Birababaje kuba ba Perezida muri Africa bajya kwivuriza hanze yayo – UMUSEKE

Birababaje kuba ba Perezida muri Africa bajya kwivuriza hanze yayo

Minisitiri w’Ubuzima wa Africa y’epfo, Aaron Motsoaledi mu ijambo yagejeje kuri ba Minisitiri b’Ubuzima bari mu nama yateguwe n’ishami rya UN ryita ku buzima, OMS ibera muri Zimbabwe, yavuze ko bibabaje kuba ba Perezida bo muri Africa bajya kwivuza hanze y’uyu mugabane.

Aaron Motsoaledi ushinzwe ubuzima muri Africa y’epfo ubwo yagezaga ijambo kuri bagenzi be

Ijambo rya Minisitiri Motsoaledi ryakurikiye irya Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe wafunguye iyi nama.

Mugabe w’imyaka 94 na we ari mu Bakuru b’ibihugu bya Africa bakunda kwivuriza hanze ya Africa, we akaba  yivuriza muri Singapore.

BBC ivuga ko Motsoaledi yemeza ko biteye isoni kuri Africa kuba hari abayobozi ba bimwe mu bihugu byayo bikomeye nka Nigeria, Algeria… bafata indege n’amafaranga bakajya kwivuriza i Burayi, Asia na USA kandi basize ibitaro mu bihugu byabo.

Abakuru b’ibihugu bya Africa bakunze kuvugwa mu itangazamakuru bagiye kwivuriza hanze barimo uwa Nigeria, Muhammadu Buhari, Robert Mugabe, uwa Benin, Patrice Talon, uwahoze ayobora Angola, Jose Edouardo Dos Santos na Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Kaboneto

    29/08/2017 at 3:49 pm

    Ni gisebo kabisa baba babongera isura mbi kuyo dusanzwe dufite nka birabura imbere yu bundi bwoko

  2. patrick

    30/08/2017 at 10:39 am

    ntagisebo kirimo kuko niho babona umuvuzi bwizaaaaa

  3. Gahigi

    31/08/2017 at 12:47 pm

    Uretse no kwivuza se ,ko ubuzima buhenda aba wenda ashakisha ahari ubuvuzi buteye imbere ,ariko no muri Education muzakore ubushakashatsi muzasanga ari bacye cyane bafite abana biga muri Africa !!!!! Niyo mpamvu akenshi Sector ya Education na Sante usanga ihora iri hasi cyane muri Education na Sante kubera ko nta gaciro bihabwa.

    Dukeneye Ibitaro byo kurwego rwo hejuru ,bityo abantu birirwa barwana n’ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde n’ahandi babone igisubizo hafi.

    Dukeneye Ubuvuzi bushobora no gupima ADN z’abantu

  4. Biracyaza

    04/09/2017 at 3:05 pm

    Urakoze Gahigi we. Education yabaye agatereranzamba kubera nta mwana wabo ukandagira mu mashuri ya hano. Unyibukije wa muminisitiri babajije impamvu ashaka ko abana ba rubanda biga mu kinyarwanda abe biga mu ndimi z’amahanga akarya iminwa. Udashoboye azajya yihangana nyine.

    • JO

      12/09/2017 at 1:33 pm

      nubundi ubuvuzi twiga hano muri africa niyo buva, rero dukeneye reforme muri byinshi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock