BNR igiye gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Miliyari 10 Frw – UMUSEKE

BNR igiye gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Miliyari 10 Frw

Muri uku kwezi ku itariki 20 Ugushyingo, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda Banki Nkuru y’igihugu irashyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) z’imyaka 7 zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Banki Nkuru y'u Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda

Kimwe n’izindi mpapuro zagiye zishyirwa ku isoko, amafaranga azava muri izi mpapuro ngo Guverinoma izayakoresha mu kubaka ibikorwaremezo nk’uko Rugambwa Jean Marie, umukozi wa BNR ushinzwe ubusesenguzi muby’ibyamari abivuga.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya BNR, ku itariki 20 Uguhsyingo nibwo BNR izatangira kwakira ubusabe bw’abifuza kugura izi mpapuro, igitabo gifungwe ku itariki 22 Ugushyingo. Nyumaho iminsi biri nibwo hazatangazwa ibijyanye n’inyungu abazaba bemerewe izi mpapuro bazajya bahabwa, nyuma yaho izi mpapuro zikazanashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo abatazagira amahirwe yo kuzigura ku isoko rya BNR bazazigurireyo.

Izi mpapuro nizimara gucuruzwa, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Guverinoma izaba isigaje gucuruza impapuro z’imyaka itanu muri Gashyantare 2018, n’imyaka 10 muri Gicurasi 2018.

Kugira ngo ugure izi mpapuro bisaba byibura kuba ufite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw) kuzamura.

Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta ni bumwe mu buryo Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha kugira ngo ibone amafaranga yo gukoresha mu mishinga yayo.

Bikaba ariko n’amahirwe kubaturage yo kwizigamira kuko ari bumwe mu buryo buri hejuru y’ubundi buryo bwo kwizigamira buriho mu Rwanda kuko akenshi izi mpapuro ziba zifite inyungu iri hejuru ya 12%, kandi imisoro ku nyungu ku nyungu ikaba ari 5% ku Banyarwanda n’abaturage b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

Kuva mu 2008 Guverinoma imaze gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 213,500 z’amafaranga y’u Rwanda (hatabariwe Eurobond zacurujwe Iburayi), ibona miliyoni 211,757. Muri aya, atarishyurwa ni miliyoni 170,000.

Impapuro zimaze gucuruzwa kuva 2008

Impapuro zimaze gucuruzwa kuva 2008

UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Gondouanais Lambda

    05/11/2017 at 7:27 pm

    RSSB se yatubabariye ikaguramo nka 80%! Yaba ifashije abayitangamo amafranga yo kwiteganyiriza nk’uzabukuru kuyashora neza, mu myaka iri imbere tukazaba tubona akayabo.

  2. Gaciro

    05/11/2017 at 8:44 pm

    Dushyiremo twese na ya yandi yo mugaciro twongere tumenemo ubundi twihutishe iterambere ryacu.

  3. Muhakwa

    06/11/2017 at 8:11 am

    Umunyarwanda wese ushaka kugaragaza ko ari umuturage mwiza, akwiye kugura kuri ziriya mpapuro mpeshwamwenda. Bityo twese tugashyigikira umugambi wo kwigira.

  4. byumbanolesqka

    06/11/2017 at 10:19 am

    ariko kuki bahora bashaka kugrisha izo mpapuro? hari kibazo ki?

  5. Ngofero

    06/11/2017 at 11:19 am

    Byumbanolesqka, ikibazo gihari nuko buri mwaka Leta ikoresha amafranga aruta ayo yinjiza. Ntumbaze ngo none se izishyura iki? Izabishyura azava mu zindi mpapuro mpeshwamwenda. Tujya tunenga byinshi World Bank na IMF, ariko iyi practice bagiriye Leta yacu inama yo kuyireka kuko iriho igwiza imyenda, ntibyagira icyo bitanga.

  6. Injiji Mutwa wa Kiyombe

    06/11/2017 at 1:01 pm

    ariko reka mbabaze: kuki u RWANDA ruhora muri za deficits kandi rukavuga ngo ubukungu bwiyongereyeho 7%.Ayo mafr bunguka kuki batayabyaza umusaruro? ese GACIRO FUND yo igeze hehe?

  7. peter

    06/11/2017 at 2:28 pm

    uramutse ushishoje neza wabona impamvu, igihugu cyacu nta mutungo kamere dufite,nta nganda nyinshi zohereza ibintu mu mahanga dufite,ubwo turacungira Ku nguzanyo, inkunga n’imisoro.Iyo misoro nayo, itangwa na baturage nabo ubona ko ntako bameze.Tukagira inzego nyinshi cyane,zirimo n’abashaka kubaho neza birenze ubushobozi bw’igihugu. ntimumbaze aho bizaherera.

    • Patriote

      06/11/2017 at 3:07 pm

      ntihagira untera ibitutsi cg amabuye ariko ubivuze ukuri kbsa hari zimwe mu nzego n’ibigo by’ingwizamurongo cg se ingarigari z’abazirimo!!
      Senat;Provinces staff(except umujyi wa Kgli) n’izindi
      ariko izo mvuze haruguru ugenzuye inshingano zazo n’ibyo zimaze kugeraho wasanga expenses/revenues ration yazo ari igihombo ku leta zikamuramo salaries; V8 zisimbuzwa buri myaka…!!!!

  8. eric

    09/11/2017 at 11:11 am

    ikibazo mfite ese izo nyungu za 12% ni kumwka cg ni kukwezimudusobanurire

  9. Kamina

    10/11/2017 at 4:18 am

    Deficits budgetaires ntishobora kubura urebye ratio expenses/revenues uko ihagaze. Ariko nkabona ikintu reta yakabaye ishyiramo ingufu ni ukugabanya isesagurwa ry’umutungo mu bintu bitari ngombwa cg bitagaragaza umusaruro byinjiza. Ikindi ubusahuzi bwavuzweho cyane na PAC ariko ukabona nta ngamba zifatika zo kugaruza umutungo wa Leta.Nibikomeza gutya igihugu kizasigara ku manga.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock