Bruce Melodie IKINYA yagihinduye NTIDUKINA – UMUSEKE

Bruce Melodie IKINYA yagihinduye NTIDUKINA

Itahiwacu Bruce umuhanzi umaze kwigaragaza cyane mu muziki w’u Rwanda kubera ubuhanga bwe, yahinduye indirimbo ye IKINYA indirimbo y’Intsinzi ayita ‘Ntidukina’.

Bruce Melodie yiteguye intsinzi ya Paul Kagame umukandida wa RPF

Uyu muhanzi ntiyigeze agaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida uwo ariwe wese mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kimwe nk’abandi bahanzi.

Gusa ibi ngo byabatewe nuko atari mu Rwanda ahubwo yari afite ingendo zitandukanye yagiye akorera mu bihugu by’Afurika birimo Nigeria.

Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko gufata indirimbo IKINYA yari isanzwe ikunzwe akayihinduramo indirimbo y’intsinzi, ariwo musanzu umworoheye kubona yagenera abanyarwanda mu byishimo by’intsinzi.

Ati “Njye sinabonye umwanya wo kujya mu bitaramo byagiye bibera hirya no hino byo kwamamaza. Niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo turangije amatora y’umukuru w’igihugu”.

Akomeza avuga ko yizeye neza 100% ko umukandida wa RPF Paul Kagame ariwe ugomba gukomeza kuba umukuru w’igihugu nubwo habura igihe gito ngo uwatsinze amenyekane.

Icyo kizere cyose afite ngo ni ukubera  ibikorwa Paul Kagame amaze kugeza ku banyarwanda. Bityo bikaba bimuha amahirwe arusha aya buri umwe bahanganye.

Abajijwe niba mu bandi bakandida nta n’umwe ashobora kuba abona yatungurana, yavuze ko ibyo ntabyo abona. Icyo azi neza ari uko Paul Kagame ariwe perezida ashyigikiye kandi yifuza ko yakwegukana intsinzi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Demo

    04/08/2017 at 5:04 pm

    Sawa kabisa.

  2. kalimu

    06/08/2017 at 7:35 pm

    TWATOYE TWATSINZE, UBU NTA KIBAZO TWABISOJE,NTIDUKINA!!!!!UYU NIWE MUGABO UKORA IBIDASANZWE.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved