Ba Ambasaderi 11 bashya bakiriwe barimo uwa Cuba, Colombia, Pakistan, Ukraine… – UMUSEKE

Ba Ambasaderi 11 bashya bakiriwe barimo uwa Cuba, Colombia, Pakistan, Ukraine…

Ubusanzwe aya ni amahanga ya kure adafite byinshi ahuriyeho n’u Rwanda ariko ibi bihugu birifuza kubana na rwo ku bw’inyungu zinyuranye ibihugu bishobora gusangira. Muri ba Ambasaderi 11 bashya bakiriwe uyu munsi mu Rwanda harimo ab’ibihugu bya kure nka Azerbaijan, Cuba, Colombia, Ukraine, Pakistan n’ibindi….

Ambasaderi Ms Elizabeth Taylor wa Colombia ufite ikicaro i Nairobi yishimiye ko igihugu cye kigiye gutsura umubano ku buryo butaziguye n'u Rwanda

Ambasaderi Ms Elizabeth Taylor wa Colombia ufite ikicaro i Nairobi yishimiye ko igihugu cye kigiye gutsura umubano ku buryo butaziguye n’u Rwanda

Perezida Kagame ni we wabakiriye ku biro bye ku Kacyiru, buri wese yamuzaga imbere ‘band’ ikaririmba indirimbo yubahiriza igihugu cye maze agashyikiriza Perezida ibyangombwa bimwemerera uyu murimo yahawe n’igihugu cye.

Ibihugu 11 bifite ababihagarariye bakiriwe uyu munsi ni; Azerbaijan, Cuba, Colombia, Cote d’Ivoire, Pakistan, Nigeria, Ububiligi, Ukraine, Uganda, Vatican na Zambia.

Amb Joachim Djabia Anvire azaba ahagarariye Cote d’Ivoire mu Rwanda afite ikicaro i Kinshasa yavuze ko hari amasezerano arimo ingingo eshatu u Rwanda na Cote d’Ivoire bagiranye.

Harimo ubwikorezi bwo mu kirere, kuko ubu Rwandair ijya Abidjan via Cotonou, no gusangira iby’uburezi n’umuco, ibi ngo biri mu byo azashyira imbere.

Ambasaderi wa mbere Ukraine yohereje mu Rwanda yavuze ko nubwo ari uwa mbere ariko umubano w’ibihugu byombi wo atari mushya.

Uyu mugabo uzaba ufite ikicaro i Nairobi yavuze ko bifuje gukorana n’u Rwanda kuko babibonamo inyungu nk’uko bari kwifuza gukorana na Africa.

Umubano w’u Rwanda na Ukraine ngo uzashingira ku bucuruzi no gusangira ubumenyi. Ngo iwabo bafite kaminuza nyinshi yibaza ko Abanyarwanda bakwishimira guhahamo ubumenyi.

Yavuze ko Ukraine iteye imbere cyane mu guhingisha imashini, ikaba mu bihugu bya mbere bicuruza indabo bikaneza ingano nyinshi ku isi. Ngo bafatanye n’u Rwanda mu bucuruzi no guhanahana ubumenyi muri ibi, byagabanya ibiciro by’ingano ku isoko ryo mu Rwanda.

Ambasaderi Anvire Djabia wa Cote d'Ivoire

Ambasaderi Anvire Djabia wa Cote d’Ivoire

Ambasaderi Yevhenii Tsymbaliuk wa Ukraine ufite ikicaro i Nairobi

Ambasaderi Yevhenii Tsymbaliuk wa Ukraine ufite ikicaro i Nairobi

High Commissioner Raza Bashir wa Pakistan nawe ufite ikicaro i Nairobi

High Commissioner Raza Bashir wa Pakistan nawe ufite ikicaro i Nairobi

Ambasaderi Antonio Luis Izaguirre wa Cuba ufite ikicaro i Kampala

Ambasaderi Antonio Luis Izaguirre wa Cuba ufite ikicaro i Kampala

Intumwa ya Papa mu Rwanda uhagarariye Leta ya Vatican Mgr Andrzej Jozwowicz ufite ikicaro i Kigali

Intumwa ya Papa mu Rwanda uhagarariye Leta ya Vatican Mgr Andrzej Jozwowicz ufite ikicaro i Kigali

Ambasaderi Benoit Ryelandt waje guhagararira Ububiligi mu Rwanda n'ikicaro i Kigali

Ambasaderi Benoit Ryelandt waje guhagararira Ububiligi mu Rwanda n’ikicaro i Kigali

High Commissioner Oliver Wonekha uhagarariye Uganda i mu Rwanda

High Commissioner Oliver Wonekha uhagarariye Uganda i mu Rwanda

Amb Elman ABDULLAYEV uzaba ahagarariye igihugu cya Azerbaijan afite ikicaro i Addis Ababa muri Ethiopia

Amb Elman ABDULLAYEV uzaba ahagarariye igihugu cya Azerbaijan afite ikicaro i Addis Ababa muri Ethiopia

Amb Adamu Onoze SHUAIBU azaba ahagarariye Nigeria afite ikicaro i Kigali

Amb Adamu Onoze SHUAIBU azaba ahagarariye Nigeria afite ikicaro i Kigali

Amb Benson Keith CHALI uzaba ahagarariye Zambia afite ikicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania

AMAFOTO@HATANGIMANA/UMUSEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock