Bishop Rugagi ntiyerura neza ko afite ubushobozi bwo kugura indege – UMUSEKE

Bishop Rugagi ntiyerura neza ko afite ubushobozi bwo kugura indege

*Muri Africa ngo kugura indege ni igitangaza,
*Rugagi asanga yagura indege cyangwa ntayigure bitabuza abakene kubaho,
*Ngo indege yafasha umukozi w’Imana nk’uko ifasha undi wese ufite impano kujya aho ashaka.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru ku wa gatandatu ushize, Bishop Rugagi Umuyobozi w’Itorero Abacunguwe  (Redeemed Gospel Church) yavuze ku mpungenge abantu batewe n’ibyo aherutse gutangaza byo kugura indege, avuga ko yayigura cyangwa nyatigure bitazakuraho ko u Rwanda rugira abakene.

Bishop Rugagi ni umwe mu babwiriza ijambo ry’Imana bivugwa ko yakuye imbaraga ahandi hantu ariko yarabihakanye ngo aho bavuga ntaho azi

Iki kiganiro Umuseke wari watumiwemo, Bishop Rugagi yagikoze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize agamije kuvuga kuri Televiziyo 7 yashinzwe n’Itorero rye akaba ari na we uyikurikiye, ndetse yavuze ku masengesho y’iminsi 117 azasozwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Ku kibazo cy’uko Bishop Rugagi yifuza kugura indege, ndetse bikaba byarateje ikibazo kuri bamwe, Rugagi yabamaze impungenge avuga ko yagize ikifuzo kandi Imana ishobora kugisubiza.

Ati “Kwizera bizanwa no kumva, jyewe nshobora kuvuga ko nzagura indege, ni inzozi zanjye, nshobora kuba ntafite ayo mafaranga ariko mfite iyo nzozi ko nzagura indege kandi izo nzozi nta we uzifiteho umupaka uwo ari we wese.

Mfite uko ntekereza, mfite uko niremera ibintu, mfite uko nsenga, mfite uko nizeye Imana, niba nizeye ko nzagira indege ayo mafaranga niyo wajya kuri konti zanjye ntayo wahasanga ariko wenda ushobora gusanga yaraye agezeho ugiye kubireba, ariko mfite umwihariko unyemeza ko… kuko hari n’ibyo navuze mbere byabaye kandi mbivuga nta shusho mfite, mbivuga ntacyo nshingiyeho ndi mu buzima buri… ariko uyu munsi bikaba byarabaye.”

Bishop Rugagi yaciye umugani wa Yesu wasutse amavuta y’agaciro ku gahanga k’umuntu, abandi bari abakene babibonye bararakara…, yashakaga kumvikanisha ko abakennye batekereza ibiri ku rwego rworoheje.

Ati “…Bararakaye babwira Yesu bati iyo tugurisha aya mavuta (y’igiciro) tugafasha abakene, Yesu arabasubiza ati ‘abakene muzahorana na bo iminsi yose. Rugati ati “jyewe ntabwo ndikumwe n’abo, si uko abakene tutabafasha, si uko abakene tutishyurira abana babo mu mashuri, si uko tudafasha abirukanwe mu nzu, si uko tudafasha abirukanwe mu kazi bakora, mutuelle de santé (ubwishingizi mu kwivuza) turazitanga nyinshi cyane, nubakiye abavuye mu manegeka, nahawe ‘certificats’, turabikora.

None ikirenze kuri ibyo uba wakora ni igiki? Kuko niba Imana iguhaye umugisha na ba bandi ntabwo uba wabirengagije, uba wabashije kubafasha uko bishoboka kose.”

Rugagi avuga ko yafashije abo bantu bose akanabishimirwa kubera ko yari afite umutima wo gufasha abakennye, ngo iyo bitaba ibyo yari kugura imodoka zikinjiza amafaranga mu bucuruzi, ariko si ko yabigenje kubera impamvu yo kubaka umuryango.

Ati “Indege nibyo nzayigura, niba nzayigura abantu bose barakize simbizi, niba nzayigura hariho abakene simbizi gusa icyo nzi ni uko tuzarinda tuva mu isi, urira arira useka aseka. Nubwo nagurisha ibyo ntunze byose nonaha, nkahera Nyabugogo nkahetura Kibungo ntanga ibyo mfite byose, yewe nzi ko utwo mfite ntabwo twabahaza, gusa ahubwo utwo mfite nkoranye n’abandi kugira ngo tugende dufashanya kugira ngo barusheho kubaho byaba byiza kurushaho.”

Rugagi avuga ko muri Africa kugura indege biba ari nk’igitangaza ariko ngo ahandi si ko bimera, indege ifasha abantu kugira aho bajya. Rugagi agereranya umushinga we wo kugura indege nk’ikerekezo nk’uko u Rwanda rwagize “Vision 2020”.

Ku bw’ibyo rero asanga ngo nta we ukwiye kwibaza ku kuba azagura indege kuko ikerekezo kitagira aho kigarukira, kuri we ngo kugura indege si ‘fiere’ (kwirata) ni ukugira ngo abashe gusoza inshingano.

Ati “Twebwe Abanyafurika twumva indege nk’ikintu…ni byo kigura amamiliyoni menshi ariko ni ikintu gifasha umuntu kwihutisha akazi agiyemo cyangwa izindi gahunda agiyemo, niko mbibona ntabwo kugira indege ari ikintu gikomeye gihagaritse imitima.”

Yongeraho ati “Ese abakinnyi b’umupira bambara amakabutura, baba barishushanyije imibiri yabo yose, ukabona yambaye ikabutura ajya gukina umupira gusa yuriye indege, akava mu mugi uyu ajya muri uyu, kandi ukabona nta we bifashe, ukabona nta we bititije, uwo we birakomeye nta kibazo.

Ese uwo we iwabo nta bwo haba abakene? Ese iyo Mana yamuhaye iyo mpano, impano n’iyo yamuhaye,  yamuhaye ukuguru, nubwo atazi kuvuga Icyongereza, ukuguru kwe niko acengesha kukamuhesha kubona amahoteli n’ibindi byinshi.”

Bishop Rugagi avuga ko Bililiya ivuga ko “Impano y’umuntu ariyo imuha kwicarana n’Abami” ku bw’ibyo ngo impano ishobora kutabonekera mu Rwanda, ikabonekera n’ahandi ku isi kuko ngo Isi ni iy’Imana.

Ati “Ubu niremyemo indege, nshobora kujya muri America nkahura n’umuherwe, nkamusengera agahita ambwira ati n’indege ndayikugurira. Ubwo inzozi zanjye zikaba zirasohoye, akayimpa. None se nzayijugunya? Ntabwo nzayijugunya. Ahubwo nzashimira Imana kuko za nzozi zanjye zasohoye.”

Rugagi avuga ko atari mu bantu Imana yotoranyije bambura abandi kuko ngo abakene we arabafasha.

Uyu mugabo ari mu babwiriza ijambo ry’Imana bavuzweho byinshi, ndetse amaze kumenyekana, akaba avuga ko buri wa gatatu iyo habaye amateraniro ku rusengero rwe abayoboke baba benshi agasaba ko bamwe batazagaruka ubutaha kugira ngo abandi bazabone aho bicara.

Uyu mugabo amaze kugira urusengero i Kigali, i Rwamagana no mu Ruhango aho yatangiriye kuvuga ubutumwa mu 2007, ubu yashinze n’insengero mu bihugu by’Uburayi.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Habimana Charles

    15/11/2017 at 9:17 am

    Ubu itorero rye icyo ricyeneye bwa mbere ni indege? njyewe mbona Abitwa Abakozi b’Imana benshi baratakaje Intego ya Great Mandate:Le Grand mandat :” Mugende muhindure amahanga yose kuba Abigishwa bange no kwitondera ibyo nabategetse.”

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock