Bizigamiye kuri ‘bourse’ bayibyaza umushinga w’ingurube ubatunze – UMUSEKE

Bizigamiye kuri ‘bourse’ bayibyaza umushinga w’ingurube ubatunze

Itsinda ry’urubyiruko rw’abahungu bane n’abakobwa babiri barangije Kaminuza mu 2016 bakiri ku ishuri bishyize hamwe bigomwa igice cyabo cya ‘bourse’ bakakizigama barangije ntibasabye akazi ubu bose bakora mu mushinga w’ingurube wabo batangije kuyo bizigamiye. Intego ni ukugera kure….

Ubu ingurube bafite ni ibibwagu bya gatatu uhereye kuri ebyiri batangiranye, izindi bagenda bazigurisha

Ubu ingurube bafite ni ibibwagu bya gatatu uhereye kuri ebyiri batangiranye, izindi bagenda bazigurisha

Bahuriye mu itorero baramenyana, maze bari muri kaminuza (zitandukanye) bumvikana gukora ikintu cyatuma nibarangiza bazishakira imibereho aho gusaba akazi kanagoye kubona muri iki gihe.

Bemeranyijwe kwigomwa bakizigamira hamwe 40 000Frw buri umwe kuri bourse ya 75 000Frw bahabwaga buri mezi atatu, babikora mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko bivugwa na Ananias Mwizerwa ushinzwe umutungo muri iri tsinda rya batandatu.

Barangije Kaminuza bahise batangiza umushinga bemeranyije amafaranga ibihumbi 700 bari bafite, bakodesha ubutaka mu murenge wa Kinyinya/Gasabo bubaka ikiraro banagura ingurube ebyiri.

Ingurube ntizabatengushye, ubu bafite ikiraro cy’imiryango icyenda kirimo ingurube icyenda bafite n’izindi bagurishije ndetse no kuri konti yabo bafiteho ayo bamaze kwizigamira.

Mwizerwa ati “Ubu turifuza kongera ibiraro n’ubutaka muri uyu mwaka kuko dushaka ko mu minsi iri imbere twakorora ingurube ziri hagati ya 50 na 100.

Ingurube imwe yabo ibwagura ibibwana hagati ya bitandatu na 11, bakagurisha iyabwaguye n’ibibwana biwme bakorora ibisigaye. Ingurube nkuru imwe bayigurisha hagati ya 95 000Frw na 120 000Frw.

Mwizerwa ati “Nubwo tutaragera aho twifuza ariko {muri twe} ntawagira ikibazo ngo kitunanire, ibyo nibyo bidutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.”

Bose uko ari batandatu nta kandi kazi bakora, bita kuri uyu mushinga wabo gusa, bakanagira umuntu umwe bahaye akazi uzirinda.

Ubu bari gusaba inguzanyo ngo bongere izi ndyoheshabirayi zabo, bafite gahunda y’uko mu myaka ibiri bazaba bacuruza inyama zazo kandi banazibyazamo ibindi nka

Iritsinda ngo rikoranga n’ikigo cy’imari bakaba baratangiye gusaba inguzanyo izabafasha kongera umubare w’ingurube kuburyo mu myaka ibiri bazaba basigaye bacuruza inyama z’ingurube ndetse bazibyazamo n’ibindi bintu bitandukanye nka saucisson.

Uyu mushinga aho ugeze ubu ni uko ibyo ukenera byose ku kwezi ari nawo uba wabitanze icyo bakora ari ukubyaza umusaruro inyungu bari kuvanamo kandi banizigamira.

Mwizerwa abwira urundi rubyiruko ko bo basanga nta gishoro gito kibaho

Mwizerwa abwira urundi rubyiruko ko bo basanga nta gishoro gito kibaho

Mwizerwa ati “Byatugoye icyo gihe twigomwaga bourse no gutangira umushinga kuko nibwo twakoresheje amafaranga menshi ariko ubu biratworoheye kuko ubu zirigurira ibyo zirya n’imiti dukoresha  zikaniyishyurira umushumba uzicunga, tukanavana andi mu ifumbire iyo twakunduye.”

Kevine Musabimana umuyobozi w’iri tsinda muri iki cyumweru yari arihagarariye mu irushanwa ry’imishinga myiza ya ba rwiyemezamirimo bato, nubwo umushinga wabo utatsinze ariko washimwe na benshi kandi nabo ngo byabahaye imbaraga zo kurushaho kongera imbaraga mu gukora umushinga wabo biteza imbere.

Mwizerwa we abwira urundi rubyiruko rukiri ku ishuri ko nubwo bourse ari ntoya ariko kwigomwa macye kuri yo byagufasha gutangira ubuzima urangije cyane wishyize hamwe n’abandi.

Ati “Twatangiye kureba icyo twakora mbere y’igihe twigiye kuri bakuru bacu twabonaga barabuze akazi hanze aha maze dutekereza uko twazihangira umurimo tukirangiza kwiga.”

Ubu bagiye noneho kongera umubare w'izi ntamati maze mu myaka ibiri bazabe banacuruza inyama zazo

Ubu bagiye noneho kongera umubare w’izi ntamati maze mu myaka ibiri bazabe banacuruza inyama zazo

Kevine Musabimana uyobora iri tsinda avuga ko ubu bagiye gufata inguzanyo bakazamura umushinga wabo kuko nta handi bateze

Kevine Musabimana uyobora iri tsinda avuga ko ubu bagiye gufata inguzanyo bakazamura umushinga wabo kuko nta handi bateze

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Hatari

    08/09/2017 at 4:45 am

    Yewe ko ubanza bya bintu bitoroshye koko ! Ibintu birakomeye ubwo natwe tumaze kuva ku nka tukaba dusigaye tworora ingurube, ni hatari nakwambia

    • TEMBASI

      08/09/2017 at 8:49 am

      Namwe mwavuye ku nka? ubwo muri bande batagomba gukora ibyinjiza amafaranga kurusha ibindi Hatari we?

  2. copy

    08/09/2017 at 8:59 am

    Uravuga inka? Sha jye rwose mbona ingurube zinjiza amafaranga kurusha inka kure cyane.

    • UKURI

      08/09/2017 at 10:00 am

      ESE BIRASHOBOKA KO HARUMUNTU WAKWINJIRA MURI COPERATIVE YABO, NJYE NANJYE NARANGIJE KAMINUZA GUSA MFITE AKAZI ARIKO MBANUMVA NAFATANYA NABANTU NKABA BAFITE IBITEKEREZO BYO GUTERA IMBERE. IF YES BAMPAMAGARA KURI NUMBER YANJYE: 0783201666. THX

  3. Akumiro

    08/09/2017 at 10:56 am

    Kurangiza kaminuza ukajya korora ingurube kandi atari na byo wize nibura ngo bigufashe muri ako kazi! None se mwagiye mubitangira kare mutiriwe mujya gukorera diplomes mutazigera mugira icyo mumaza! Ni byiza ariko bariya ja jeunes nibakomeze birwaneho. Ariko ntibibwire ko hari gihe izo ngurube zizabyara company nka Chrystal Ventures?

    • Atuheire Junior

      08/09/2017 at 5:10 pm

      None se iyo batajya muri kaminuza ngo bajye babona iyo bourse barigukur’igishoro hehe? Ku rundi ruhande ufit’ukuri kuko ubaze opportunity cost yo kujya kwiga no koror’ingurube usanga barikureka kwiga ahubwo bagatangira koror’ingurube bakirangiza primaire. Dans le language économique, tu as raison.

    • Ngabo

      12/09/2017 at 5:32 pm

      ariko kucyi mupfobya ibyo abandi baba bagezeho? nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. ikindi kandi ntutekereze ko uzakore gusa akazi kajyanye na diplome ufite, ahubwo no kwaguka mu bitekerezo ni ingenzi. aba bantu ni abagabo cyane kuko wasanga wowe uvuga gutyo usaba me 2 u.

  4. byumba wa majangwe wa nyacyonga

    08/09/2017 at 12:28 pm

    Korora ingurube? wararangije za Kaminuza? abantu mbona ari abasazi kweli.Ubuse bigiye iki? iyo minerval se bataye? igihe cyabo se bataye? njewe sinakora nkabo

  5. Gondouanais Lambda

    08/09/2017 at 12:41 pm

    Ibi ni ikimenyetso ko abantu benshi bariho bajya muri kaminuza kwiga ibitazabafasha mu buzima.

  6. betty

    08/09/2017 at 2:03 pm

    Korora inka bisaba ubushobozi bwinshi ndetse bikanavuna cyane. Urebye korora inka ni Prestige kuko bitwara amafaranga menshi kuruta ayo byinjiza. Ariko ingurube n’andi matungo magufi biroroha kandi ntibisaba ibintu byinshi kandi bikanatanga amafaranga menshi.

  7. Patrick Nishyirembere

    08/09/2017 at 5:13 pm

    Uyu muyobozi wiyi cooperative ndamuzi turakorana ni umunyamurava, umunyabwenge kdi arashoboye rwose. Kuba yararangije kaminuza akaba afite uyu mushinga nibyagaciro peeh kuko uzabageza kure ahubwo twebwe twabuze nicyo twahanga. Abarimu muri Kaminuza birirwaga batwigisha kwihangira imirimo wareba hirya no hino ukabura aho wamenera gusa mbonye aba bana bo barabishoboye ni ukumushaka akanyigisha kabsa nkabona icyo nikorera Coup de Chapeaux kabsa.

  8. Dodos

    08/09/2017 at 6:53 pm

    iri tsinda rirashimishije rwose! urubyiruko turyigireho byinshi kuko akazi karabuze. abavuga ko kwiga ntacyo byabamariye nabareba hafi kuko ntakinezeza nko kwikorera so mushyiremo imbaraga kuko ibitekerezo byanyu ninyamibwa! uyu muyobozi (kevine) ni umuhanga kuva cyera uratse niri tsinda azagera kure ndamwiyiziye!

  9. Mbanda

    11/09/2017 at 9:36 am

    Kaminuza bize nayo ni investment bakoze kuko bungutse ubumenyi mu gihe runaka bashobora kubukoresha haba mu kwihangira undi murimo cg akazi babona. Nta gihombo rero bagize.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock