Bike Aid izakina Tdu Rwanda 2017 idafite Rugg Timothy watwaye etape 2 umwaka ushize – UMUSEKE

Bike Aid izakina Tdu Rwanda 2017 idafite Rugg Timothy watwaye etape 2 umwaka ushize

Mu gihe habura iminsi 29 ngo Tour du Rwanda 2017 itangire amakuru y’amakipe azayitabira akomeje kwiyongera. Stradalli–Bike Aid yo mu Budage yamaze gutangaza ko izaza mu Rwanda idafite Rugg Timothy watwaye etape ebyiri muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize.

Bike Aid izaza mu Rwanda idafite Rugg Timothy (iburyo)

Bike Aid izaza mu Rwanda idafite Rugg Timothy (iburyo)

Uwakurikiranye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2016’ yibuka rimwe mu mazina y’abakinnyi ryavuzwe cyane kurusha andi. Umunya-America Timothy Rugg wakiniraga Lowestrates cycling team yo muri Canada.

Uyu mugabo w’imyaka 31 yamenyekanye cyane kuko yatwaye etape ebyiri muri Tour du Rwanda; Umunsi wa mbere basiganwa n’igihe umuntu ku giti cye ‘individual time trial’ bakunda kwita Prologue, na etape ya gatatu yahagurutse i Karongi isorezwa i Rusizi. Uko atsinze yarangwaga no gusomaga icupa rya Skol agakura ku munwa aricagashije. Byatumye amenyekana cyane.

Nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda yahise ahindura ikipe ava muri Lowestrates cycling team agurwa na Stradalli–Bike Aid yo mu Budage. Yayikiniye amasiganwa atandukanye uyu mwaka ariko ntabwo azashobora kwitabira Tour du Rwanda 2017 isiganwa afata nka rimwe mu masiganwa aryoha ariko akomeye kurusha andi ku isi.

Rugg Timothy abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo menyeshe ikipe yanjye ko uyu munsi nafashe umwanzuro wo kutazitabira rimwe mu masiganwa meza cyane kandi aryoha ku isi yose, Tour du Rwanda.”

Abwira abayobozi b’ikipe ye yakomeje avuga ko yasubiye iwabo muri Tucson Arizona muri Leta zunze ubumwe za America.

“Nageze iwacu muri USA mpahurira n’ibibazo bitandukanye byatumye mpinduka mva mu mwuka wo guhangana mera nk’uri mu biruhuko. Navuga ko binsaba kwitonda nkitegura ngo nzagaruke umwaka utaha meze neza kurushaho.”

Kuba Rugg Timothy atazitabira Tour du Rwanda ntibikuraho ko Stradalli–Bike Aid yo mu Budage ari imwe mu makipe akunze kwitwara neza muri iri siganwa kuko ifite abakinnyi bafite amazina akomeye  nk’abanya-Eritrea; Awet Habtom na Teshome Merone, umunya Kenya Suleiman Kangangi n’abandi.

Tour du Rwanda izagera mu ntara zose z’u Rwanda izatangira 12 igere 19 Ugushyingo 2017.

Uyu mugabo yatwaye Etape 2 muri Tour du Rwanda y'umwaka ushize

Uyu mugabo yatwaye Etape 2 muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize

Uko atsinze yasomaga icupa byimazeyo, byatumye amenyekana cyane

Uko atsinze yasomaga icupa byimazeyo, byatumye amenyekana cyane

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock