Birambo: Abana mu ishuri riteje akaga ubuzima bwabo – UMUSEKE

Birambo: Abana mu ishuri riteje akaga ubuzima bwabo

Karongi – Kuri Groupe Scolaire St Rene Birambo iri mu murenge wa Gashari hari ibyumba by’amashuri abana bakigiramo byangijwe n’umutingito wo mu 2003, buri munsi baba bafite impungenge ko ibi byumba byabagwaho. Iyo imvura iguye babisohokamo ntibige.

Ibi byumba bibiri nibyo byangiritse hashize imyaka 14 bitarasanwa

Ibi byumba bibiri nibyo byangiritse hashize imyaka 14 bitarasanwa

Iri shuri ririho amashuri abanza na Nine Years Basic Education ibyumba byaryo biri mu byumba by’ishuri byubatswe bwa mbere aha mu Birambo mu 1963.

Ibyumba byangiritse cyane ni bibiri, byigiramo imyaka ya kane ibiri ibanza. Biri mu byangijwe n’umutingito wari ukomeye wabaye mu 2003 Iburengerazuba ukangiza byinshi ukanahitana abantu cyane cyane muri Rusizi.

Inkuta z’iri shuri zarangiritse bigaragara, ndetse hari aho umuntu abasha kureba mu kindi cyumba acishije mu rukuta.

Abana twasanze mu ishuri bavuga ko iyo imvura iguye mwarimu ahita asohoka ngo bitamugwaho.

Bavuga ko iyo imvura iguye ibitaka bigwa, kuko nta madirishya arimo hagahita hijima, amazi akinjira mu nzu kuko inava, nabo bakisohokera ngo itabagwaho.

Clarisse Mukakarisa ubu ni umwalimu ariko yigeze kuyobora iri shuri, yabwiye Umuseke ko yakoze za raporo agaragaza ikibazo ariko kuva icyo gihe ntacyakozwe.

Ndidabo Cyprien Umuyobozi w’iri shuri ubu avuga ko ababyeyi b’aba bana bagira impungenge zikomeye ndetse bifuza ko nibura abana bajya bigira hanze kugira ngo izi nzu zitazabagwaho.

Hitumukiza  Robert umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere avuga ko iki kibazo kitari hano honyine ariko kugikemura ari ibintu bica mu igenamigambi.

Avuga kandi ko hari andi mashuri nka Nyabisiga na Rugobagoba ababaje cyane kurusha aya.

Hitumukiza avuga ko bakorana n’abafatanyabikorwa banyuranye mu kubaka amashuri mazima kuko ibi birenze ubushobozi bo bafite, iri naryo ngo riri mu igenamigambi ryabo kandi babikozeho raporo.

Kuri iri shuri ryo mu Birambo hari ibindi byumba 10 by’amashuri byubatswe mu 2009 na 2010 ariko rwiyemezamirimo abita bitarangiye.

Ibi byumba nta madirishya bifite, iyo imvura iguye amasomo arahagarara

Ibi byumba nta madirishya bifite, iyo imvura iguye amasomo arahagarara

Birava kandi byarangiritse, iyo imvura iguye ibitaka biramanuka

Birava kandi byarangiritse, iyo imvura iguye ibitaka biramanuka

Mu iguni rimwe urukuta rwarangiritse

Mu mfuruka imwe urukuta rwarangiritse cyane

Mu rindi naho ni uko

Mu yindi naho ni uko

Hasi urukuta rwarangiritse

Hasi urukuta rwarangiritse

Mu mfuruka imwe biteye inkeke

Muri iyi mfuruka biteye inkeke

Ubasha kureba mu rindi shuri ucishije mu rukuta

Ubasha kureba mu rindi shuri ucishije mu rukuta

Abana bigira muri aya mashuri bahorana impungenge

Abana bigira muri aya mashuri bahorana impungenge

Ababyeyi babo bo ngo bifuza ko nibura bakwigira hanze aho kugira ngo inkuru mbi zizabagereho

Ababyeyi babo bo ngo bifuza ko nibura bakwigira hanze aho kugira ngo inkuru mbi zizabagereho

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

20 Comments

  1. karangwa

    28/09/2017 at 11:53 am

    Ndumiwe pee. Sinarinziko akiri amashuri asa nkaya muragasabo.
    Ariko abayobozi baka Karere bakwiye kubiryozwa kabisa.
    Ibi nugushyuri abana burwanda mukaga

  2. Gacinya mark

    28/09/2017 at 12:10 pm

    Ibi se biracyabaho??????

  3. SEGAHINDA

    28/09/2017 at 12:25 pm

    Ubu se aha ni MU RWANDA kweri? Kuva 2003 , hashize imyaka 14 yose ubu baracyakora raporo ,bakaba bari no mu igena migambi?MANA we? Aba bayobozi kuva KU KAGARI KUGERA KU KARERE uwabashyikiriza PAC maze ikabasabira gufungwa. Kweri, ibi ni ibintu?

    NYAMARA I KIGALI Birirwa basenya amazu adafite n’umututu n’umwe, bavuga ngo azagwira abantu, wabibona ukumirwa, ariko ba engeners baba babibonye. None ibyo twibonera n’amaso yacu, wapi, ntawe ushobora kugira icyo abikoraho?

    Ubwo ushinzwe amashuri mu KARERE aricara, n’ibibuno byombyi, akaryama agasinzira, azi neza ko hari ubuzima bw’abana ashinzwe buri mu kaga. Udashoboye kubona amafaranga yo kubaka biriya byumba, ntiwanakiza ubuzima bw’abana?

    Buriya uwawe yakwirirwamo ukabyemera? MEYA, ba GITIFU MWESE, NJYANAMA, mutabare vuba na bwangu. NTIBYUMVIKANA KO HASHIRA IMYAKA 14 yose mutarabona aho mukura amafaranga yo gusana ayo mashuri.

    Ubu se tuvuge ko hashize iyo myaka ntacyumba mwubatse mu KARERE KOSE? Ibi rero byitwa UBUSWA, UBURANGARE, UBUNEBWE, UBUJIJI, KUDAKUNDA IGIHUGU, GUSHYIRA MUKAGA UBUZIMA BW’ABANA, mbese byose murabyujuje.

    IMYAKA 14 ? MURIBAZA ARIKO? NGAHO MINEDUC NI ITABARE.

    Nibyanga mutubwire abanyarwanda twese tubyikorere. Amafaranga 100 kubantu 2 000 000 gusa arahagije;ubwo ni 200 millions kandi yahita aboneka mu kanya nkako guhumbya.

    NDABABAYE CYANE.

    • MUJERO

      28/09/2017 at 2:15 pm

      YEGO RA !!!

  4. kalisa

    28/09/2017 at 12:30 pm

    Ariko ndumiwe nukuri ubuse umurenge irishuri ririmo ugira umuyoboze koko? ahubwo c umuyobozi w’irishuri wemerako abana bigira mu kizi kirangaye kuriya aba yibaza iki koko?

  5. MUJERO

    28/09/2017 at 2:14 pm

    Yampayinka!!!!!! aha si mu Rwanda ariko?
    Mbega mbega? mu Birambo bya Gashari se? i Bwankira? Hafi ya EDA ya cyera aho nize.? simbyemeye. Ndababaye kabisa niba ari ku Kibuye.

  6. Okocha

    28/09/2017 at 2:40 pm

    karongi yacu nibirebire uwavuga bwakira bugacya muzaze murebe aho bimuye abantu ngo bubake gare ubu ni ibihuru hashize imyaka umunani (8) ,umuhanda wa 2 km uva rondpoint ugera iprc west umaze amezi atanu bawukora nturangira …..mbese turi mu mandazi na ba bwana mayor bacu ….

  7. Kagabo

    28/09/2017 at 3:00 pm

    Mumbarize niba ari mu Birambo bya Gashari, nyuma ndagira icyo mvuga!

  8. karuta

    28/09/2017 at 4:03 pm

    Aho ni mu birambo hafi ya EDA yabaye G.S St. Joseph Birambo, iryo shuri uretse no kwangirika riranashaje cyane, fatigue abo bana babubakire.

  9. barabazi

    28/09/2017 at 4:22 pm

    Egoko1Birambo??Ubuse mayor wa Karongi ajya ahagera muri gahunda yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo?Birababaje ibi nibyo HE ahora avuga ko bagomba kuba accountable.Kandi ubu iyo bagiye kuvuga ibyo bagezeho bashaka ahantu hasa neza bagafotora reka sinakubwira!Ahaa nzaba mbarirwa ra

  10. Kagabo

    28/09/2017 at 4:55 pm

    Niba ririya shuri ari iryo mu Birambo bya Gashari, hafi y’ikibuga ku muhanda ujya ku Kibuye unyuze Rugabano,rirashaje cyane kuko ryubatswe na Eglise catholique muri za 1950.Ryari ryubakishije amatafari ahiye, ryari rifite amadirishya afite ibirahure, murabona ko nta dirishya rikibamo. Rero nimutabare, abana bakwigira hanze aho kwigira mu mazu yabagwaho igihe icyaricyo cyose. Gusa birantangaje kumva ngo abategetsi batanze rapport kuva 2003 none hashize imyaka 14!!! Kariya karerer karatereranywe cyane, kuri uru rubuga muherutse kwandika ko iteme ku muhanda utari kure y’iri shuri ryacitse bakaba bategereje ibiti byo kurisana nkaho nta bindi bikoresho byubaka amateme. Umuhanda Rubengera Nyanza uzubakwa ryari? genda Nyantango waragatoye!

  11. Rebero

    28/09/2017 at 5:07 pm

    buriya report ntabwo iragera kubabishinzwe!!!Narumiwe!!!

  12. Jacques

    28/09/2017 at 5:56 pm

    ABANYAMAKURU NIBO BAYOBOZI B’IMENA DUSIGAYE DUFITE, UREBE KO UBWO BIGEZE
    MUBINYAMAKURU NTIBIZAGERA KUWAMBERE BATABICYEMUYE. UBU ABITWA KO BAKABAYE BABICYEMURA BAGIYE GUTANGIRA KUHASURA UBUTITSA, UKAGIRANGO UMUNYAMAKURU ATARAZA NTAKIBAZO CYARI GIHARI.

    MURAKOZE CYANE BANYAMAKURU BACU TURABEMERA CYANE KUNKURU ZIFITE IBIMENYETSO.

  13. Lyly

    28/09/2017 at 7:43 pm

    Mana we birababaje pe.sinarinzi ko hari abana bakigira mu mashuri ameze kuriya

  14. antony

    28/09/2017 at 7:50 pm

    Ndabona nikibaho mwalimu yigishirizaho cyaracikaguritse. None ubu koko wavuga ko vision 2020 halli icyo izageraho.

  15. john

    28/09/2017 at 8:15 pm

    Mu Rwanda rufite Convention na Boeings kabisa???? hoya ntibakatubeshyere bafotora ibyahandi bakabyita ibyo mu Rwanda!!

  16. Jacky

    29/09/2017 at 10:10 am

    Ago mashuri ntabwo akibaho my Rwanda

  17. mami

    29/09/2017 at 12:52 pm

    John, imvugo innyega ntacyo yatumarira ahubwo tanga igitekerezo kijyanye n’uko ikibazo cyacyemuka abana bakabona aho bigira hatunganye.

  18. Umurerwa

    02/10/2017 at 5:54 am

    None se ko ari ayegereye ahantu nyabagendwa. Uwabazengyrutsa inkengero za Nyungwe nu mpande zayo zose, ngo murebe ibihuku abana bigiramo ahategereye kaburimbo. Nibe na ririya ni amatafari ahiye. Ahandi na za rukarakara zishaje.

  19. nirere alice

    02/10/2017 at 3:40 pm

    abana bigira aho bararenganye kweliiii,birababaje sana,,,Nyakubahwa president tabara iri shyuri yuko abayobozi bo hasi ntacyo bababitayeho,urebye ibibazo biri muri mituelle biprifa hasi mumidugudu no mutugari nimirenge ye ni hatari,uretse ko mzee yazakoresha igiti kugira ngo bikumucye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock