“Berwa Creation” abahanzi b’imideri bishyize hamwe – UMUSEKE

“Berwa Creation” abahanzi b’imideri bishyize hamwe

Rutagayingabo Epoire na Haganje Didier abasore bihurije hamwe batangiza ubucuruzi bushingiye kuguhanga imyenda (fashion designing) ngo batangiye aribo ubwabo biyambika ibyo bakoze none ubu babigize akazi kwambika n’abandi.

Rutagayingabo na Haganje ni abahanzi b'imideri bari kuzamuka

Rutagayingabo na Haganje ni abahanzi b’imideri bari kuzamuka

Rutagayingabo yize itumanaho ry’ikoranabuhanga  mugenzi we Haganje yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga bombi bakaba bararangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016.

Kwihuza bagashinga ‘Berwa Creation’ ngo si ibintu byabatunguye kuko n’ubusanzwe buri wese yakundaga kwambara

Rutagayingabo ati ” Njye nkunda kurimba kandi ni ibintu nakunze kuva nkiri umwana hari n’ubwo najyaga mfasha inshuti zanjye ku bijyanye n’amahitamo y’imyambaro yabo, wasangaga buri munsi baza kunshaka ngo mbafashe guhitamo imyenda bambara.”

Haganje we avuga  ubusanzwe yacuruzaga imyenda nyuma agahura n’amugenzi we bagatangiza ubucuruzi bushingiye ku mideri babaga bahanze.

Ati ” Ubundi njye nabanje gucuruza imyenda ,nyuma yo kugera muri Kaminuza i Butare naje guhura n’amugenzi wanjye. kuko nabonaga akunda kwambara cyane byatumye mwegera musaba ko twafatanya tugakora ubucuruzi bw’imyambaro nyuma rero nibwo twaje gusanga ko byaba byiza dutangiye guhanga imyenda , ubu  nibyo dukora kandi tubona hari byinshi bimaze kutugezeho.”

Mu 2014 ubwo batangiraga guhanga imyenda ngo bahereye kumipira yo kwambara ubu bahanga imyenda itandukanye y’abagabo.

Rutagayingabo ati ” Twatangiye tuvanga imipira n’ibitenge . ubu twatangije ikiciro cya kabiri cyo guhanga imyenda yose y’abagabo. umwihariko wacu ni uwo gukora imyenda y’abagabo , ibitambaro dukoramo imyenda ntibicuya kandi biba biremereye mbese ni imyenda myiza  kandi buri wese yayambara agiye  ahantu hanyuranye.”

Mu myaka itatu bamaze bahanga imyenda ngo bishimira ko ubuhanzi bwabo bwabafashije kwiyishyurira icumbi rya Kaminuza, Restaurant ndetse byabashije kujya bikemurira utubazo tundi bahuraga natwo mu gihe bigaga .

Ubu bageze ahashimishije kuko buri kwezi ingano y’imyenda bakora yikuba kabiri bitewe n’uko isoko ryabo ritangiye kwaguka.

Bakora imyenda itandukanye y'abagabo

Bakora imyenda itandukanye y’abagabo

Haganje yambaye ishati yahanze

Haganje yambaye ishati yahanze

Iki gitambaro bahanzemo iyi myenda bagikuye muri Nigeria

Iki gitambaro bahanzemo iyi myenda bagikuye muri Nigeria

Rutagayingabo yambaye ishati yahanze

Rutagayingabo yambaye ishati yahanze

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. haganje didier

    18/10/2017 at 1:40 pm

    mwakoze cyane twishimiye ubufasha mwaduhaye tuzakomeza gukorana namwe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock