Breaking: Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko, ati “Imana izabibabaza” – UMUSEKE

Breaking: Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko, ati “Imana izabibabaza”

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside. Amaze gukatirwa yagize ati “Imana izabibabaza”

Dr Munyakazi yakatiwe Burundu y'umwihari ati "Ibyo munkoreye Imana izabibabaza."

Dr Munyakazi yakatiwe Burundu y’umwihari ati “Ibyo munkoreye Imana izabibabaza.”

Umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Muhanga aravuga ko urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa, rumuhanaguraho icya cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Umucamanza Udahemuka Adolf waburanishaga uru rubanza yafashe umwanzuro, Dr Munyakazi waregwaga ataburanye mu mizi kuko yari yarasabye ko yaburanishirizwa aho bavuga ko yakoreye ibyaha aregwa.

Dr Munyakazi amaze gukatirwa ngo yagize ati “Ibyo bamukoreye imana izabibabaza”. Munyakazi ngo ntabwo yatangaje ko azajurira, gusa ngo yashyikirije urukiko ibaruwa ndende yandikiye umucamanza hatatangajwe ibiyirimo.

Dr Munyakazi n’umwunganizi we mu mategeko witwa Yatubabariye Jean Chrysostome ngo basohotse mu rukiko badasinye ku mwanzuro w’urukiko.

Munyakazi w’imyaka 67 yagejejwe i Kigali tariki 28 Nzeli 2016 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo akurikiranweho ibyaha u Rwanda rwamushinjaga

Muhizi Elizee
Umuseke/Muhanga

25 Comments

  1. hesron

    15/07/2017 at 3:25 am

    Muli genocide yakoze nabwo se yigeze avuga Imana? Kuki interahamwe zose aho ziva zikagera iyo zigeze kumugozi zivuga ngo Imana? Nyamara igihe zarimo zica zavugaga ko ziyikorera. Uziko izi i Gitwe zaruhukaga kwisabato!!!!

    • rusanganwa

      15/07/2017 at 7:03 pm

      jyugenda gake muvandimwe twese tuzi inkiko zo murwanda uko zikora, ntugahamye ibintu umuntu, niba uri umukristo, ntawashyigikira abakoze genocide , ariko nanone ntukite uwo ubonye wese interahamwe.

  2. Gis

    15/07/2017 at 5:35 am

    Nimba arengana koko Imana izamurenganura kuko inkiko z’ abana babantu zitajya narimwe zigaragaza ukuri! niba kdi aregwa ukuri nigihe cyo kwitekerezaho! gusa burundu yumwihariko……..!

  3. rwema

    15/07/2017 at 5:56 am

    Imana ntibaho.ese igihe abatutsi bicwaga Yariri he?

  4. Mugabumwe

    15/07/2017 at 6:13 am

    Nibyo koko imana izabibabaza.Kuko buri wese hano kw’isi azabazwa icyo yakoze umunsi nugera.

  5. Akumiro

    15/07/2017 at 7:50 am

    Jye ubwo birancanze. Nari nzi ko iyo urubanza rutaraburanishwa mu mizi hatangwa igifungo cy’agateganyo.

  6. Ryangombe

    15/07/2017 at 7:51 am

    Munyakazi arabwira Imana abantu bivugira ko bayirasiye mu Kaniga!

  7. Kiiza

    15/07/2017 at 8:22 am

    Bibere urugero n’abandi bose, bakifitemo umutima mubi, kandi n’abikihishe, barazi neza ko na nyuma y’imyaka 100 tuzabafata kandi ibyo bakoze bazahabwa umwanya wo kwikosora bari muri gereza. Gufungwa si igihano, ni uburyo bwo kwikosora. Iyo abantu bishwe baba barafunzwe, ubu bajyaga gufungurwa, niyo mpanvu rero wishe umuntu, bakagufunga nge simbibona nk’igihano ahubwo ni ukugororwa.

    Munyakazi, ibyo wakoze urabizi neza kandi uzi neza ko ari bibi, ko wahekuye u Rwanda n’Imana. Genda rero wisubireho, wiyunge n’Imana n’u Rwanda. Kandi tuzakubabarira.

    • Sam

      15/07/2017 at 12:21 pm

      Ubwo c nyuma yimyaka 100 ninde uzaba akiriho ra

  8. Kalisa

    15/07/2017 at 8:28 am

    Bon débarras…

    Ahubwo bari baratinze gukatira iyi njiji yize!

    • ntakirutimana

      15/07/2017 at 10:55 am

      murimwese ninde utarakoze icyaha.isi si paradizo

    • rusanganwa

      15/07/2017 at 7:06 pm

      gutukana nibwo bujiji , nugera kurwego rwa doctotat uzabe aribwo utukana utyo,

  9. mahe

    15/07/2017 at 8:48 am

    Imana izabibabaza ijambo.ryiza cyane yabahanuriye yitwa munyakazi

  10. Tembo

    15/07/2017 at 9:38 am

    Nukwihangana Munyaka
    Ntituzi niba urengana nubwo bigoye ko ungana nawe yaba atarijanditse muri jenoside ariko hari bake babaye intwari barayirwanya. Waba ubarimo se? Sinzi. Imana izi ukuri izaca urwukuri iguhorere cg wenda igushyize aho ukwiriye.
    Ukomere

    • nirere alice

      15/07/2017 at 11:09 am

      akora genocide yumvaga ko atumaze ntawuzamushinja,ariko icyaha nicyaha tu,ahubwo yarakwiye kwicwa iyi mbesile,yatumariye abantu none aradukangisha ngo Imana izabibabaza,Imana yaragowe maze numwana wayo batemye ishusho ye ngo arasa nabatutsi,
      bazahindure itegezo aho gufunga umuntu burundu akonsoma igihugu arya ibyubusa bajya bicwa ,bareke kujya badushinyagurira ,,,mzee amaze kuduhoza amarira abadukora mu bisebe nibave munzira

  11. fatu

    15/07/2017 at 10:50 am

    interahamwe iruta uwise Frank ko asa ningagi yaba imeze ite??ntimukumve ko murabere

  12. nirere alice

    15/07/2017 at 11:06 am

    akora genocide yumvaga ko atumaze ntawuzamushinja,ariko icyaha nicyaha tu,ahubwo yarakwiye kwicwa iyi mbesile,yatumariye abantu none aradukangisha ngo Imana izabibabaza,Imana yaragowe maze numwana wayo batemye ishusho ye ngo arasa nabatutsi,
    bazahindure itegezo aho gufunga umuntu burundu akonsoma igihugu arya ibyubusa bajya bicwa ,bareke kujya badushinyagurira ,,,mzee amaze kuduhoza amarira abadukora mu bisebe nibave munzira

  13. Ok

    15/07/2017 at 1:35 pm

    Gahini

  14. Rugwiro.

    15/07/2017 at 2:57 pm

    Nzaba ndora!!

    Igihe gishobora kuba kiduhishiye ibintu bibi.

  15. Tembo

    15/07/2017 at 4:36 pm

    Rugwiro we uzarora nyine uri I Rwanda

  16. Emery

    15/07/2017 at 9:34 pm

    Ariko sha mwagiye mubananeza cg mukavuganeza ntimucire abantu imanza bitewe ninyungu (personally)zivamo? Nkubu ibintubihindutse mwabyifatamo gute? Mbese mwibukako umukino wa politic utaramba nkamabuye? Mbeseko hapfuye benshi murashako hapfa abandi barenze ubwinshi abambere? Mwitondere izimanza cg ibishuko . Ndabakunda nkumunyafurika mwenewanyu . Mufatire ingero kuri Ghana cg Tanzania muzatera imbere. Muribyose

  17. kigeli

    16/07/2017 at 6:42 pm

    erega amaraso nimabi arakurikirana kuvugango Imana izabibabaza ndumva yarabuze icyo avuga kuko Ibyo yavuze ntacyo byari kumufasha mukwiregura kdi nawe amenyeko nyine nawe ibyo yakoze 1994 Imana ibimubajije.

  18. titi

    18/07/2017 at 7:31 am

    nawe niba warishe abatutsi wibwira ko atari abantu imana izabikubaza nyuma ya burundu y’umwihariko, niba uri umwere humura izakurenganura

  19. Denyse udukunda

    18/07/2017 at 2:21 pm

    Ntacyo mvuze ntiteranya

  20. bettina

    18/07/2017 at 3:16 pm

    Nawe nibura byatuma wibuka ibibondo n’ababyeyi bagusabye imbazi ukazimana
    ahubwo inama nakugira nugusaba Imana imbabazi .naho abantu bo wabacumuyeho birenze urugero.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock