Banki y’Abafaransa, Africa y’Epfo, na Seychelles mu mugambi wo kugurira intwaro Interahamwe – UMUSEKE

Banki y’Abafaransa, Africa y’Epfo, na Seychelles mu mugambi wo kugurira intwaro Interahamwe

Banki y’Abafaransa “BNP” irashinjwa gushyigikira Interahamwe zakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi  dore ko ngo muri Kamena 1994 yaba yarohereje amafaranga kuri Konti yagombaga kuvaho ajya kugura intwaro zo guha Interahamwe n’ingabo zatsinzwe mu gihe cya Jenoside nyamara yari izi ko u Rwanda rwafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye (embargo) rutemerewe kugura intwaro, mu mugambi uhuriweho n’icyari Zaïre (DR Congo), Seychelles, na Africa y’Epfo.

Interahamwe zakoze Jenoside zikica abarenga miliyoni.

Interahamwe zakoze Jenoside zikica abarenga miliyoni.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2017, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa byatangaje ko ko imiryango itatu y’Abafaransa yatanze ikirego mu nkiko irega Banki y’Abafaransa yitwa “BNP” gushyigikira Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.

Iki kirego cyatanzwe n’umuryango “Sherpa” urengera inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyaha by’ubukungu (crimes économiques), Ibuka-France, na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR). Iyi miryango uko ari itatu ngo yabashije gukusanya ibimenyetso bigaragaza amafaranga BNP yohereje, ndetse n’amakuru ku ntwaro zoherejwe i Goma, umujyi uri ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo.

Ikinyamakuru “lequotidien” cyo muri Luxembourg cyakoze ubucukumbuzi kuri iki kirego, kiravuga ko mu gihe cya Jenoside, kuko izari ingabo z’u Rwanda (ubu ni ingabo zatsinzwe) zari zikeneye intwaro kugira ngo zibashe gukomeza Jenoside ndetse n’intambara zari zihanganyemo n’ingabo za FPR-Inkotanyi.

Muri icyo gihe, ngo Col. Theoneste Bagosora yagendaga ibihugu byinshi, birimo Zaïre yari inshuti n’u Rwanda, na Africa y’Epfo ashaka intwaro.

Byaje gukomera ariko Tariki 17 Gicurasi 1994, ubwo Umuryango w’Abibumbye wafatiraga ibihano u Rwanda byo kutagura imbunda.

Mu kwezi kwakurikiyeho, muri Kamena 1994, Bagosora yagiye mu gihugu cya Seychelles kwakira Toni 80 z’intwaro n’amasasu.

Mu buryo bw’inyandiko, izo ntwaro zari zoherejwe muri Zaïre ndetse Bagosora wari ufite impapuro z’inzira z’inkorano zigaragaza ko ari umusirikare wa Zaïre, ngo ajya kuzana izo ntwaro yaherekejwe n’abasirikare babiri ba Zaïre, nk’uko Bagosora yabibwiye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (ICTR) mu 2005 mu iburanishwa rye.

Yagize ati “Nari Seychelles tariki kuva ku itariki 04 kugera kuri 19 Kamena 1994, nagiye gushaka intwaro ngendeye ku masezerano (contract) twari dufitanye na Africa y’Epfo.”

Icyo gihe ngo Bagosora yaje kumenyeshwa ko Ibiro by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za America (CIA) byamuvumbuye, uwari umuhuza muri iyi gahunda yo kugura izi ntwaro abwira Bagosora ko agomba guhita asubira i Goma muri Zaïre n’indege ebyiri, ngo atabikora akaza gutabwa muri yombi.

Bagosora ati “Nagiye Kinshasa n’indege irimo ubusa. Indege ya mbere yarimo intwaro yagiye tariki 16 Kamena. Iya kabiri igenda tariki 19 Kamena, ijya Goma aho ingabo za Zaïre zagombaga kwakira intwaro zikazishyikiriza Abanyarwanda i Gisenyi.”

Banki y’Abafaransa “BNP” ubu isigaye yitwa “BNP Paribas” igaragara muri aya masezerano yo kugura ziriya ntwaro kuko ngo amafaranga yaziguze yaturutse kuri Konti ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari muri iyi Banki.

Muri Kamena 1994, BNP ngo yohereje amafaranga agera kuri miliyoni 1,3 z’amadolari ya America kuri Konti yo mu Busuwisi, aho yagombaga kuva ajya kugura intwaro.

Lisa Rieux ushinzwe itumanaho muri “Sherpa” avuga ko ku itariki 14 na 16 Kamena 1994 BNP yohereje amafaranga yari kuri Konti ya BNR kuri Konti yo muri Banki yo mu Busuwisi “UBP”.

Ati “Iyo Konti yari iy’Umunya-Africa y’Epfo Willem Tertius Ehlers wahoze ari Umunyamabanga w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Africa y’Epfo (1978 – 1984) witwa Pieter Willem Botha. Icyo gihe, wari ufite Isosiyete ihuza abashaka kugura n’abacuruza intwaro yitwa Delta Aero.”

Iyo Sosiyete y’Abanya-Africa y’Epfo ngo yabanje kwakira amadolari ya America 592 784 ku itariki 14 Kamena, ndetse baza kwakira andi madolari agera ku 734 099 ku itariki 16 Kamena 1994.

Amakuru akavuga ko Ehlers amaze kwakira ayo mafaranga, yaje koherezaho agera ku madolari 330 000 kuri Guverinoma ya Seychelles, imwe muri Guverinoma zamunzwe na ruswa ku isi.

Mu 1994, Guverinoma y’u Rwanda ngo yaba yarashetse gukorana na Banki y’Ababiligi yitwa “Bruxelles Lambert”, ariko yanga kurenga ku bihano u Rwanda rwari rwarafatiwe.

Umukozi wa Banki “Bruxelles Lambert” witwa Jacques Simal avuga ko kiriya gihe Banki zari zifite inshingano yo kubanza gukora iperereza ku Mukiliya wabo bagiye gukorana zikamenya aho amafaranga agiye n’icyo agiye gukora.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yari ikeneye cyane amafaranga. Byagaragariraga buri wese ko bakeneye kugura intwaro n’ibisasu. U Rwanda rwari rwarafatiwe ibihano.”

Nubwo BNP ngo ishobora kudahamwa no gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo BNP yari izi ko yoherereje amafaranga Guverinoma yari izi ko iri gukora Jenoside.

Umunyamakuru ndetse n’umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa Patrick de Saint-Exupéry mu nkuru yasohoye muri “revue XXI” we yibaza niba BNP yaba yararekuye ariya mafaranga ibitegetswe na Guverinoma ya Perezida Mitterrand wari ushyigikiye Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. Gahimbaza

    08/08/2017 at 6:52 pm

    Kombona manda mutangiye kuyiturisha nabise kandi? Harya iyi sherpa imaze gutsindwa imanza zingahe izira gupapira ibintu bidafite epfo na ruguru? Harya nta nzego ziperereza zikora neza twebwe dufite? Kuki twemera abantu bakazana ibihuha batesha umutwe abanyarwanda babahahamura bababuza kwikomereza amajyambere leta ntigire icyo ibivugaho?

    • Atuheire Junior

      08/08/2017 at 9:19 pm

      Umuntu wese uvuga nabi uBufaransa tuzamuteg’amatwi yombi. Nta nogushungura cyangwa ngo turebe niba ibyo avuga bifit’ireme ndetse bishobora noguha ubutabera abacu bishwe 1994. Ikibazo cyacu n’abafarana kizarangizwa mu nzira ya diporomasi naho kubakanga byo ni ugusets’imikara gusa. Arega ababagabo barakomeye kurwego rw’isi no muri LONI nta cyemezo na kimwe cyigeze gitambuka batagihay’umugisha kuko bari muri the big 5 (Droit de Veto). Kandi iteka ryose ntacyo bakora batari kumwe n’abo twe twita incuti zacu aribo aba Anglo Saxons. Barakoranye mu ntambara z’isi zombi, mu ntambara y’ubutita, muri Koweit, Iran-Iraq cyangwa Golf War, Afghanistan na Iraq muri 2001 na 2003 kugez’uyu munsi. Bahuriye muri OTAN n’ibindi bikorwa byinshi twe tutazi. Iriya banki ni ishami ry’imishinga ya Rotshchild, famille y’Abanyamerika bafash’ubukungu bw’isi mu biganza. Rero amarira yacu n’umujinya wacu ntacyo uzatwara abafaransa kandi ntan’uwabater’ikofe. Twakagombye kubwira abongereza n’abanyamerika bakaduhorera ariko aba batipe bose bonse rimwe banatekereza kimwe. Seulle la diplomatie resoudra ce problème.

    • Teteri

      09/08/2017 at 3:24 am

      Erega muri iyi saga ya genocide yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda harimo agafaranga gatubutse, ubu mu gihe i Burayi bimeze nabi na austerity, abazungu barahagurutse barimo gushakisha ibiraka hose, no kwandavura batabiretse.

      Njye rwose nta kibazo na kimwe mbona mu kuba igihugu kiri mu ntambara cyagura intwaro.
      Frw yaturutse kuri compte ya BNR yari muri Parisbas. Ejo hashize abadepites bacu batoye itegeko riha uburenganzira BNR gukorana n’ibigo byo hanze, ikagira comptes mu zindi banks zo hanze, cg zikaba zanayihagararira mu bikorwa bimwe na bimwe bisaba transfers….none ukeka ko ari kubusa itegeko rihindurwa ?! Ni ukugirango akazi korohe. Ayo Frw yaziguze, bazakurikiranye neza bashobora no gusanga harimo imfashanyo y’Ubuiligi, UK, USA na Canada…bityo nabo bakaba baragize uruhare ruziguye mu gutera inkunga Genocide.

  2. Haruna

    08/08/2017 at 7:13 pm

    Maze rero ibi by’interahamwe na jenoside bimaze kuba chantage. Kuki buri gihe dosiye ziboneka aruko amahanga ashyize mu majwi leta y’u Rwanda, ubundi ntumenye iyo zirengeye ? Kuki bitavira mu nzira rimwe ? Abo batangabuhamya bavumbutse hehe, kuki barindiye iyi myaka yose ?

    • Sheja

      09/08/2017 at 2:20 pm

      Iri disier isanzwe izwi Haruna nuko aribwo ugisoma iyi nkuru ariko nibintu bimaze igihe bivugwa

  3. Masobona

    08/08/2017 at 8:18 pm

    Isi abanyarwanda nibo ba mbere bakwiye kumenya ko nta mbabazi igira. Ubu se abarusi n’abanyamerika intwaro bariho bakwirakwiza muri Syria, Irak, Libya, izigurwa na za Saoudi Arabia, ni izo kurengera ikiremwa muntu? Iyo biyamira ngo kanaka yishe abantu akoresheje intwaro zitemewe, harya ubwo ni uko ibisasu byatewe Hiroshima na Nagasaki icyo gihe zari ntagatifu? Ibyarashwe muri Vietnam biruta ibyakoreshejwe mu ntambara ya kabiri y’isi, byari ibyo kurengera ikiremwa muntu? Musonge mbele, nababwira iki! La raison du plus fort est toujours la meilleure.

  4. Muganga

    08/08/2017 at 9:28 pm

    Aho gukomeza kutubwira ibintu bitumviaka ndetse biahabanye nagahunda zamatora tuvuyemo mwazaduhamagariye abantu batsinze izo nterahammwa bakadusobanurira uko bimeze aho gukwirakwiza ibihuha? Hraya umugaba mukuru wingabo abitekerezaho iki?

  5. Ikibasumba

    09/08/2017 at 1:11 am

    Ibyo nibyahise ahubwo nimwitegure kuko abana babo bari kugura izindi.

  6. Paci

    09/08/2017 at 7:38 am

    Umutwe w’iyi nkuru nibyo ivuga jye mbonye bihabanye pee,ryose mureke ibi tubirenge.

  7. richard

    09/08/2017 at 9:28 am

    iyi nkuru mbona ntacyo yungura abanyarwanda, ahubwo ari ukudushyushya imitwe gusa. ugiye kurega abagurishije intwaro na leta ya habyarimana, nta gihugu gikomeye cyasigara.

  8. Zali

    09/08/2017 at 9:57 am

    Kwanza munahindure iyo foto, abo si interahamwe si n’abanyarwanda. Ni ababoshima. Mwabonye he interahamwe zambaye ubusa zitagira ibirango by’ishyaka, ingofero, ibendera, … Iyi nkuru rwose …ni propaganda mwibereyemo.

  9. ALPHA

    09/08/2017 at 10:18 am

    Uwo uvuga ngo manda batangiye kuyiturisha nabi aba yasomye iyi nkuru injyanjye namateka mabi twanyuzemo ubu turikwiyubaka turangajwe imbere na H.E Wacu dukunda.naho abo bafashije interahamwe bakwiye kubiryozwa

  10. Kazitunga

    09/08/2017 at 10:32 am

    Jyewe inama nagira leta y u Rwanda ni uko mwahera ku murongo mwirukana utwo tuzungu twose (selon Mushikiwabo)USA,UK,FRANCE mukongeraho n ibihugu duturanye byose maze ubundi tukiberaho twenyine kuko mbona aribyo mushaka.cg se tuzajye kwiturira kuri MARS.

    • Mampyisi

      09/08/2017 at 2:11 pm

      Ariko utwo tuzungu nta nama n’imwe ibera mu Rwanda ngo wo kudasangamo akazungu. Tuba dukoramo iki, ko nabonye na za Rwampara, Gatenga, Biryogo, Niboye dusigaye tuhatuye. Asyigare we, duteye icyo n’iki wa mugani wa Mushikiwacu.

      • Atuheire Junior

        09/08/2017 at 3:55 pm

        Mapyisi we, tuba tuje kureba icyo 46% ya budget duha igihugu cyacu ikoreshwa. Kandi imishinga myinshi y’ubuzima uhereye kuyo kurwanya malariy ana SIDA yose iterw’inkunga hafi 100% n’utwo tuzungu. Muzatwirukanane n’inkunga n’imfashanyo zatwo nibwo nzemerako mwibohoje hanyuma mbagurire kamwe.

        • Kagenza

          09/08/2017 at 5:06 pm

          @junior nkunda comments zawe ziba zuzuyemo ubushishozi bwinshi.

  11. kalisa

    09/08/2017 at 10:47 am

    Abafaransa ni banyirabayazana sinzi n’impamvu badafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze mu Rwanda no muri Africa yose.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock