BRAINTERNET: Bwa mbere abahanga bahuje ubwonko na Internet – UMUSEKE

BRAINTERNET: Bwa mbere abahanga bahuje ubwonko na Internet

Ni ubuhanga bise Brainternet, bwo guhuza ubwonko bw’umuntu na Internet bwakozwe bwa mbere n’abahanga bo muri Wits University muri Africa y’epfo. Batanze abashakashatsi bo muri Minisiteri y’ingabo ya USA n’abo mu kigo gikora ibyuma by’ikoranabuhanga kitwa Tesla cya Elon Musk kugera kuri iriya koranabuhanga.

Ni ubwa mbere abahanga bahuje ubwonko bw’umuntu na Internet

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’iriya kaminuza rivuga ko abahanga bakoresheje ibyuma bita electroencephalogram(EEG) bisanzwe bikora akazi ko gupima uko ibice by’ubwonko bikorana babifatanya na mudasobwa yo mu bwoko bwa Raspberry Pi.

Nyuma bashyize internet muri iyo mudasobwa bituma babasha kubona uko ubwonko bw’umuntu bukora barebeye muri ya mudasobwa.

Umwe mu bahanga batangije uriya mushinga witwa Adam Pantanowitz  yabwiye IFL Science ko icyo bagamije ari ukureba niba umuntu uri gukoresha mudasobwa yo muri buriya bwoko yazajya abasha kumenya ibyo ubwonko bw’umuntu runaka buhugiyeho bityo nawe akaba yabasha kubuyobora mu gukora ikindi kintu.

Ubu buhanga kandi ngo buzafasha abantu kumenya ibiri kubera mu bwonko bwa bagenzi babo bidasabye kubikeka nk’uko ubu bikorwa kuko nta muntu umenya icyo undi ahugiyeho mu bitekerezo.

Abahanga mu gukora program za mudasobwa ngo mu minsi iri imbere bazabasha kujya boherereza ubwonko amakuru runaka  bifashishije Internet.

Gusa ngo bizasaba kwitonderwa cyane kuko ubwonko bw’umuntu busanzwe bubasha gusesengura amakuru kurusha mudasobwa zisanzwe.

Ubusanzwe za mudasobwa zimenya cyangwa zikandika amakuru(data) zikoresheje gusoma amakuru aba yanditse mu mibare zero(0) na rimwe(1).

Ubwonko bw’umuntu bwo bukoresha ubushobozi buri mu myakura yabwo bukamenya amakuru yose afitanye isano n’umuntu niyo yaba yasinze ntibucika intege mu buryo bwihuse.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. ineza

    19/09/2017 at 7:18 pm

    ahhhhh.Ndumva mushaka gusimbura Imana ihoraho.ntibyoroshye

  2. Simeon

    20/09/2017 at 3:24 am

    Jean Pierre,
    Mbanje kugushimira kwandika inkuru kubushakashatsi mubyerekeranye ikoranabuhanga rigezweho. Gusa nashakaga kukunenga ko utabanje gusobanukirwa cga utumvishe icyo ubwo bushakashatsi aribwo bigatuma ushobora gukura abantu umutima cyangwa abanyarwanda bakagira ngo byacitse. Signals za EEG kuba zaba accessible biciye kuri internet ntibivuze ko ubwobko bwumuntu buri gutumanaho nikindi kintu icyaricyo cyose kwisi. Ibi ni nko kuvuga ngo umuganga uri gupima ubwonko CHUK arohereza amakuru ku bwonko umuganga uri Pretoria cga ahandi kwisi akoresheje Internet. Ntibivuze ubwonko bwumurwayi uri CHUK buravugana nubwonko bwumurwayi uri muri Afrika yepfo. Kumenya ibyo umuntu atekereza umurebye mu bwonko ni ubundi bushakashatsi butandukanye nubwo wavuze munkuru. Urakoze

  3. iganze

    20/09/2017 at 1:06 pm

    Umunara wa bebeli hano!!!!!!!!!!!????????????

  4. nt

    27/09/2017 at 11:20 pm

    Yewe baracyari kure cyane isi yuzuye ubuhanga bukomeye Imana yaremye bazenda gukora nkabyo ariko ntibazabishyika ho neza.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock