Bidasubirwaho: Kagame 98,79%, Mpayimana 0,73%, Habineza 0,48% – UMUSEKE

Bidasubirwaho: Kagame 98,79%, Mpayimana 0,73%, Habineza 0,48%

Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki 03 na 04 Kanama 2017, aho Perezida Kagame yatsinze n’amajwi miliyoni 6 675 472 angana na 98,79%.

Perezida Kagame niwe watsinze aya matora ku buryo budasubirwaho n'ubwiganze bw'amajwi

Perezida Kagame niwe watsinze aya matora n’ubwiganze bw’amajwi 98,79%

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko mu bantu 6 897 076 bari kuri Listi y’itora, abatoye ari 6 769 514 bangana na 98,15%, naho abatoye neza bakaba 6 757 204 bangana na 99.82%. Naho impfabusa zabonetse ni 12 310 zingana na 0,18%.

Mu Rwanda muri rusange, abanyarwanda batoreye ku masite y’itora 2 343, afite ibyumba 16 691 byatorewemo.

Mu mahanga, Lisiti y’itora yariho abantu 44 362, ariko hatoye abagera ku 39 719 bangana na 89,53%, batoreye kuri site z’itora 98 mu bihugu bitandukanye.

By’umwihariko mu Banyarwanda baba mu mahanga, Paul Kagame yatowe n’abantu 37 951 bangana na 95.58% by’abiyandikishije ku ilisiti y’itora. Frank Habineza atorwa n’abantu 1 101 bangana na 2,77%, naho Philippe Mpayimana we abona amajwi  655 angana na 1.65%.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Paul Kagame yatowe n’abantu 1 115 545 bangana na 98.80%,  Philippe Mpayimana ahabona amajwi 9 739 angana na 0.86%, naho Frank Habineza atorwa n’abantu 3 791 bangana na 0.34%.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Kagame naho yaje imbere n’amajwi 1 574 202 angana na 98.68%,  Mpayimana ahakura amajwi 11 187 angana na 0.70%, naho Habineza ahabona amajwi 9 843 angana na 0.62%.

Iburasirazuba, Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame yatowe n’abantu 1 620 427 bangana na 99.30%, Philippe Mpayimana ahabona amajwi 8,044 angana na 0.49%, hanyuma Frank Habineza ahakura amajwi 3 374 angana na 0,21%.

Iburengerazuba, ho Kagame yagize amajwi 1 526 171 angana na 98,38%, Mpayimana ahabona amajwi 14 658 angana na 0.94%, Habineza ahakura amajwi 10 451 angana na 0,67%.

Mu mujyi wa Kigali, Paul Kagame yatowe n’abantu amajwi 801 176 bangana na 98,90%, Philippe Mpayimana ahakura amajwi 4 748 angana na 0,59%, naho Frank Habineza ahabona amajwi 4 141 angana na 0,51%.

Prof Kalisa Mbanda ati “Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba itangarije Abanyarwanda ku buryo bwa burundu ko muri aya matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi yagize amajwe 6 675 472, angana na 98,79%, bityo akaba ariwe watsindiye kuba perezida wa Repubulika muri iyi manda iri imbere.”

Ku rwego rw’igihugu, Mpayimana yabonnye we amajwi 49 031 angana na 0,73%, naho Frank Habineza w’ishyaka “Democratic Green Party of Rwanda” agira amajwi 32 701 angana na 0,48%.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora Prof Kalisa Mbanda atangaza ibyavuye mu matora bya burundu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda atangaza ibyavuye mu matora bya burundu.

Prof Mbanda kandi yavuze ko Komisiyo ayoboye yishimiye ko amatora yagenze neza hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Yagize ati “Hose amatora yaranzwe n’ituze, ubwisanzure n’umutekano bisesuye. Komisiyo ikaba ishimira abenegihugu bayitabiriye ari benshi ku rwego rwo hejuru rwa 98%, ikanashimira ko bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’aya matora.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora kandi yashimiye abanyarwanda kuba barakiriye neza ibyavuye muri aya amatora, ndetse ibashishikariza gufatanya na Perezida bitoreye mu gukomeza guteza igihugu cyabo imbere.

Ishusho y'ibyavuye mu matora muri rusange (NEC).

Ishusho y’ibyavuye mu matora muri rusange (NEC).

Komisiyo yavuze ko aya matora yitabiriwe n’indorerezi 1 726, zirimo 335 zaturutse mu mahanga. Kugeza ubu kandi ngo inyinshi muri izo ndorerezi zishimiye imitegurire n’imigendekere y’amatora nk’uko bigaragara muri Raporo z’ibanze zagejeje kuri Komisiyo y’amatora.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. birori

    09/08/2017 at 6:01 pm

    Turabyishimiye kbsa turishimye pee !!

  2. Alx

    09/08/2017 at 6:39 pm

    Ark abakorera bushake udufranga twa ticket babemereye ntibaratubona!

  3. Ruto

    09/08/2017 at 7:32 pm

    Nta mukorerabushake wishyurwa me ticket bajye bayishakamo .urugendo bakora rugana nurwabagiye gutora bakora bo bishyurwa na nde?

    • Atuheire Junior

      10/08/2017 at 6:36 pm

      Ariko ntabwo abagiye gutora birirwayo umunsi wose. Abakorerabushake nyine bisobanurako bagomba gukorer’ubuntu ariko ntabwo wabagereranya n’abagiye gutora bakamara 30 minutes bakigira mu byabo. Ahubwo ntibakagombye ku reclama amafaranga y’itike ahubwo bakagombye kwaka ration y’uwo munsi kuko baba biriwe ku ma site kandi site si igikoni cyangwa restaurant. Bagomba kurya rwose. Naho itike yo ni ukuvug’ubusa kuko ntabwo umukorerabushake bamushyira ahantu adashobora kugenda n’amaguru kuko ntabwo ari umukozi waa NEC kuko bo bagomba kuzenguruk’imirenge n’uturere twose.

  4. Subizo

    10/08/2017 at 12:15 am

    Mpayimana yaratwerewe.

  5. Twagira

    10/08/2017 at 8:53 am

    Biratangaje kubona MPAYIMANA yarabonye ariya majwi, kuko nawe ubwe azi ko ……….???!!!

    • Aimee

      10/08/2017 at 9:33 am

      Yeah biragutangaje kuko utumva impamvu, ariko abakurikiranye campaign ye bazi impamvu, ndetse yashoboraga no kubona arenzeho.

      Azi ko iki??? ubutiku gusa!!!

      Rwanda has changed for better and forever my friend.

  6. NTAKIRUTIMANA JOSEPH

    10/08/2017 at 5:40 pm

    ariko sinzi impamvu hari abanu bagisuzugura ibitekerezo byamuntu kuki wumva mpayimana yabonye amajwi yubuntu ahubwo nahabwe umwanya muri guverinoma atugezeho uwo murongo wamadarage we turerebe kuko ibyo yakoze siburiwese wabishyira mubikorwa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock