Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka- J.Kagame – UMUSEKE

Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka- J.Kagame

Iburengerazuba – Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Shyira mu karere ka Nyabihu yatanze ubutumwa bwo gukebura abana b’abakobwa kwirinda ababashuka, anasaba abagore kugaruka ku burere bw’abana babo mu miryango. Mme Jeannette Kagame akaba yagabiye inka 52 imiryango yari izikeneye.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi mu murenge wa Shyira mu mudugudu wa Vunga Akagari ka Mpinga

Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi mu murenge wa Shyira mu mudugudu wa Vunga Akagari ka Mpinga

Uyu munsi wari witabiriwe n’abantu benshi aha mu murenge wa Shyira, waranzwe n’imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abagore banyuranye n’amashyirahamwe abahuza, ndetse n’ubuhamya bunyuranye kubyo bagezeho.

Abashyitsi babanje gutembera bareba iri murikabikorwa ry’ibikorwa birimo ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi, abahinga kawa bakayitunganya kugeza inyobwa, ishyirahamwe ry’abahinzi b’urutoki, ishyirahamwe ry’abatabona n’abandi bagore bafite ibikorwa bigaragara bagezeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihugu Theoneste Uwanzwenuwe niwe wahaye ikaze abashyitsi, Guverineri Alphonse Munyantwari yashimye intambwe abagore bamaze gutera mu Rwanda kubera ijambo n’agaciro basubijwe n’imiyoborere.

Yashimye cyane ibikorwa nk’irerero rya Rutsito (riheruka gufungurwa na Mme Jeannette Kagame) ritanga amahirwe menshi ku mwana wo mu cyaro ku bumenyi bukwiriye.

Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru yatangiye asubira mu mateka y’umugore wabanje gusigazwa inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Nyamara ariko ngo amateka y’u Rwanda yo yakomeje gufata umugore nk’umuntu wubashywe uhekeye u Rwanda kandi ugira uruhare runini mu mibereho y’abantu.

Avuga ko mu gihe abagore basubijwe agaciro ndetse ari nabo benshi mu gihugu (52%) bagomba kurushaho kugaragaza ubushobozi bwabo n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Ntitwavuga iterambere ry’igihugu, twirengagije abagize umubare munini.”

Avuga ko uyu munsi abakobwa badahezwa mu mashuri y’ubumenyingiro kandi abagore bakora mu nzego zose z’imirimo n’ubuyobozi bw’igihugu. Kandi ngo gukomeza kubaka ubushobozi bw’umugore ngo niko kubaka umuryango.

Mme Jeannette Kagame ati “{Ariko} Mu gukomeza gusigasira ibyo twagezeho dukomeze twibaze no ku bibazo by’ingutu biri mu miryango,  gutwita kw’abangavu, isuku nke,  imirire mibi…kuki hakiri amakimbirane mu miryango…

Bana bacu,  bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera  u Rwanda.

BanaBacu, dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu.

Jeannette Kagame yashimye gahunda za Leta zashyizweho mu kurwanya ihohoterwa ryakorerwaga abagore n’abakobwa, asaba ba Mutimawurugo kongera kureba mu mihigo bahize bagamije kuyesa.

Abanyeshuri b'ingimbi n'abangavu baje kumva ubutumwa bw'uyu munsi

Abanyeshuri b’ingimbi n’abangavu baje kumva ubutumwa bw’uyu munsi

Ababyeyi basabwe kugaruka ku burere bw'abana

Ababyeyi basabwe kugaruka ku burere bw’abana

Iri shyirahamwe ry'abagore ritunganya kawa kuva ihingwa kugera inyobwa

Iri shyirahamwe ry’abagore ritunganya kawa kuva ihingwa kugera inyobwa

Yaje kumurika umusaruro wabo mu buhinzi

Yaje kumurika umusaruro wabo mu buhinzi

Amashyirahamwe y'ubuhinzi bunyuranye yamuritse ibikorwa byayo

Amashyirahamwe y’ubuhinzi bunyuranye yamuritse ibikorwa byayo

Koperative yabo ngo iri mu za mbere zihagaze neza iwabo

Koperative yabo ngo iri mu za mbere zihagaze neza iwabo

Aba ni abagore b'ishyirahamwe ry'abafite ubumuga bwo kutabona batunganya ubuki bakanakora ubudozi

Aba ni abagore b’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona batunganya ubuki bakanakora ubudozi

Aba bafite ibikorwa by'ubukorikori bunyuranye, bakora ikweto, ibikapu, imirimbo n'ibindi

Aba bafite ibikorwa by’ubukorikori bunyuranye, bakora ikweto, ibikapu, imirimbo n’ibindi

Bamurikaga ibyo bakora bishimye cyane bategereje ko abashyitsi baza kubireba barimo n'umushyitsi mukuru

Bamurikaga ibyo bakora bishimye cyane bategereje ko abashyitsi baza kubireba barimo n’umushyitsi mukuru

Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi, abari imbere ni Minisitiri Julienne Uwacu, Mr Lamin Manneh wa One UN mu Rwanda na Minisitiri Dr Musafiri Papias Malimba w'Uburezi

Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi, abari imbere ni Minisitiri Julienne Uwacu, Mr Lamin Manneh wa One UN mu Rwanda na Minisitiri Dr Musafiri Papias Malimba w’Uburezi

Itorero rya hano ryasusurukije uyu munsi

Itorero rya hano ryasusurukije uyu munsi

Umushyitsi mukuru aherekejwe na Mininisitiri Esperance Nyirasafari na Guverineri Munyantwari n'abandi bayobozi ubwo bahageze aha muri Vunga ya Shyira

Umushyitsi mukuru aherekejwe na Mininisitiri Esperance Nyirasafari na Guverineri Munyantwari n’abandi bayobozi ubwo bahageze aha muri Vunga ya Shyira

Mme Jeannette Kagame yasuye iri murikabikorwa. Aha yahawe impano na ba bagore barimo abatabona bakora ubuki

Mme Jeannette Kagame yasuye iri murikabikorwa. Aha yahawe impano na ba bagore barimo abatabona bakora ubuki

Uyu mubyeyi utabona aramusobanurira uko akora ubudozi

Uyu mubyeyi utabona aramusobanurira uko akora ubudozi

Yasuye kandi bamwe bakora ubukorikori bunyuranye

Yasuye kandi bamwe bakora ubukorikori bunyuranye

Mme Jeannette Kagame asura bimwe mu bikorwa byamurikwaga n'amashyirahamwe y'abagore biri mu byo bigejejeho

Mme Jeannette Kagame asura bimwe mu bikorwa byamurikwaga n’amashyirahamwe y’abagore biri mu byo bigejejeho

Abaje kumurika umusaruro baramusobanurira imirimo bakora ngo basarure byinshi

Abaje kumurika umusaruro baramusobanurira imirimo bakora ngo basarure byinshi

Uyu muhango witabiriwe kandi n'abana benshi bo muri aka gace ka Vunga

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abana benshi bo muri aka gace ka Vunga

Amatorero yandi atandukanye yagaragaje umuco mu mbyino

Amatorero yandi atandukanye yagaragaje umuco mu mbyino

Ba Mutimawurugo bahagarariye abandi bahaye agaseke k'imihigo yabo Mme Jeannette Kagame

Ba Mutimawurugo bahagarariye abandi bahaye agaseke k’imihigo yabo Mme Jeannette Kagame

Muri aka gaseke hakubiyemo imihigo bafite muri uyu mwaka kugeza Werurwe itaha. Ibi yanabigarutseho mu ijambo yabagejejeho abasaba kuzayesa

Muri aka gaseke hakubiyemo imihigo bafite muri uyu mwaka kugeza Werurwe itaha. Ibi yanabigarutseho mu ijambo yabagejejeho abasaba kuzayesa

Mr Lamin Manneh wavuze mu izina ry'abafatanyabikorwa mu guteza imbere abagore mu Rwanda

Mr Lamin Manneh wavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa mu guteza imbere abagore mu Rwanda

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ijambo yeteguye none anaha ikaze umushyitsi mukuru

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ijambo yeteguye none anaha ikaze umushyitsi mukuru

Mme Jeannette Kagame uyu munsi kandi yagabiye inka imiryango 52 ngo nayo yorore izanoroze abandi

Mme Jeannette Kagame uyu munsi kandi yagabiye inka imiryango 52 ngo nayo yorore izanoroze abandi

Mu karere ka Nyabihu

Mu karere ka Nyabihu

Mu mudugudu wa Vunga akagari ka Mpinga mu murenge wa Shyira aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw'igihugu

Mu mudugudu wa Vunga akagari ka Mpinga mu murenge wa Shyira aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu

 

Photos © Josiane UWANYIRIGIRA/Umuseke

 Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Nyabihu

0 Comments

  1. aline

    08/03/2017 at 3:53 pm

    urakoze cyane mubyeyi mwiza ku nama mutugiriye

  2. Kamana

    08/03/2017 at 3:54 pm

    ubuyobozi bwiza ni ubwita kubo bushinzwe kuyobora, 1st Lady nkunda ukuntu atanga impanuro kandi ababyeyi bazikurikije ntakabuza zibafasha gutera imbere

  3. celine

    08/03/2017 at 3:56 pm

    abanyarwandakazi kuba tugeze aha tugeze ibyiza byose tumaze guteramo imbere ni wowe tubikesha Mubeyyi mwiza ufatanyije n’umufasha wawe , uri intwali yacu , umwana w’umukobwa w’i Rwanda azi neza uruhare ufite mu buzima bwe bwa buri munsi, kutwitangira wabigize imibereho yubuzima bwawe bwa buri munsi ., TURAGUSHIMA CYANE JEANNETTE KAGAME

  4. cynthia

    08/03/2017 at 4:01 pm

    buri mwana w’umunyarwandakazi , umukobwa umugore izi naba ziratureba cyane kuko nitwe tubwira kandi ni inama z’umukuru kandi wuje ubuhanga utureberera kandi utwitaho kurusha undi uwo ariwe wese, tunamushimira kuri byinshi byiza amaze kutugezaho

  5. Ngabo

    08/03/2017 at 4:01 pm

    ufashe umugore neza aba arereye u Rwanda kandi aba afashije igihugu ku buryo bukomeye!! nshimira umuryango wa Nyakubahwa ko udahwema gukora ibyo ushoboye byose kugira ngo ufashe abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere.

  6. liliane

    08/03/2017 at 4:05 pm

    impanuro nziza tuba duhawe n’umubyeyi, urajwe ishinga no kurebera umwana , umukobwa umunyarwandakazi wese aho ari hose , amushakira ikiza aho kiri hose , njye nkwita Mama Rwanda kuko nukuri uri umubyeyi w’igihugu

  7. Doreen

    08/03/2017 at 4:07 pm

    Happy women to the First Lady of Rwanda I cherish your commitments towards women of Rwanda. I love you!

  8. Esperance

    08/03/2017 at 4:10 pm

    ndaguuuuuuuuukunda nkabura uko ngira njyewe nkubona nk’umubyeyi wanjye , Jeannette Kagame uri intwali uri umubyeyi kuri benshi muri twe abanyarwandakazi

  9. Faustin Mugisha

    08/03/2017 at 4:11 pm

    Mme Jeannette Kagame ati “{Ariko} Mu gukomeza gusigasira ibyo twagezeho dukomeze twibaze no ku bibazo by’ingutu biri mu miryango, gutwita kw’abangavu, isuku nke, imirire mibi…kuki hakiri amakimbirane mu miryango…

    Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera u Rwanda.

    BanaBacu, dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu.”

    ubu koko nkababyeyi ndetse n’abangavu babonye zino nama hari ikindi bazitwaza nibadashyira mu ngiro ibyo bagiriweho inama? rwose muzabishyire mu bikorwa dore Jeannette Kagame yakabaye yagiye ahandi mugihugu ariko nimwe yahisemo!! u Rwanda dufite amahirwe menshi yo kugira abayobozi badukunda/

    • Muteteri

      08/03/2017 at 6:57 pm

      Ntukabe naif ngo nurangiza ubizane na hano ku rubuga: Kuba abakobwa baterwa inda si uko bayobewe ko bibafiteho ingaruka mbi, hanyuma se kwirinda ababashuka bizabarinda ibyo bindi ? bizabarinda ubukene, bibarinde isuku nke, bibarinde imirire mibi, bibarinde amakimbirane…?

      Ikibazo kiri ahandi, umuti wacyo urambye si uwo kubwira abagore/kobwa ngo birinde ababashuka, n’ubwo nabyo bikenewe, barabashuka iki se ? Ubu se abantu bandura HIV ari uko batazi ko ibaho kandi yandurira mu busambanyi, ko barengaho bagakomeza bakabukora ?

  10. rwasa

    08/03/2017 at 4:21 pm

    wakoze mubyeyi mwiza muryango mwiza turabakunda cyane mujye mukomeza muteze imbere urwanda nabanyarwanda tubari inyuma ijana ku ijana

  11. samantha

    08/03/2017 at 4:22 pm

    the deep and sincere love you have for Rwandans is incomparable ,our First lady , and we love you too,you have been our mother since the day your Hero husband(our President) alongside other Heros saved our compred , u nurtured, morally saved us, and now we sing , we praise you for all you have done

  12. kamaliza

    08/03/2017 at 4:27 pm

    Mama Rwanda turagukunda kubwo kuduhoza kumutima kandi ugahora uhangayikiye ko umunyarwandakazi aho ari hose yatera imbere akagira imibereho myiza, tuzahora tubigushimira

  13. Gasongo

    08/03/2017 at 4:42 pm

    Happy Women Day to the 1st Lady.

  14. wilbrow

    09/03/2017 at 8:26 am

    muzadukorere ubusesenguzi tumenye niba koko olligarchy ariyo system iyoboye kuko hari benshi bakomeje kubivuga ku mbuga zitandukanye.thx

    • rwasa

      09/03/2017 at 6:47 pm

      @wilbrow: Oligarchy iyoboye hehe sha ??? Bene wanyu bose nibo ba mayor , ba Gitif , abayobozi mu Ngabo na Police, Naba Ministers none urabaza amafuti wa shyano we. uza shireho ikinyamakuru cyawe uzaza ucishaho amahovo yawe . conard , idot

      NB: Kwanza uzabanze umenye uko bandika muri English or French – Urareba uko wanditse ngo “olligarchy” ni “Oligarchy” wa njiji we

  15. rwasa

    09/03/2017 at 6:54 pm

    @wilbrow- Oligarchy iyoboye he sha??? Benewanyu nibo ba Mayor, ba Gitif , ba Ministre mu ngabo na police nibo gusa none ngo – Oligarchy??? Idiot , Canard ,

    Uza shinge ikinyamakuru cyawe wa cyondi we , uzabone aho ucisha amahovu yawe. Not ku Museke.com

    NB: kwanza uzabanze usubire mwi shuri wige uko bandika – Oligarch wa njiji we

  16. wilbrow

    09/03/2017 at 9:20 pm

    bwana Rwasa iyo ubona abayobozi bose bafite ibibagenerwa nimishahara yumurengera ubyita iki,ntushobora kubona umwanya wubuyobozi udafite ugushyigikiye ni uko umuryango uteye byo birazwi ubundi umenye yuko iyo system idasaba kuba igizwe nabantu bahuje ubwoko gusa kuko bose hariya bahujwe ninyungu…to be continued

  17. imbwa

    10/03/2017 at 11:12 am

    Ni byiza. Baranasaba kuzunguza ikumbasi zabo .hehehe. Bihesha agaciro da….

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017