BABONGERE i Kayonza bayigiriyeho amahirwe – UMUSEKE

BABONGERE i Kayonza bayigiriyeho amahirwe

Kuri uyu wa gatanu muri Promotion yitwa BABONGERE y’inzoga Primus abantu batari bacye bahavanye inyungu muri tombola babona ibikoresho  bitandukanye birimo imifariso yo kuryamaho, radio, amagare, imyambaro n’ibindi…ariko cyane cyane bishimira inzoga yabo PRIMUS.

Abatomboye biyandikishaga mbere yuko bajya gufata ibihembo

Abatomboye biyandikishaga mbere yuko bajya gufata ibihembo

Ni gahunda ya BRALIRWA yo kurushaho kwegera abakiriya bayo, kubamenyesha kurushaho ibikorwa babagendera no kumva ibyifuzo byabo ku byo bifuza guhabwa n’uru ruganda rwenga ibisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda kuva mu myaka hafi 60 ishize.

Abantu baje ari benshi i Kayonza mu mujyi bumva ubutumwa bazaniwe nabo batanga ibitekerezo byabo, by’umwihariko habaho tombola abanyamahirwe benshi begukana ibintu binyuranye.

Joseph Tuyisenge yatomboye umufariso wo kuryamaho, avuga ko n’ubusanzwe akunda Primus kandi ajya atombora muri iyi Promotion ya BABONGERE. Uyu munsi ngo byari akarusho gutombora umufariso munini cyane.

Syridion Ndagijimana yabwiye Umuseke ko nta munsi yarara atanyoye icupa rimwe rya Primus, uyu munsi yatomboye umufariso munini n’amacupa atanu y’iyi nzoga ikunzwe cyane mu Rwanda.

Ati “njyewe mbona n’iriya modoka iri muri promotion ari njyewe uzayitombora.”

BABONGERE ubu iri mu gihugu hose ahari ibinyobwa bya BRALIRWA, abanywa Primus bakaba baba bafite n’amahirwe menshi yo gutombola ibintu binyuranye baguze icupa rinini rya Primus cyangwa irito bita Knowless.

Iyi tombola ngo ishobora kuzongererwa igihe aho kurangirana n’uku kwezi ikarangirana n’ukwezi kwa kane.

Utsindiye igikoresho kitari inzoga ngo ajya kujyifata ku muranguzi wa BRALIRWA, inzoga yo ahita ayihabwa aho atomboreye.

Kwegera abakunzi ba Primus muri iyi Promotion bizakomereza mu karere ka Musanze kuwa gatanu utaha….

Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu benshi cyane

Iki gikorwa kitabiriwe n’abantu benshi cyane

Utomboye icupa rya Primus ahita arihabwa aho yatomboreye, uyu aranywa iyo amaze gutombora

Utomboye icupa rya Primus ahita arihabwa aho yatomboreye, uyu aranywa iyo amaze gutombora

Yatomboye radiyo aguze icupa rito rya PRIMUS rigura 600

Yatomboye radiyo aguze icupa rito rya PRIMUS rigura 600

Ndagijimana yatomboye matela yo kuryamaho ndetse na Primus eshanu nawe yabishyikirijwe byose

Ndagijimana yatomboye matela yo kuryamaho ndetse na Primus eshanu nawe yabishyikirijwe byose

Tuyisenge Joseph ngo kubera ikibazo cy'imibereho anywa Primus imwe mu cyumweru kubw'amahirwe yahise atombora matela

Tuyisenge Joseph ngo kubera ikibazo cy’imibereho anywa Primus imwe mu cyumweru kubw’amahirwe yahise atombora matela

Itsinda Urban Boys ryatwaye Guma Guma iheruka niryo riri gususurutsa ibi bitaramo hamwe n'abandi nka AmaG the Black

Itsinda Urban Boys ryatwaye Guma Guma iheruka niryo riri gususurutsa ibi bitaramo hamwe n’abandi nka AmaG the Black

Photos© Innoent ISHIMWE/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock