Barafinda ati: ‘Abanyarwanda ko muhombye se!!’ {kuko atemewe} – UMUSEKE

Barafinda ati: ‘Abanyarwanda ko muhombye se!!’ {kuko atemewe}

*Ngo Politiki izakomeza kuko itazahwema kumutogotamo
*Amaze kumenyeshwa ko atariho ati “Bibaho se?”
*Ati “ubwo NEC yarashishoje isanga bidakwiye…”
* Mwenedata we ati “si inkuru ishimishije”

Barafinda Sekikubo Fred watunguranye mu bifuzaga kuba abakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ntiyaje ku rutonde rwa burundu rw’abakandida. Umuseke wamuvugishije ataramenya iyi nkuru, ati “Bibaho se…?”. Naho Gilbert Mwenedata nawe utafashwe yavuze ko atari inkuru ishimishije.

Barafinda Sekikubo ngo Politki ntizabura gukomeza kumutogoteramo

Barafinda Sekikubo ngo Politki ntizabura gukomeza kumutogoteramo. Photo/Innocent Ishimwe/UMUSEKE

Abakandida batatu batemejwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora barabivugaho iki?

Mwenedata Gilbert wari watanze ibyangombwa yifuza kuba umukandida avuga ko muri iyi minsi yari isigaye kugira ngo hatangazwe urutonde rwa burundu yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo aze mu bakandida. Ati “Ntabwo ari inkuru ishimishije kuri twe.”

Avuga ko n’ubwo atahita avuga icyo agiye guhita akora nyuma yo kwangirwa kuba umukandida ariko ko azakomeza gushakira ineza Abanyarwanda nk’uko ari cyo cyari cyatumye yifuza kwiyamamaza.

Ati “Nzakomeza kuba Umunyarwanda, ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, nzakomeza kugaragaza urukundo mfitiye igihugu n’abagituye.”

Gusa ngo yishimira kuba hajemo umukandida wigenga, ariko ko na we yatunguranye kuko muri iki gihe bari bamaze bashaka ibyangombwa uyu mukandida we yari yarigiriye mu mahanga. Ati “Niba ibye byari byuzuye atari anahari,… urumva yagize amahirwe.”

 

Nyuma y’isaha imwe urutonde ntakuka rw’abakandida rutangajwe Umuseke wavuganye na Barafinda ngo umubaze icyo abivugaho, twasanze yari atarabimenya.

Atangaye cyane ati ” “Yebabaweee!! None Barafinda Sekikubo Fred ntawuriho??? (ku rutonde)”

Maze amaze kwiyumvira gato  ati “Ko muhombye se? Ubwo Abanyarwanda bahombye uburyohe bw’ako kageni bw’akataraboneka? »

Komisiyo y’amatora yatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred atujuje imikono 600 kuko ngo afite imikono 362, kandi akaba adafite imikono 12 mu Turere 18, ndetse ntanafite icyemezo cy’ubwenegihugu bw’inkomoko nk’uko byavuzwe na Prof Mbanda.

Barafinda uvuga ko ategereje kubimenyeshwa mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umwe wari watanze ibyangombwa, avuga inzego ziba zifite imikorere yazo bityo ko Komisiyo yaba yarasuzumye igasanga kandidatire ye hari ibyo ibura.

Ati “Kwa upande wangu nta kibazo kuko ntacyo ntakoze kugira ngo ndyohereze Abanyarwanda, ariko buriya Komisiyo y’amatora ifite impamvu nanjye ntaramenya ariko buriya nzabimenya. 

Abanyarwanda bahombye umunyapolitiki mwiza w’i Kanombe, kandi mwese rwose murahombye…”

Avuga ko nta kizamubuza gukomeza gukora politiki. Ati “Nsigaye nk’umunyapolitiki w’amahoro ufite impamvu nziza nyinshi 200.”

Barafinda asoza ati “Iyi ni isoko ya poliki idakama, itogotera ku rutirigogongo rwa Brafinda Sekikubo Fred no mu misokoro yose igahumekera mu bworo bw’ikirenge

Ni yo mpamvu navuze ngo abantu baba bayihombye (politiki) Imana ibafashe babyakire neza kandi babyihanganire, Ubuzima ni igitabo cy’amateka umuntu w’umugabo anyuramo yandika kikazasomwa na nyiracyo n’abandi, ayo ni amateka Barafinda Sekubo Fred yanditse…”

 

Umuseke wagerageje kuvugana na Diane Rwigara ariko ntiyitaba telephone ye ntiyanasubiza ubutumwa twamwandikiye.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

27 Comments

  1. Rusine

    07/07/2017 at 8:45 pm

    Haaaaaa Findafinda rwose twikundiraga urwenya rwe, duhombye barafindarization yari yemereye abanyarwanda, ngo ntibahombye ahubwo barahombanye. Abemerewe tubifurije urugendo ruhire nabo abatemerewe bihangane bibaho, gusa ngo nizibika zari amagi.

    • Bijumba

      08/07/2017 at 6:12 pm

      Ubu se abakobwa ko bazagumirwa kakahava. Ariko barafinda buri ntiyafatanya na Gasumuni bakayobora Ministeri y’umuco. Twajya duhora na ibyishimo!

      • Ndabisinda

        11/07/2017 at 12:25 pm

        hahahhahahahahahh!!!!!!!!!!!!!!1
        Tuzajya tumutumira mu bitaramo by’ubukwe adususurutse

  2. uwase julienne

    07/07/2017 at 9:23 pm

    yewe Barafinda yaradushekeje ntabuze byose nge naramwikundiye Rwose ubu se tuzongera kumenya amakuru ye koko! ko yanyisekerezaga.

  3. Hakizimana Emmanuel

    08/07/2017 at 6:21 am

    Uwampa Barafinda namwihera ikiraka cyo gusetsa naho ubundi nawe yari yiyiziyi neza ko ari gufinda gusa ntaribi rya barafinda rwose kuko ni urwenya ararutanze kuko nubwo yari kuzuza ibisabwa sha ntibari kumushyiramo pe.

  4. Lio

    08/07/2017 at 8:27 am

    findafinda chr sweet mukwano nzagukurahe koko ubukoko nzagukurahe NGO unsetse nizereko uzajya udusuhuza utazimye bby

  5. Rugero

    08/07/2017 at 9:07 am

    Mpayimana waru utujuje ibisabwa yaje kubyuzuza ryari? Dore tekinike nkabumuntu.

  6. kaka

    08/07/2017 at 9:13 am

    hhh finda finda najye muri domaine yaba komediye kuko niho afitinga.ubundi amahirwe masa kumusaza ubaruta bose nyakubahwa nyakuramba nyaguhorana ubuzima buzira umuze Paul Kagame

  7. Mambobado

    08/07/2017 at 10:11 am

    Umuntu wemerera “clown” nk’uyu kujya muri gahunda y’amatora, jye mbona aba ayasuzuguje anasuzuguye abanyarwanda muri rusange. Costume hejuru y’inkweto zahengamye, ngo umuntu ariho ariyamamariza kuba Prezida. harya buriya uwo bemereye kuba candidat yarisubiriye mu Bufaransa, natagaruka bizagenda bite? Mutekereze amafaranga yaba yangijwe muri printing y’impepuro zo gutoreraho! Numvise bimwe mu binyamakuru bivuga ko asubiye mu Bufaransa ahunga ubutabera. Ubwo rero ararye ari menge.

  8. Mpayimana P.

    08/07/2017 at 11:08 am

    Gutekinika biba mu Rwanda nabyo biteye iseseme. Bazapfe kudushyiriramo zimwe mu mpamvu 200 zari indashyikirwa rwose naho gutekinika ugatekinikira ni umuntu udahari byo ni agahomamunwa .

    • Nzamura

      08/07/2017 at 1:48 pm

      Dot com at techniques Dot com all in one place Dot com

    • qween

      08/07/2017 at 11:07 pm

      ariko nkawe uba uvuze iki koko none se niba adahari yarasize abitanze bivuze ko atakwemererwa ngo nuko adahari ibyo nubutiku kura mumutwe uve muri dark good luck to mpayimana

  9. Gerard

    08/07/2017 at 1:00 pm

    Iyi demukorasi ndakica umuzungu waduteje umwiryane muri Africa!! Koko na BARAFINDA nawe ngo arashaka kuba perezida, ibi byose nibigaragaza ko urwanda rugeze ahantu hashimishije muribyose. Gusa abantu nibave murwenya uwo igihugu gikeneye arahari rero ntampamvu yokujya yogutambikiza kuko utabusya abwita ubumera nutazi uko ikigihugu gikeneye umuntu wakiruhiye kandi bibaye ngombwa akaba yanakitangira yibaza ko kukiyobora byakorwa naburi wese! Nifurije HE Paul Kagame itsinzi itagira gisibya. Maze abavuga bavuge ndabizi bazaruha bahore.

  10. Ruzibiza

    08/07/2017 at 1:30 pm

    Mpayimana philbert bamushyizeho agatego kugirango agatuke bamute muri yombi, kuko ntibyumvikana umuntu yabuze ibyangombwa, akaba abyujuje yaragiye.

  11. Yuhi

    08/07/2017 at 2:51 pm

    Harya muri mwe ninde wigeze gutega imbeba na rwagakoco? Ari imbeba n’umuwateze bose baba bari maso.

    • jatty

      09/07/2017 at 8:53 am

      hhhhhhhhh, imbeba mwa? imbeba ntamaso igira izacacyirwa

  12. FLK

    08/07/2017 at 4:42 pm

    IBYOMUVUGA NTA FACTS BIFITE MUSHINJA TECHNIC MUSHINGIYE KUKI UMUKANDIDA AGIRA ABAMUHAGARARIYE KANDI BAMUKURIKIRANIRA IBINTU SO ABAHEZE MUKUJYA KUREGERA IMIRYANGO MPUZAMAHANGA KANDI BARAKORESHEJE INZIRA ZITEMEWE GUSA NIFURIJE UMUNYARWANDA WESE UZITABIRA AMATORA AMATORA MEZA KUGIRANGO TUZATORE NEZA. IMANA IZATURINDE UMWIRYANE.

    • Sebasore Pierre

      08/07/2017 at 10:09 pm

      Uwo mwiryane rero ubu dukataje kuwujyamo.Muribuka Habyarimana yiyamamaza muri manda ya gatatu muri 1988 ibyakurikiyeho? Kandi nawe yotowe kuri 97%.

      • robwa

        09/07/2017 at 8:47 am

        Iminsi murayitega ntimubura byose, ngo umwanzi agucira akobo Imana igucira icyanzu. Igihe cyo kuzuza ibisabwa hari abakimaze bajya kuririra abazungu aho kusubira mu baturage. Ngaho nibahame hamwe abo bazungu babashyire ku rutonde rwa NEC umva ko bakomeye!

        • Masano

          09/07/2017 at 11:10 am

          @robwa ntabwo arukuririra abazungu.Rencontres politiques zibaho buri gihe kandi ushatse kuvugako abahuye n’abazungu buri gihe baba bagiye kubaririra bariya bahura nabo gake.Uti aho gusubira mu baturage jyureka gusetsa abantu, Uyu wisubiriye France yanabivuyemo uwo mwanya wo gusubira mubaturage yabikoze on line se? Gusa izi PV za NEC bazibike neza igihe kizagera bamwe babiryozwe.Ibyo kubindikiranya abanyarwanda ubu byararangiye.Abatarabimenya nakazi kabo.

    • DIDI

      09/07/2017 at 12:19 am

      FLK uvuze neza. wamugani se ninde wababwiye ko umukandida ariwe wigira kuri terrain gushaka ibyangombwa? as long as nta facts zihari,murekeraho kuvuga ibyo mutazi

  13. Kiki

    08/07/2017 at 10:47 pm

    Mbabajwena Diane washutswena nyina nabanyirarume ngobarahorera se kumaherere akabagiye kugwakwiziko. Ubuse nyabusa azasubira mubuliligi kongerakwaka ubwenegihugubwaho yariyarabasubije????

    • Kamenyero

      09/07/2017 at 11:14 am

      Ubwirwa niki ko azagaruka mu bubiligi? Ahubwo agarutse agasobanura ikibazo cye bacyakira neza kurusha uko bacyakiriye mbere ahubwo ababimukoreye bo bazerekeza he? Ikindi nongeraho, ko Mpayimana atigeze atanga ubwenegihugu bigenze gute? Ese perezida Kagame yigeze atanga ubwenegihugu bwa Uganda? Mujye mureka gusetsa abantu.

  14. Oscar

    09/07/2017 at 8:35 am

    hhh uyu niwe Barafinda bavuze kabsa gusa azamuye ambiance mugihe cyamatora kandi aramenyekanye kurwego mpuzamahanga no mu Rwagasabo hose. ABataremerewe kwiyamamaza mwihangane gusa kuri Mpayimana ho harimo itekinika rikabije iyo hagumamo Kagame na Habineza abandi bakazattegereza 2024.

  15. Kwizera Gustave

    09/07/2017 at 11:04 am

    Umusaza n’uwambere abandi bose barutwa na barafinda.naho diane we nubundi ntawa mutora afite uburakari nkubwintare ishonje.

  16. NSENGIMANA Gratien

    10/07/2017 at 12:04 pm

    BARAFINDA NIYIHANGANE KUKO KUKO NAKO ATAGIZE ARIKO BAMUSHAKIRE URWEGO BAMUSHYIRAMO .NKÍNZEGO ZURUBYIRUKO WENDA HARI UKUNTU ABANTU BAJYA BASEKA UMUNSI KU MUNSI

  17. william

    10/07/2017 at 4:27 pm

    ngo NEC ibike neza ariko muri bantibanyurwa koko ubu koko icyo igihugu cyitabakoreye nigiki?ngo manda ya gatatu ya habyarimana nkubwo iyo utecyereza gutyo koko nimba utarashutswe ukajya mubyo utazi cg ukaba warahemukiye igihugu ukaba wihishe inyuma ya mateka mabi yataye agaciro ndumva abantu mugifite ibyo bitecyerezo mwabireka mukaza tukiyubakira igihugu na muzehe wacu wahaye mwene wanyu inka cg mituel akivuza bimworoheye wazanye umutekano mugihugu hose cyeretse abawiyimye wazanye iterambere mugihugu hose umusaza wijambo mubanyabwenge umusaza utarujuje urwanda nkicyirahuri cyamazi ibaze umuntu ufata habyarimana na kagame nukuri pee birababaje ndasaba abakiri bato muve mumanjwe yamatiku duharanire gutera imbere gusa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock