina hagati waturutse muri Vital’o akaba anakinira ikipe y’igihugu y’u Burund Intamba mu rugamba, ikaba inafite Mutebi Rashid wakiniraga Gicumbi FC umwaka ushize akayitsinida ibitego 11.

Gusa iyi kipe ntiyitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 kuko yarangije Azam Rwanda Premier League iri ku mwanya wa 13 binababaza abakunzi bayo.

Umukino uheruka guhuza Mukura V.S na Police FC kuri stade yaHuye warangiye POLICE itinze MUKURA  ibitego 2-1.

Mukura V.S na Police FC baracakirana ku wa Gatanu

Mukura V.S na Police FC baracakirana ku wa Gatanu

Ku wa  Gatandatu Marine FC izakira  APR  FC kuri stade Umuganda, uyu na wo ukaba ari umukino  uzaba utegerejwe na benshi dore ko muri Azam Rwanda Premier League, MARINE  FC ari imwe mu makipe yatesheje  APR  FC amanota ubwo amakipe yombi yagwaga  miswi 1-1.

Ikindi gituma uyu mukino utegerezanyijwe amatsiko ni uko uwahoze umutoza wungirije wa APR FC, Rwasamanzi Yves ubu ari we mutoza mukuru wa Marines FC.

Ikipe ya APR FC imenyerewe gutwara ibikombe bya Shampiona dore ko ari nay o imaze gutwara byinshi 16 irahatanira kongera gushimisha abakunzi bayo barangije umwaka wa 2016-2017 batishimye

Ku wa Gatandatu ni APR na Marines

Ku wa Gatandatu ni APR na Marines

Umukino ukomeje kuvugwaho menshi n’abakunzi ba ruhago ni uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sport kuri stade ya Kigari i Nyamirambo, ku cyumweru ku isaha ya saa 15h30.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko uyu mukino uzaba uryoshye, bashingira ku mateka aya makipe asanzwe afitanye dore ko abakunzu ba Rayons baherutse kwishyura iyi kipe yari yamanutse mu kiciro cya kabiri (Isonga FC yikuye mu kiciro cya mbere biha amahirwe Kiyovu) bakajya kuyishyingura.

Kiyovu Sports na yo iri gufatwa nk’ikipe ifite abakinnyi bakomeye Mugheni  Fabrice wahoze muri Rayon Sporys, Habyarimana  Innocent waturutse muri  APR FC, Mbogo Ally waturutse muri ESPOIR  FC ndetse n’umutoza Casa  Mbungo ufatwa nkumwe mu batoza bakomeye mu Rwanda akaba  yaratozaga SUNRISE FC mu mwaka ushize w’amarushanwa.

Umukino uheruka  guhuza aya makipe muri shamiyona kuri stade Umumena warangiye RAYON SPORTS itsinze  KIYOVU  SPORTS ibitego 2-1.

Ku cyumweru hazaca uwambaye

Ku cyumweru hazaca uwambaye

Iyi mikino yose, muzayikurikirana  imbonankubone (LIVE) kuri  decodeur ya AZAM  TV, ushobora kandi kurebera kuri telephone yawe igendanwa, wifashishije application ya AZAM TV.

https://youtu.be/152WuFnezOc

Ushobora kugura Decodeur ya AZAM TV i Remera ku Gisimenti muri Etage ya 2 hejuru  yo kwa  Ndoli Supermarket ndetse no  ku ba Agents bacu hirya no hino mu gihugu.

Decodeur iri ku giciro cy’amafraranga 25,000 Frw yonyine ukabasha kwirebera amashene atandukanye, ay’amakuru, Imyidagaduro, aya siporo, aya mafilime, ay’abana n’ayandi menshi atandukanye.

Abonnement nazo zikaba zikaba ziri ku giciro cya 3,500 Frw; 4,500 Frw; 6,500 Frw na 9500 Frw. Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri Telephone 0728502002, 0788125050, 0738202002.

AZAM TV IMYIDAGADURO KURI BOSE!!

**********

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock