Bagiye kubyara ku Muhima biteze impanga babona umwana umwe – UMUSEKE

Bagiye kubyara ku Muhima biteze impanga babona umwana umwe

Nyarugenge – Louis Kayijuka n’umugore we Sarah Nyabenda mu ijoro rishyira kuwa kabiri bagiye ku bitaro bya Muhima umugore ari kunda atwite impanga nk’uko bari babisuzumwe mbere, amaze kubyara bamuhaye umwana umwe, kugeza ubu ntibarerekwa undi, nubwo bo bavuga ko ngo umuganga yababwiye ko yapfuye.

Kayijuka uvuga ko bagiye kubyara biteguye abana babiri bakabona umwe gusa

Kayijuka uvuga ko bagiye kubyara biteguye abana babiri bakabona umwe gusa

Uyu muryango wo mu mudugudu wa Akabahizi mu kagari ka Nyenyeri Umurenge wa Gitega bagiye kubyarira kuri ibi bitaro bazi neza ko batwite umuhungu n’umukobwa.

Kayijuka avuga umugore we yabyaye abazwe kuko yari amerewe nabi, ariko ngo bagwa mu kantu babonye babahaye umwana umwe w’umuhungu.

Kayijuka yabwiye Umuseke ko babajije umuganga aho undi mwana w’umukobwa ari akababwira ko yapfuye, gusa ntibahawe uwo mwana ngo bamushyingure.

Kugeza ubu ngo uyu mwana w’umuhungu babyaye ntibaramwita izina kugeza bamenye neza ibya mushiki we bari biteguye.

Dr Ntwali Ndizeye uyobora ibitaro bya Muhima yabwiye Umuseke ko adashobora gutangaza amakuru ku murwayi we atari we ubisabye ngo abanje (umurwayi) kumusinyira ‘consent’ye. Akavuga ko ibyo umugabo w’uyu mugore avuga bitareba icyo kintu , ngo we nka muganga agomba kurengera amakuru y’umurwayi we.

Impapuro babasuzumiyeho mu kwezi kwa kane bari babwiwe ko batwite umuhungu n'umukobwa

Impapuro babasuzumiyeho mu kwezi kwa kane bari babwiwe ko batwite umuhungu n’umukobwa

Impapuro zo kwa muganga kuri Clinique Medicale Aurore aho uyu mugore yasuzumiwe tariki 20 Mata 2017 zanditseho ko uyu mubyeyi yari atwite; umuhungu n’umukobwa, kandi yashoboraga kubyara tariki 19 Nyakanga 2017.

Umuyobozi w’iri vuriro wasuzumye uyu mugore avuga ko ibyanditse ku mpapuro yatanze ari byo yabonaga icyo gihe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Kagano

    21/07/2017 at 9:23 am

    Mujye mutubwira abaganga dufite mu Rwanda aho bigiye ndavuga aho baherewe diplôme byadufasha kujya twirinda bamwe.

    • Rwandan

      21/07/2017 at 11:06 am

      ikibazo si aho bigiye. Nta muntu utibeshya kandi muganga si Imana. Uwahana umuntu wese wibeshye nta wasigara. ikingenzi wamenye ibitaro akorera naho ibya diplome bishinzwe urugaga rw’abaganga.

  2. chou

    21/07/2017 at 12:17 pm

    ahubwo kuki yafpuye ntibamuhe umurambo?nibatabona umurambo baraba bamwibye.

    • citoyen

      21/07/2017 at 1:42 pm

      Nange niko mbibona. Wasanga hari abari bakeneye agakobwa bakoranye dilu na muganga none akaba yisanze muri rwaserera!

  3. JOFI

    21/07/2017 at 3:04 pm

    Rimwe na rimwe mu bitaro byigenga niyo mpamvu bemerera umugabo akinjira iyo ashiritse ubwoba mu cyumba babagiramo kugira ngo ibibazo nkibyo byirindwe kuko abantu benshi si ko ari abizerwa mu mwuga bashobora gukoreramo amanyanga nkayo. N’ibitaro bya leta bagombye kwemera ababishoboye bakabikora kuko ntibyumvikana nupfuye umurambo uhabwa ba nyirawe none bo barahebye.

  4. Akeza

    21/07/2017 at 6:20 pm

    Nukuvuga ko yaratwite impanga ntakwibeshya kwabayemo!!! Ahubwo nibabereke koko uwo murambo wu mwana!!! Cyangwa bamwibye, byaba ari ubugome burenze

  5. Jolie

    22/07/2017 at 9:10 am

    Ese ubundi uwo mugabo we babage umugore we adahari ni mugabo ki? kwa muganga bemera ko umwana yapfuye, niberekane umurambo bitihise, Police ifate ibyo bisambo. human trafficking yageze mu Rwanda, karabaye. mu Buhinde biba abana cyane bakabagurisha muri ubwo buryo. Byaba biteye agahinda n’isoni uwo mwana yagurishijwe.

  6. Kalisa

    22/07/2017 at 2:07 pm

    Umwuga w’ubuganga ugira amategeko atomoye neza rwose, none se iyo umwana avutse yapfuye baramuhisha? Uyu muganga yize he? Bamuhate ibibazo kabisa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock