Ba Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe…Rwongeye gusubikwa – UMUSEKE

Ba Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe…Rwongeye gusubikwa

Saa tatu zuzuye nk’uko byari biteganyijwe, ababuranyi binjiye mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Adeline, Anne na Diane Rwigara binjiye barinzwe cyane. Ubu noneho bari kumwe n’umwunganizi mu mategeko. Abaregwa bavuze ko batarabona dossier yabo kandi batazi ibyo baregwa, Ubushinjacyaha ibi burabihakana.

Adeline, Dianne, Me Buhuru na Anne Rwigara imbere y'Urukiko

Adeline, Dianne, Me Buhuru na Anne Rwigara imbere y’Urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Icyumba cy’iburanisha cyuzuye abantu benshi cyane, hanze hashyizwe indangururamajwi kugira ngo batabonye imyanya mu cyumba babone uko bakurikira urubanza.

Kuwa gatanu ushize, abaregwa basabye ko urubanza rwabo rusubikwa kuko batari bunganiwe.

Uyu munsi, imbere y’Urukiko bari bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin, wahise atangira avuga ko amategeko akwiriye kubahirizwa kuko yarebye muri System (kuri Internet) akaburamo imyanzuro y’ubushinjacyaha  na dossier y’abakiriya be.

Me Buhuru yahise asaba ko iburanisha baryimura kuko ngo amadosiye y’ibyaha abakiriya be bose bashinjwa atarayabona.

Yavuze ko yagerageje kureba dossiers z’abakiriya be muri ‘system’ ariko ntihagire ibyo yemererwa kugeraho (access).

Ubushinjacyaha bwavuze ko niba koko iyo myanzuro atarayibonye ngo bwaba ari ubushake buke bw’ umwunganizi w’abaregwa.

Ubushinjaha bwemeye ko urubanza rwakwimurwa ariko ngo ntirwakwimurirwa mu gihe kirenze minsi itanu.

Me Buhuru we yasabye Urukiko ko rwategeka Ubushinjacyaha gufasha uruhande rw’abaregwa kwiga dossier yabo.

Bimwe mu bigize ibimenyetso bibashinja ibyaha baregwa nk’amajwi ya audio, inyandiko mpimbano, ibaruwa Anne Rwigara yandikiye Jeune Afrique, ama liste y’abasinyiye Diane Rwigara (ashaka kuba kandida Perezida) ariho n’abantu bapfuye ngo byose ngo ntabyo bo bafite.

Aha Ubushinjacyaha bwavuze ko dossier yose butayitanga kuko  bukiri mu iperereza kandi ngo byakwica iperereza.

Me Buhuru we avuga ko yari akwiye kubona ibyo bimenyetso kuko ngo n’abunganizi mu nkiko babika amabanga (y’iperereza).

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwunganizi yazegera Ubushinjacyaha kugira ngo bumwereke ibindi kuri ibi bimenyetso kuko ubu ‘dossier’ yabyo byose nabyo birimo batarayishyira ku mpapuro (printing).

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo kubaha dossier yose bidashoboka ariko  ngo bwaberekaho uko imeze.

Adeline Rwigara yumvikanye nawe asaba dossier ati “ndagirango mbasabe ko twabona dossier {yacu} kuko ntabwo tuzi icyo turegwa.”

Anne Rwigara, ubanza iburyo, mu bigize ibimenyetso ku byaha ashinjwa harimo ibaruwa yandikiye Jeune Afrique

Anne Rwigara, ubanza iburyo, mu bigize ibimenyetso ku byaha ashinjwa harimo ibaruwa yandikiye Jeune Afrique

Ubushinjacyaha ibi bwabihakanye, buvuga ko ibyo baregwa babizi kuko babibajijweho mu bugenzacyaha kandi n’iyo ‘dossier’ yabo bagiye kongera bakayibanyuriramo nubwo ngo no muri System ihari.

Urukiko rwavuze ko kuri iki kibazo cya ‘Dossier’ nta mpamvu yo gutegeka Ubushinjacyaha kuyishyira ku mpapuro (printing) kuko ngo iyo dossier abaregwa bayizi ndetse iri no muri System.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurwa kubera ibisabwa n’abaregwa, ruvuga ko ari uburenganzira bahabwa n’itegeko guhabwa umwanya wo kwiga ‘dossier’ yabo.

Bahawe iminsi ibiri, urubanza rwimurirwa kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira.

Adeline Rwigara ajyanwa mu rukiko

Adeline Rwigara ajyanwa mu rukiko

Adeline Rwigara aregwa n'icyaha cyo kubiba amacakubiri muri rubanda

Adeline Rwigara aregwa n’icyaha cyo kubiba amacakubiri muri rubanda

Anne Rwigara azanywe kuburanishwa

Anne Rwigara azanywe kuburanishwa

Diane Rwigara mu mapingu n'abapolisi bari bamuzanye mu cyumba cy'urukiko inyuma ye hari ubunganira mu mategeko Me Buhuru Pierre Celestin

Diane Rwigara mu mapingu n’abapolisi bari bamuzanye mu cyumba cy’urukiko inyuma ye hari ubunganira mu mategeko Me Buhuru Pierre Celestin

Hanze y'urukiko abantu bari benshi bari baje gukurikirana uru rubanza

Hanze y’urukiko abantu bari benshi bari baje gukurikirana uru rubanza

 Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

76 Comments

  1. Miseke

    09/10/2017 at 9:27 am

    Umuseke mukomeze muhatubere mutugezeho amakuru yose.Turabemera cyane.

    • Yesu Mupfumu

      09/10/2017 at 2:05 pm

      Kare kose se ubundi bari babuze abapolisi b’abadamu bo kubaherekeza aho kuza bacigatiwe n’ibipolisi by’ibigabo.Apu!

  2. Rukeribuga

    09/10/2017 at 9:40 am

    None se umuntu agezwa imbere y’urukiko nta dossier ubushinjacyaha bwamaze kuzuza? Ngo baracyari mwiperereza? Ngo arashinjwa ibarwa yandikiye Jeune Afrique? Iyo barwa ni jeune afrique yari ifite uburenganzira bwo kuyitangaza cg kutayitangaza.

  3. ndahayo

    09/10/2017 at 9:41 am

    nonese urubanza rugiye gutangira abaregwa batazi ibyo baregwa byose ngo biracyari mu iperereza nonese niba bagiperereza kuki babafunze niba nta kirego cyagaragazwa uko cyakabaye ese iperereza riba nyuma yo gufatwa cg ni mbere

    • jean

      10/10/2017 at 9:31 am

      Babafunze kuko bari banze kumvira police(warumvise ukuntu uyu mu mgore atuka aba police muri video), kandi batangira kubangamira iperereza nicyo gituma babikwamwo. icyaha ni kibahama barambara i Rosa, nibabona aba avocats bazi ubwenge bazarekurwa noneho bishyongore babe aba vugabutumwa ba P5. iyi si nuko imeze,bamwe barwanira ibyiza abandi barwanira kumenyekana mu bibi(si ukubacira urubanza twarumvise video, uwutarayumva abaze igihe.com, irayimuha cg youtube iracyariho).Gusa narumiwe!!!

  4. Rukara

    09/10/2017 at 9:41 am

    Okey, nibakomeze baburane natwe turakurikiranye…umuseke muri serious

  5. Mugesera

    09/10/2017 at 10:06 am

    uyu mugore wa Rwigara ni kabutindi, ngo ntazi ibyo baregwa? yabibajije Thabita se ?

    • Diane

      09/10/2017 at 10:42 am

      Ariko nkawe Mugesera kweli, wifitiye ikibazo gikomeye, wari wabona umuntu wishinja imbere yubutabera? Nakwibutsa kandi ko igihe cyose ubutabera butari bwasobanura icyo bakurega ngo bazane ibimenyetso uba uri umwere.Ibiganiro uvuga se ninde utabivuga ahubwo nibirenze biriya iyo amaze gukinga ageze murugo iwe? harya nawe buriya uri mubemera ko aregwa kuba yarandikiye jeune Afrique?

    • Kamikazi

      09/10/2017 at 3:25 pm

      Ubwo se uvuze Oki wowe.no sense.

  6. iganze

    09/10/2017 at 10:32 am

    Nyagasani abafashe gukomera mu bihe barimo birakomeye gufungwa k’abana n’umubyeyi wabo

  7. Jhon

    09/10/2017 at 10:40 am

    Uri mugesera kko thabita se numushinja cyaha?cg ubushinja cyaha nibwo butanga ibirego?

  8. Kabasha

    09/10/2017 at 10:47 am

    Burya abakurambere bacu bari bazi kugenura bakavuga make ariko yumvikanisha byinshi. Ni muri urwo rwego tubasangana amazina nka Nzabandora, Uzabakiriho, Uzaribara,….
    Umufaransa nawe ati ” Rira bien qui rira le dernier”.

    Tubitege amaso !!!

  9. ndahayo

    09/10/2017 at 11:13 am

    nonese ubu ibyo babajijweho bakwizera 100% ko biri muri dosuye mu gihe ibyari byatangarijwe itangazamakuru byahinduwe(imisoro) ubundi ibitanditse ntabwo byakwizerwa

  10. POLICE?

    09/10/2017 at 11:13 am

    Nabonye noneho babahaye ” abapolice b’abagore”. Ni byiza. KARE KOSE SE? koko gufata umugabo akirwa akirigita umugore w’abandi?

  11. Matwi

    09/10/2017 at 11:15 am

    Nta kundi reka tubitege amaso

  12. TTN

    09/10/2017 at 11:34 am

    uru rubanza ruzagaragaramo udushya twinshi ngo “Urukiko rwavuze ko kuri iki kibazo cya ‘Dossier’ nta mpamvu yo gutegeka Ubushinjacyaha kuyishyira ku mpapuro (printing) kuko ngo iyo dossier abaregwa bayizi ndetse iri no muri System” muri ako kamwanya umucamanza ahise yemeza ibi bintu nta no kubanza gucukumbura ngo arebe ko ibivugwa n’ababuranyi ari ukuri ??? Yabwiwe n’iki ko bayizi iri no muri system atarabigenzura?? Ubundi yakagombye kuvuga ati” Tugiye kugenzura niba ibivugwa ari ukuri mu gihe tuzasanga ubushinjacyaha butaranga dossiye tuzabategeka kuyishyikiriza abaregwa kuko ari uburenganzira bwabo”

    • urabizi se?

      09/10/2017 at 11:49 am

      nibyo,uvuze ukuli….uru rubanza ruzasiga umugani mu Rwanda. ISI YOSE ikanuye amaso….(the world is watching…!!!!). NTIBIZOROHAAAA!!

      • munezero mwiza

        09/10/2017 at 2:20 pm

        WOWE WIYISE IRABIZI nicyi wita isi yose cyangwase niyi cyikubwirako ikanuyamaso. amarangamuti yawe nibitaribyo uzabivga

        • Kabago

          09/10/2017 at 8:50 pm

          @Urabizi, Isi yose iduhanze amaso.

    • Védaste

      09/10/2017 at 11:51 am

      Birumvikana kuko nabo bicaye hariya batazi ibyo barimo.None wagirango babigenze gute? Ni kwa kundi mwalimu akubaza ikintu aho guceceka ugasohora ibintu kugirango ataguha zeru.Ubucamanza nibwo bwagennye umunsi urubanza ruberaho abaregwa bahagera bukavugako butari bwarangiza iperereza.Munyumvire namwe.

    • Mahoro

      09/10/2017 at 1:44 pm

      Amategeko urayumva kabisa.

  13. Matabaro

    09/10/2017 at 11:37 am

    ariko hano mu bantu batanga comments birinde kugira uwo bashinja kuko kugeza iki gihe nta cyaha bazi baregwa kuko nibyo baregwaga bagifatwa byatangajwe n’umuvugizi wa Police twagiye kumva twumva ngo byavanyweho ubwo rero n’ubundi wajya kumva ukumva havutse ikindi cyaha ariko ndatangaye ngo mu byaha harimo no kwandikira Jeune Afrique? hahahahaaa nio hatari kweli ubu se koko tuzakora iki ariko turasaba Leta yacu dukunda kwitara neza muri uru rubanza erega burya no guhubuka ukavuga nabi bitewe na situation ariko nanone hakarebwa impamvu bityo hakabaho no koroshya ibintu. Ariko ndibaza impamvu Adeline uyu munsi yibagiwe Bible cga bamubujije kuyizana

    • urabizi se?

      09/10/2017 at 11:52 am

      Avocat we(umwunganizi) yamusabye kuyireka!! kugirango yoroshye ibintu…..umukino ugende neza. Avocat yatahuye ko bya birego bishobora kuzaba nka BARINGA!!!!

  14. kiragi

    09/10/2017 at 11:51 am

    murakoze

  15. Ikibasumba

    09/10/2017 at 11:54 am

    Umugabo mbwa aseka imbohe.

  16. AVOCAT

    09/10/2017 at 11:54 am

    Arega bya birego bishobora kuba za baringa? none se ko na ya misoro bavugaga bayivanyemo? audio,kwandikira jeune afrique…..? ibi ni ibirego? ayiiiii!!

  17. Umuhorakeye

    09/10/2017 at 12:12 pm

    Nzabandora

  18. Deo

    09/10/2017 at 12:17 pm

    Mubasabe basubize umukecuru bibiliya ye. Nyiyarengana ngo yamburwe n’ uburenganzira bwe bwo kwiywarira bibiliya.

  19. IKIBAZOOOO!!!!!!

    09/10/2017 at 12:18 pm

    Uko byagenda byose’kwanda gutanga amadossiers, NI IKIBAZO GIKOMEYE. Mbese baratinya iki?

  20. Mateso

    09/10/2017 at 12:25 pm

    Ngo bandikiye Jeune Afrique ?hahahahhhhhhhh mwibagiwe kongeraho ko bavuganye na VOA.

  21. Bizagenda bite?

    09/10/2017 at 12:39 pm

    Bizagenda bite nibakomeza kutabona amadossiers yose? amategeko mpuzamahanga ategeka iki? amategeko ya Rwanda yo ategeka iki? Abanyamahanga se bo bazabibona gute? ese ibi byo kwimana dossiers nabyo byitwa ” GOOD GOVERNANCE”?

  22. Ndayisaba jmv

    09/10/2017 at 1:08 pm

    Bihangane kbs!!

  23. gatesi

    09/10/2017 at 1:17 pm

    Mana we ibi bintu ntabwo biduhesha agaciro rwose. uyu muryango wakora ibyaha utabikora uri kugirirwa nabi kandi ibi biri kubakorerwa biratuma icyizere cya benshi gitakara. rwose mujye mureba aho twari tugeze. turi igihugu cyihagazeho muri byose abantu nkaba kukibagiye kudutesha credibilite twari dufite. Ese ubu mwirinze gukabya uyu mukecuru atambitswe amapingu yakwiruka agasiga aba bapolisi? rwose mwabafashe nk’abantu ko nibyaha bakoze babitewe n’ihahamuka ry’ibyo babonesheje amaso yabo. ariko mwakwishyize mu mwanya wabo umubyeyi wawe n’ubwo yaba ar’umugome byakubuza kubabara apfuye? ese ntabwo wabwirwa impamvu y’urwo rupfu ngo utuze umutima ugabanye uburakari? aba bana ntibabwiwe icyo se yazize? ibyaha yakoze? uwamwishe polisi nubu iracyamushakisha ntiramubona babonye ibintu byose biza bibikubitaho barirevolta abize Psychologie barabindusha aho kugirango bahozwe, babwizwe ukuri nibakomeza gusara bajyanwe kwa muganga muri kubakorera ibi byose ubu koko murabona abo bibera mumaso badatekereza. Nakwisabira ubucamanza kuburanisha uru rubanza mu muhezo kuko ibyo babashinja byo kugumura abaturage ndabona aribo bari kubikora. Igihugu cyacu cyiza na Kuro Imana yatwihereye akaba atugejejaha Uwiteka akomeze kubana natwe aduhe gushishoza no gukora ibikwiye.

    • Yesu Mupfumu

      09/10/2017 at 2:09 pm

      Uriho urata inyuma ya wa musozi muremure witwa Huye.

    • Sheja

      09/10/2017 at 2:59 pm

      Ibyo uvuze urabisanisha nizina ryawe kabisa uri Umutesi nkizina ryawe, ntusobanukiwe nubuzima bwigihugu uko bugomba kuba bumeze, aha hararengerwa inyungu zabanyarwanda muri rusange, ntakajagari numutekano muke abanyarwanda dukeneye, ibyo twabonye birahagije. uwo ariwe wese washaka kudutesha umudendezo dufite uko yaba ameze kose ntakwiriye gushyigikirwa.

      • Mike

        10/10/2017 at 8:57 am

        CYANE. NTA MWANYA AKWIRIYE GUHABWA MU RWA GASABO!

        • Ntezilizaza

          10/10/2017 at 9:31 am

          Yewe nawe Mike na sheja ndumva mubo urwa gasabo rukeneye mu myaka irimbere mutarimo.

  24. Jhon

    09/10/2017 at 1:31 pm

    Bwana bizagenda gute!njye uko mbibona reta nihindure umushinja cyaha na baburanisha hakirikare kko bacanganyukiwe urubanza!rutaranatangira!uru rubanza rukomeje gutya ubucamanza bwacu bwahasebera kakahava

  25. Kagarara

    09/10/2017 at 1:31 pm

    Umugabo mbwa aseka imbohe koko!!!!! Ngo ibyo aregwa abibaze Thabitha? Yabaye umushinjacyaha rayi se uwo uvuga. Soit serieux!!!

  26. cyuma

    09/10/2017 at 1:58 pm

    Iby’Imisoro se baje gusanga baribeshye ? byahereye he ?

  27. Janet

    09/10/2017 at 1:58 pm

    umuririmbyi yararirimbye ngo “God is watching from a distance”.

  28. john

    09/10/2017 at 2:18 pm

    Muraho mwese. Hari comments z’abantu aha ziteye ikibazo. hari abatanga comments batazi procedure penale(uko imihango ikurikirana mu mazna z’inshinjabyaha cyane cyane mu manza nk’izi ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.Kuri uru rwego, Ubushinjacyaha bubab ukiri mw’iperereza ari nayo mpamvu basaba ko abakekwaho icyaha baba bafunzwe by’agateganyo mbere y’Urubanza mu mizi.

    Abavuga rero ko nta banga riri mu rubanza, bari kuvuga ibyo batazi.

    Ikindi kandi dosiye Avocat asaba nayisome muri Systeme inyuzwamo ibirego biva ku baburanyi y compris Ubushinjacyaha. Ibi bivuga ko niba abakekwaho icyaha bahujwe n’ikirego cyabo, Avocat ashobora kubisoma byose aho gusaba Pritting copy.

    Uko Urukiko rwayisoma ni nako n’avocat yabisoma. Abavuga rero ntimuzi imikorere y’inzego z’Ubutabera.

    Mureke Ubutabera bukore akazi kabwo kandi tuvane amarangamutima mu mategeko kuko yo atayagira.

    • Rubanda

      09/10/2017 at 2:47 pm

      None nkawe niba avocat avugako nta acces afite muri system kandi ubushinjyacyaha bukavugako badashobora kumuha dosiye kuko iperereza rigikomeza..urumva utari guculikiranya ibintu? Harya résidence surveillée bari mu mapingu mu rugo rwabo wabisobanura muyahe mategeko ra?

    • Angel

      09/10/2017 at 5:06 pm

      @John Ariko nkawe uturusha iyo “mikorere y’inzego z’Ubutabera” wari wabona ubutabera bugusaba kuboroka ibyaha ushinjwa kandi bihindagurika buri munsi? Amarangamutima uri kuyashyira imbere.

      Avocat yavuze ko dossiers atazibona ariko wowe uri kutubwira ko azibona? Kagire inkuru!

  29. Rukara

    09/10/2017 at 2:46 pm

    Ariko rero kuri benshi batanga comments ndabonamo kutamenya……….
    Ese muyobowe ko bari kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo?

    Kuki se babyita iby’agateganyo? Ni uko iperereza riba rigikorwa.

    Mwashyize amarangamutima hasi ubutabera bugakora akazi kabwo mukareka kwivamo.

    Aba bantu niba barengana bazarenganurwa, niba batarengana bazabihanirwa.

    Gusa hari impamvu aribo bari kuburanishwa ntibabwe ari wowe wafashwe.
    Ntabwo ari uko ari bo bafite amafranga menshi muri iki gihugu, buri gihe haba hari impamvu umuntu agezwa imbere y’urukiko.

    Nimutegereze rero baburanishwe turebe niba ari abere cg ari abanyabyaha baregwa

    • byumba

      09/10/2017 at 3:09 pm

      ko mbona wagirango uri ku ruande rw’ubushinjacyaha?buliya ntabwo ubona ikibazo?

      • Rukara

        09/10/2017 at 3:17 pm

        Wowe se ko mbona wagira ngo uri ku ruhande rw’abaregwa? ntabwo ubona ikibazo?

    • Ngunda

      09/10/2017 at 3:17 pm

      @Rukara, wemera, ko hafunze, Mushayidi,Dr Niyitegeka,Ingabire,Kizito Mihigo,Hafunzwe Me Ntaganda, Pasteur Bizimungu Ubu hafunze Famille Rwigara, Bose ugasanga bahuriye ku cyaha kimwe.Ubwo butabera wowe urabwemera?

      • Rukara

        09/10/2017 at 3:24 pm

        @Ngunda
        Ariko noneho wowe urandangije, muri gereza zo mu Rwanda zirimo abantu ibihumbi birenga 10 ufashemo abantu batageze ku 10 usanga aribo baruta abandi bose bafunze?????

        Ntukabeshye kandi rekera aho! ngo bafungiye icyaha kimwe?????? Nta soni? ubuse Pasteur Bizimungu ejo bundi wari wagiye gutora ari kumwe n’umugore we nawe arafunze?

        Abo bandi bose basigaye buriwe se afite ibyo ashinjwa, kandi nubwo byaba ari icyaha kimwe ntibivanaho ko kiba icyaha, bamwe muri abo uvuze bahamwe n’ibyaha baregwa mu nkiko, Kizito we yarabyiyemereye. Wowe uraho gusa uravuga akanzuwe n’inkiko.

        Ese aba nibo bonyine baba baregwa icyaha kimwe muri iki gihugu??

        Jya mugabanya amarangamutima mon cher

        • Angel

          09/10/2017 at 5:09 pm

          Pasteur Bizimungu yagiye gutora n’umugore we?????????????? Ibyo uvuga wabihagararaho?

          • jean

            10/10/2017 at 9:57 am

            @Angel, wowe se urusha uburenganzira cyange ubutunzi Pasteur Bizimungu mu rwanda?Ni mwivamwo mureke guheka abandi.ikindi kuba aposition si ugushaka gutera igihugu no kwicana kuki mushaka ibyabazungu ariko ntimurebe ukwo bo babikora, bakabategeka kubikora ukwo bo batabikora(wabonye abantu bishwe bacumuswe imbugita mu bufaransa”HARIFOTO 1 GUSA WABONYE UMUZUNGU YAVUYE AMARASO?BEREKANA IBIKOMERE CG ABAPFUYE?) kuki se mwe babatuma bakabategeka no gufata amafotona video ntimusubire inyuma ngo mwibaze?injiji zaba intellectuels ngo ni amashyaka ari muri opposition(ari mu byicanyi sha P5, sinzayemera na apposition yanyu mutabisubiyemwo…ntaho izagera atari mu mashyamba muri Congo no gukoresha inzirakarengane nka Diane na Kizito (Ariko bo bishakira kuba STARS..POPULAIRES)

        • Mutabazi

          09/10/2017 at 6:34 pm

          Rukara we, uri rukara koko.Wibereye mu mwijima uterwa no gufana amafuti.Harya ntabwo wibuka mafoto yagaragaye mu binyamakuru ngo police scientifique iri gushakisha Kizito Mihigo yaraburiwe irengero? harya yararihe? ngo yiyemereye ibyaha.Ivugire sinakurenganya.

          • Rukundo

            10/10/2017 at 12:25 pm

            @Jean, umuntu wese uhagurutse aharanira uburenganzira bwe abashaka kuba umustar? Ahubwo abatuma ahuguruka nibo wagombye kubaza ibibazo wibaza.

          • jean

            10/10/2017 at 2:14 pm

            @MUTABAZI, abantu kamwe barambabaza pe! nturi mu rwanda cg uri mu rwanda nanjye nuko ariko kuba warize kugeza naho umenya scientific ukongeraho police..Ndakubaza none wakoze isuzuma usanga iriya video ya Kizito atari iyukuri? wakoresheje iyo police uvuga scientific? Kizito ndamukunda nuko gusa yashutwe na bakunda inda!mvuze abakunda INDA!ubu ari he?bo barihehe?ngo Rukara ari mu mwijima wo gufana amafuti…wowe urafana iki kindi kitari amafuti???mbira ko mubo uvugira hari 1 gusa aragukora no mu ntoke cg yagutunga…atari ukugukoresha abitunze…

            Ndifuza umunsi aba intellectuels bagiye hamwe bati TWAKORA IKI KUGIRANGO DUHINDURE IBINTU IWACU, NONEHO ABIWACU BABEHO NEZA(uzabaze ukuntu ba Sedar Senghor bavuye mu bufaransa baba ba President i wabo?kora projet nziza itagira urwango nitiku, kwihorera no gukoresha umwana wabandi uwawe ari muri Universites nziza!!!!!murambara Kagame Kagame ariko we yavuye muri USA ajya mwishyamba ntabwo yavuye mwishyamba ajya USA agezeyo ngo atume cg yohereze abandi….kandi ngo ushaka inka arara nkazo, Isi yabaye nto Rebellion ya 80-90 ntaho wayikoresha muri 2020…baza abaturanyi bageze kuri rebelions 3, mu binyamakuru..kuki ubwumvikane na niveau intellectuel..gukunda igihugu nabakirimwo utabirutishije idollar ugurwa nuwubonetse nabo muhangaye baba bayafite!!!!

            Ngo uwurwanira uburenganzira bwe(iyo uba uzi ubwo burenganzira bwawe ubwo aribwo..kugeza naho ubona ibintu ariko umuntu akakwumvisha ko ibyo ubona ataribyo ahubwo buriya harukuntu…..come on.

            Jye ntangiye politike natangirira aha…kandi aho ntuye babanza ku menya uwo ndiwe nicyo nshize imbere…atari ishyamba cg urusasu…politike ihindura ibintu…kandi itari stagnant…kandi atari uruzi umvurayose yirukiramwo oya ifite umurongo…

            Afrika ifite inguni nyinshi zitazwi, zidatuwe…va kuri republicans na democrates bya banyamerika nabo byabananiye, oya vuga imiyoborere yabaturage mu bushobozi buke bwabo, abatize ubabwiye kujya gutora amategeko badashobora na gusoma ni nko kwereka imbwa TV, uyuboheye aho irahaguma ataruko film iryoshe! Ariko kuko iboshye, ntakundi—-abamva barumva

  30. CLAUDE

    09/10/2017 at 3:29 pm

    jye ndirebera aliyamaguru, ubusekoko kuki ka anne kambaye ipantalon koko? ubutaha mazenawe uzakubitemo akajipo cg agakanzu mukobwa mwi, sibyo? kandi wihangane we turakuikundira ntushirisoni kd ulinakeza

    • ishibo

      09/10/2017 at 5:21 pm

      Iyi comment yo irandangije pe! Nkibyo koko ubizanye ute uzi ko utumye nsubiza akajisho ku mafoto!

  31. Ntibizoroha

    09/10/2017 at 4:00 pm

    UMUNYURURU WAKATIWE NINKIKO
    YEMERERWA GUTANGA COMMENT
    MUBINYAMAKURU????

    MUGESERA ATANGA COMMENTS GUTE?????

  32. gatwa

    09/10/2017 at 4:38 pm

    Ariko ibi ni agahomamunwa. Umuntu wese uregwa aba akiri umwere kugeza igihe urukiko rumuhamirije icyaha. Umuntu afite uburenganzira bwo kubona dosiye y’ ibyo ashinjwa akanabona uburenganzira busesuye bwo kwiregura.

    Kuvuga ko abantu bashinjwa batemerewe kubona dosiye, umwunganizi wabo atemerewe kuyibona ni ubwa mbere mbyumvise. Ibyo kandi mu gihe ibimenyetso bashingiraho babarega byashyizwe n’ ubwo bushinjacyaha mu itangazamakuru.

    • Rukara

      09/10/2017 at 4:51 pm

      ariko wowe umenya utarigeze mu ishuli. Ubu ntabwo ubona ikibazo aho kiri? umukino ntabwo uwubona? bashyire byose hanze nuko za media zose zo ku isi zitangire kutujora?

      • wise

        09/10/2017 at 4:58 pm

        ngo za media zizabajora? niba ubushinjacyaha bufite ukuli se ibyo kujora byaba bimaze iki? areha ubu turi muli “INFORMATION AGE”; 2017 IS NOT 190-1994………nzabandora

  33. ikibazo baregwa iki

    09/10/2017 at 5:04 pm

    bi nakavuyo natwe abasoma iyi nkuru ntituzi mubyukuri ibyo baregwa muminsi ishize baregwaga kugambanira igihugu no kutishyura imisoro.none ubu ni giteza imvururu mugihugu.nkibaza imisoro rra yayikuyeho RRA irayihomba,ubushinjacyaha nibushyire ibirego kumurongo,bihabwe banyirabyo natwe abasomyi IBINYAMAKURU BIDUHE INKURU ZISOBANUTSE KANDI ZIRI KUMURONGO.

  34. imisoro

    09/10/2017 at 5:05 pm

    kuki LETA igomba guhomba fr 5000000000 zose z’imisoro abo kwa RWIGARA bibye? kuki iki cyaha kidahabwa ingufu?

    • Rudoviko

      10/10/2017 at 12:32 pm

      ariko akaduruvayo muri rubanda biri he badi ?

  35. Top Tower

    09/10/2017 at 5:20 pm

    Nyima yicyaha cyo kwandikira Jeune Afrique. Ubushinjacyaha bwongeremo nicyaha cy’uko bavuganye na RFi, VOA na BBC!! bisimbure cyakindi cyakuwemo cyimisoro.

    • Tom

      09/10/2017 at 6:05 pm

      Wongereho na France24

  36. Muvandimwe

    09/10/2017 at 5:58 pm

    @ Rukara nawe uracayafite urugendo mu mategeko: Mu Rwanda itegeko riteganya ko umushinjacyaha ashobora gusaba urukiko kongererwa iminsi yo gukora iperereza cyane cyane ku byaha biri serious nk’ibi ngibi kdi ibi birakorwa si ubwa mbere biba.Niba iperereza ryari rigikomeje kuki atasabye ko yongererwa iminsi yo gukora iperereza ko abyemerewe? Niba agikomeje iperereza bivuze ko ibimenyetso afite abona bidahagije kandi ubundi kirazira kujyana umuntu mu rukiko nta bimenyetso ufite ubitegereje muri future. Erega wibuke ko iperereza rishobora no kurangira ubuze icyo undega urumva rero ntiwanjyana mu rukiko nawe utarabona ibyo undega!!! Ibi bintu ni urukozasoni ku butabera. Niba rero ababuranyi batangiye kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ibi bivuze ko urubanza rwatangiye wibeshya abasomyi kuko ifungwa n’ifungura ni step imwe mu zigize urubanza nyirizina. Ibi bivuze ko buri cyose kiba kiri mu mwanya wacyo nta gisigaye usibye kuburana ibyo wandeze. Ndashaka kukwibutsa ko niyo habonetse icyaha gishya utari waregeye mbere bigusaba nacyo kukiregera bundi bushya ukwacyo. ibimenyetso bibonetse hanyuma nabyo bigira uko bifatwa si ukubikora uko ubonye. Wanjyanye mu rukiko rero, ni uburenganzira bwawe bwo kundega ariko nange ni uburenganzira bwange ntayegayezwa bwo kubona dosiye y’ibyo undega n’ibimenyetso washingiyeho undega ngo mbone uko niregura. Iyo ufite impungenge ko nasibanganya ibimenyetso usaba ko mburana mfunze. Wowe urumva bisobanutse kunjyana mu rukiko wandeze ariko ntushake ko menya ibyo undega ngo mbone uko niregura??? my Godness!!! Imana ishimwe yenda urabivuga utazi amategeko ntawabikurenganyiriza ariko niba uyazi wisubiremo ufite ikibazo kitoroshye!!!

  37. keza

    10/10/2017 at 1:00 am

    baca uugani mu kinyarwanda ngo”uzabona uri i Rwanda”

    None nagirango mbwire umuntu uri inyuma yo gufungisha aba bagore(imfubyi, umupfakazi) ko azabona ari i Rwanda.

  38. Ngofero

    10/10/2017 at 7:34 am

    Ariko buriya ni ihame ko imfungwa yose ijyanywe mu rukiko igenda yambaye amapingu? Nk’uriya mukecuru na bariya bakobwa kuyabambika, banafashwe n’abapolisi babiri mu maboko, nuko ari ko bigomba kugenda, cyangwa ni ugukoresha ku bwende ingufu z’umurengera? Hagamijwe iki? Jye mbona biriya ari humiliation itari ngombwa, itanafite icyo imaze. Nta kintu ntinya nk’ubwoba bw’abashinzwe umutekano n’abitwa abanyabubasha.

  39. Bambari

    10/10/2017 at 7:39 am

    @John, procedures z’iwawe ikibanza ni ugufata no gufunga no kujyana uwo wafashe mu rukiko kugenza icyaha (iperereza) bikaza hanyuma?? Aho uri nawe wiseke.

  40. Ndahiro

    10/10/2017 at 9:33 am

    ako ababantu mbona barizize mubyukuri niba atari ukwigiza nkana iyo bituriza niba barumvaga ko se wabo yishwe bakagumya bakirira kumafr bagakora nibindi bibateza imbere ubu ibyabo bigiye kurangirira muri gereza nkuwo mwana muto we bashoye muribyo bibazo koko we arazira iki bamukuye murubanza ahasigaye bakarusigaramo bonyine iherezo ryabo nimyaka 20 muri gereza kd nababoshya ngo mugumye mutere akavuyo ntacyo bazabafasha mbagiriye inama mwagenda mukemera ibyaha mutagoye ubutabera ubundi mugasaba imbabazi ko mutazongera wenda bakoroshya naho ataribyo sha muzzimira kbs muzagaruka muri societe ubwonko bwarangiritse ntacyo mukibasha gutekyereza neza

  41. kangenzi

    10/10/2017 at 10:04 am

    Iby’imisoro se ntiwabone uko UTC N’IZINDI NZU BYAGENZE, UBANZA BYO BIDACA MU RUBANZA AHUBWO BAGURISHA IMITUNGO, UBWO NABYO RIMWE TUZUMVA BABAGURISHIRIJE N’IMITUNGO. Iby’isi ntibyoroshye.

  42. kagabo

    10/10/2017 at 3:29 pm

    Bavandimwe , nimwihangane kandi mukorere iby’ubu buzima bisa nka film buri wese akisanga mugakino agakurikirana scenario ye . ni muhumure nta kitagira iherezo. bizarangira .
    naho buri wese yemerewe kuvuga amagambo ashaka kugirango yimare agahinda cyangwa abyibushye ururimi rwe .

  43. musa

    10/10/2017 at 7:11 pm

    DIANE ihangane GOD knows everything
    kand bifite END

  44. fkaaa

    11/10/2017 at 11:24 pm

    njye ko ntamuturajye wareze ko bamuteje akaduruvaye babirega gute ese reta yabajije abaturajye ahaaaaaa

  45. Kamana

    12/10/2017 at 1:26 am

    Abanyarwanda mwibukeko Imana ihora
    Maso ibiba irabireba neza so yaba leta cyangwa Rwigara family ntanumwe uzama ubuzima bwiteka ryose politics nimbi cyane ufite ufite ubwenge ayirinde gusa Imana ifashe abarengana Amahoro nimigisha bituruka Ku Mana Mana ndagusaba ukoreshe ububasha bwawe
    Uyobore ubwonko bwabanyarwanda Bose batekereze ibizima cyane cyane abayobozi burwanda umubiri
    Urabora abishyira hejuru mwitonde
    Imana irashoboye ibihe byose

  46. Anne Marie

    13/10/2017 at 5:26 am

    Burya rero ururimi ninyama yigenga bazerekane ibindi bimenyetso bitari amagambo.

    njyewe ntabwo umugore yantera ubwoba pe!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock