Bambara iki?… Mushambokazi yambaye gutya kuko haramutse izuba – UMUSEKE

Bambara iki?… Mushambokazi yambaye gutya kuko haramutse izuba

Jordan Mushambokazi amurika imideri, uyu munsi yahisemo kwambara kwambara imyambaro irimo ibara ryera kuko haramutse ikirere kirimo izuba ryinshi. Akenshi ahitamo ibyo yambara bitewe n’uko haramutse cyangwa se n’ibyo agiyemo.

Jordan yambaye atya kuko haramutse izuba ryinshi

Jordan yambaye atya kuko haramutse izuba ryinshi

Jordan ni umunyamideri w’imyaka 19, yiga muri kaminuza ya Kigali akabifatanya no kumurika imideri, ibintu yagiyemo kuko ngo yumva abikunze cyane.

Ubusanzwe ngo akunda kwambara ibara ryera cyangwa Pink.

Ati “mfite imyenda itandukanye amabara ariko cyane iyo ngiye ku isoko nkunda kwibanda ku myenda yera cyangwa Pink kuko ariyo mabara nkunda cyane kurusha andi.”

Uyu munsi yabyutse asanga amanywa yakambye hari izuba ry’umucyo nubwo hari hakiri kare, abona ko agomba kwambara bitewe n’uko haramutse.

Ati “urabibona ko uyu munsi izuba ryacanye kare kandi ikirere kiriwe ari uko kimeze, rero nabihisemo kuko nabonaga aribyo biza kujyana n’ikirere.”

Yambaye ishati yo mu bwoko bwa “off shoulder” umwe mu mideli ikunzwe n’abakobwa muri iki gihe.

Yambaye iyi shati kuko yifuza kuyijyanisha n’inkweto yambaye za ‘Kardashian’.

Izi nkweto kuzijyanisha n’iyi shati nabyo ngo bigezweho kandi biragurwa cyane ku isoko, ni imwe mu myambaro abahanga imideri bari gukora.

Fashionmagazine.com ivuga ko iyi myambaro ya ‘off shoulder’ yadutse mu myaka ya 1800 , ikozwe n’umuhanzi w’imideli y’ubugeni (Haute couture) Frederick Charles Worth .

Mu 1960, iyi myambaro yamenyekanishijwe na Brigitte Bardot,  umukinnyi wa Film, umuririmbyi akaba yaranamurikaga imideli.

Uko imyaka yagiye itambuka niko iyi myambaro yavugururwaga igahabwa indi sura kugeza ubu.

Inkweto za ‘Kardashian‘ zikunzwe muri iyi minsi n’abakobwa batandukanye, abacuruza imyambaro bahisemo kuzitirira icyamamare ‘Kim Kardashian’ kuko ari umwe mu bakunze kugaragara bazambaye.

Mushambokazi ni umunyamideri uri kugenda amenyekana muri iyi ‘business’ imyenda yambaye ngo yayiguriye i Remera.

Jordan ni umunyamideri uri kuzamuka

Jordan ni umunyamideri uri kuzamuka

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock