AS Kigali yatwaye igikombe cya 9 cya shampiyona yikurikiranya – UMUSEKE

AS Kigali yatwaye igikombe cya 9 cya shampiyona yikurikiranya

Shampiyona y’umupira w’amaguru y’abagore mu Rwanda yasojwe kuri uyu wa gatandatu. Igikombe cyegukanywe na AS Kigali nyuma yo gutsinda ‘école secondaire de Mutunda’ 4-0.

Umwaka w'imikino wasojwe mu birori by'abanyamujyi

Umwaka w’imikino wasojwe mu birori by’abanyamujyi

Imyaka icyenda irashize mu Rwanda hataboneka ikipe yahangara AS Kigali y’abagore muri shampiyona. Yongeye gutwara igikombe cya shampiyona itsinze imikino yose.

Mu gusoza urugendo rwa shampiyona yegukanywe n’abakobwa batozwa Mbarushimana Shabani bakinnye umukino w’umunsi wa nyuma na école secondaire de Mutunda yo mu karere ka Huye.

Umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo AS Kigali yawutsinze 4-0 birimo kimwe cya Imanizabayo Florence  na bitatu byatsinzwe na Iradukunda Callixte wanasoje shampiyona atsinze byinshi kurusha abandi (22).

Iyi kipe y’abanyamujyi yatsinze imikino yose 14 bakinnye muri shampiyona y’uyu mwaka. Isojwe bafite amanota 42, binjijwe ibitego bine, batsinda 82.

AS Kigali yakurikiwe na ES Mutunda n’amanota 29, Kamonyi FC iba iya gatatu n’amanota 27 naho Rambura FC igira amanota 22.

Nyuma y’uyu mukino umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule na Mayor w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda bashyikirije AS Kigali y’abagore igikombe na sheke ya miliyoni (1 000 000frw).

Scandinavia FC yo mu karere ka Rubavu yatwaye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri yazamutse mu kiciro cya mbere. Umwaka utaha izasimbura Nyagatare FC yabaye iya nyuma muri shampiyona.

AS Kigali yatsinze imikino yose yakinnye muri uyu mwaka

AS Kigali yatsinze imikino yose yakinnye muri uyu mwaka

Umuyobozi w'umujyi yashimiye abakobwa be

Umuyobozi w’umujyi yashimiye abakobwa be

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA na Nyamulinda uyobora umujyi wa Kigaki bambika abakinnyi ba AS Kigali imidari

Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA na Nyamulinda uyobora umujyi wa Kigaki bambika abakinnyi ba AS Kigali imidari

Bishimiye gutwara igikombe cya kikurikiranya

Bishimiye gutwara igikombe cya kikurikiranya

Bahembwe miliyoni y'u Rwanda

Bahembwe miliyoni y’u Rwanda

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock