Asezera, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yashimye uburyo amatora yagenze – UMUSEKE

Asezera, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yashimye uburyo amatora yagenze

Kuri uyu wa kabiri ambasaderi Arnout PAUWELS wari umaze imyaka itatu ahagarariye Ububiligi mu Rwanda yasezeye abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, ashima uburyo amatora y’umukuru w’igihugu yagenze n’uburyo uwatsinze yagize ubwiganze bw’amajwi buri hejuru.

Ambasaderi Arnout Pauwels ngo azakumbura u Rwanda

Ambasaderi Arnout Pauwels ngo azakumbura u Rwanda

Mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, banagarutse ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi (Rwanda na Belgique), banarebera hamwe uko ishoramari hagati y’ibihugu byombi ryakomeza gutera imbere.

Banasubije amaso inyuma ku mirimo ya Ambasaderi Arnout PAUWELS wakomeje gufasha ibihugu byombi gushyikirana no guhahirana.

Arnout PAUWELS usezeye nyuma y’iminsi mike mu Rwanda habaye amatora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko aya matora yabaye mu bwisanzure, mu mucyo no mu mutekano usesuye.

Yanagarutse ku bwitabire bw’Abanyarwanda muri aya matora, n’uburyo uwegukanye insinzi yatsinze ku majwi menshi.

Ati “Twaje kubona uburyo umukandida wa FPR yatsinze ku manota menshi kandi turabimushira ko yatsinze neza.”

Yavuze ko Perezida Kagame watowe  azakomeza guteza imbere ubukungu mu baturage kandi ngo yarabyivugoye, akavuga ko yizeye ko azabigeraho.

Yabwiye Itangazamakuru ko yagiranye ibiganiro byubaka n’abayobozi b’inteko Ishinga Amategeko, avuga ko uburyo yakiranywe ubwuzu byatumye akomeza kumva ko mu Rwanda ari mu rugo

Ambasaderi Arnout PAUWELS avuga ko uburyo yabanye n’Abanyarwa bizatuma akumbura u Rwanda ariko ngo azakomeza kurugenderera.

Perezida wa Sena, Bernad Makuza avuga ko igihugu cy’Ububiligi cyakunze gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi, ingufu, akavuga ko mu biganiro bagiranye na Ambasaderi ucyuye igihe banarebeye hamwe uko ubufatanye bwakwaguka no mu yindi mishanga.

Ati “Ari  ubutwererane buhari, hari ibyo bashyigikira cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi n’ingufu ariko ko bikwiye ko byajya no ku rundi rwego cyane cyane nko mu gushishikariza abashoramari gushora imari zabo mu Rwanda ndetse no mu bubiligi.”

Ambasaderi Pauwels ngo uburyo yakiriwe na perezida wa Sena ngo bikomeza kumugaragariza ko mu rwanda ari mu rugo

Ambasaderi Pauwels ngo uburyo yakiriwe na perezida wa Sena ngo bikomeza kumugaragariza ko mu rwanda ari mu rugo

Ambasaderi Arnout aganira na perezida w'umutwe w'abadepite

Ambasaderi Arnout aganira na perezida w’umutwe w’abadepite

Ba Visi pereiza wa sena bombi na perezida wa komisiyo y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane bafashije perezida wa sena kwakira ambasaderi

Ba Visi pereiza wa sena na perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bafashije perezida wa sena kwakira ambasaderi

Yashimye Abanyarwanda bitwaye neza mu bihe by'amatora

Yashimye Abanyarwanda bitwaye neza mu bihe by’amatora

Avuga ko azakumbura u Rwanda

Avuga ko azakumbura u Rwanda

Ngo yashimye uburyo leta y' u Rwanda iteza imbere uburinganire ari nayo mpamvu yambara ikoti ririho ikirango cya HE FOR SHE

Ngo yashimye uburyo leta y’ u Rwanda iteza imbere uburinganire ari nayo mpamvu yambara ikoti ririho ikirango cya HE FOR SHE

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

 

6 Comments

  1. mahoro jack

    08/08/2017 at 3:37 pm

    Harya ngo muri Africa ntimwemera ko hari demokarasi iyo nta bwicanyi bubaye mu matora? Iyo ntawe ushenye amazu ngo yangize ibikorwa remezo ngo nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo buba buhari? Nimureke u Rwanda rugire agahenge kuko twarababaye bihagije.

    • Ngofero

      08/08/2017 at 4:49 pm

      @Mahoro Jack, harya buriya abanyarwanda bajya mu nkambi kuva muri 1991 kugeza muri Mata 1994, uko babatwikiye za bulende bimuka, kugeza mu nkengero z’Umujyi wa Kigali hakambitse abarenga miliyoni, byari ukubera imvururu z’amatora? Ntawutinya ijoro atinya icyo barihuriyemo. Nimushaka mujye mutubwira tubahe 120% cyangwa 1000%, ariko mutange umutuzo, mufate ibyo mushaka byose, Ngofero yirwarize mu bukene bwe atarara rwantambi. Iyo Prezida Kagame avuze ati: igihe nzaba ngihari nta mijugujugu izabageraho, abanyarwanda bumva neza ibyo ari byo si ingumba y’amatwi. Mutuze rwose, abakibaburanya ubwo butegetsi ni abiyahuzi gusa.

      • NZAYABAHA

        09/08/2017 at 10:47 am

        Ngofero we umvugiye ibintu bajye baduha amahoro ubundi nababwira iki nibashaka batubwire n,ejo twongere tubahe ayandi majwi.ariko bareke rubanda rugufi yidederezwe mu miruho itamworoheye.

    • Boniface

      08/08/2017 at 6:22 pm

      @Jack, mu Rwanda habaye amatora ya Prezida muri 1978, 1983 na 1988. Kandi nta yaranzwemo imvururu, yose yabaye mu utuze. N’uyatsinze akabona amajwi arenga 95%, tukanamubyinira. Ese byari demokarasi?

  2. Atuheire Junior

    08/08/2017 at 3:50 pm

    N’ager’iburuseri azavug’ibitandukanye n’ibyo yavugiy’iKigali.

  3. kalimu

    09/08/2017 at 7:51 am

    TUZARWUBAKA ABANA B’ABANYARWANDA TURUGIRE NKA PARADIZO Y’ISI YOSE.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock