Bisangwa, Intwari yahangaye abazungu i Shangi – UMUSEKE

Bisangwa, Intwari yahangaye abazungu i Shangi

Hari nyuma gato y’uko u Rwanda rwari ruvuye mu kwizihiza Umuganura wabereye ku Nyundo hafi ya Bunyogombe. Ikicaro k’Ibwami bwa Mibambwe IV Rutarindwa kimukiye ahitwaga Giseke (ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo ahahoze Komini Rusatira). Rutarindwa amaze kwimurira ubwami bwe muri kariya gace haje umugaragu w’umutware witwaga Rwabirinda wayoboraga Kinyaga, abwira ab’ibwami ko hari Abazungu bateye u Rwanda bakaba bari bamaze guca inkambi i Shangi.

Musenyeri Alexis Kagame yanditse ko muri rusange ingabo z’u Rwanda zitarangwaga no gusubira inyuma ku rugamba. Imbere y’imbunda z’Abazungu byabaye ibindi

Umwami Mibambwe IV Rutarindwa amaze kumva iyo nkuru y’impuruza yatumije Abatware ngo bajye inama y’icyakorwa.

Alexis Kagame mu gitabo cye Un Abregé de l’Ethno Histoire ku ipaji ya 112-117 avuga ko umwe mu batware witwaga Rwangampuhwe wayoboraga umutwe w’ingabo zitwaga Abakeramihigo yabwiye abari aho ko bidakwiriye gutera Abazungu kuko ngo Umwami Kigeli IV Rwabugiri yari yarabujije abantu kuzarwana n’Abazungu ahubwo bakabakira neza bya kivandimwe kuko kubarwanya byari ukwiyahura.

Rwangampuhwe kandi yari umwe mu Biru bityo agakeka ko ikifuzo cye kiri bwemerwe na bagenzi be. Ntabwo ari ko byagenze. Abatware nka Kabare na Rutishereka ntibemeranyijwe na we.

Bagize bati: “Indagu zerejwe Umwami runaka zerekana uko ibintu bizagenda ntizizirika uwamusimbuye ngo ntafate ibindi byemezo bireba igihugu. Umwami ashobora gufata ikemezo runaka bitewe n’uko ibintu bihagaze mu gihe runaka.”

Kuri Kabare na Rutishereka icyari gikwiye kwari ukurwana n’Abazungu kuko bari baje nk’abateye igihugu aho kuza nk’inshuti zije gushaka umubano n’Abanyarwanda.

Bati: “Ariko se ntimubona ko baje no mu gihugu batibwiye ibwami ngo tujye no kubakira?”

Ikifuzo cya Kabare na Rutishereka cyaganje icya Rwangampuhwe. Icyemezo cyo gutera Abazungu bari bakambitse Shangi kirafatwa, umwami Mibambwe IV Rutarindwa arabyemeza.

Bimaze kwemezwa umugabo witwa Mishyano wo mu gace ka Busumbwe kaje kuba nyuma Tanzania ashaka kubikoma mu nkokora.

Yagize ati: “Nkurikije uko mbizi kandi nabibonye Abazungu ntibarwanywa!”

Abandi baramusubiza bamuseka bati: ”Iwacu si ko bimeze, dushobora kurwanya Abazungu.”

Igitero kimaze kwemezwa umuhungu wa Rwabugiri witwaga Nshozamihigo ni we wahawe inshingano zo kukiyobora.

Mu bantu 12 bari bamugaragiye mu kuyobora iki gitero harimo igikomangoma Muhigirwa na Bisangwa wayoboraga umutwe w’ingabo warerewemo na Rwabugiri zitwaga Ingangurarugo.

Kubera ko amakuru y’intasi z’ibwami yavugaga ko ingabo z’Abazungu zari nke, ibwami birinze kwambikira urugamba ingabo nyinshi.

Urebye Muhigirwa na Bisangwa ni bo bari bafite imitwe y’ingabo zihagije zashoboraga guhangana ku rugamba bikagira akamaro.

Igitero k’ingabo z’u Rwanda zitera Abazungu bari bigaruriye Shangi cyabaye muri Nyakanga 1896 nk’uko umwanditsi de Lacger yabyanditse mu gitabo cye yise Le Ruanda Ancien et Moderne kuri paji ya 25 na 26.

Ingabo z’Ababiligi zari ziyobowe na ba Lieutenants babiri ari bo Long na Deffense kuko Sandrart we ngo yari yarapfuye muri 1895 ubwo yarwanaga n’abo bitaga Abatetela.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Nshozamihigo yahisemo kubanza guca inkambi mu gace gaturanye na Shangi, hanyuma asaba Bisangwa na Muhigirwa gutoranya ingabo z’amarere zizatera ku ikubitiro kandi zitunguye Ababiligi.

Bisangwa ni we wateye bwa mbere ayoboye ingabo zitwaga Ibisumizi (bitari ibya Ruganzu Ndoli). Muhigirwa na we yaje amuri inyuma kugira ngo aze kumutera ingabo mu bitugu.

Yari ayoboye imitwe itatu; umwe wari igizwe n’Abatutsi witwaga Ijuru, undi ugizwe n’Abahutu witwaga Interarubango n’undi wari ugizwe n’Abatwa witwaga Ishabi.

Mu rukerera rwari rwambikanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’Ububiligi. Ababiligi baganje Abanyarwanda kuko bakoreshaga intwaro zirasa amasasu bituma u Rwanda rutakaza ingabo nyinshi mu gihe gito.

Ibisumizi bya Bisangwa byakozwemo n’amasasu ariko cyane cyane Ijuru rya Muhigirwa ni ryo ryatakaje benshi kurushaho. Muhigirwa na we yari aguye ku rugamba Imana ikinga akaboko kuko isasu ryamuciye ku mutwe rifata ikamba ry’ingabo yari yambaye.

 

Bisangwa yemeye kumenera ingoma amaraso aho guhunga Abazungu

Bisangwa abonye basumbirijwe yahisemo guhuriza hamwe ingabo zarokotse mu zigize Ijuru n’ize kugira ngo bisuganye baze bahangana n’Ababiligi. Barabikoze ariko barongera bararaswa baratatana.

Ni ubwa mbere ingabo z’u Rwanda zari zisubiye inyuma imbere y’umwanzi. Bisangwa abonye ko bigenze kuriya kandi cyaraziraga mu ngabo z’u Rwanda gusubira inyuma, yabwiye umugaragu we wamutwazaga intwaro witwaga Serubyogo ko agomba kumukurikira bakajya kwirara mu Bazungu.

Bisangwa ageze imbere yahuye na Muhigirwa ari kwiruka ahunga. Bisangwa biramutangaza aramubaza ati: “Nawe umwana w’Umwami urahunga urugamba?”

Muhigirwa aramusubiza ati: “Niyo nahura n’Umwami nyirizina namubwira ko mpunze. Sinzongera kurwana n’Abazungu. Mu gihe gito bamazeho ingabo nkunda nari maranye igihe!”

Bisangwa amusubiza amunnyega ati: “Iyaba byibura wahungaga ujya mu mahanga nari bubyumve, ariko se guhungira umwanzi mu Rwanda kandi ururimo byakwitwa iki? Ubwo se urajya he?

Iyo wanyweye amata y’ibwami ubumenera amaraso! Ubwo se nasubira ibwami nkabwira Umwami ko nahunze Abazungu kandi nkabahungira ku butaka bw’u Rwanda?”

Umutware Bisangwa yakomeje agana mu birindiro by’Ababiligi baba bamubonye bamurasa isasu mu mutwe rifata n’umugaragu we Serubyogo wari umutwaje umuheto n’imyambi bombi bagwa aho.

Bukeye Umutwa witwaga Busyete mwene Sumirana ava i Giseke aza kubika ibyabaye ku ngabo z’u Rwanda.

Umwami aramubaza ati: “Uje gukora iki ibwami muri iki gitondo?

Busyete ati: “Nyagasani nihagira undi uza nyuma yanjye akakubwira ibyabaye ku ngabo zawe i Shangi, urakuka umutima!”

Bwarakeye Nshozamihigo hamwe na bamwe mu batware b’ingabo bari barokotse basesekara ibwami babwira Umwami ibyo baboneye i Shangi. Muhigirwa we ngo yari yambutse ishyamba rya Rugege yisangiye umugore n’abana ngo bamumare igishyika.

Uko bigaragara umuburo wa Rwabugiri wo kutisukira Abazungu wari ufite ishingiro.

 

Umwami yahisemo kujya gukeza Ababiligi

Mibambwe Rutarindwa amaze kubona ingufu z’Abazungu yahisemo kuboherereza abatware ngo baze babakeze, babahe amaturo y’ibwami mu rwego rwo gutuma bacururuka ntibazatere ibwami.

Abatware yoherejeyo ni Ihangu mwene Muvunyi, Minega mwene Senyamisange na Semusaro mwene Sebatara.

Abaha ubu butumwa ngo baze kubuha abazungu: “Maze kumva ko umutware Bisangwa yiyemeje kuza kubarwanya abyibwirije kandi njye nifuzaga kubakira neza byarambabaje kuko ubwanjye nifuzaga kubana namwe amahoro!”

Abazungu bamaze kumva ubwo butumwa bwo kwisegura buturutse ibwami, babwiye izo ntumwa z’Umwami ko agomba kuboherereza abatware Rwabirinda na Rwidegembya bakaba ari bo baza kumuhagararira.

Ibi Abazungu babikoze kuko bari bazi ko abo batware bayoboraga ibice bituranye na Shangi hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Abazungu na bo bahorereje Umwami amaturo yo kumushimira arimo imyambaro. Ageze ibwami barayishimiye kuko bari bafite ubwoba ko Abazungu bazihimura ku Mwami.

Bisangwa amaze gupfa ingabo ze zahawe uwitwa Sehene. Ingangurarugo zanze kuyoboka Sehene kuko zitamwubahaga nka Bisangwa wari Intwari cyane kandi akaba yarahoze ari umutoni wa Rwabugiri.

Muhigirwa na we yaje kurwara ibinyoro biba ngombwa ko acibwa Ibwami. Icyo gihe ikicaro k’ibwami cyabaga i Bumbogo nyuma yo kuva i Giseke. Nyuma y’ibi byose ibwami haje kuvuka amatati yaje kuvamo intambara yo ku Rucunshu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. nzovu

    01/11/2017 at 2:38 pm

    Jean Pierre NIZEYIMANA@ icyatumye Bisangwa asubira inyuma harimo n’uko amakimbirane yari amaze kuvuka kurucunshu bashaka kwica abiru kdi n umwe mubiru bari basigaye, bamwohereje rero bagira bati tugize amahirwe yagwayo, niyo mpamvu kabare yashakaga ko urwo rugamba n abazungu rubaho, we se ko atagiyeyo, hagiyeyo abo kuruhande rwa Rutarindwa
    ikindi Muhigirwa ntabwo yishwe n’indwara yishwe n’ingabo za Kabare

  2. nzovu

    01/11/2017 at 2:51 pm

    Nyuma y’ipfa rya Mugugu nibwo mu 1896, abazungu bateye iShangi, bayobowe naLt Sandrart n’uwitwa Lt Berthe,
    Inkuru igeze iBwami Rutarindwa ahamagaza abatware abagisha inama, abiru bamubwira ko batari butere abazungu kuko Rwabugiri yari yararaguje iKaragwe bamubwira ko ntawutera abazungu arabareka bagaturana, nibwo abanzi ba Rutarindwa harimo Karara naKabare, bavugako nta gihugu giterwa ngo kireke kwitabara, bamusaba ko yakohereza abashakamba n’Inyaruguru ziyobowe na Bisangwa bya Rugombituri umwiru mukuru, hamwe n’ingabo zindi zajyanywe na Muhigirwa, ingabo zarahashiriye na Bisangwa arahagwa,

  3. nzovu

    01/11/2017 at 2:55 pm

    Hari uwitwa Nyamashaza mukuru wa Kanjogera, wari warahawe urugo rw’iBweramvura bwa Kabuye ka Jarama, hatwarwa na Ndongozi na Sahaha basimburana, uwitwa Cyuma cya Mucumbi umusinga, yari ashinzwe urwo rugo, haciye iminsi uwitwa Rwamanywa rwa Mirimo yiyemeza guhorera Muhigirwa kuko yari yaramuhatse neza, yiyemeza kwica Nyamashaza, kugirango ahorere shebuja wishwe na Kanjogera, ashakisha amaboko amaze kuyagwiza atera kwa Nyamashaza aramwica, bayoberwa uwamwishe bafata abatware b’urwo rugo, barabahana,

    Hashize amezi 2 Rwamanywa, akaba umwega w’Umuhenda, ajya iBwami ati numvise kongo mwayobewe umuntu wishe Nyamashaza none nari nje kumubabwira, bati ni inde?ati ni njye Rwamanywarwa Mirimo ya Mparaye wamwishe, mporera databuja Muhigirwa wa Rwabugiri mwishe mukantera irungu, namwishe nziko umukunda kugirango nanjye ngutere irungu, nashatse kuba ari wowe nica birananira, Rwamanywa bamwica urubozo ariko ntiyataka. Akababwira ngo ukuntu nababajwe n’urupfu rwa Muhigirwa ibyo mwankorera byose ntibyambabaza nk’uko nababajwe n’urupfu rwa Muhigirwa, ati nizeye neza ko Kanjogera atazongera kuganira na mukuru we Nyamashaza arikonjye ngiye gusanga Muhigirwa twiganirire, ndetse mubwireko namuhoreye.

    • Ndahiro

      02/11/2017 at 10:20 am

      hhhhh abantu bakyera bari ibyihebe kurenza abubu kbs

  4. J. Baptiste

    04/11/2017 at 12:31 pm

    Abazungu ntago ari ababiligi ahubwo ni abadage kuko babasimbuye batsinzwe
    intambara ya mbere y’isi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock