Bruce Melodie, Charly & Nina na Active mu gitaramo cya Runtown i Kigali – UMUSEKE

Bruce Melodie, Charly & Nina na Active mu gitaramo cya Runtown i Kigali

Bruce Melodie, Charly& Nina na Active nibo bahanzi b’abanyarwanda byemejwe ko bazaririmba mu gitaramo cya Runtown azakorera i Kigali ku itariki ya 23 Nzeri 2017.

Bruce Melodie, Charly & Nina na Active mu gitaramo cya Runtown i Kigali

Mugabo Olivis a.k.a Olivis wo mu tsinda rya Active, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram na Facebook yasabye abanyarwanda kuzitabira icyo gitaramo.

Avuga ko ari umwanya mwiza kuri bo kwereka uwo muhanzi ko mu Rwanda hari umuziki kandi ukunzwe n’abene gihugu.

Umunya-Nigeria Douglas Jack Agu umaze kwamamara cyane nka Runtown muri Afurika ugiye kuza mu Rwanda, ni umwe mu bahanzi bubashywe kugeza ubu.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zirimo ’Mad Over You’, Lagos to Kampala ft WizKid, Money Bag ft Dj Khaled n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi.

Ibi byose akaba abikesha album ye yashyize hanze muri 2015 yise ‘Ghetto Universty’ yariho izo ndirimbo zose. Nyuma y’izindi zirimo iyo yise ‘Runtown 1 & ’From the Keys to the Strings’.

Bicyemezwa ko uyu muhanzi azaza gutaramira abanyarwanda, yahise abishyira ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko n’uko kizaba kitwa. Yanditseho atya #KigaliRuntownExperience#.

Uyu muhanzi azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakunzwe muri Uganda barimo  Toniks na Sheebah Karungi uherutse gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Binkolera’.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye birimo final ya Guma Guma muri parikingi ya Stade Amahoro.

Joel Rutaganda 

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Twin Yeah

    06/08/2017 at 6:13 am

    Chary na Nina ndabakunda cyane. Ni abakobwa mbona bafite intumbero, bafite focus bakomereze aho!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock