Ba Rwigara bahakanye ibyaha baregwa…Urubanza rwongeye gusubikwa – UMUSEKE

Ba Rwigara bahakanye ibyaha baregwa…Urubanza rwongeye gusubikwa

*Adeline yasabye ko yakunganirwa na Me Gatera Gashabana

Saa tatu zuzuye muri iki gitondo iburanisha nibwo ryari ritangiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo. Anne, Adeline na Diane Rwigara bamaze gusomerwa ibyaha baregwa bose babihakanye. Adeline Rwigara yagaragaje ko atunganiwe uko abyifuza, Urukiko rubyigaho rwanzura ko urubanza rusubikwa indi minsi ibiri uhereye none akabona umwunganizi yifuza.

Adeline, Dianne, Me Buhuru na Anne Rwigara imbere y'Urukiko

Kuwa mbere, Adeline, Dianne, Me Buhuru na Anne Rwigara imbere y’Urukiko

Umutekano wakajijwe ku cyumba cy’iburanisha, uyu munsi abinjiye mu cyumba bose babanje gusakwa n’inzego zibishinzwe.

Mu cyumba cy’iburanisha umucamanza yabanje kwihanangiriza abanyamakuru kudahirahira bafata amajwi n’amashusho mu cyumba cy’iburanisha, ubushize bamwe ngo babirenzeho barabikora batangaza amajwi yo mu iburanisha kandi babibujijwe.

Abaregwa bose bari bunganiwe nanone na Me Pierre Celestin Buhuru, baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Batangiye bibutswa ibyaha baregwa; Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Abaregwa bose bavuze ko batemera ibi byaha baregwa.

Adeline Rwigara nyina w’aba bakobwa ati “Murakoze Perezidante mamwe bacamanza, mu cyubahiro cy’Imana ndabashimiye….ibyaha ndegwa ntabwo mbyemera.”

Anne Rwigara at “ibyaha ndegwa n’ubu biracyantungura ,ntabwo mbyemera.”

Diane Rwigara nawe ati “nanjye ntabwo mbyemera.”

Umwunganizi wabo yavuze ko nyuma y’iburanisha ryo kuwa mbere atabashije gukora Copy y’idosiye yabo ngo ayishyikirize abo yunganira.

Adeline Rwigara we yavuze ko dosiye ye yayibonye ejo nimugoroba, ngo ntarasoma ntanazi ibiyirimo. Agasaba ko Urukiko rwakumva ikifuzo cye {cyo guhabwa umwanya yo kwiga dosiye) akanahabwa copy yayo.

Me Buhuru yongeye gusaba ko urubanza rwasubikwa nanone ariko Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko ubu busabe butahabwa agaciro.

Adeline Rwigara kandi yasabye ko yakongerwa amafaranga yo gushaka undi mwunganizi wafasha uwo bafite kuko ngo ayo bari bafite yose yafatiriwe na Polisi, kandi ngo yifuza ko yakunganirwa na Me Gatera Gashabana.

Adeline avuga ko batabonye umwanya uhagije wo kuvugana na Avocat wabo kuko bamuhuriyeho ari batatu kandi bamarana nawe igihe cy’isaha nk’imwe bahabwa.

Me Buhuru yavuze ko atarabona Audio n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp nka bimwe mu bigize ibimenyetso bishinja abakiriya be.

Umutekano wari ukajijwe kuko abashaka kwinjira mu cyumba cy'iburanisha bari benshi

Umutekano wari ukajijwe kuko abashaka kwinjira mu cyumba cy’iburanisha bari benshi

Umucamanza yavuze ko ikijyanye na Dossier uyu munsi batari bukigarukeho kuko ubushize babivuzeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bubona noneho umwunganizi w’abaregwa yiteguye ko batangira kuburana, ariko Diane Rwigara ahita avuga agaragaza ko batiteguye kuburana.

Avuga ko yasabye umwunganizi tariki 28 Kanama hakaba hashize iminsi micye amubonye, ngo na dosiye akaba ayiboneye hano {mu rukiko} .

Yavuze ko agifatwa yasabye ko bamusubiza amafranga macye agashaka ubunganizi batatu ariko ntayahabwe. Mu gihe ngo amaze icyumweru kimwe abonye umwunganizi, Ubushinjacyaha bwo ngo bumaze ukwezi bwiga dossier ye.

Me Buhuru yemereye Urukiko ko yiteguye kuburanira Diane na Anne Rwigara ariko ko ari uburenganzira bwa Adeline Rwigara gushaka Me Gatera Gashabana akamwunganira kuko we avuga ko ubu yumva nta mwunganizi afite.

Urukiko rwafashe iminota 30 ngo rwiherere rufate umwanzuro kuri izi mbogamizi.

Kugeza ku isaha ya saa tatu na 45 abantu bari bacyiza gukurikirana iri buranisha ari nako inzego zibishinzwe zibasaka ngo umutekano w’aha hantu wizerwe. Icyumba cyaje kuzura bamwe bakurikirana urubanza bari hanze.

Abacamanza bavuye mu mwiherero…

Adeline Rwigara azanywe kuburana muri iki gitondo

Adeline Rwigara azanywe kuburana muri iki gitondo

Saa tanu n’iminota 15 nyuma yo kwiherera k’Urukiko, umucamanza yavuze ko ku nzitizi yatanzwe na Adeline Rwigara yo kunganirwa uko abyifuza, bikubiye mu ngingo ya 18 y’Itegeko nshinga ivuga ko uburenganzira bwo kunganirwa mu rukiko ari ntavogerwa.

Urukiko rwanzuye ko uyu uregwa ahabwa indi minsi ibiri yo gushaka umwunganizi yifuza, urubanza rwimurirwa kuwa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017.

Ku kijyanye n’amafaranga Adeline Rwigara asaba Urukiko rwavuze ko mugihe urubanza rutararegerwa mu mizi iki nta cyo rwagitegekaho.

Mu iburanisha yavuze ko yifuza kunganirwa na Me Gatera Gashabana

Mu iburanisha yavuze ko yifuza kunganirwa na Me Gatera Gashabana

Anne Rwigara yavuze ko agitungurwa n'ibyaha aregwa kandi ngo atabyemera

Anne Rwigara yavuze ko agitungurwa n’ibyaha aregwa kandi ngo atabyemera

Diane Rwigara yasabye ko bahabwa umwanya uhagije bakiga dossier yabo nk'uko Ubushinjacyaha bwawubonye

Diane Rwigara yasabye ko bahabwa umwanya uhagije bakiga dossier yabo nk’uko Ubushinjacyaha bwawubonye

Mu cyumba cy'iburanisha mbere y'uko urubanza rutangira, abaza gukurikirana uru rubanza ni benshi cyane

Mu cyumba cy’iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira, abaza gukurikirana uru rubanza ni benshi cyane

No hanze haba hari benshi

No hanze haba hari benshi

Iburanisha rirakomeje…

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

44 Comments

  1. Masobona

    11/10/2017 at 9:56 am

    Kugeza ubu ariko jye sindumva ukuntu icyaha cyo kunyereza imisoro bagihanaguweho kandi barakirezwe ku mugaragaro na Prezida wa Republika arahiza guverinoma. None se yarababeshyeraga, cyangwa yarabeshywe kuri iyo ngingo?

    • Murenzi

      11/10/2017 at 11:32 am

      Icyaha cyo kunyereza imisoro burya kigeza munkiko umuntu udafite icyo kuyishyura, ubundi iyo ufite ibintu byayishyura nibyo bifatirwa.

  2. Muhakwa

    11/10/2017 at 10:04 am

    Nibabanze babakatire babone kubaburanisha. Bizatuma urubanza rwihuta.

    • rugigana

      11/10/2017 at 10:31 am

      babanza kuburanisha abantu nyuma bakabona kubakatira, nubundi biragaragara yuko hakirimo imbogamizi nibabnze bazikemure noneho twumve urubanza neza

      • Avocat

        11/10/2017 at 5:27 pm

        Reka da, babanza kukunyereza,bagukorera iyicarubozo ukemera ibyaha ubundi bakaza kukuburanisha bahita bagukatira film ikarangiraho.Hano bishobora kuba biterwa nuko bamwe bafite ubwenegihugu bwo hanze.

  3. Didi

    11/10/2017 at 10:19 am

    Bari bambaye neza ntabwo bari bampaye amakoma da!( made in Rwanda)

  4. Karekezi

    11/10/2017 at 10:24 am

    Umwana w’umupolisikazi uri mu batambikanye Adeline Rwigara urabona yenda gusesa amarira! Niyivanemo amarangamutima. Wa mugani w’abanyarwanda, ngo nta nshuti y’umupolisi.

  5. Jhon

    11/10/2017 at 10:27 am

    Yewega muhakwa!sha ufite ikinyarwanda!ibyo uvuga byararangiye,hasigaye kubitumenyesha

  6. cyuma

    11/10/2017 at 10:28 am

    Ariko abazi ibya amategeko munsobanurire : Gusakwa bagatwarwa n’amafaranga agafatirwa bisobanura iki ? Kuki habayeho gutwara Frw yabo ?

    • Rwabukwisi Deo

      11/10/2017 at 12:22 pm

      MBaza Nkubaze CYUMA we, teramo nawe ubaburanire urebe ko hari icyo byatanga

  7. rugigana

    11/10/2017 at 10:37 am

    iyo police irimo gukora iperereza ibyo bakekwaho ko bakoreshe mugukora ibyaha barabifatira ariko iyo iperereza rirangiye barabibasubiza. jyewe ndimo kumva ahubwo avocat wabo yakagombye kubasabira ibyabo byafatiriwe kuko harimo nibizabafasha gukurikirana urubanza rwabo.

  8. akaga

    11/10/2017 at 10:55 am

    URWO MBONYE BAHUNGU MWE

    • kangenzi

      11/10/2017 at 12:42 pm

      Mana weeee! Koko iyo inkoko ivuye mu magi yayo arameneka. Rwigara arapfuye ,umuryango we urangaye? Aba bakobwa ngo nibo bazarwanya Leta y’u Rwanda? Aba? Ndakeka ibi niba barabivuze, ari wa mutima wuzuye ishavu udasobanura amagambo, mu kababaro k’urupfu rw’umubyeyi wabo . Iyo umuntu ashavuye, arakaye,burya ashobora kuvuga ibintu byinshi, cyangwa guhubukira ibikorwa bimwe na bimwe. Ibyo wabigenderaho byose ukabivamo????? Jye mbona bakwihanangirizwa niba barabivuze , nyuma hakazarebwa uko bitwara. Iyo ibyago bikomeye bigutunguye, usa n’uwavuye muri wowe ubwawe. Icyo uba ukeneye kurusha ibindi, ni uguhumuriza n’ukuba hafi, agufasha kuva mu gahinda.

      • Toto Makuba

        11/10/2017 at 2:34 pm

        Ishavu ryawe ndaryumva, twese nibyo twibazaho, zinsi impamvu babiremereza kandi byoroshye…. babahaye amahoro bakibera ho??

        twese ko turi murugendo kuri iyi SI. Ariko mbona hari abayigize iyabo. nihitiraga bavandimwe

  9. Rwabukwisi Deo

    11/10/2017 at 12:20 pm

    @Masobona, Icyo nanjye nicyo ngumya nibaza, Imisoro yagiye hehe??? uwaturushaka amakuru yadufasha.

  10. ly

    11/10/2017 at 12:50 pm

    “Ku kijyanye n’amafaranga Adeline Rwigara asaba Urukiko rwavuze ko mugihe urubanza rutararegerwa mu mizi iki nta cyo rwagitegekaho” ujmva ubutabera nyabusa!

    • Onana

      11/10/2017 at 6:57 pm

      Nanjye ndikwibaza impamvu bamaze iki gihe cyose baboshywe mu mapingu kandi urubanza rutararegerwa mu mizi.

  11. Murara

    11/10/2017 at 12:57 pm

    Uyu munsi nibo ejo ni jyewe ejobundi ni wowe hirya y’ejobundi n’abo bose !!!!!!!! Que la juste soitrendue au nom du peuple Rwandais.

  12. Tate

    11/10/2017 at 1:00 pm

    Yewega Rwanda. Uwapfuye yarihuse byo. Naha tugeze kweli ????!!!!

  13. fkaaa

    11/10/2017 at 1:35 pm

    ariko icyaha cyo guteza imidugararo muri rubanda ndabona bagikuraho kko ntamuturajye bigeze babangamira cg wabareze

    • Toto Makuba

      11/10/2017 at 2:21 pm

      hahahahahaha @Fkaaa ibyaha biragwira ndakambura MAMA

  14. clair Kantozi

    11/10/2017 at 2:45 pm

    nagiragango mbabwireko PAPA w’aba bakobwa yendihiye umwaka wose niba muri Tronc commun muri ESPANYA muri 2009, Yari umunyampuhwe muburyo burenze. RIP ASSINAPOL
    ntituzakwibagirwa

    • Onana

      11/10/2017 at 7:06 pm

      Good to know!!! God bless him!

    • Jean Kumiro

      12/10/2017 at 7:41 am

      Wiba muri tronc commun cyangwa wiga !

  15. Kagabo

    11/10/2017 at 3:20 pm

    Uko mbibona ba Rwigara bazasaba n’amafaranga yo kugura isabune,colgate ndetse n’amavuta yo kwisiga. Abazi amategeko mudusobanurire uko bafunga umuntu, bagafunga comptes ze, bagatwara amafaranga basanze murugo, buriya se turagana he?

    • ami

      11/10/2017 at 4:42 pm

      ubwo ni bwa budasa ujya wmva! On aura tout vu!!

  16. Gaga

    11/10/2017 at 4:30 pm

    Yoooo Anne ati buri munsi ndatungurwa!! Imana igufashe pe!

  17. Nzabandora

    11/10/2017 at 4:32 pm

    Iri ni iyicarubozo kabisa. Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda. Aba barazira ko ngo bavuze ko abanyarwanda barengana!

  18. Gaga

    11/10/2017 at 4:33 pm

    Abantu twese turivugira ibyo dushaka ariko amategeko arahari kandi arakurikizwa. Mubiharire ubutabera turabwizeye.

    • Mitsindo

      11/10/2017 at 5:32 pm

      Gaga we, Ubwo butabera bwawe twamaze kubumenya nizo nzego zumutekano zibukorera tuzuko zikora niba ushidikanya usome rapport ya HRW yasohotse kuwambere.Harya iyushimuse umuntu ukamumarana iminsi 15 babyita iki murubwo butabera bwawe?

    • Onana

      11/10/2017 at 7:12 pm

      @Gaga Wabuzwa n’iki ko utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi?! Ubutabera ntabwo mbonye mu Rwanda.

  19. BIZIMANA PAUL Alias Nkweto

    11/10/2017 at 4:42 pm

    Mwe mukurikire umukino gusa ubundi mwinumire

  20. Rwigass

    11/10/2017 at 5:36 pm

    Turahamagarira abantu bose gukomeza gushyigikira uyu muryango.Buri gihe mukurikirana urwo rubanza.Uriya muryango wafashije benshi mubana bu Rwanda ntakuwutererana.

  21. Kanyarwanda

    11/10/2017 at 5:39 pm

    Yewe njyewe sinumva ukuntu Diane Rwigara yagumura abaturage kubuyobozi buriho kereka nubundi barasanzwe baragumutse kuva kera tutabizi aho niho ikibazo nyamukuru umuntu yagishakira.

    • Kabwana

      12/10/2017 at 3:29 am

      Ahubwo se muri abo banyarwanda yagumuye ko nta numwe amushinja ko yamubwiye ngo agumuke.

  22. Macumu

    11/10/2017 at 6:46 pm

    @Kagabo duhundagaza amajwi 97.8% ku musaza, icyo twatoraga turakizi. None wowe ngo turagana he? Turagana muri Viziyo 2050.

    • Muhororo

      11/10/2017 at 10:29 pm

      Njyewe ubu natanjyiye kwibaza niba babandi bazana ibiseke ayo mabaruwa amarangamuntu yari yanditseho niba koko arayabantu bariho bafite imyaka irihejuru ya 18.harya kuki byo batabisuzumye? Bagaturaho bakabyina gusa?

  23. sewera Jackson

    11/10/2017 at 6:55 pm

    Inyuma y’imbaraga nke z’umunyantege nke haba hari imbaraga z’umunyembaraga. Abitunatunira kuri uyu muryango babyitondemo ntibazamenya ikibakubise!!

  24. umucyo

    11/10/2017 at 7:26 pm

    Muza tubabarire mufungure ka Anne rwose turabasabye Jye twiganye ari akana keza kimico myiza gakunda abandi kandi gahora gatuje Mana uzarengere Anne turagukunda naho Diane niba atarasaze Nta wamenya kereka niba ari ihahamuka naho ubundi yarakabije kutubaha. Mama wabo we nuguta ibitabapfu yahemukiye abana be rwose nabyo ubwabyo n ikosa. Gusa gufunga abarwayi ukabafata kuri ntagaciro biduhesha nibabajyane indera babanze barebe ko Ubwonko bwabo ari buzima.

  25. kay

    11/10/2017 at 8:44 pm

    nanjye Anne ndamureba nkumva agahinda rwose ariko uriya mukecuru utukana nkabashumba bazamuhane kandi agatukana afite na bible muntoki njye narumiwe

    • Itandukaniro

      13/10/2017 at 1:44 am

      Kudecriva umuntu bitandukanye no kumutuka. Ntago Adeline yigeze atukana ahubwo yasanishije ibintu bibiri bifitanye isano. Icyuma = imbugita.

  26. Tate

    11/10/2017 at 9:05 pm

    @Gaga . Reka gushinyagura da. Ururiye abandi ntirukwibagiwe nyabu.

  27. Mambobado

    11/10/2017 at 9:27 pm

    Sinari nzi ko u Rwanda rucyuzuye abashinyaguzi. Kureba umwana w’umukobwa ufunze ngo ni keza weeee!!! Izi mbwebwe zarerewe hehe koko!

  28. umuvugabutumwa

    11/10/2017 at 10:34 pm

    Imbaragawe.Mu ijuru imbere y’Imana mfitumuntu mvugira n’umukuru wabatambyi kandi yitwa Rukundo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock